Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Mbese, hari ibyiringiro ibyo ari byo byose byo kuzabona agakiza?

Mbese, hari ibyiringiro ibyo ari byo byose byo kuzabona agakiza?

Mbese, hari ibyiringiro ibyo ari byo byose byo kuzabona agakiza?

Ikinyejana cya 20, cyiswe kimwe mu binyejana byaranzwe no kumena amaraso kurusha ibindi mu mateka y’abantu. Ubugizi bwa nabi, intambara, ubushyamirane bushingiye ku moko, ibiyobyabwenge, ubuhemu n’urugomo, byariyongereye, cyane cyane muri iyi myaka mike ishize ibarirwa muri za mirongo. Uretse ibyo tumaze kuvuga, abantu bagiye bagira intimba n’imibabaro bitewe n’indwara, iza bukuru n’urupfu. Ni nde se utifuza cyane kubaturwa mu bibazo byinshi biri ku isi muri iki gihe? Mu gihe dutekereza ku mibereho y’igihe kizaza, mbese, tubona hari ibyiringiro ibyo ari byo byose byo kuzabona agakiza?

REKA turebe iyerekwa intumwa Yohana yabonye, dore ubu hashize imyaka 2.000. Yaranditse iti “dore ihema ry’Imana riri hamwe n’abantu, kandi izaturana na bo, na bo bazaba abantu bayo, kandi Imana ubwayo izabana na bo, ibe Imana yabo. Izahanagura amarira yose ku maso yabo, kandi urupfu ntiruzabaho ukundi, kandi umuborogo cyangwa gutaka cyangwa kuribwa ntibizabaho ukundi: kuko ibya mbere bishize” (Ibyahishuwe 21:3, 4). Mu buryo nk’ubwo, umuhanuzi Yesaya na we yarahanuye ati “kandi urupfu azarumira bunguri kugeza iteka ryose. Uwiteka Imana izahanagura amarira ku maso yose; n’igitutsi batuka ubwoko b[w]ayo azagikura ku isi hose. Uwiteka ni we ubivuze.”​—Yesaya 25:8.

Gerageza kwiyumvisha icyo isohozwa ry’amasezerano y’Imana rizaba risobanura! Abantu bazatabarwa, cyangwa bazacungurwa, bakizwe gukandamizwa n’urugomo, bakizwe ibintu byose byatumaga bababara kandi bakiheba. N’ikimenyimenyi, ndetse n’indwara, iza bukuru n’urupfu ntibizongera kutwibasira! Ijambo ry’Imana, Bibiliya, ridusezeranya ubuzima bw’iteka mu mimerere itunganye ku isi (Luka 23:43; Yohana 17:3). Kandi ababwifuza bose bashobora kububona. “[Imana] ishaka ko abantu bose bakizwa bakamenya ukuri.”​—1 Timoteyo 2:3, 4.

Ariko kandi, kugira ngo twungukirwe n’amasezerano y’Imana, tugomba gusobanukirwa uruhare Yesu Kristo afite mu gutuma tubona agakiza, kandi tukamwizera. Yesu yarivugiye ati ‘Imana yakunze abari mu isi cyane, bituma itanga umwana wayo w’ikinege, kugira ngo umwizera wese atarimbuka, ahubwo ahabwe ubugingo buhoraho’ (Yohana 3:16). Mu gihe intumwa Petero yagaragazaga uruhare rw’ingenzi Yesu Kristo afite muri ibyo, yagize iti “nta wundi agakiza kabonerwamo, kuko ari nta rindi zina munsi y’ijuru ryahawe abantu, dukwiriye gukirizwamo” (Ibyakozwe 4:12). Intumwa Pawulo na mugenzi wayo Sila bateye inkunga umuntu wari ubabajije nta buryarya bati “izere Umwami Yesu, urakira ubwawe n’abo mu rugo rwawe.”​—Ibyakozwe 16:30, 31.

Ni koko, Yesu Kristo ni we “Mukuru w’ubugingo,” kandi ni we wenyine agakiza gashobora kubonerwamo (Ibyakozwe 3:15). Ariko se, bishoboka bite ko umuntu umwe yagira uruhare rw’ingenzi bene ako kageni mu kudukiza? Gusobanukirwa neza uruhare afite mu birebana n’ibyo byagombye gukomeza ibyiringiro byacu byo kuzabona agakiza.

[Aho ifoto yo ku ipaji ya 2 yavuye]

Ipaji ya 3: Indege zitera bombe: ifoto yatanzwe na USAF; abana bishwe n’inzara: UNITED NATIONS/J. FRAND; ubwato bw’intambara bugurumana: ifoto yatanzwe na U.S. Navy