Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ibibazo by’abasomyi

Ibibazo by’abasomyi

Ibibazo by’abasomyi

Imijisho yo gutwara isanduku y’isezerano yari iteye ite, ko mu 1 Abami 8:8 hagaragaza ko umuntu yashoboraga kuyibona iri Ahera?

Igihe Yehova yaheraga Mose igishushanyo mbonera cy’ihema ry’ibonaniro mu butayu, ikintu cy’ingenzi cyari gikubiyemo cyari isanduku y’isezerano. Iyo sanduku yari ifite impande z’urukiramende, yoroshweho zahabu, yabikwagamo ibisate by’Amategeko n’ibindi bintu. Yabikwaga mu cyumba cyo hirya mu mbere, cyitwaga Ahera Cyane. Ku mupfundikizo w’iyo Sanduku hari ibishushanyo bibiri bikozwe mu izahabu by’abakerubi batanze amababa. Kuri buri ruhande rw’Isanduku, hariho ibifunga kugira ngo bashobore kuyitwara bakoresheje imijisho ibiri yari ikozwe mu giti cyitwa umushita kiyagirijweho zahabu. Mu buryo buhuje n’ubwenge, iyo mijisho yasesekwaga mu bifunga byabaga biteye ku mpande z’Isanduku. Muri ubwo buryo, kubera ko Isanduku yabaga iri Ahera Cyane h’ihema ry’ibonaniro ryari ryerekeye iburasirazuba, imitwe imwe y’imijisho yari yerekeye mu majyaruguru indi mu majyepfo. Uko ni na ko byari bimeze nyuma y’aho, igihe iyo Sanduku yashyirwaga mu rusengero Salomo yubatse.​—Kuva 25:10-22; 37:4-9; 40:17-21. *

Hari hari umwenda watandukanyaga Ahera Cyane n’Ahera (icyumba cy’aho binjirira). Abatambyi babaga bari Ahera ntibashoboraga kureba Ahera Cyane ngo babone Isanduku, kuri iyo sanduku akaba ari ho Imana ubwayo yigaragarizaga (Abaheburayo 9:1-7). Ku bw’ibyo, ibivugwa mu 1 Abami 8:8 bishobora gusa n’aho birimo urujijo: hagira hati “imijisho yayo yari miremire, bigatuma imitwe yayo igaragara hino y’ahavugirwa imbere y’Ahera, ariko uri hanze ntiyayirebaga.” Ibintu nk’ibyo ni na byo bivugwa mu 2 Ngoma 5:9. Ni gute umuntu uri Ahera ho mu rusengero yashoboraga kubona imijisho?

Hari bamwe batekereje ko iyo mijisho yakoraga ku mwenda, aho yabaga ikoze hakagaragara urebeye inyuma. Ariko kandi, ibyo ntibyaba ari byo iyo mijisho iramutse yari iteye ku buryo imitwe imwe yerekera mu majyaruguru indi ikerekera mu majyepfo, n’umwenda ukaba uteganye n’imijisho (Kubara 3:38). Hari ibisobanuro bihuje n’ubwenge kurushaho. Iyo mijisho ishobora kuba yaragaragaraga niba hari akanya gato kasigaraga hagati y’umwenda n’urukuta rw’urusengero, cyangwa igihe umutambyi mukuru yabaga agiye kwinjira Ahera Cyane. Umwenda wakingirizaga Isanduku yose ntigaragare, ariko kubera ko imijisho yari miremire irenga ku mpande zombi, yashoboraga kugaragarira muri ka kenge. N’ubwo ibyo bisobanuro bishobora kuba ari byo, ntidushobora kubitsimbararaho cyane.

Uko bigaragara, hari ibintu byinshi tugikeneye kumenya. Intumwa Pawulo yavuze bimwe muri ibyo bintu mu rwandiko yandikiye Abaheburayo. Hanyuma yagize ati “ibyo ntitwakwirirwa tubirondora nonaha” (Abaheburayo 9:5). Umuzuko wo mu gihe kiri imbere w’abantu bizerwa ugomba kuba uzatuma tubona uburyo bushishikaje bwo kumenyera byinshi ku bantu bamwe na bamwe, urugero nka Mose, Aroni, Besaleli, n’abandi bari bazi neza imiterere y’ihema ry’ibonaniro n’icyo ryakoreshwaga.​—Kuva 36:1.

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

^ par. 3 Iyo mijisho ntiyagombaga kuvanwa mu bifunga byayo, kabone n’iyo Isanduku yabaga iteretswe mu ihema ry’ibonaniro. Ku bw’ibyo, imijisho ntiyashoboraga kugira ikindi kintu icyo ari cyo cyose ikoreshwa. Nanone kandi, nta muntu wagombaga gukora ku Isanduku; kuko iyo imijisho iramuka ivanywe mu bifunga, igihe cyose bari kuba bagiye kuyitwara byari kuba ngombwa ko Isanduku yera ikorwaho kugira ngo bongere guseseka imijisho mu bifunga. Ibivugwa mu Kubara 4:6 ku bihereranye no ‘guseseka imijisho mu bifunga,’ bishobora kuba byerekeza ku gutunganya imijisho bitegura gutwara iyo sanduku iremereye bayijyana aho babaga bagiye gukambika.