Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Urufunguzo rwatuma isi igira ibyishimo

Urufunguzo rwatuma isi igira ibyishimo

Urufunguzo rwatuma isi igira ibyishimo

IKINYAMAKURU cyitwa Time cyagize kiti “umuntu wari ufite ububasha kurusha abandi bose​—atari muri ibi binyagihumbi bibiri bishize gusa, ahubwo no mu mateka yose y’abantu​—ni Yesu w’i Nazareti.” Igihe Yesu yari hano ku isi, abantu babarirwa mu bihumbi bafite imitima itaryarya ntibabonye ko yari umuntu ukomeye gusa, ahubwo nanone babonye ukuntu yitaga ku bandi. Ku bw’ibyo, ntibitangaje kuba abantu barashakaga kumugira umwami (Yohana 6:10, 14, 15). Ariko kandi, nk’uko twabibonye mu gice kibanziriza iki, Yesu yanze kwivanga muri politiki.

UKUNTU Yesu yabyifashemo byari bishingiye nibura ku bintu bitatu: uko Se abona umwuka abantu bagaragaza wo gushaka kwihitiramo ibyo bakora, bikaba bikubiyemo n’ubutegetsi bwa kimuntu; kuba Yesu yari azi ko hari imbaraga zikomeye, zitaboneka zirwanya ndetse n’imihati myiza abantu bashyiraho mu butegetsi; no kuba Imana ifite umugambi wo gushyiraho ubutegetsi bwo mu ijuru buzategeka isi yose. Mu gihe dusuzuma izo ngingo eshatu tubyitondeye cyane, turi bwibonere impamvu imihati abantu bagiye bashyiraho kugira ngo batume isi irushaho kuba ahantu heza nta cyo yagezeho. Nanone kandi, turi bubone ukuntu ingaruka nziza zizabaho.

Mbese, Abantu Bashobora Kwitegeka Bo Ubwabo?

Igihe Imana yaremaga abantu, yabahaye ububasha bwo gutwara inyamaswa zose (Itangiriro 1:26). Ariko abantu bo batwarwaga n’ubutegetsi bw’ikirenga bw’Imana. Umugabo n’umugore ba mbere bagombaga kugaragaza ko bagandukira Imana binyuriye mu kwirinda imbuto z’igiti kimwe, ni ukuvuga “igiti cy’ubwenge bumenyesha icyiza n’ikibi” (Itangiriro 2:17). Ikibabaje ariko, Adamu na Eva bakoresheje nabi umudendezo bari barahawe wo kwihitiramo ibibanogeye, maze basuzugura Imana. Kurya ku giti cyabuzanyijwe ntibyari igikorwa cy’ubujura gusa. Byari ukwigomeka ku butegetsi bw’ikirenga bw’Imana. Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji mu Itangiriro 2:17 muri Bibiliya ya The New ­Jerusalem Bible bivuga ko Adamu na Eva bishakiye “ubwigenge bwuzuye mu by’umuco, maze binyuriye kuri ubwo bwigenge, umuntu yanga imimerere arimo yo kuba ari ikizima cyaremwe . . . Icyaha cya mbere cyabaye icyo kurwanya ubutegetsi bw’ikirenga bw’Imana.”

Kubera ko ibyo byazamuye ikibazo gikomeye mu by’umuco, Imana yararetse Adamu na Eva hamwe n’ababakomotseho bihitiramo inzira y’ubuzima yabo bwite, kandi bishyiriraho amahame yabo bwite agenga icyiza n’ikibi (Zaburi 147:19, 20; Abaroma 2:14). Mu buryo bw’ibanze, icyo gihe ni bwo umuntu yatangiye kubaho yihitiramo ibyo akora. Mbese, haba hari icyo yagezeho? Kubera ko tuzi ibintu bimaze imyaka ibarirwa mu bihumbi bibaho, dushobora kuvuga ko nta cyo yigejejeho! Mu Mubwiriza 8:9 hagira hati “umuntu agira ububasha ku wundi bwo kumugirira nabi.” Ayo mateka ababaje y’ukuntu abantu bitegetse, agaragaza neza ukuri kw’ibivugwa muri Yeremiya 10:23, hagira hati “Uwiteka, nzi ko inzira y’umuntu itaba muri we; ntibiri mu muntu ugenda kwitunganiriza intambwe ze.” Amateka yagaragaje ko abantu badafite ubushobozi bwo kwitegeka mu buryo bugira ingaruka nziza batisunze Umuremyi wabo.

Ibyo Yesu yabyemeraga mu buryo bwuzuye. Kubaho atisunze Imana ni ibintu atashoboraga no kurota. Yagize ati ‘nta cyo nkora ku bwanjye, mpora nkora ibyo [Imana] ishima’ (Yohana 4:34; 8:28, 29). Ku bw’ibyo rero, kubera ko nta ruhushya Imana yari yaramuhaye rwo guhabwa ubwami n’abantu, Yesu ntiyanatekereje ibyo kubwemera. Ariko kandi, ibyo ntibishaka kuvuga ko atashishikariraga gufasha bagenzi be. Ibinyuranye n’ibyo, yakoze ibyo yashoboraga byose kugira ngo afashe abantu kubona ibyishimo byinshi cyane muri icyo gihe no mu gihe cyari kuzaza. Ndetse yanatanze ubuzima bwe ku bw’abantu (Matayo 5:3-​11; 7:24-​27; Yohana 3:16). Ariko kandi, Yesu yari azi ko “ikintu cyose kigenerwa igihe cyacyo,” hakubiyemo n’igihe Imana izagaragariza ko ari yo mutegetsi w’ikirenga w’abantu (Umubwiriza 3:1; Matayo 24:14, 21, 22, 36-39). Nyamara, wibuke ko muri Edeni ­ababyeyi bacu ba mbere bagandukiye ubushake bw’ikiremwa kibi cy’umwuka cyabavugishije binyuriye ku nzoka igaragara. Ibyo bitugeza ku mpamvu ya kabiri yatumye Yesu yirinda kujya muri politiki.

Umutware w’Isi Utaboneka

Bibiliya itubwira ko Satani yasezeranyije Yesu ko yari kumuha “ubwami bwose bwo mu isi n’ubwiza bwabwo,” ari uko amukoreye igikorwa kimwe gusa cyo kumusenga (Matayo 4:8-10). Mu buryo bw’ibanze, Yesu yahawe ubutegetsi bw’isi​—ariko abuhawe na Satani. Yesu ntiyaguye mu mutego w’icyo gishuko. Ariko se koko icyo cyari igishuko? Mbese, mu by’ukuri Satani yashoboraga gutanga ibintu bikomeye bityo? Ni koko, Yesu ubwe yise Diyabule “umutware w’ab’iyi si,” naho intumwa Pawulo yamwerekejeho ivuga ko ari “imana y’iyi gahunda y’ibintu.”​—Yohana 14:30; 2 Abakorinto 4:4, NW; Abefeso 6:12.

Birumvikana ariko ko Yesu yari azi ko Diyabule atari ashishikajwe n’icyatuma abantu bamererwa neza. Yasobanuye ko Satani ari “umwicanyi” akaba na “se w’ibinyoma n’ibintu byose bifitanye isano n’ikinyoma” (Yohana 8:44, The Amplified Bible). Uko bigaragara, isi “iri mu maboko” y’umwuka mubi nk’uwo ntishobora na rimwe kugira ibyishimo nyakuri (1 Yohana 5:19, NW ). Ariko kandi, Diyabule ntazakomeza kugira ubwo bubasha ubuziraherezo. Kubera ko ubu Yesu ari ikiremwa cy’umwuka gifite imbaraga, vuba aha azakuraho Satani kandi avaneho burundu ingaruka yagiraga ku bantu.​—Abaheburayo 2:14; Ibyahishuwe 20:1-3.

Satani ubwe azi ko iminsi ye yo gutegeka isi igenda ishira vuba cyane. Ku bw’ibyo, arimo arashyiraho imihati ikomeye ishoboka yose kugira ngo yonone abantu mu buryo butagira igaruriro, nk’uko yabigenje mu gihe cyabanjirije Umwuzure wo mu gihe cya Nowa (Itangiriro 6:1-5; Yuda 6). Mu Byahishuwe 12:12 hagira hati “wa si we, nawe wa nyanja we, mugushije ishyano, kuko Satani yabamanukiye, afite umujinya mwinshi, azi yuko afite igihe gito.” Ubuhanuzi bwa Bibiliya hamwe n’ibintu bibera mu isi bigaragaza ko turi mu gihe iherezo ry’icyo ‘gihe gito’ ryegereje cyane (2 Timoteyo 3:1-5). Ubu turi hafi kurokorwa.

Ubutegetsi Buzazana Ibyishimo

Impamvu ya gatatu yatumye Yesu yanga kwivanga muri politiki, ni uko yari azi ko mu gihe cyagenwe cyari kuzaza, Imana yari kuzashyiraho ubutegetsi bwo mu ijuru buzategeka isi. Ubwo butegetsi Bibiliya ibwita Ubwami bw’Imana, kandi ni bwo bwari bugize umutwe w’ibanze w’inyigisho za Yesu (Luka 4:43; Ibyahishuwe 11:15). Yesu yigishije abigishwa be kujya basenga basaba ko ubwo Bwami buza, kubera ko igihe buzaba butegeka ari bwo gusa ‘ibyo Imana ishaka bizabaho mu isi nk’uko bibaho mu ijuru’ (Matayo 6:9, 10). Ushobora kwibaza uti ‘niba ubwo Bwami bugiye kuzategeka isi yose uko yakabaye, bizagendekera bite ubutegetsi bw’abantu?’

Igisubizo kiboneka muri Daniyeli 2:44: “ku ngoma z’abo bami [bazaba bategeka ku iherezo ry’iyi gahunda], Imana yo mu ijuru izimika ubundi bwami, butazarimbuka iteka ryose; kandi ubutware bwabwo ntibuzazungurwa n’irindi shyanga; ahubwo buzamenagura ubwo bwami bwose [bw’abantu] bukabutsembaho; kandi buzahoraho iteka ryose.” (Ayo magambo ari mu nyuguti ziberamye ni twe twayanditse dutyo.) Kuki bizaba ngombwa ko Ubwami bw’Imana ‘bumenagura’ ubutegetsi bwo ku isi? Ni ukubera ko ubwo butegetsi butsimbarara ku mwuka wo kurwanya Imana bukihitiramo ibyo bukora, umwuka watangijwe na Satani mu busitani bwa Edeni. Uretse no kuba badashishikazwa n’icyatuma abantu barushaho kumererwa neza, abihatira gutuma uwo mwuka ugumaho bishyira mu mimerere yo kurwanya Umuremyi (Zaburi 2:6-​12; Ibyahishuwe 16:14, 16). Ku bw’ibyo rero, tugomba kwibaza tuti ‘mbese, dushyigikira ubutegetsi bw’Imana, cyangwa turaburwanya?’

Uzahitamo Ubutegetsi bwa Nde?

Kugira ngo Yesu afashe abantu gufata umwanzuro ushingiye ku bumenyi nyakuri ku birebana n’ubutegetsi bazashyigikira, yahaye abigishwa be inshingano yo kubwiriza ‘ubutumwa bwiza bw’ubwami mu isi yose, ngo bube ubuhamya bwo guhamiriza amahanga yose,’ mbere y’uko imperuka y’iyi gahunda iza (Matayo 24:14). Ku isi hose, ni bande muri iki gihe bazwiho kuba babwiriza iby’Ubwami bw’Imana? Ni Abahamya ba Yehova. Mu by’ukuri, hashize igihe kirekire cyane iyi gazeti ifite ku gifubiko cyayo amagambo agira ati “Utangaza Ubwami bwa Yehova.” Muri iki gihe, Abahamya bagera kuri miriyoni esheshatu mu bihugu bisaga 230 bafasha abantu kugira ubumenyi nyakuri ku byerekeye ubwo Bwami. *

Imigisha Ihishiwe Abayoboke b’Ubwami

Buri gihe Yesu yakoraga ibintu nk’uko Imana ibishaka. Ku bw’ibyo, aho kugira ngo ahitemo kubaho atayisunze, agerageze gushyigikira gahunda y’ibintu yariho cyangwa ngo atume irushaho kuba nziza akoresheje politiki, yakoranaga umwete kugira ngo ateze imbere inyungu z’Ubwami bw’Imana, bwo bwonyine muti w’ibibazo biri mu isi. Kubera ko yabaye indahemuka, yagororewe guhabwa intebe y’ubwami bw’ikuzo mu ijuru, akaba ari we Mwami w’ubwo Bwami. Mbega igihembo gihebuje yahawe ku bwo kuba yaragandukiye Imana!​—Daniyeli 7:13, 14.

Muri iki gihe, abantu babarirwa muri za miriyoni bigana Yesu binyuriye mu gushyira inyungu z’Ubwami bw’Imana mu mwanya wa mbere, kandi bakagandukira gukora ibyo Imana ishaka, na bo bazabona impano ihebuje​—ni ukuvuga igikundiro cyo kuba abayoboke b’Ubwami bw’Imana bo ku isi (Matayo 6:33). Mu gihe cy’ubutegetsi bwabwo buzaba butegeka mu buryo burangwa n’urukundo, bazagezwa ku butungane bwa kimuntu, bafite ibyiringiro byo kuzabaho iteka (Ibyahishuwe 21:3, 4). Muri 1 Yohana 2:17 hagira hati “isi irashirana no kwifuza kwayo: ariko ukora ibyo Imana ishaka, azahoraho iteka ryose.” Kubera ko Satani n’abayoboke be bazaba bakuweho kandi isi yose ikazaba yarahindutse paradizo itarangwamo ibyo gukunda igihugu by’agakabyo bituma abantu birema ibice, gahunda z’ubucuruzi zononekaye n’idini ry’ikinyoma, mbega ukuntu kuba kuri iyi si iteka ryose bizaba ari iby’ibyishimo byinshi!​—Zaburi 37:29; 72:16.

Ni koko, Ubwami bw’Imana ni rwo rufunguzo rw’ukuri rushobora gutuma isi igira ibyishimo nyakuri, kandi birakwiriye ko ubutumwa butangaza ubwo Bwami bwitwa ubutumwa bwiza. Niba utarabikora, ubutaha umwe mu Bahamya ba Yehova nagusura, kuki utakwakira neza ubwo butumwa bwiza azaba akuzaniye iwawe?

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

^ par. 16 Mu gihe Abahamya ba Yehova baharanira Ubwami bw’Imana, ntibivanga muri politiki cyangwa ngo bigomeke ku butegetsi bwa za leta, ndetse no mu bihugu Abahamya baciwe cyangwa batotezwa (Tito 3:1). Ahubwo, bagerageza gutanga inkunga y’ingirakamaro yo mu buryo bw’umwuka kandi idafite aho ihuriye n’ibya politiki, mu buryo buhuje n’uko Yesu n’abigishwa be bo mu kinyejana cya mbere babigenzaga. Abahamya bihatira gufasha abantu bakunda ibyo gukiranuka mu duce tunyuranye batuyemo, bakabafasha kwihingamo amahame meza ya Bibiliya, urugero nko kugaragaza urukundo mu muryango, kuba inyangamugayo, kuba indakemwa mu by’umuco no kugira imyifatire myiza mu kazi. Mbere na mbere, bihatira kubigisha ukuntu bakurikiza amahame ya Bibiliya kandi bagahanga amaso Ubwami bw’Imana, bwo byiringiro nyakuri by’abantu.

[Amafoto yo ku ipaji ya 5]

Amateka agaragaza ko abantu badashobora kwitegeka mu buryo bugira ingaruka nziza batisunze Imana

[Ifoto yo ku ipaji ya 5]

Kubera ko Satani ari we utegeka iyi ‘gahunda y’ibintu,’ yashoboraga guha Yesu “ubwami bwose bwo mu isi”

[Amafoto yo ku ipaji ya 7]

Yesu yigishije ko mu gihe cy’ubutegetsi bw’Ubwami bw’Imana, isi izaba ari ahantu heza bihebuje