Imibereho ikungahaye mu murimo wa Yehova
Inkuru ivuga ibyabaye mu mibereho
Imibereho ikungahaye mu murimo wa Yehova
BYAVUZWE NA RUSSELL KURZEN
Navutse ku itariki ya 22 Nzeri 1907, hasigaye imyaka irindwi ngo igihe kidasanzwe cyatangiranye n’intambara ya mbere y’isi yose kigere. Umuryango wacu wari ufite ubutunzi bw’ingenzi cyane kurusha ubundi. Nimumara kumva ibintu bike byabaye mu mateka yacu, ndibwira ko muri bwemeranye nanjye.
IGIHE Nyogokuru Kurzen yari akiri muto, yari yaratangiye gushakisha ukuri ku byerekeye Imana. Ataraba umwangavu, yajyaga mu madini anyuranye yo mu mujyi w’iwabo wari uteye neza wa Spiez ho mu Busuwisi. Mu mwaka wa 1887, hashize imyaka runaka nyuma y’aho ashyingiriwe, umuryango wa Kurzen wifatanyije n’abandi bimukira benshi bomokeye ku nkombe za Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.
Uwo muryango umaze gutura muri leta ya Ohio, ahagana mu mwaka wa 1900, Nyogokuru yabonye ubutunzi yari amaze igihe ashakisha. Ubwo butunzi bwabonetse mu mapaji y’igitabo cyanditswe na Charles Taze Russell cyitwa Le Temps est proche, cyari mu rurimi rw’Ikidage. Yahise abona ko ibyo yasomye muri icyo gitabo byari birimo urumuri rw’ukuri kwa Bibiliya. N’ubwo Nyogokuru yasomaga Icyongereza bimugoye cyane, yakoresheje abonema y’igazeti y’Umunara w’Umurinzi. Muri ubwo buryo, yagiye amenya ibintu byinshi by’ukuri kwa Bibiliya ari na ko yigaga Icyongereza. Sogokuru we ntiyigeze ashishikarira ibintu by’umwuka nk’uko byari bimeze ku mugore we.
Mu bana 11 ba Nyogokuru Kurzen, 2 mu bahungu be, ari bo John na murumuna we Adolph, ni bo bafatanye uburemere ubutunzi bwo mu buryo bw’umwuka yari yarabonye. John ni we papa, kandi yabatirijwe mu ikoraniro ry’Abigishwa ba Bibiliya, nk’uko Abahamya ba Yehova bitwaga icyo gihe, ryabereye i St. Louis, ho muri leta ya Missouri mu mwaka wa 1904. Kubera ko Abigishwa ba Bibiliya hafi ya bose batari bafite amafaranga menshi,
ikoraniro ryateguwe mu gihe kimwe n’Imurika Mpuzamahanga ryabereye i St. Louis kugira ngo bashobore kungukirwa n’ibiciro byihariye by’amatike ya gari ya moshi byari byagabanyijwe. Nyuma y’aho, mu mwaka wa 1907, data wacu Adolph yabatirijwe mu ikoraniro ryabereye mu mujyi wo hafi y’amasumo ya Niagara Falls muri New York. Papa na data wacu babwirije ibyo bari barize muri Bibiliya babigiranye umwete, kandi amaherezo bombi babaye abakozi b’igihe cyose (ubu bitwa abapayiniya).Bityo, igihe navukaga mu mwaka wa 1907, umuryango wacu wari waramaze kugira ubutunzi bwinshi bwo mu buryo bw’umwuka (Imigani 10:22). Nari nkiri uruhinja mu mwaka wa 1908, ubwo ababyeyi banjye John na Ida banjyanaga mu ikoraniro ryabereye i Put-in-Bay muri leta ya Ohio, ryari rifite umutwe uvuga ngo “Twiteguye Kunesha.” Aho ngaho, Joseph F. Rutherford, icyo gihe wari umukozi usura amatorero, ni we wari uhagarariye ikoraniro. Mu byumweru bike mbere y’aho, yari yaraje i Dalton ho muri Ohio, aho yasuye urugo rwacu maze agaha disikuru Abigishwa ba Bibiliya bo muri ako karere.
Birumvikana ariko ko jye ubwanjye ntibuka ibyo bintu, ariko ndibuka ikoraniro ryabereye i Mountain Lake Park, muri leta ya Maryland, mu mwaka wa 1911. Aho ngaho, jye na mushiki wanjye unkurikira witwa Esther twahahuriye na Charles Taze Russell, wagenzuraga umurimo wo kubwiriza ku isi hose wakorwaga n’Abigishwa ba Bibiliya.
Ku itariki ya 28 Kamena 1914, ari na wo munsi isi yishoye mu ntambara biturutse ku iyicwa ry’igikomangoma Ferdinand wiciwe hamwe n’umugore we mu mujyi wa Sarajevo, najyanye n’umuryango wanjye mu ikoraniro ryari rituje ryabereye i Columbus, muri leta ya Ohio. Guhera muri iyo myaka ya mbere, nagiye ngira igikundiro cyo kujya mu makoraniro menshi y’ubwoko bwa Yehova. Amwe muri yo yabaga ari amakoraniro mato y’abantu nk’ijana gusa cyangwa barenga. Andi yabaga ari amakoraniro manini yaberaga muri zimwe muri za sitade nini cyane kuruta izindi ku isi.
Inzu Yacu Yari Ahantu Heza
Ahagana mu mwaka wa 1908 kugeza mu wa 1918, inzu yacu yari i Dalton—hakaba ari hagati ya Pittsburgh muri Pennsylvania na Cleveland muri Ohio—yaberagamo amateraniro y’itorero rito ry’Abigishwa ba Bibiliya. Inzu yacu yabaye ahantu abashyitsi benshi babaga baje gutanga disikuru bacumbikaga. Amafarashi yabo hamwe n’amagare yakururaga bayazirikaga inyuma y’inzu twabikagamo imyaka, maze bakabwira ababaga bateranye amakuru ashishikaje hamwe n’ukuri kw’ibintu byo mu buryo bw’umwuka. Mbega ukuntu ibyo byari ibihe bitera inkunga!
Papa yari umwarimu, ariko umutima we wari mu
murimo wo kwigisha ukomeye kurusha indi, ni ukuvuga umurimo wa Gikristo. Yakoze uko ashoboye kose kugira ngo yigishe abagize umuryango we ibyerekeye Yehova, kandi buri mugoroba twasengeraga hamwe mu muryango. Mu rugaryi rwo mu mwaka wa 1919, Papa yagurishije ifarashi yacu n’igare yakururaga, maze atanga amadolari 175 ayaguramo imodoka ya Ford yakozwe mu mwaka wa 1914, kugira ngo ashobore kugera ku bantu benshi kurushaho mu murimo wo kubwiriza. Mu mwaka wa 1919 n’uwa 1922, iyo modoka yatwaraga abagize umuryango wacu tugiye mu makoraniro akomeye y’Abigishwa ba Bibiliya yabereye i Cedar Point, muri leta ya Ohio.Abagize umuryango wacu bose—Mama; Papa; Esther; murumuna wanjye John; nanjye—twese twifatanyaga mu murimo wo kubwiriza. Ndibuka neza igihe nyir’inzu yambazaga ikibazo gishingiye kuri Bibiliya ku ncuro ya mbere. Nari mfite hafi imyaka irindwi. Uwo mugabo yarambajije ati “wa kana we, Harimagedoni ni iki?” Papa yamfashije ho gato, maze nshobora kumuha igisubizo gishingiye kuri Bibiliya.
Ntangira Umurimo w’Igihe Cyose
Mu mwaka wa 1931 abagize umuryango wacu bagiye mu ikoraniro ryabereye i Columbus, muri Ohio, aho twashimishijwe cyane no kwifatanya n’abandi gufata izina rishya ry’Abahamya ba Yehova. John byaramushimishije cyane ku buryo yafashe icyemezo cy’uko jye na we twatangira umurimo w’ubupayiniya. * Twabigenje dutyo, maze Mama, Papa na Esther na bo barawutangira. Mbega ubutunzi twari dufite—kugira umuryango wunze ubumwe mu murimo utera ibyishimo wo kubwiriza ubutumwa bwiza bw’Ubwami bw’Imana! Buri gihe mpora nshimira Yehova ku bw’uwo mugisha yaduhaye. Ariko kandi, n’ubwo twari twishimye cyane, hari ibindi bintu bishimishije byari bidutegereje.
Muri Gashyantare 1934, natangiye gukora ku biro bikuru byo mu rwego rw’isi yose by’Abahamya ba Yehova (byitwa Beteli) biri i Brooklyn, muri leta ya New York. John yansanzeyo hashize ibyumweru bike nyuma y’aho. Twabanye mu cyumba kimwe kugeza mu mwaka wa 1953 ubwo yashyingiranwaga n’umugore we akunda witwa Jessie.
Jye na John tumaze kujya kuri Beteli, ababyeyi bacu bakoreye umurimo w’ubupayiniya mu duce dutandukanye tw’igihugu, kandi Esther n’umugabo we George Read bajyanaga na bo muri uwo murimo. Ababyeyi bacu bakomeje gukora umurimo w’ubupayiniya kugeza igihe barangirije isiganwa ryabo ryo ku isi mu mwaka wa 1963. Esther n’umugabo we babyaye abana bagira umuryango mwiza, kandi ubu mfite bishywa banjye n’abakwe n’abakazana benshi nkunda cyane.
Akazi ko Kuri Beteli n’Abantu Twifatanyaga
John yakoresheje ubuhanga yari afite mu bya tekiniki kuri Beteli kandi yakoreraga hamwe n’abandi bakozi ba Beteli mu gukora ibyuma bifata amajwi bikanayasohora. Abahamya ba Yehova babarirwa mu bihumbi bakoresheje ibyo byuma mu murimo wo ku nzu n’inzu. Nanone kandi, John yagize uruhare mu guhimba no gukora imashini zo kuzinga amagazeti yohererezwaga abantu bakoresheje abonema no kuyateraho udupapuro twa aderesi.
Natangiye umurimo wo kuri Beteli nkora mu byo gufatanya ibitabo. Icyo gihe hari abandi basore bakoraga mu ruganda na n’ubu bagikora kuri Beteli ari abizerwa. Muri abo harimo Carey Barber na Robert Hatzfeld. Mu bandi bantu nibuka nakundaga ariko ubu bakaba barapfuye, harimo Nathan Knorr, Karl Klein, Lyman Swingle, Klaus Jensen, Grant Suiter, George Gangas, Orin Hibbard, John Sioras, Robert Payne, Charles Fekel, Benno Burczyk, na John Perry. Bakomeje gukora umurimo wabo ari abizerwa, umwaka ugashira undi ugataha, kandi ntibigeze bitotomba cyangwa ngo bitege “kuzamurwa mu ntera.” Icyakora, abenshi muri abo Bakristo b’indahemuka basizwe umwuka, babonye inshingano ziremereye mu gihe umuteguro wagendaga ukura. Ndetse bamwe bakoze mu Nteko Nyobozi y’Abahamya ba Yehova.
Gukorana n’abo bavandimwe bari bafite umutima wo kwigomwa byanyigishije isomo rikomeye. Mu kazi ko hanze, abakozi bahembwa amafaranga ku mirimo baba bakoze. Iyo ni yo ngororano yabo. Gukora kuri Beteli byo, bituma umuntu abona imigisha ikungahaye yo mu buryo bw’umwuka, kandi abagabo n’abagore bakuze mu buryo bw’umwuka ni bo bonyine basobanukirwa agaciro k’ingororano nk’izo.—1 Abakorinto 2:6-16.
Nathan Knorr, waje kuri Beteli akiri ingimbi mu mwaka wa 1923, yabaye umugenzuzi w’icapiro mu
myaka ya za 30. Buri munsi yanyuraga mu icapiro akagenda asuhuza buri mukozi. Twe abari bakiri bashya muri Beteli twishimiraga ukuntu yatwitagaho mu buryo bwa bwite. Mu mwaka wa 1936 twabonye imashini nshyashya icapa yari ivuye mu Budage, kandi bamwe mu bavandimwe b’abasore bananiwe kuyiteranya. Bityo, Umuvandimwe Knorr yakubisemo isarubeti maze amara igihe gisaga ukwezi akorana n’abo basore kugeza igihe bayirangirije igatangira gukora.Umuvandimwe Knorr yagiraga umwete ku kazi, ku buryo kuri benshi muri twe kugerageza gukorana umwete nka we byari ukwigerezaho. Ariko kandi, yari azi ko kwidagadura ari ngombwa. Ndetse n’igihe yari amaze gushingwa ubugenzuzi bw’umurimo wo kubwiriza ukorwa n’Abahamya ba Yehova ku isi hose muri Mutarama 1942, rimwe na rimwe yajyaga akina umukino w’intoki wa baseball hamwe n’abagize umuryango wa Beteli n’abanyeshuri bo mu ishuri ry’abamisiyonari rya Galeedi ryari mu kigo cyo hafi ya South Lansing, muri New York.
Muri Mata 1950, umuryango wa Beteli wimukiye mu nzu nshya yari imaze kubakwa y’amagorofa icumi iri hamwe n’amacumbi yacu yo ku muhanda wa 124 Columbia Heights, i Brooklyn ho muri New York. Icyumba gishya cyo kuriramo cyatumye twese uko twanganaga dushobora kwicara hamwe mu gihe cyo kurya. Mu myaka igera kuri itatu twamaze twubaka iyo nzu, ntitwashoboraga gufata isomo ry’umunsi. Mbega ukuntu byari bishimishije igihe iyo porogaramu yashoboraga kongera gutangira! Umuvandimwe Knorr yansabye kwicarana na we ku meza y’uyobora iyo porogaramu kugira ngo njye mwibutsa amazina y’abashya babaga baje mu muryango wacu. Mu gihe cy’imyaka 50 nicaraga muri uwo mwanya mu isomo ry’umunsi no mu gihe cyo gusamura. Hanyuma, ku itariki ya 4 Kanama 2000, icyo cyumba cyo kuriramo cyarafunzwe, maze noherezwa muri kimwe mu byumba byo kuriramo byavuguruwe, ahahoze ihoteli yitwa Towers Hotel.
Mu myaka ya za 50, namaze imyaka runaka nkora mu icapiro nkoresha imashini icapa, ngatunganya inyuguti zateranywaga zikabyara amapaji ashyirwa ku cyuma gicapa. Ako kazi si ko nakundaga cyane, ariko William Peterson wari ushinzwe amamashini yambereye umuntu mwiza cyane ku buryo ibyo ari byo byose nishimiye igihe namaze nkora aho ngaho. Hanyuma, mu mwaka wa 1960 hakenewe abitangira umurimo ngo basige amarangi inzu y’amacumbi yari iherutse kubakwa yari ku muhanda wa 107 Columbia Heights. Nashimishijwe no kugira igikundiro cyo gufasha mu gutunganya ayo mazu mashya y’umuryango wacu wa Beteli wagendaga waguka.
Nyuma gato y’aho turangirije gusiga amarangi ku nzu yo ku muhanda wa 107 Columbia Heights, nashimishijwe n’uko nahawe akazi ko kwakira abashyitsi bazaga kuri Beteli. Imyaka 40 maze nkora akazi ko kwakira abantu, ni yo myaka ihebuje kurusha indi yose namaze kuri Beteli. Baba ari abashyitsi cyangwa abashya bagize umuryango wa Beteli bayisuraga, byari bishishikaje gutekereza ku ngaruka z’imihati dushyiraho twese kugira ngo duteze imbere inyungu z’Ubwami.
Abigishwa ba Bibiliya Babishishikariye
Umuryango wacu wa Beteli ugenda usagamba mu buryo bw’umwuka bitewe n’uko abawugize bakunda Bibiliya. Igihe nageraga kuri Beteli bwa mbere, nabajije Emma Hamilton, wakoraga akazi ko gukosora inyandiko, incuro yari amaze gusoma Bibiliya. Yaranshubije ati “nayisomye incuro 35, ariko ubu bwo sinkirirwa mbara.” Anton Koerber, undi Mukristo wari ushikamye wakoze kuri Beteli mu gihe cya Emma, yakundaga kuvuga ati “ntuzigere ushyira Bibiliya aho ukuboko kwawe kutagera.”
Nyuma y’urupfu rw’Umuvandimwe Russell mu mwaka wa 1916, Joseph F. Rutherford ni we wasigaranye inshingano Russell yari afite zo kuyobora umuteguro. Rutherford yari umugabo ufite imbaraga, wagiraga ingaruka nziza mu gutanga za disikuru, kandi kubera ko yari umucamanza, yaburaniye Abahamya ba Yehova imanza nyinshi mu Rukiko rw’Ikirenga rwa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika. Nyuma y’urupfu rwa Rutherford mu mwaka wa 1942, Umuvandimwe Knorr yaramusimbuye, maze akorana umwete kugira ngo yongere ubuhanga bwe bwo kuvugira mu ruhame. Kubera ko nabaga mu cyumba cyegeranye n’icye, incuro nyinshi namwumvaga yitoza disikuru ze azisubiramo kenshi yikurikiranya. Nyuma y’igihe runaka, binyuriye kuri iyo mihati yashyiragaho abigiranye umwete, yabaye umuhanga mu gutanga disikuru.
Muri Gashyantare 1942, Umuvandimwe Knorr yagize uruhare mu gushyiraho porogaramu yo gufasha abavandimwe twese twakoraga kuri Beteli kongera ubushobozi bwacu bwo kwigisha no kuvugira
mu ruhame. Iryo shuri ryibandaga ku gukora ubushakashatsi kuri Bibiliya no kuvugira mu ruhame. Bigitangira, buri wese yasabwaga gutanga disikuru ngufi yerekeranye n’abantu bavugwa muri Bibiliya. Disikuru ya mbere natanze yari ishingiye kuri Mose. Mu mwaka wa 1943, ishuri rimeze nk’iryo ryatangiye mu matorero y’Abahamya ba Yehova, kandi ryarakomeje kugeza n’uyu munsi. Icyo bacyibandaho kuri Beteli, ni ukugira ubumenyi ku byerekeye Bibiliya no kugira uburyo bwo kwigisha bugira ingaruka nziza.Muri Gashyantare 1943, ishuri rya mbere ry’abamisiyonari rya Galeedi ryaratangiye. Ubu abize mu ishuri rya 111 rya Galeedi ni bwo bakimara guhabwa impamyabumenyi! Mu myaka isaga 58 iryo shuri rimaze, ryatoje abantu basaga 7.000 bakora umurimo w’ubumisiyonari ku isi hose. Igishishikaje ni uko igihe iryo shuri ryatangiraga mu mwaka wa 1943, ku isi hose hari gusa Abahamya ba Yehova basaga 100.000 ho gato. Ubu hari abasaga 6.000.000 bifatanya mu murimo wo kubwiriza ubutumwa bwiza bw’Ubwami bw’Imana!
Nshimira ku bw’Umurage Wanjye wo mu Buryo bw’Umwuka
Mbere gato y’uko hashingwa ishuri rya Galeedi, twavuye kuri Beteli turi batatu duhabwa inshingano yo kujya dusura amatorero yo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika. Twamaragayo umunsi umwe, hakaba n’igihe tumazeyo iminsi mike cyangwa icyumweru kugira ngo dutere ayo matorero inkunga mu buryo bw’umwuka. Twitwaga abakozi bakorera abavandimwe, nyuma y’aho iyo nyito ikaba yarahindutse ikaba umukozi w’akarere cyangwa umugenzuzi w’akarere. Ariko kandi, Ishuri rya Galeedi rimaze gutangira, nasabwe kugaruka nkazajya nigisha amasomo amwe n’amwe. Nabaye umwarimu uhoraho mu ishuri rya 2 kugeza ku rya 5, kandi nanone nabaye umusimbura w’umwe mu barimu bahoraho maze nigisha mu ishuri rya 14. Kuba narashoboraga gusubiramo hamwe n’abanyeshuri ibintu by’ingenzi bya mbere byaranze amateka y’umuteguro wa Yehova wo muri iki gihe—ibyinshi muri byo nkaba narashoboraga kubibabwira mpereye ku byo nari nariboneye—byatumye
ndushaho gushimira mu buryo bwuzuye ku bw’umurage ukungahaye wo mu buryo bw’umwuka nari narahawe.Ikindi gikundiro nagize mu gihe cy’imyaka myinshi, ni uko nashoboye kujya mu makoraniro mpuzamahanga y’ubwoko bwa Yehova. Mu mwaka wa 1963, nazengurutse isi ndi kumwe n’izindi ntumwa zisaga 500 zari zigiye mu makoraniro yari afite umutwe uvuga ngo “Ubutumwa Bwiza bw’Iteka.” Andi makoraniro nagiyemo atazibagirana mu mateka, ni ayabereye i Varsovie ho muri Polonye, mu mwaka wa 1989; i Berlin mu Budage mu mwaka wa 1990; n’i Moscou mu Burusiya mu mwaka wa 1993. Muri buri koraniro, nagiye mboneraho uburyo bwo guhura na bamwe mu bavandimwe na bashiki bacu dukunda bihanganye imyaka ibarirwa muri za mirongo mu gihe cy’ubutegetsi bw’ishyaka rya Nazi, ubw’Abakomunisiti cyangwa bwombi. Mbega ukuntu ibyo bintu byakomeje ukwizera kwanjye!
Koko rero, imibereho yanjye mu murimo wa Yehova yari ikungahaye rwose! Kubona imigisha yo mu buryo bw’umwuka ntibijya birangira. Kandi mu buryo bunyuranye n’uko bimeze ku butunzi bw’iby’umubiri, uko tugenda duha abandi kuri ibyo bintu by’agaciro, ni ko ubutunzi bwacu burushaho kwiyongera. Rimwe na rimwe, njya numva abantu bamwe bavuga ko byari kubabera byiza iyo batarerwa n’ababyeyi b’Abahamya ba Yehova. Bavuga ko bumva bari kurushaho gufatana uburemere ukuri kwa Bibiliya iyo baza kuba barabanje kumva uko ubuzima bwo hanze y’umuteguro w’Imana bumeze.
Buri gihe birambabaza iyo numvise abakiri bato bavuga ibintu nk’ibyo, kubera ko mu by’ukuri baba bavuga ko atari byiza rwose ko umuntu arerwa yigishwa ubumenyi ku byerekeye inzira za Yehova. Nyamara, tekereza ingeso mbi zose n’imitekerereze yononekaye abantu bagomba kwiyambura mu gihe bize ukuri ko muri Bibiliya baramaze kuba bakuru. Buri gihe najyaga nshimira cyane ku bwo kuba ababyeyi banjye barareze abana babo batatu mu nzira zo gukiranuka. John yakomeje kuba umugaragu wa Yehova wizerwa kugeza igihe yapfiriye muri Nyakanga 1980, naho Esther kugeza n’uyu munsi aracyari Umuhamya wizerwa.
Iyo nshubije amaso inyuma nkareba ukuntu nashoboye kugirana ubucuti nyakuri n’abavandimwe benshi na bashiki bacu b’Abakristo bizerwa, biranshimisha cyane. Ubu maze imyaka ihebuje isaga 67 kuri Beteli. N’ubwo ntigeze nshaka, mfite abahungu n’abakobwa benshi bo mu buryo bw’umwuka, hamwe n’abuzukuru bo mu buryo bw’umwuka. Kandi nishimira gutekereza ku bantu bose bashya bakundwa tutarabonana baza mu muryango wacu wo mu buryo bw’umwuka wo ku isi hose, buri wese muri bo akaba afite agaciro. Mbega ukuntu amagambo agira ati “umugisha Uwiteka atanga uzana ubukire” ari ukuri!—Imigani 10:22.
[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]
^ par. 16 Nabatijwe ku itariki ya 8 Werurwe 1932. Bityo, mu by’ukuri nabatijwe nyuma y’aho hafatiwe umwanzuro w’uko ngomba gukora umurimo w’ubupayiniya.
[Ifoto yo ku ipaji ya 20]
Uhereye ibumoso ugana iburyo: papa akikiye murumuna wanjye John, Esther, jyewe na mama
[Amafoto yo ku ipaji ya 23]
Nigisha mu ishuri rya Galeedi mu mwaka wa 1945
Ahagana haruguru iburyo: abarimu bo mu Ishuri rya Galeedi Eduardo Keller, Fred Franz, jyewe na Albert Schroeder
[Ifoto yo ku ipaji ya 24]
Ntekereza ku mibereho yanjye ikungahaye mu murimo wa Yehova