Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ibibazo by’abasomyi

Ibibazo by’abasomyi

Ibibazo by’abasomyi

Ni mu buhe buryo inzoka mu busitani bwa Edeni yagejeje kuri Eva igitekerezo cyo kwica itegeko ry’Imana ryerekeranye n’igiti kimenyesha icyiza n’ikibi?

Mu Itangiriro 3:1, hagira hati “inzoka yarushaga uburiganya inyamaswa zo mu ishyamba zose, Uwiteka Imana yaremye. Ibaza uwo mugore iti ‘ni ukuri koko Imana yaravuze iti “ntimuzarye ku giti cyose cyo muri iyi ngobyi”?’ ” Hagiye hatangwa ibitekerezo binyuranye ku birebana n’ukuntu inzoka yaba yarashoboye kuvugana na Eva. Igitekerezo kimwe gitangwa ni icy’uko yaba yarabikoze binyuriye ku marenga cyangwa ibimenyetso by’umubiri. Urugero, umukuru wa kiliziya wo mu Bwongereza witwa Joseph Benson yagize ati “birasa rwose n’aho bishoboka ko yaba yaramuciriye amarenga runaka. Koko rero, hari bamwe bagiye bavuga ko muri icyo gihe inzoka zari zifite ubushobozi bwo gutekereza no kuvuga, . . . ariko ibyo nta gihamya bifite.”

Ariko se, binyuriye mu guca amarenga byonyine, ni gute inzoka yashoboraga kugeza kuri Eva igitekerezo cy’uko binyuriye mu kurya ku mbuto yabuzanyijwe yari kumera nk’Imana, agashobora kwihitiramo icyiza n’ikibi? Byongeye kandi, Eva yagize ijambo mu kiganiro cyabayeho, asubiza ikibazo inzoka yari imubajije (Itangiriro 3:2-5). Igitekerezo cy’uko inzoka yashyikiranye na Eva binyuriye ku guca amarenga cyangwa ku bimenyetso by’umubiri gusa, cyatugeza ku mwanzuro w’uko Eva na we yashubije akoresheje amarenga, mu gihe Bibiliya yo ivuga ko yavuze.

Mu gihe intumwa Pawulo yerekezaga ku byabaye icyo gihe, yaburiye Abakristo bagenzi bayo iti “ndatinya yuko nk’uko ya nzoka yohesheje Eva uburyarya bwayo, ko ari na ko namwe intekerezo zanyu zayobywa.” Akaga Pawulo yavugaga katurukaga ku ‘ntumwa z’ibinyoma, zari abakozi bariganya.’ Akaga bene abo bantu bigiraga “intumwa zikomeye” bashoboraga guteza, ntikagarukiraga ku bimenyetso by’umubiri gusa no ku marenga. Kari gakubiyemo imvugo yabo​—ni ukuvuga amagambo yabo y’uburyarya bavugaga bagamije kuyobya abandi.​—2 Abakorinto 11:3-5, 13.

N’ubwo hakoreshejwe amagambo mu kuyobya Eva mu busitani bwa Edeni, nta kintu na kimwe cyumvikanisha ko inzoka izi tuzi zari zizi kuvuga. Mu by’ukuri nta n’ubwo zari zibikeneye. Igihe marayika w’Imana yavuganaga na Balamu binyuriye ku ndogobe, iryo tungo ntiryigeze rikenera kugira mu mihogo hahambaye nk’ah’umuntu (Kubara 22:26-31). Uko bigaragara, igihe iyo ‘ndogobe itavuga yavugaga ijwi ry’abantu,’ ubushobozi bwo gukora icyo gikorwa bwavuye mu buturo bw’imyuka.​—2 Petero 2:16.

Ikiremwa cy’umwuka cyari inyuma y’inzoka yavugishije Eva, muri Bibiliya gisobanurwa ko ari cyo “ya nzoka ya kera, yitwa Umwanzi na Satani” (Ibyahishuwe 12:9). Amagambo yumvikana Eva yumvise akanayasubiza, yaturutse kuri Satani, we ukomeza ‘kwihindura nka marayika w’umucyo.’​—2 Abakorinto 11:14.

[Ifoto yo ku ipaji ya 27]

‘Muzahindurwa nk’Imana, mumenye icyiza n’ikibi’