Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ibintu birimbura ibiti

Ibintu birimbura ibiti

Ibintu birimbura ibiti

MU BIHE bya Bibiliya, ibiti byabonwaga ko ari umutungo w’agaciro. Urugero, igihe Aburahamu yaguraga isambu yo guhambamo umugore we yakundaga Sara, ibiti byashyizwe mu masezerano y’ubuguzi.​—Itangiriro 23:15-18.

Mu buryo nk’ubwo muri iki gihe, ibiti bihabwa agaciro cyane, kandi ku rwego mpuzamahanga basigaye bibanda cyane ku byo kurinda amashyamba. Igitabo cyitwa State of the World 1998 kigira kiti “n’ubwo abantu benshi bo mu bihugu by’amajyaruguru bibwira ko amashyamba yo mu karere ngengamirase ari yo ahangayikishije, bashobora kuba batazi ko amashyamba yo mu karere mberabyombi yo mu bihugu byabo atatanye cyane kandi ko ari yo ahura n’ibintu bishobora kuyangiza kurusha andi mashyamba y’ubwoko bwose.” Ni iki cyugarije amashyamba yo muri ibyo bihugu byo mu majyaruguru by’i Burayi na Amerika y’Amajyaruguru? Abantu benshi batunga agatoki ibikorwa byo gutsemba amashyamba, ariko hari ibindi bintu birimbura ibiti mu buryo bufifitse, mu buryo bw’ikigereranyo bigakuraho akababi kamwe kamwe cyangwa igiti kimwe kimwe. Ibyo bintu ni ibiki? Ni uguhumanya ikirere ndetse n’imvura ya aside. Ibyo bintu bihumanya ibidukikije bishobora konona ibiti buhoro buhoro, bigatuma byibasirwa n’ibyorezo by’indwara.

Mu gihe cy’imyaka ibarirwa muri za mirongo, abaharanira ibidukikije hamwe n’abandi bantu bahangayikishwa n’amashyamba, batanze umuburo w’uko ari ngombwa kurinda indiribuzima ku isi. Mu myaka ya za 80, nyuma y’aho abahanga mu bya siyansi b’Abadage bakoreye ubushakashatsi ku ngaruka guhumanya ikirere hamwe n’imvura ya aside bigira ku bidukikije, batanze umwanzuro ugira uti ‘niba nta gikozwe, ahagana mu mwaka wa 2000 abantu bazaba basigaye babona amashyamba ku mafoto ya kera gusa no muri za filimi.’ Igishimishije ariko, ni uko ubushobozi isi ifite bwo kwisubira bukomeye ku buryo kugeza ubu amashyamba yashoboye guhangana n’ako kaga kari karahanuwe.

Ariko kandi, mu buryo buzagira ingaruka zirambye, Imana ni yo izakora ikintu kigaragara kugira ngo irinde indiribuzima yacu. “Ivubira imisozi imvura ivuye ku nsenge [zayo]” kandi ‘imereza inka ubwatsi, imeza imboga zo kugaburira abantu.’ Kandi yasezeranyije ‘kuzarimbura abarimbura isi’ (Zaburi 104:13, 14; Ibyahishuwe 11:18). Mbega ukuntu bizaba bihebuje igihe abatuye isi bazashobora kwishimira ubuziraherezo isi izaba itariho ibintu bihumanya ikirere!​—Zaburi 37:9-11.