Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

‘Mwambare umutima wo kwihangana’

‘Mwambare umutima wo kwihangana’

‘Mwambare umutima wo kwihangana’

“Mwambare umutima w’imbabazi n’ineza . . . no kwihangana.” —ABAKOLOSAYI 3:12.

1. Vuga urugero ruhebuje rwatanzwe mu bihereranye no kwihangana.

UWITWA Régis, akaba atuye mu majyepfo y’uburengerazuba bw’u Bufaransa, yabaye Umuhamya wa Yehova wabatijwe mu mwaka wa 1952. Umugore we yamaze imyaka myinshi akora ibishoboka byose kugira ngo aburizemo imihati ye yo gukorera Yehova. Yajyaga agerageza gutobora amapine y’imodoka kugira ngo amubuze kujya mu materaniro, kandi igihe kimwe yageze n’ubwo amukurikira agiye kubwiriza ubutumwa bwo muri Bibiliya ku nzu n’inzu, akagenda amukoba mu gihe yari arimo ageza ku bantu mu ngo zabo ubutumwa bwiza bw’Ubwami. N’ubwo Régis yarwanywaga buri gihe, yakomeje kwihangana. Ku bw’ibyo, Régis yahaye Abakristo bose urugero ruhebuje, kubera ko Yehova asaba ko abamusenga bose bagira umutima wo kwihangana mu byo bagirira abandi.

2. Ijambo ry’Ikigiriki ryahinduwemo “kwihangana,” rifashwe uko ryakabaye risobanura iki, kandi se iryo jambo ryumvikanisha iki?

2 Ijambo ry’Ikigiriki ryahinduwemo “kwihangana” rifashwe uko ryakabaye risobanurwa ngo ‘kugira umwuka wo kutarambirwa.’ Muri Bibiliya, iryo jambo kwihangana rikoreshwamo incuro cumi n’ebyiri, ‘kutarambirwa’ no “kwiyumanganya” agakoreshwa incuro imwe imwe. Mu Giheburayo no mu Kigiriki, ijambo ryahinduwemo “kwihangana,” rikubiyemo igitekerezo cyo kutarambirwa, kugoragoza no gutinda kurakara.

3. Ni gute uko Abakristo babonaga ibihereranye no kwihangana byari bitandukanye n’uko Abagiriki bo mu kinyejana cya mbere babibonaga?

3 Abagiriki bo mu kinyejana cya mbere ntibabonaga ko kwihangana ari umuco mwiza. Iryo jambo ubwaryo ntiryigeze na rimwe rikoreshwa n’abahanga mu bya filozofiya b’Abasitoyiko. Dukurikije uko umuhanga mu bya Bibiliya witwa William Barclay abivuga, kwihangana “binyuranye cyane rwose n’umuco w’Abagiriki,” mu byo wiratanaga hakaba harimo no kuba ‘warangaga kwihanganira gutukwa cyangwa kubabazwa mu buryo ubwo ari bwo bwose.’ Yagize ati “ku Bagiriki umugabo nyamugabo yabaga ari umuntu washoboraga gukora ikintu icyo ari cyo cyose kugira ngo yihorere. Ku Mukristo, umugabo nyamugabo ni umuntu wanga kwihorera n’ubwo yaba abishoboye.” Abagiriki bashobora kuba barabonaga ko kwihangana ari ikimenyetso kigaragaza ko umuntu afite intege nke, ariko aha ngaha, nk’uko bimeze no mu yindi mimerere, “ubupfu bw’Imana burusha abantu ubwenge; kandi intege nke z’Imana zirusha abantu imbaraga.”​—1 Abakorinto 1:25.

Urugero Rwatanzwe na Kristo mu Bihereranye no Kwihangana

4, 5. Ni uruhe rugero ruhebuje rwatanzwe na Yesu mu bihereranye no kwihangana?

4 Kristo Yesu yatanze urugero rwiza cyane mu bihereranye no kwihangana, rukaba ari urwa kabiri nyuma y’urwatanzwe na Yehova. Mu gihe Yesu yari ari mu bigeragezo bikomeye, yagaragaje umuco wo kwifata mu buryo butangaje. Ubuhanuzi bwamwerekejeho bugira buti “yararenganye, ariko yicisha bugufi, ntiyabumbura akanwa ke, amera nk’umwana w’intama icecekera imbere y’abayikemura, ni ko atabumbuye akanwa ke.”​—Yesaya 53:7.

5 Mbega ukuntu Yesu yagaragaje umuco wo kwihangana mu buryo butangaje mu gihe cyose yamaze akora umurimo we ku isi! Yihanganiye ibibazo byuzuye uburiganya yabazwaga n’abanzi be ndetse n’ibitutsi yatukwaga n’abamurwanyaga (Matayo 22:15-46; 1 Petero 2:23). Yihanganiraga abigishwa be, ndetse n’igihe bajyaga impaka kenshi bashaka kumenya uwari mukuru muri bo (Mariko 9:33-37; 10:35-45; Luka 22:24-27). Kandi se mbega ukuntu Yesu yagaragaje mu buryo buhebuje umuco wo kwifata mu ijoro yagambaniwemo, igihe Petero na Yohana basinziraga nyuma y’aho bari bamariye kubwirwa ko bagomba gukomeza ‘kuba maso’!​—Matayo 26:36-41.

6. Ni gute Pawulo yungukiwe no kwihangana kwa Yesu, kandi se, ni iki ibyo bitwigisha?

6 Nyuma y’urupfu rwe no kuzuka kwe, Yesu yakomeje kwihangana. Ibyo intumwa Pawulo yari ibizi mu buryo bwihariye, kubera ko yari yarahoze itoteza Abakristo. Pawulo yaranditse ati “iri jambo ni iryo kwizerwa, rikwiriye kwemerwa rwose, yuko Kristo Yesu yazanywe mu isi no gukiza abanyabyaha; muri bo ni jye w’imbere. Ariko icyatumye mbabarirwa ni ukugira ngo Yesu Kristo yerekanire muri jye, uw’imbere, kwihangana kwe kose, ngo mbe ikitegererezo cy’abazamwizera bagahabwa ubugingo buhoraho” (1 Timoteyo 1:15, 16). Uko imibereho twari dufite mbere yaba iri kose, nidukomeza kwizera Yesu, azatwihanganira​—birumvikana ariko ko ari na ko azaba atwitezeho ko ‘dukora imirimo ikwiriye abihannye’ (Ibyakozwe 26:20; Abaroma 2:4). Ubutumwa Kristo yoherereje amatorero arindwi yo muri Aziya Ntoya bugaragaza ko n’ubwo yihangana aba yiteze ko abantu bagira ibyo banonosora mu myifatire yabo.—Ibyahishuwe, igice cya 2 n’icya 3.

Ni Imbuto y’Umwuka

7. Ni irihe sano riri hagati yo kwihangana n’umwuka wera?

7 Mu gice cya 5 cy’urwandiko Pawulo yandikiye Abagalatiya, yashyize itandukaniro hagati y’imirimo ya kamere n’imbuto z’umwuka (Abagalatiya 5:19-23). Kubera ko umuco wo kwihangana ari umwe mu bigize imico ya Yehova, uwo muco umukomokaho kandi ni imbuto y’umwuka we (Kuva 34:6, 7). Koko rero, umuco wo kwihangana ushyirwa mu mwanya wa kane ku rutonde rw’imbuto z’umwuka Pawulo yarondoye, ukaba uri hamwe n’ “urukundo, n’ibyishimo, n’amahoro, . . . no kugira neza, n’ingeso nziza, no gukiranuka, no kugwa neza, no kwirinda” (Abagalatiya 5:22, 23). Ku bw’ibyo, iyo abagaragu b’Imana bagaragaje ukwihangana nk’ukwayo, babikora basunitswe n’umwuka wera.

8. Ni iki kizadufasha kwihingamo imbuto z’umwuka, hakubiyemo no kwihangana?

8 Icyakora, ibyo ntibishaka kuvuga ko Yehova atsindira umwuka we ku muntu. Tugomba kwemera tubikunze ko udukoreramo (2 Abakorinto 3:17; Abefeso 4:30). Twemera ko umwuka ukorera mu mibereho yacu binyuriye mu kwihingamo imbuto zawo mu byo dukora byose. Nyuma yo kurondora imirimo ya kamere n’imbuto z’umwuka, Pawulo yongeyeho ati “niba tubeshwaho n’umwuka, tujye tuyoborwa n’umwuka. Ntimuyobe: Imana ntinegurizwa izuru; kuko ibyo umuntu abiba, ari byo azasarura. Ubibira umubiri we, muri uwo mubiri azasaruramo kubora, ariko ubibira umwuka, muri uwo mwuka azasaruramo ubugingo buhoraho” (Abagalatiya 5:25; 6:7, 8). Niba twifuza kugira ingaruka nziza mu kwihingamo umuco wo kwihangana, tugomba no kwihingamo izindi mbuto zose umwuka wera utuma Abakristo bera.

“Urukundo Rurihangana”

9. Ni iki gishobora kuba cyaratumye Pawulo abwira Abakorinto ko ‘urukundo rwihangana’?

9 Pawulo yagaragaje ko hari isano ryihariye riri hagati y’urukundo no kwihangana ubwo yagiraga ati “urukundo rurihangana” (1 Abakorinto 13:4). Umuhanga mu bya Bibiliya witwa Albert Barnes, avuga ko ibyo Pawulo yabitsindagirije azirikana amahane n’umwiryane byarangwaga mu itorero rya Gikristo ry’i Korinto (1 Abakorinto 1:11, 12). Barnes yagize ati “ijambo ryakoreshejwe aha ngaha [ryahinduwemo kwihangana] rihabanye no guhubuka: rihabanye no kuvuga amagambo n’ibitekerezo bigaragaza uburakari, no kuzinga umunya. Ryumvikanisha imimerere yo mu bwenge ishobora KUTARAMBIRWA mu gihe umuntu akandamijwe, cyangwa ashotowe.” Urukundo no kwihangana na n’ubu bigira uruhare rukomeye mu gutuma mu itorero rya Gikristo harangwa amahoro.

10. (a) Ni mu buhe buryo urukundo rudufasha kugira umuco wo kwihangana, kandi se, ni iyihe nama intumwa Pawulo yatanze mu birebana n’ibyo? (b) Ni iki umuhanga umwe mu bya Bibiliya yavuze yerekeza ku muco w’Imana wo kwihangana no kugira neza? (Reba ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji.)

10 “Urukundo rurihangana, rukagira neza; urukundo . . . ntirushaka ibyarwo, ntiruhutiraho.” Ku bw’ibyo, mu buryo bwinshi urukundo rudufasha kwihangana * (1 Abakorinto 13:4, 5). Urukundo rutuma dushobora kwihanganirana ubutarambirwa no kwibuka ko twese tudatunganye bityo tukaba tugira amakosa n’intege nke. Rudufasha kuzirikana abandi no kubabarira. Intumwa Pawulo idutera inkunga yo kugenda ‘twicisha bugufi rwose, dufite ubugwaneza bwose no kwihangana, twihanganirana mu rukundo, tugira umwete wo gukomeresha ubumwe bw’umwuka umurunga w’amahoro.’​—Abefeso 4:1-3.

11. Kuki ari iby’ingenzi mu buryo bwihariye ko mu Bakristo babana ari benshi harangwa umuco wo kwihangana?

11 Kwihanganira bagenzi babo bituma aho Abakristo baba bari, haba mu matorero, kuri za Beteli, mu mazu y’abamisiyonari, mu makipi y’abubatsi, cyangwa mu mashuri ya Gikristo harangwa amahoro n’ibyishimo. Kubera ko baba batandukanye mu bihereranye na kamere, ibintu bakunda, uburere bahawe, amahame arebana no kugira ikinyabupfura, ndetse n’isuku, rimwe na rimwe hashobora kubaho imimerere ibarakaza. Ibyo ni na ko bimeze rwose ku miryango. Kutihutira kurakara ni iby’ingenzi (Imigani 14:29; 15:18; 19:11). Abantu bose bakeneye umuco wo kwihangana​—ni ukuvuga kutarambirwa kubera ko umuntu aba yiringiye ko ibintu bizahinduka bikaba byiza kurushaho.​—Abaroma 15:1-6.

Kwihangana Bidufasha Kutarambirwa

12. Kuki kwihangana ari iby’ingenzi mu gihe turi mu mimerere igoranye?

12 Kwihangana bidufasha kutarambirwa mu gihe turi mu mimerere igoranye isa n’aho itagira iherezo cyangwa isa n’aho idashobora kubonerwa umuti vuba. Uko ni ko byagendekeye uwitwa Régis, twavuze tugitangira. Mu gihe cy’imyaka myinshi, umugore we yarwanyije imihati ye yo gukorera Yehova. Icyakora, umunsi umwe yamwegereye arira maze aravuga ati “nzi ko ari ukuri. Nyamuna mfasha. Ndifuza ko nayoborerwa icyigisho cya Bibiliya.” Amaherezo uwo mugore yaje kubatizwa aba Umuhamya. Régis yagize ati “ibyo byagaragaje ko Yehova yampaye umugisha ku bw’iyo myaka yose namaze mpatana, nihangana kandi ntarambirwa.” Ukwihangana kwe kwaragororewe.

13. Ni iki cyafashije Pawulo kutarambirwa, kandi se, ni gute urwo rugero rushobora kudufasha kutarambirwa?

13 Mu kinyejana cya mbere, Pawulo yatanze urugero ruhebuje mu bihereranye no kwihangana (2 Abakorinto 6:3-10; 1 Timoteyo 1:16). Ahagana ku iherezo ry’ubuzima bwa Pawulo, igihe yagiraga inama mugenzi we wari muto kuri we, ari we Timoteyo, yamuhaye umuburo w’uko Abakristo bose bari kuzagerwaho n’ibigeragezo. Pawulo yavuze urugero rw’ibyamubayeho we ubwe maze avuga imico y’ingenzi ya Gikristo ya ngombwa kugira ngo umuntu ashobore kwihanganira ibigeragezo igihe kirekire. Yaranditse ati “wakurikije neza inyigisho zanjye, n’imigambi, no kwizera, no kwiyumanganya, n’urukundo, no kwihangana, no kurenganywa kenshi, no kubabazwa kenshi, n’ibyambereyeho mu Antiyokiya, no mu Ikoniyo n’i Lusitira, n’ibyo nihanganiye byose ndenganywa, nyamara Umwami wacu akabinkiza byose. Icyakora n’ubundi abashaka kujya bubaha Imana bose, bari muri Kristo Yesu, bazarenganywa” (2 Timoteyo 3:10-12; Ibyakozwe 13:49-51; 14:19-22). Kugira ngo dushobore kumara igihe kirekire tutarambiwe, twese dukeneye ukwizera, urukundo no kwihangana.

Twambaye Umuco wo Kwihangana

14. Imico irangwa no kubaha Imana, urugero nko kwihangana, Pawulo yayigereranyije n’iki, kandi se, ni iyihe nama yahaye Abakristo b’Abakolosayi?

14 Kwihangana hamwe n’indi mico irangwa no kubaha Imana intumwa Pawulo yabigereranyije n’imyambaro Umukristo yagombye kwambara mu gihe aba amaze kwiyambura ibikorwa biranga “umuntu wa kera” (Abakolosayi 3:5-10). Yaranditse iti “nk’uko bikwiriye intore z’Imana zera kandi zikundwa, mwambare umutima w’imbabazi, n’ineza, no kwicisha bugufi, n’ubugwaneza, no kwihangana; mwihanganirana, kandi mubabarirana ibyaha, uko umuntu agize icyo apfa n’undi. Nk’uko Umwami wacu [“Yehova,” NW ] yababa[ba]riye, abe ari ko namwe mubabarirana. Ariko ibigeretse kuri ibyo byose, mwambare urukundo, kuko ari rwo murunga wo gutungana rwose.”​—Abakolosayi 3:12-14.

15. Bigenda bite iyo Abakristo ‘bambaye’ umuco wo kwihangana hamwe n’indi mico irangwa no kubaha Imana?

15 Igihe abagize itorero ‘bambaye’ umutima w’imbabazi, ineza, kwicisha bugufi, ubugwaneza, kwihangana n’urukundo, bashobora gukemura ibibazo bityo bagakomeza kujya mbere mu murimo wa Yehova bunze ubumwe. Mu buryo bwihariye, abagenzuzi b’Abakristo bagomba kugira umuco wo kwihangana. Hari igihe bishobora kuba ngombwa ko bacyaha undi Mukristo, ariko hari uburyo bunyuranye bishobora gukorwamo. Pawulo yasobanuye imyifatire myiza cyane kurusha iyindi ubwo yandikiraga Timoteyo ati “uhane, uteshe, uhugure, ufite kwihangana kose no kwigisha” (2 Timoteyo 4:2). Ni koko, intama za Yehova zagombye buri gihe kujya zihanganirwa, zikubahwa kandi zikagaragarizwa ubwuzu.​—Matayo 7:12; 11:28; Ibyakozwe 20:28, 29; Abaroma 12:10.

“Mwihanganire Bose”

16. Bishobora kugenda bite mu gihe ‘twihanganiye bose’?

16 Kuba Yehova yihanganira abantu bituma tujyamo umwenda wo ‘kwihanganira bose’ (1 Abatesalonike 5:14). Ibyo bisobanura ko tugomba kwihanganira abagize umuryango batari Abahamya, abaturanyi, abo dukorana, n’abanyeshuri bagenzi bacu. Abahamya bagiye banesha kenshi urwikekwe, rimwe na rimwe bakaba baramaze igihe cy’imyaka myinshi bihanganira amagambo asesereza cyangwa ibitotezo bitaziguye batezwaga n’abantu bakoranaga cyangwa biganaga (Abakolosayi 4:5, 6). Intumwa Petero yaranditse iti “mugire ingeso nziza hagati y’abapagani, kugira ngo, nubwo babasebya nk’abakora nabi, nibabona imirimo yanyu myiza, izabatere guhimbaza Imana ku munsi wo kugendererwamo.”​—1 Petero 2:12.

17. Ni gute dushobora kwigana urukundo rwa Yehova no kwihangana kwe, kandi se, kuki tugomba kubigenza dutyo?

17 Ukwihangana kwa Yehova kuzatuma abantu babarirwa muri za miriyoni babona agakiza (2 Petero 3:9, 15). Nitwigana urukundo rwa Yehova no kwihangana kwe, tuzakomeza kubwiriza ubutumwa bwiza bw’Ubwami bw’Imana tubigiranye ukwihangana ari na ko twigisha abandi kugandukira ubutegetsi bwa Cyami bwa Kristo (Matayo 28:18-20; Mariko 13:10). Turamutse turetse kubwiriza, byaba bimeze nk’aho twifuza gushyira imipaka ku kwihangana kwa Yehova, kandi twaba tutiyumvisha intego yako, ari yo yo gutuma abantu bihana.​—Abaroma 2:4.

18. Ni iki Pawulo yasabiye Abakolosayi?

18 Mu rwandiko Pawulo yandikiye Abakristo bari i Kolosayi, ho muri Aziya Ntoya, yaranditse ati “ni cyo gituma tudasiba kubasabira, uhereye igihe twabyumviye, twifuza ko mwuzuzwa ubwenge bwose bw’[u]mwuka no kumenya kose, ngo mumenye neza ibyo Imana ishaka, mugende nk’uko bikwiriye ab’Umwami wacu, mumunezeze muri byose, mwere imbuto z’imirimo myiza yose, kandi mwunguke kumenya Imana, mukomereshejwe imbaraga zose, nk’uko ubushobozi bwayo bw’icyubahiro bungana, ngo mubone uko mwiyumanganya muri byose, mukihanganana ibyishimo.”​—Abakolosayi 1:9-11.

19, 20. (a) Ni gute twakwirinda kubona ko kuba Yehova akomeza kwihangana ari ikigeragezo? (b) Ni izihe nyungu tuzabona nidukomeza kwihangana?

19 Kuba Yehova akomeza kwihangana, ntibizatubera ikigeragezo niba dufite ‘kumenya kose, tuzi neza ibyo Imana ishaka,’ bikaba ari uko “abantu bose bakizwa bakamenya ukuri” (1 Timoteyo 2:4). Tuzakomeza ‘kwera imbuto z’imirimo myiza yose,’ cyane cyane mu murimo wo kubwiriza ‘ubutumwa bwiza bw’ubwami’ (Matayo 24:14). Nidukomeza kubigenza dutyo turi abizerwa, Yehova ‘azadukomeresha imbaraga zose,’ muri ubwo buryo akazadufasha ‘kwiyumanganya muri byose, twihanganana ibyishimo.’ Mu gihe tuzaba tubikora, ‘tuzagenda nk’uko bikwiriye ab’Umwami wacu,’ kandi tuzagira amahoro dukesha kumenya ko turimo ‘tumunezeza muri byose.’

20 Nimucyo tumenye neza mu buryo bunonosoye ukuntu ari iby’ubwenge kuba Yehova yarihanganye. Bigira uruhare mu gutuma twebwe hamwe n’abadutega amatwi igihe tubabwiriza kandi tukabigisha, tubarirwa mu bazabona agakiza (1 Timoteyo 4:16). Kwihingamo imbuto z’umwuka​—kugira urukundo, kugira neza, ingeso nziza, kugwa neza no kwirinda​—bizadufasha kwihangana tubigiranye ibyishimo. Bizatuma turushaho kubana mu mahoro n’abagize umuryango wacu hamwe n’abavandimwe na bashiki bacu mu itorero. Umuco wo kwihangana na wo uzadufasha kutarambirwa bagenzi bacu dukorana cyangwa abanyeshuri twigana. Kandi kwihangana kwacu kuzagira intego, ari yo yo gukiza abakora ibyaha no guhesha ikuzo Imana yihangana, ari yo Yehova.

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

^ par. 10 Umuhanga mu bya Bibiliya witwa Gordon D. Fee yagize icyo avuga ku nteruro yavuzwe na Pawulo y’uko ‘urukundo rwihangana, rukagira neza,’ maze arandika ati “muri tewolojiya y’intumwa Pawulo, [kwihangana no kugira neza] bigaragaza neza uburyo bubiri Imana ibonamo abantu (reba Rom 2:4). Ku ruhande rumwe, kuba Imana igoragoza mu buryo burangwa n’urukundo bigaragarira ku kuntu yifashe ntirekurire uburakari bwayo ku bantu igihe bigomekaga; ku rundi ruhande, kugira neza kwayo bigaragarira mu buryo bugera mu bihumbi yagiye igaragazamo imbabazi zayo. Bityo, ibisobanuro Pawulo yatanze ku rukundo bitangirana no gusobanura ibyerekeye Imana mu buryo bubiri, yo yagaragaje binyuriye kuri Kristo ko yifata kandi ko igirira neza abari bakwiriye gucirwaho iteka.”

Mbese, Ushobora Gusobanura?

• Ni mu buhe buryo Kristo yatanze urugero ruhebuje mu bihereranye no kwihangana?

• Ni iki kizadufasha kwihingamo umuco wo kwihangana?

• Ni gute umuco wo kwihangana ufasha imiryango, ugafasha Abakristo aho bari, ndetse n’abasaza?

• Ni gute kuba abantu bihangana bizaduhesha inyungu, twe ubwacu ndetse n’abandi?

[Ibibazo]

[Ifoto yo ku ipaji ya 15]

Ndetse n’igihe Yesu yari ahanganye n’ibigeragezo bikomeye, yihanganiye abigishwa be

[Ifoto yo ku ipaji ya 16]

Abagenzuzi b’Abakristo baterwa inkunga yo gutanga urugero rwiza mu bihereranye no kwihangana mu byo bagirira abavandimwe babo

[Ifoto yo ku ipaji ya 17]

Nitwigana urukundo rwa Yehova n’umuco we wo kwihangana, tuzakomeza kubwiriza ubutumwa bwiza

[Ifoto yo ku ipaji ya 18]

Pawulo yasenze asaba ko Abakristo ‘bakwihanganana ibyishimo’