Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

“Umunsi w’ubworoherane bw’amadini”

“Umunsi w’ubworoherane bw’amadini”

“Umunsi w’ubworoherane bw’amadini”

UMWARIMUKAZI uyobora ikigo cy’amashuri cyo muri Polonye yashyizeho “Umunsi w’Ubworoherane bw’Amadini” mu kigo ayobora, kubera ko yashishikajwe n’ikiganiro yari yaragiranye n’Abahamya ba Yehova. Yatanze igitekerezo cy’uko abanyeshuri babishaka—baba Abagatolika, Ababuda n’Abahamya ba Yehova—bategura ibiganiro bigufi kugira ngo bamenyeshe abandi banyeshuri imyizerere yabo n’ibikorwa byabo. Abana batatu b’Abahamya ba Yehova na bo bahise bitangira kuzabitegura.

Igihe uwo munsi wari ugeze, uwa mbere wafashe ijambo ni umukobwa w’imyaka 15 witwa Malwina. Mu ijambo rye, hari aho yagize ati “benshi muri mwe batumenye mbere y’uko dutangira kwiga muri iri shuri bitewe n’uko twabasuraga mu ngo zanyu. Wenda mwaba mwibaza impamvu dukomeza kubasura. Ni ukubera ko dukurikiza urugero twasigiwe na Yesu Kristo, ari na we Washinze Ubukristo. Yabwirizaga ubutumwa bwiza bw’Ubwami bw’Imana aho abantu bashoboraga kuboneka hose. Intumwa n’abandi Bakristo ba mbere na bo babigenzaga batyo. Mu duce twinshi, Abahamya ba Yehova bihanganira ibigeragezo bikomeye by’ukwizera kwabo, ariko dushimishwa n’uko mu ishuri ryacu dufite amahoro, mwese mukaba mugira uruhare mu kwimakaza ayo mahoro. Ibyo turabibashimira!”

Mu gusoza ikiganiro cye, Malwina yagize ati “hari indi mpamvu ituma tubasura mu ngo zanyu. Ni ukubera ko tubitaho. Bibiliya ivuga ko vuba aha abantu bazagerwaho n’ibintu bizatigisa isi. Bityo, ubutaha nidukomanga ku rugi rwanyu, turabasabye muzafate igihe cyo gutega amatwi. Tuzishimira kubabwira ukuntu dushobora kuzabana iteka ryose mu isi izahinduka paradizo.”

Uwakurikiyeho ni Mateusz, na we ufite imyaka 15. Mateusz yabwiye abari bamuteze amatwi ko mu gihe cy’imyaka myinshi, Abahamya ba Yehova bagiye bakoresha uburyo butandukanye bwo gukwirakwiza ubutumwa bwiza. Urugero, mu mwaka wa 1914—mu gihe nta sinema irimo amajwi yari yakabayeho—Abahamya berekanaga “Photo-Drame de la Création,” ikaba yari sinema hamwe na diyapozitive yari irimo n’amajwi.

Mateusz yasobanuye uruhare radiyo yagize mu gukwirakwiza ubutumwa bw’Ubwami, hanyuma asobanura porogaramu yihariye ya orudinateri ikoresha uburyo bwa elegitoronika bukoreshwa mu gutegura no gucapa inyandiko mu ndimi nyinshi yitwa MEPS, ikaba ari porogaramu yakozwe n’Abahamya ba Yehova. Nanone kandi, yavuze ukuntu Abahamya ba Yehova bagize uruhare mu kumenyesha abaganga uburyo bwo kuvura hadakoreshejwe amaraso. Yagize ati “ubu abaganga bakomeye bo muri Polonye bavuga neza igihagararo cyacu, kandi bagatsindagiriza ko buri mwaka abarwayi benshi kurushaho batari Abahamya babagwa hadakoreshejwe amaraso.”

Mateusz yashoje avuga ibihereranye no kubaka Amazu y’Ubwami, maze agira ati “mbese, mwakwishimira kuzasura iyacu? Kwinjira ni ubuntu, kandi ntitwaka amaturo.” Mu gihe Mateusz yerekezaga ku nzu y’amakoraniro iri i Sosnowiec, yagize ati “mwagombye kuzaza kureba iyo nzu nini kandi ikorerwamo icyo yubakiwe. Kuki mutaza ngo tuzajyaneyo? Dufite igitekerezo, none reka incuti yacu Katarzyna ikibagezeho.”

Hanyuma, Katarzyna ufite imyaka 15 yagize ati “muhawe ikaze i Sosnowiec mu ikoraniro ry’intara ry’Abahamya ba Yehova. Hazanasuzumirwa ibibazo bireba abakiri bato.” Nanone kandi, Katarzyna yagize icyo avuga ku munsi mukuru w’ingenzi Abakristo bizihiza​—ni ukuvuga Urwibutso rw’urupfu rwa Yesu Kristo. Yateye abari bamuteze amatwi inkunga agira ati “umwaka ushize, abantu basaga miriyoni 14 ku isi hose bizihije uwo munsi. Kuki ubutaha mutazifatanya natwe?”

Malwina, Mateusz, na Katarzyna bamaze gutanga ibiganiro byabo, bahaye abarimu igitabo cyitwa Les Témoins de Jéhovah: Prédicateurs du Royaume de Dieu hamwe na kaseti za videwo ebyiri zisobanura imyizerere y’Abahamya ba Yehova n’ibikorwa byabo. * Abarimu babyakiranye umutima ushima kandi babasezeranya ko bazajya babikoresha mu masomo y’amateka.

Ibyo birangiye, Martyna ufite imyaka 12 yaririmbiye abari aho bose indirimbo ifite umutwe uvuga ngo “Urakoze, Yehova.” Abo Bahamya bakiri bato ‘bahawe n’Imana yabo gushira amanga’ maze batanga ubuhamya bwiza (1 Abatesalonike 2:2). Mbega ukuntu batanze urugero ruhebuje ku Bahamya bakiri bato aho baba bari hose!

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

^ par. 9 Byanditswe n’Abahamya ba Yehova.

[Ifoto yo ku ipaji ya 26]

Malwina ategura ikiganiro hasigaye iminsi mike mbere y’uko agitanga ku ishuri

[Ifoto yo ku ipaji ya 26]

Katarzyna atoranya imirongo y’Ibyanditswe yari kuzakoresha mu kiganiro cye.