Ukeneye kugira umutimanama watojwe
Ukeneye kugira umutimanama watojwe
Byasaga n’aho wari kuba umunsi utazibagirana ku bagenzi hamwe n’abakozi bari mu ndege y’isosiyete ya Air New Zealand yari ifite nomero 901 yajyaga muri Antarctique. Ibyuma bifotora bari babikozeho, kandi abantu bose bari muri iyo ndege bari bafite akanyamuneza igihe iyo ndege yo mu bwoko bwa DC-10 yegeraga uwo mugabane wera kugira ngo abarimo bashobore kureba neza bigiye hasi.
UWARI uyoboye iyo ndege, akaba ari umupilote wari umaze imyaka 15 muri uwo mwuga, yari yaramaze kuzuza amasaha asaga 11.000 atwara indege. Mbere yo kugurutsa indege, yari yinjije muri orudinateri y’indege inzira y’aho bari bunyure abyitondeye, ariko ntiyari azi ko yari yibeshye ku mibare yashyizemo. Mu gihe iyo ndege yanyuraga mu gicu kiri ku butumburuke bwa metero zitageze kuri 600, iyo ndege DC-10 yagonze Umusozi wa Erebus, ihitana abantu 257 bose bari bayirimo.
Nk’uko indege muri iki gihe zishingikiriza kuri orudinateri kugira ngo ziziyobore mu kirere, abantu na bo bahawe umutimanama kugira ngo ubayobore mu buzima bwabo. Kandi ibyago bikomeye byabaye kuri iyo ndege yari ifite nomero 901 bishobora kutwigisha amasomo akomeye ku bihereranye n’umutimanama wacu. Urugero, nk’uko umutekano wo mu kirere uterwa n’uko ibyuma biyobora indege bikora mu buryo bukwiriye, kandi imibare iranga ahantu umupilote apimiraho aho aherereye ikaba ari yo neza neza, ni na ko imimerere yacu myiza yo mu buryo bw’umwuka, mu by’umuco no mu buryo bw’umubiri iterwa n’uko dufite umutimanama witabira ibintu, uyoborwa n’amahame y’ukuri upimiraho aho uherereye mu by’umuco.
Ikibabaje ariko, ni uko muri iyi si ya none bene ayo mahame upimiraho aho uherereye arimo ayoyoka mu buryo bwihuse cyangwa se akirengagizwa. Umurezi wo muri Amerika yagize ati “muri iki gihe twumva inkuru nyinshi ku bihereranye n’ukuntu umwana ufite ubumenyi buciriritse wo mu mashuri abanza muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika adashobora gusoma, ukuntu adashobora kwandika n’ukuntu bimugora kubona aho u Bufaransa buherereye ku ikarita. Ni iby’ukuri nanone ko umwana wo mu mashuri abanza agira ingorane mu birebana no gutandukanya icyiza n’ikibi. Uretse icyo kibazo cyo kutamenya gusoma no kwandika, ku rutonde rw’ibibazo biri mu burezi tugomba kongeraho icyo kuba abana bari mu rujijo rukomeye mu by’umuco.” Nanone kandi, uwo murezi yagize ati “abakiri bato muri iki gihe usanga bibereye mu cyuka mu by’umuco. Baza umwe muri bo niba hari itandukaniro rigaragara hagati y’ibintu ‘byiza n’ibibi,’ uzahita ubona uriho uvugana n’umuntu uri mu rujijo, udafite icyo avuga, wabuze amahwemo kandi wumva adafite umutekano. . . . Iyo bagiye mu yisumbuye urwo rujijo rurushaho kwiyongera aho kugira ngo rugabanuke.”
Impamvu imwe ituma habaho urwo rujijo, ni uko abantu benshi babona ko nta mahame remezo adakuka abaho mu by’umuco, bagatekereza ko amahame agenda ahinduka bitewe n’amahitamo y’umuntu ku giti cye cyangwa umuco yarerewemo. Tekereza abapilote bagiye batwara indege badakurikije ibintu bishinze ahantu hamwe bapimiraho aho baherereye, ahubwo bagakurikiza ibyuma biyobora indege bigenda byimuka nta cyo bikurikije kandi rimwe na rimwe bikabura burundu! Nta gushidikanya ko ibyago nk’ibyabereye ku Musozi wa Erebus byakwiyongera cyane. Mu buryo nk’ubwo, kubera ko isi yirengagije amahame mbwirizamuco adakuka, ibona umusaruro ubabaje w’amagorwa n’urupfu bigenda byiyongera, mu gihe imiryango isenywa n’ubuhemu kandi abantu babarirwa muri za miriyoni bakaba bababara bitewe na sida cyangwa izindi ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina.
Igitekerezo cy’uko amahame mbwirizamuco ahindagurika hakurikijwe umuntu gishobora gusa n’aho ari icy’abantu bajijutse, ariko mu by’ukuri, abafite ibitekerezo nk’ibyo bameze nk’abaturage bo mu mujyi wa kera wa Nineve batari bazi “gutandukanya indyo n’imoso.” Abantu bafite ibitekerezo by’uko amahame mbwirizamuco ahindagurika bitewe n’umuntu basa n’Abisirayeli b’abahakanyi bitaga “ikibi icyiza n’icyiza bakacyita ikibi.”—Yona 4:11; Yesaya 5:20.
None se, ni hehe twashakira amategeko n’amahame asobanutse neza atarimo urujijo, twakoresha mu 2 Timoteyo 3:16). Yagaragaye ko ari iyo kwiringirwa mu buryo bwuzuye mu gihe cy’ibinyejana byinshi. Kubera ko amahame mbwirizamuco yo muri Bibiliya yashyizweho n’umutware w’ikirenga, ni ukuvuga Umuremyi wacu, ayo mahame areba abantu bose. Ku bw’ibyo, nta mpamvu yagombye gutuma tuba mu rujijo mu by’umuco.
gutoza umutimanama wacu kugira ngo utubere ubuyobozi burangwa n’umutekano? Abantu babarirwa muri za miriyoni basanze Bibiliya ihaza icyo cyifuzo neza neza. Kuva ku mahame mbwirizamuco kugeza ku myifatire myiza mu kazi, no kuva ku kurera abana kugeza ku gusenga Imana, nta kintu na kimwe cy’ingenzi Bibiliya itavuga (Ariko kandi, muri iki gihe umutimanama wawe uribasiwe kurusha ikindi gihe cyose. Ibyo bishoboka bite? Kandi se, ni gute warinda umutimanama wawe? Uburyo bwiza bwo kuwurinda, ni ukubanza kumenya ugaba ibyo bitero n’amayeri akoresha. Ibyo birasuzumwa mu gice gikurikiraho.