Ni nde uzadutandukanya n’urukundo rw’Imana?
Ni nde uzadutandukanya n’urukundo rw’Imana?
“Turayikunda, kuko ari yo yabanje kudukunda.”—1 YOHANA 4:19.
1, 2. (a) Kuki kumenya ko dukundwa ari iby’ingenzi kuri twe? (b) Ni nde dukeneye cyane ko yatugaragariza urukundo kuruta abandi?
MBESE kuri wowe, kumenya ko ukundwa ni iby’ingenzi mu rugero rungana iki? Kuva abantu bakiri bato kugeza babaye bakuru, bagubwa neza iyo bagaragarijwe urukundo. Mbese, waba waritegereje uruhinja nyina aruteruye mu buryo burangwa n’urukundo? Incuro nyinshi, iyo urwo ruhinja rwitegereza mu maso ha nyina harangwa n’akanyamuneza, usanga ruguwe neza, rwifitiye amahoro mu maboko ya nyina urukunda, rutitaye ku bindi bintu birimo bibera iruhande rwarwo. Cyangwa se, waba wibuka uko wari umeze mu myaka y’amabyiruka rimwe na rimwe yajyaga irangwa no kuvurungana (1 Abatesalonike 2:7)? Rimwe na rimwe, ushobora kuba utari uzi icyo wifuzaga cyangwa ngo unasobanukirwe ibyiyumvo byawe, nyamara kandi, mbega ukuntu byari iby’ingenzi kumenya ko so na nyoko bagukundaga! Mbese, ntibyakubereye ingirakamaro kumenya ko washoboraga kubegera ukabagezaho ingorane cyangwa ikibazo icyo ari cyo cyose? Mu by’ukuri, mu mibereho yacu yose, kimwe mu bintu by’ingenzi cyane dukenera ni ugukundwa. Urwo rukundo rutwizeza ko dufite agaciro.
2 Nta gushidikanya ko urukundo ruramba umuntu akundwa n’ababyeyi be rutuma akura neza kandi ntahungabane. Icyakora, kugira icyizere cy’uko Data wo mu ijuru Yehova adukunda, bigira uruhare rw’ingenzi cyane mu gutuma tumererwa neza mu buryo bw’umwuka no mu buryo bw’ibyiyumvo. Abasomyi bamwe na bamwe b’iyi gazeti bashobora kuba batarigeze bagira ababyeyi babitagaho by’ukuri. Niba ari uko biri kuri wowe, humura. N’ubwo waba utarigeze ugaragarizwa urukundo rwa kibyeyi cyangwa ukaba utararugaragarijwe bihagije, urukundo rw’Imana rudahemuka ruzaziba icyo cyuho.
3. Ni gute Yehova yijeje ubwoko bwe ko abukunda?
3 Binyuriye ku muhanuzi we Yesaya, Yehova yagaragaje ko umubyeyi ashobora “kwibagirwa” umwana yonsa, ariko ko we adashobora kwibagirwa ubwoko bwe (Yesaya 49:15). Mu buryo nk’ubwo, Dawidi yavuganye icyizere ati “ubwo data na mama bazandeka, Uwiteka azandarura” (Zaburi 27:10). Mbega ukuntu bitanga icyizere! Uko imimerere yawe yaba iri kose, niba wariyeguriye Yehova Imana, wagombye buri gihe kwibuka ko urukundo agufitiye ruruta kure cyane urw’umuntu uwo ari we wese!
Guma mu Rukundo rw’Imana
4. Ni gute Abakristo bo mu kinyejana cya mbere bijejwe urukundo rw’Imana?
4 Ni ryari wamenye ibyerekeye urukundo rwa Yehova ku ncuro ya mbere? Birashoboka ko mu rugero runaka byaba byarakugendekeye nk’uko byagendekeye Abakristo bo mu kinyejana cya mbere. Igice cya 5 cy’urwandiko Pawulo yandikiye Abaroma gisobanura mu buryo bwiza cyane ukuntu abanyabyaha, bari baritandukanyije n’Imana, baje kumenya urukundo rwa Yehova. Ku murongo wa 5, dusoma ngo “urukundo . . . [“rw’Imana,” NW ] rwasābye mu mitima yacu ku bw’[u]mwuka [w]era twahawe.” Ku murongo wa 8, Pawulo yongeyeho ati “Imana yerekanye urukundo rwayo idukunda, ubwo Kristo yadupfiraga tukiri abanyabyaha.”
5. Ni gute waje kugera ubwo usobanukirwa kandi ugashimira ku bwo kuba urukundo rw’Imana rwagutse?
5 Mu buryo nk’ubwo, igihe wagezwagaho ukuri ko mu Ijambo ry’Imana maze ugatangira kwizera, umwuka wera wa Yehova watangiye gukorera mu mutima wawe. Muri ubwo buryo watangiye gusobanukirwa no gushimira ku bwo kuba Yehova yarakoze ikintu gikomeye yohereza Umwana we akunda kugira ngo agupfire. Nguko uko Yehova yagufashije kumenya ukuntu akunda abantu cyane. N’ubwo wavutse uri umunyabyaha watandukanyijwe n’Imana, mu gihe wamenyaga ko Yehova yashyizeho uburyo butuma abantu babarwaho gukiranuka bakagira ibyiringiro byo kuzabaho ubuziraherezo, mbese ntibyagukoze ku mutima? Mbese, ntiwumvise ukunze Yehova?—Abaroma 5:10.
6. Kuki rimwe na rimwe dushobora kumva dusa n’aho turi kure ya Yehova?
Malaki 3:6; Yakobo 1:17). Ku rundi ruhande, twe dushobora guhinduka—ndetse n’iyo byaba ari iby’igihe gito. Uko isi igenda yihindukiza, kimwe cya kabiri cy’umubumbe gihinduka umwijima. Mu buryo nk’ubwo, nituramuka duteye Imana umugongo, ndetse n’iyo byaba ari mu rugero ruto cyane, dushobora kumva dusuherewe mu mishyikirano dufitanye na yo. Twakora iki kugira ngo dukosore iyo mimerere?
6 Kubera ko wari urehejwe n’urukundo ukundwa na So wo mu ijuru kandi ukaba wari waragize ihinduka mu mibereho yawe kugira ngo wemerwe na we, weguriye Imana ubuzima bwawe. Ubu ufitanye amahoro n’Imana. Ariko se, hari ubwo rimwe na rimwe ujya wumva mu buryo runaka uri kure ya Yehova? Ibyo bishobora kuba ku muntu uwo ari we wese muri twe. Ariko kandi, buri gihe ujye wibuka ko Imana idahinduka. Urukundo rwayo ntiruhindagurika kandi rurahamye nk’uko izuba rimeze, rikaba nta na rimwe rijya rihwema kohereza ku isi imirasire ishyushye y’umucyo waryo (7. Ni gute kwisuzuma byadufasha kuguma mu rukundo rw’Imana?
7 Niba twumva dusa n’abatandukanyijwe n’urukundo rw’Imana mu rugero runaka, twagombye kwibaza tuti ‘mbese, naba naragiye mfatana uburemere buke urukundo rw’Imana? Naba se mu rugero runaka naragiye ntera umugongo Imana nzima kandi yuje urukundo buhoro buhoro, ngaragaza mu buryo bunyuranye ko ukwizera kwanjye kurimo gukendera? Naba se narerekeje ubwenge bwanjye ku bintu “by’umubiri” aho kwita ku bintu “by’umwuka” ’ (Abaroma 8:5-8; Abaheburayo 3:12)? Niba twaritandukanyije na Yehova, dushobora gufata ingamba zo gukosora ibintu, tukongera kugirana na we imishyikirano ya bugufi irangwa n’igishyuhirane. Yakobo yaduteye inkunga agira ati “mwegere Imana, na yo izabegera” (Yakobo 4:8). Shyira ku mutima amagambo yavuzwe na Yuda, agira ati “bakundwa, mwiyubake ku byo kwizera byera cyane, musengere mu [m]wuka [w]era, mwikomereze mu rukundo rw’Imana.”—Yuda 20, 21.
Ihinduka ry’Imimerere Nta Cyo Rihindura ku Rukundo rw’Imana
8. Ni irihe hinduka rishobora kuba mu mibereho yacu mu buryo butunguranye?
8 Imibereho yacu muri iyi gahunda y’ibintu ihindagurika kenshi. Umwami Salomo yiboneye ko ‘ibihe n’ibigwirira umuntu bitubaho [twese]’ (Umubwiriza 9:11). Imibereho yacu ishobora guhinduka burundu mu ijoro rimwe. Umunsi umwe tuba dufite amagara mazima, bwacya ugasanga twarembye. Umunsi umwe tuba dufite akazi gasa n’aho gahamye, ejo ugasanga twabaye abashomeri. Mu buryo butunguranye, urupfu rushobora guhitana uwo dukunda. Abakristo bo mu gihugu runaka bashobora kumara igihe runaka bari mu mahoro, hanyuma, mu kandi kanya ugasanga hadutse ibitotezo bikaze. Wenda dushobora kuba dushinjwa ibinyoma, kandi kubera iyo mpamvu, tukaba twarenganywa mu buryo runaka. Ni koko, iby’ubuzima ni gatebe gatoki.—Yakobo 4:13-15.
9. Kuki byaba byiza gusuzuma imirongo runaka yo mu Baroma igice cya 8?
9 Iyo tugezweho n’ibintu bibabaje, dushobora gutangira kumva dutereranywe, ndetse tukaba twanatekereza ko urukundo Imana yadukundaga rwacogoye. Kubera ko twese tugerwaho n’ibintu nk’ibyo, byaba byiza dusuzumanye ubwitonzi amagambo ahumuriza cyane y’intumwa Pawulo yanditswe mu Baroma igice cya 8. Ayo magambo yabwirwaga Abakristo basizwe umwuka. Nyamara kandi, muri rusange anerekezwa ku bagize izindi ntama, babazweho gukiranuka bakaba incuti z’Imana, nk’uko byagenze kuri Aburahamu mu bihe bya mbere y’Ubukristo.—Abaroma 4:20-22; Yakobo 2:21-23.
10, 11. (a) Ni ibihe birego rimwe na rimwe abanzi bagiye bashinja ubwoko bw’Imana? (b) Kuki bene ibyo birego nta cyo bivuze rwose ku Bakristo?
10 Soma mu Baroma 8:31-34. Pawulo yarabajije ati “ubwo Imana iri mu ruhande rwacu, umubisha wacu ni nde?” Ni iby’ukuri ko Satani n’isi ye mbi baturwanya. Abanzi bashobora kudushinja ibinyoma, ndetse bakanaturega mu nkiko z’igihugu dutuyemo. Ababyeyi bamwe na bamwe b’Abakristo bashinjwe ko banga abana babo bitewe n’uko batemera uburyo bwo kuvura bwica itegeko ry’Imana cyangwa bitewe n’uko batabemerera kwifatanya mu minsi mikuru ya gipagani (Ibyakozwe 15:28, 29; 2 Abakorinto 6:14-16). Abandi Bakristo bizerwa bagiye bashinjwa ibirego by’ibinyoma by’uko ngo bagandishaga abantu bitewe n’uko batashoboraga kwica bagenzi babo mu ntambara cyangwa ngo bivange muri politiki (Yohana 17:16). Bamwe mu barwanya Abakristo bagiye bakwirakwiza ibinyoma biharabika Abahamya ba Yehova bakoresheje itangazamakuru, ndetse bakabashinja ibirego by’ibinyoma by’uko bagize agatsiko gashobora guteza akaga.
11 Ariko kandi, ntukibagirwe ko mu gihe cy’intumwa, hari abavuze ko ‘icyo gice, bari bazi yuko bakivugaga nabi hose’ (Ibyakozwe 28:22). Mbese koko, ibirego by’ibinyoma hari icyo bivuze? Imana ni yo ibara Abakristo b’ukuri ho gukiranuka bishingiye ku kuba bizera igitambo cya Kristo. None se, kuki Yehova yareka gukunda abamusenga kandi yarabahaye impano y’agaciro kenshi cyane kuruta izindi yashoboraga gutanga—ni ukuvuga Umwana we bwite akunda (1 Yohana 4:10)? Ubu noneho ubwo Kristo yazutse akava mu bapfuye kandi akaba yicaye iburyo bw’Imana, avuganira Abakristo abishishikariye. Ni nde se ushobora mu buryo bukwiriye guhakana ko Kristo arengera abigishwa be cyangwa akaba yashobora rwose guhinyuza ko Imana iha agaciro abagaragu bayo bizerwa? Nta n’umwe!—Yesaya 50:8, 9; Abaheburayo 4:15, 16.
12, 13. (a) Ni iyihe mimerere idashobora kudutandukanya n’urukundo rw’Imana? (b) Ni iyihe ntego Diyabule aba afite iyo aduteza ingorane? (c) Kuki Abakristo banesha rwose?
12 Soma mu Baroma 8:35-37. Uretse twe umuntu ku giti cye, mbese, hari undi muntu uwo ari we wese cyangwa ikintu icyo ari cyo cyose gishobora kudutandukanya n’urukundo rwa Yehova n’Umwana we, ari we Kristo Yesu? Satani ashobora gukoresha ibikoresho bye byo ku isi kugira ngo ateze Abakristo amakuba. Mu kinyejana cyahise, abenshi mu bavandimwe na bashiki bacu b’Abakristo bo mu bihugu byinshi bagiye batotezwa mu buryo bukaze. Mu duce tumwe na tumwe muri iki gihe, buri munsi abavandimwe bacu bahangana n’imimerere igoranye mu by’ubukungu. Bamwe bagerwaho n’imibabaro iterwa n’inzara cyangwa bakabura imyambaro ihagije. Ni iyihe ntego Diyabule aba afite mu gihe ateza iyo mimerere igoranye? Nibura ku ruhande rumwe, intego ye ni iyo guca intege gahunda yo gusenga Yehova mu kuri. Satani yifuza gutuma dutekereza ko urukundo Imana yadukundaga rwakonje. Ariko se, uko ni ko biri?
13 Kimwe na Pawulo, wasubiye mu magambo yo muri Zaburi 44:23 (umurongo wa 22 muri Biblia Yera) twize Ijambo ry’Imana ryanditswe. Dusobanukiwe ko ibyo bintu bitugeraho, twebwe “intama” zayo, ku bw’izina ry’Imana. Kwezwa kw’izina ryayo no kuvana umugayo ku butegetsi bwayo bw’ikirenga bifitanye isano n’icyo kibazo. Imana yaretse habaho ibyo bigeragezo kubera ibyo bibazo bikomeye, bidatewe n’uko itakidukunda. Uko iyo mimerere ibabaje yaba iri kose, dufite icyizere cy’uko urukundo Imana ikunda ubwoko bwayo, ubariyemo natwe buri muntu ku giti cye, rutigeze ruhinduka. Ikintu icyo ari cyo cyose gisa n’aho ari ukuneshwa cyatugeraho kizatuviramo kunesha nidukomeza gushikama. Dukomezwa kandi tukabeshwaho n’icyizere cy’uko umurunga w’urukundo rw’Imana udashobora gucika.
14. Kuki Pawulo yari yiringiye urukundo rw’Imana atitaye ku ngorane zishobora kugera ku Bakristo?
14 Soma mu Baroma 8:38, 39. Ni iki cyatumye Pawulo yiringira adashidikanya ko nta kintu cyashoboraga gutandukanya Abakristo n’urukundo rw’Imana? Nta gushidikanya ko ibyabaye kuri Pawulo ubwe mu gihe yakoraga umurimo byashimangiye icyizere yari afite cy’uko imibabaro itashoboraga kugira ingaruka ku rukundo Imana idukunda (2 Abakorinto 11:23-27; Abafilipi 4:13). Nanone kandi, Pawulo yari afite ubumenyi ku byerekeye umugambi w’iteka wa Yehova n’ibyo Imana yari yaragiriye ubwoko bwayo mu bihe byahise. Mbese, urupfu ubwarwo rushobora kunesha urukundo Imana ikunda abayikoreye mu budahemuka? Oya rwose! Abantu nk’abo bapfa ari abizerwa bazakomeza kubaho mu bwenge butunganye bw’Imana, kandi izabazura mu gihe gikwiriye.—Luka 20:37, 38; 1 Abakorinto 15:22-26.
15, 16. Vuga ibintu bimwe na bimwe bidashobora na rimwe kuzigera bituma Imana idakunda abagaragu bayo bizerwa.
15 Uko ibyago dushobora guterwa n’ubuzima bwo muri iki gihe byaba biri kose—yaba ari impanuka itumugaza, indwara ishobora kuduhitana, cyangwa ingorane mu by’ubukungu—nta na kimwe muri ibyo gishobora kuburizamo urukundo Imana ikunda ubwoko bwayo. Abamarayika bafite imbaraga, urugero nka marayika wigometse waje guhinduka Satani, ntibashobora koshya Yehova ngo batume areka gukunda abagaragu be bamwiyeguriye (Yobu 2:3). Ubutegetsi bushobora guhagarika umurimo w’abagaragu b’Imana, bukabafunga kandi bukabagirira nabi, ndetse bushobora no kubita ko ari abantu batemewe kandi batifuzwa (1 Abakorinto 4:13). Kuba amahanga atwanga nta mpamvu bishobora guhatira abantu kuturwanya, ariko kandi, ntibituma Umutegetsi w’ikirenga w’ijuru n’isi atuvanaho amaboko.
16 Twebwe Abakristo, ntitugomba gutinya ko hari ikintu icyo ari cyo cyose mu byo Pawulo yise “ibiriho,” ni ukuvuga ibintu bibaho, imimerere n’ibibazo byo muri iyi gahunda y’ibintu, cyangwa ibintu bizabaho mu gihe kizaza, cyashobora gusenya imishyikirano Imana ifitanye n’abagize ubwoko bwayo. N’ubwo hari abategetsi bo mu isi n’abatware bo mu ijuru baturwanya, urukundo rw’Imana rudahemuka ruzadukomeza. Nk’uko Pawulo yabitsindagirije, byaba “uburebure bw’igihagararo, cyangwa uburebure bw’ikijyepfo,” nta na kimwe gishobora kuburizamo urukundo rw’Imana. Ni koko, nta na kimwe gishobora gusa n’aho gishaka kuduca intege, cyangwa ikintu icyo ari cyo cyose gisa n’aho gishaka kuturusha imbaraga, cyadutandukanya n’urukundo rw’Imana; ndetse nta n’ubwo ikindi kiremwa icyo ari cyo cyose gishobora guhungabanya imishyikirano Umuremyi afitanye n’abagaragu be bizerwa. Urukundo rw’Imana ntirushira; ruhoraho iteka.—1 Abakorinto 13:8.
Jya Uha Agaciro Ineza y’Imana Yuje Urukundo Iteka Ryose
17. (a) Kuki gukundwa n’Imana ‘biruta ubugingo’? (b) Tugaragaza dute ko duha agaciro ineza ya Yehova yuje urukundo?
17 Kuri wowe, urukundo rw’Imana ni urw’ingenzi mu rugero rungana iki? Mbese, ugira ibyiyumvo nk’ibyo Dawidi yari afite, we wanditse ati ‘imbabazi zawe [“ineza yawe yuje urukundo,” NW ] ni izo gukundwa kuruta ubugingo, iminwa yanjye izagushima. Uko ni ko nzaguhimbaza, nkiriho: izina ryawe ni ryo nzamanikira amaboko?’ (Zaburi 63:4, 5, umurongo wa 3 n’uwa 4 muri Biblia Yera.) Mu by’ukuri se, hari ikintu icyo ari cyo cyose ubuzima butanga kuri iyi si cyaruta gukundwa n’Imana ukagirana na yo ubucuti mu budahemuka? Urugero, mbese, gukora akazi k’isi kinjiza umutungo utubutse byaba ari byo byiza kuruta kugira amahoro yo mu bwenge n’ibyishimo bituruka ku kugirana n’Imana imishyikirano ya bugufi (Luka 12:15)? Abakristo bamwe na bamwe bagiye bahangana n’ikibazo cyo guhitamo hagati yo kwihakana Yehova no gupfa. Ibyo byageze ku Bahamya ba Yehova benshi bari mu bigo bya Nazi byakoranyirizwagamo imfungwa mu gihe cy’Intambara ya Kabiri y’Isi Yose. Uretse bake cyane, abavandimwe bacu b’Abakristo bahisemo kuguma mu rukundo rw’Imana, bakaba bari biteguye gupfa mu gihe byari kuba bibaye ngombwa. Abaguma mu rukundo rw’Imana mu budahemuka bashobora kwiringira ko izabaha ubuzima bw’iteka mu gihe kizaza, icyo kikaba ari ikintu isi idashobora kuduha (Mariko 8:34-36). Ariko kandi, hari n’ibindi bikubiyemo uretse ubuzima bw’iteka.
18. Kuki ubuzima bw’iteka ari ikintu cyifuzwa cyane?
18 N’ubwo bidashoboka ko twabaho iteka tudafite Yehova, gerageza kwiyumvisha ukuntu kubaho igihe kirekire cyane byaba bimeze turamutse tudafite Umuremyi wacu. Ubuzima nta cyo bwaba buvuze, bwaba budafite intego nyakuri. Yehova yahaye ubwoko bwe umurimo ushimishije bugomba gukora muri iyi minsi y’imperuka. Ku bw’ibyo, dushobora kwiringira ko igihe Yehova, we Nyir’ugusohoza imigambi Mukuru, azaduha ubuzima bw’iteka, buzaba bwiganjemo ibintu bishishikaje by’ingirakamaro tugomba kuziga kandi tukabikora (Umubwiriza 3:11). Uko ibyo tuziga mu myaka ibarirwa mu bihumbi iri imbere bizaba bingana kose, nta na rimwe tuzigera twiyumvisha neza mu buryo bwuzuye “ubutunzi n’ubwenge n’ubumenyi bw’Imana bitagira akagero!”—Abaroma 11:33.
Data Arabakunda
19. Ni ikihe cyizere Yesu Kristo yahaye abigishwa be abasezeraho?
19 Ku itariki ya 14 Nisani 33 I.C., ku mugoroba wa nyuma Yesu yamaranye n’intumwa ze zizerwa 11, yavuze ibintu byinshi byagombaga kuzikomeza kugira ngo zizabashe guhangana n’ibyari kuzazigeraho. Zose zari zaragumanye na we mu bigeragezo bye, kandi mu buryo bwa bwite ziyumvishaga urukundo yazikundaga (Luka 22:28, 30; Yohana 1:16; 13:1). Hanyuma, Yesu yarazijeje ati “Data na we abakunda ubwe” (Yohana 16:27). Mbega ukuntu ayo magambo agomba kuba yarafashije abigishwa kwiyumvisha ibyiyumvo by’urukundo Se wo mu ijuru yari abafitiye!
20. Ni iki wiyemeje kuzakora, kandi se, ni iki ushobora kwiringira udashidikanya?
20 Abantu benshi bariho ubu bamaze imyaka ibarirwa muri za mirongo bakorera Yehova ari abizerwa. Nta gushidikanya, mbere y’iherezo ry’iyi gahunda mbi y’ibintu tuzagerwaho n’ibindi bigeragezo byinshi. Ntukazigere na rimwe ureka ngo ibigeragezo cyangwa imibabaro nk’iyo bitume ushidikanya ko Imana igukunda urukundo rudahemuka. Ibyo nta kundi umuntu yabitsindagiriza birenzeho: Yehova aragukunda (Yakobo 5:11). Nimucyo twese dukomeze gushyiraho akacu, twitondera amategeko y’Imana mu budahemuka (Yohana 15:8-10). Nimucyo tujye dukoresha uburyo bwose tubonye bwo gusingiza izina ryayo. Twagombye kurushaho gushimangira icyemezo twafashe cyo gukomeza kugirana na Yehova imishyikirano ya bugufi binyuriye mu isengesho no kwiga Ijambo rye. Uko ibizaba ejo byaba biri kose, niba dukora uko bidushobokera kose kugira ngo dushimishe Yehova, tuzahora mu mahoro, twiringiye rwose urukundo rwe rudahinyuka.—2 Petero 3:14.
Ni Gute Wasubiza?
• Kugira ngo dukomeze kuba abantu batajegajega mu buryo bw’umwuka kandi badahungabana mu buryo bw’ibyiyumvo, dukeneye cyane cyane urukundo rwa nde?
• Ni ibihe bintu bidashobora rwose gutuma Yehova areka gukunda abagaragu be?
• Kuki gukundwa na Yehova ‘biruta ubugingo’?
[Ibibazo]
[Amafoto yo ku ipaji ya 13]
Niba twumva dutandukanyijwe n’urukundo rw’Imana, dushobora kugira icyo dukora kugira ngo dukosore iyo myifatire
[Ifoto yo ku ipaji ya 15]
Pawulo yari asobanukiwe impamvu yatotezwaga