Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ukwizera kwa Nowa gucira isi ho iteka

Ukwizera kwa Nowa gucira isi ho iteka

Ukwizera kwa Nowa gucira isi ho iteka

MBESE, waba warigeze kumva ibyerekeye Nowa, umuntu watinyaga Imana wubatse inkuge kugira ngo abantu barokoke mu gihe cy’umwuzure w’isi yose? N’ubwo iyo nkuru ari iya kera cyane, izwi n’abantu babarirwa muri za miriyoni. Icyakora, icyo abantu benshi batazi, ni uko imibereho ya Nowa ifite icyo isobanura kuri twebwe twese.

Kuki twagombye gushishikazwa n’inkuru imaze imyaka ibarirwa mu bihumbi? Mbese, imimerere ya Nowa hari aho yaba ihuriye n’iyo turimo? Niba hari aho bihuriye se, ni gute twakungukirwa n’urugero rwe?

Isi yo mu Gihe cya Nowa

Uburyo bwo gukurikiranya ibihe muri Bibiliya bugaragaza ko Nowa yavutse mu mwaka wa 2970 M.I.C.​—ni ukuvuga imyaka 126 nyuma y’urupfu rwa Adamu. Mu gihe cya Nowa, isi yari yaruzuye urugomo, kandi abenshi mu bakomotse kuri Adamu bahisemo gukurikiza urugero rw’umubyeyi wabo wayobye. Ni yo mpamvu ‘Uwiteka yabonye yuko ingeso z’abantu zari mbi cyane mu isi, kandi ko kwibwira kose imitima yabo yatekerezaga kwari kubi gusa iteka ryose.’​—Itangiriro 6:5, 11, 12.

Ukwigomeka kw’abantu si yo mpamvu yonyine yatumye Yehova ababara. Inkuru yo mu Itangiriro isobanura igira iti “abana b’Imana bareba abakobwa b’abantu ari beza, barongoramo abo batoranyije bose. . . . Muri iyo minsi abantu barebare banini bari mu isi, no mu gihe cyo hanyuma, abana b’Imana bamaze kurongora abakobwa b’abantu, babyarana na bo abana: ni bo za ntwari za kera, zari ibirangirire” (Itangiriro 6:2-4). Kugereranya iyo mirongo n’amagambo yavuzwe n’intumwa Petero, bigaragaza ko “abana b’Imana” bavugwa ari abamarayika batumviye. Abanefili bari ibyimanyi byakomotse ku bagore bagiranye n’abamarayika bigometse biyambitse umubiri wa kimuntu imibonano y’ibitsina itemewe.​—1 Petero 3:19, 20.

Ijambo “nephilim,” risobanurwa ngo “ibigusha,” ryerekeza ku bantu bajyaga bagusha abandi. Bari abantu b’abanyagitugu bahutazaga abandi, kandi icyaha cya ba se bari buzuye irari kigereranywa n’ibikorwa by’akahebwe byakorwaga n’abantu b’i Sodomu n’i Gomora (Yuda 6, 7). Bose hamwe bateje ububi butakwihanganirwa ku isi.

“Yatunganaga Rwose mu Gihe Cye”

Ububi bwari bwiganje cyane ku isi, ku buryo Imana yiyemeje kurimbura abantu. Ariko kandi, inkuru yahumetswe igira iti “Nowa agirira umugisha ku Uwiteka. . . . Nowa yari umukiranutsi, yatunganaga rwose mu gihe cye: Nowa yagendanaga n’Imana” (Itangiriro 6:8, 9). Byashobokaga bite ko ‘agendana n’Imana’ mu isi itarangwa no kubaha Imana yari ikwiriye kurimburwa gusa?

Nta gushidikanya, Nowa yamenye byinshi abikesheje se, Lameki, umuntu wari ufite ukwizera kandi wabayeho mu gihe cya Adamu. Igihe Lameki yitaga umwana we Nowa (batekereza ko risobanurwa ngo “Uburuhukiro” cyangwa “Ihumure”), yarahanuye ati “uyu azatumara umubabaro w’umurimo wacu n’uw’umuruho w’amaboko yacu, uva mu butaka Uwiteka yavumye.” Ubwo buhanuzi bwasohojwe igihe Imana yavanaga umuvumo ku butaka.​—Itangiriro 5:29; 8:21.

Kugira ababyeyi bubaha Imana ntibitanga icyemezo kidakuka cy’uko umuntu azashishikarira ibintu by’umwuka, kubera ko buri wese ku giti cye agomba kugirana na Yehova imishyikirano ya bwite. Nowa “yagendanaga n’Imana” binyuriye mu kugira imibereho yemewe na yo. Ibyo Nowa yari yaramenye ku byerekeye Imana, ni byo byamusunikiye kuyikorera. Ukwizera kwa Nowa ntikwahungabanye ubwo yamenyeshwaga umugambi w’Imana w’uko ‘umwuzure wari kurimbura ugatsemba ibifite umubiri byose.’​—Itangiriro 6:13, 17.

Kubera ko Nowa yari yiringiye rwose ko icyo cyago kitari cyarigeze kibaho mbere y’aho cyari kubaho, yumviye itegeko rya Yehova rigira riti “wibārize inkuge mu giti cyitwa goferu, ugabanyemo ibyumba, uyihome ubushishi imbere n’inyuma” (Itangiriro 6:14). Kubahiriza ibintu byihariye Imana yari yamutegetse gukora kuri iyo nkuge ntibyari byoroshye. Nyamara kandi, ‘ibyo Imana yategetse Nowa byose, ni byo yakoze.’ Mu by’ukuri, ‘yagenje atyo’ (Itangiriro 6:22). Ibyo Nowa yabikoze abifashijwemo n’umugore we hamwe n’abana be, ari bo Shemu, Hamu na Yafeti, hamwe n’abagore babo. Yehova yahaye imigisha uko kwizera. Mbega ingero zihebuje ku miryango muri iki gihe!

Kubaka inkuge byari kuba bikubiyemo iki? Yehova yategetse Nowa kubaka igisanduku kinini cy’imbaho amazi atashoboraga kwinjiramo, cy’amagorofa atatu, cyari gifite uburebure bwa metero zigera ku 133 kuri metero 22, n’ubuhagarike bwa metero zigera kuri 13 (Itangiriro 6:15, 16). Iyo nkuge yari kuba ifite ubunini buhwanye n’ubw’ubwato bunyuranye butwara imizigo bwo muri iki gihe.

Mbega umushinga ukomeye! Birashoboka cyane rwose ko wari ukubiyemo gutema ibiti, kubyikorera babijyana aho inkuge yari kubakirwa no kubibaza babivanamo imbaho cyangwa inkingi. Byari bikubiyemo kubaka ibikwa, gukora imisumari cyangwa imambo, gushaka ubushishi bwo guhoma inkuge kugira ngo amazi adashobora kwinjiramo, kwiyegereza ibintu byo gutwaramo ibyo yari gukenera no kwegeranya ibikoresho, n’ibindi n’ibindi. Uwo murimo ushobora kuba warasabaga ko Nowa ajya guciririkanya n’abacuruzi kandi akagura ibintu ndetse akanahemba abantu bamukoreraga imirimo. Uko bigaragara byamusabaga kugira ubuhanga mu by’ububaji kugira ngo abone uko ateranya imbaho mu buryo bukwiriye kandi yubake inkuge ikomeye. Kandi tekereza gato​—umurimo wo kubaka wamutwaye imyaka igera kuri 50 cyangwa 60!

Hanyuma, icyo Nowa yari gukurikizaho ni ugutegura ibyokurya bihagije n’ibiryo bihagije by’amatungo n’inyamaswa (Itangiriro 6:21). Yagombaga gukusanya no kuyobora umukumbi munini w’inyamaswa akazijyana mu nkuge. Nowa yakoze ibyo Imana yari yamutegetse byose, maze umurimo urarangira (Itangiriro 6:22). Imigisha ya Yehova ni yo yatumye urangira neza.

“Umubwiriza wo Gukiranuka”

Uretse kubaka inkuge, Nowa yatanze umuburo maze akorera Imana ari uwizerwa, ari “umubwiriza wo gukiranuka.” Ariko kandi, abantu “ntibabimeny[e] kugeza aho umwuzure waziye, ukabatwara bose.”​—2 Petero 2:5; Matayo 24:38, 39.

Tuzirikanye ukuntu imimerere yo mu buryo bw’umwuka no mu byerekeye umuco yo muri icyo gihe yari igeze aharindimuka, biroroshye kwiyumvisha ukuntu umuryango wa Nowa ushobora kuba warabaye ibishungero ku baturanyi batemeraga ibyo wababwiraga, kandi bakawutuka ndetse bakanawukoba. Abantu bagomba kuba baribwiraga ko basaze. Icyakora, Nowa yagize ingaruka nziza mu gutera inkunga no gushyigikira abari bagize umuryango we mu buryo bw’umwuka, kubera ko batigeze batora imyifatire y’urugomo, ubwiyandarike ndetse no kwigomeka, yarangaga abantu bariho icyo gihe batubahaga Imana. Binyuriye mu magambo no mu bikorwa, ari na byo byagaragaje ko yari afite ukwizera, Nowa yaciriyeho iteka isi yo muri icyo gihe.​—Abaheburayo 11:7.

Bakijijwe Umwuzure

Mbere gato y’uko imvura itangira kugwa, Imana yabwiye Nowa kwinjira mu nkuge yari irangiye. Mu gihe umuryango wa Nowa n’inyamaswa hamwe n’amatungo byose byari bimaze kwinjira, ‘Uwiteka yabakingiraniyemo,’ akingiranira hanze abantu bose babakobaga babaseka. Mu gihe Umwuzure watangiraga, biragaragara ko abamarayika bigometse biyambuye umubiri wa kimuntu maze bakarokoka irimbuka. Ariko se, abandi bo byabagendekeye bite? Umva nawe, buri kiremwa cyose gihumeka cyari ku butaka kitari mu nkuge, hakubiyemo n’Abanefili, cyararimbutse! Nowa wenyine n’umuryango we ni bo barokotse.​—Itangiriro 7:1-23.

Nowa n’abo mu muryango we bamaze mu nkuge umwaka n’iminsi icumi. Bari bahugiye mu kugaburira no kuhira inyamaswa n’amatungo, kuvanaho imyanda yazo, kandi bazirikanaga aho igihe cyari kigeze. Mu Itangiriro havuga neza neza ibihe byose ibyiciro by’Umwuzure byabereyeho, kimwe n’icyuma gipima umuvuduko w’ubwato n’ibirometero bukora buri munsi, bikaba bigaragaza ukuntu iyo nkuru ari ukuri.​—Itangiriro 7:11, 17, 24; 8:3-14.

Mu gihe Nowa yari mu nkuge, nta gushidikanya ko yayoboraga umuryango we mu bihereranye n’ibintu by’umwuka no mu gushimira Imana. Uko bigaragara, binyuriye kuri Nowa n’umuryango we, amateka y’ibyabaye mbere y’Umwuzure yararinzwe. Inkuru zitanditswe ziringirwa zivuga iby’imigenzo cyangwa inyandiko bari bafite zerekeranye n’amateka, byari gutuma babona ibintu by’ingirakamaro bari gusuzuma mu gihe cy’Umwuzure.

Mbega ukuntu Nowa n’umuryango we bagomba kuba barishimiye kongera gukandagira ku butaka bwumutse! Ikintu cya mbere yakoze ni ukubaka igicaniro kandi akaba umutambyi w’umuryango we, atamba ibitambo abitambira Uwari wabarokoye.​—Itangiriro 8:18-20.

“Uko Iminsi ya Nowa Yari Iri”

Yesu Kristo yaravuze ati “uko iminsi ya Nowa yari iri, no kuza k’Umwana w’umuntu ni ko kuzaba” (Matayo 24:37). Muri iki gihe, Abakristo na bo ni ababwiriza bo gukiranuka, bakaba batera abantu inkunga yo kwihana (2 Petero 3:5-9). Tugereranyije ibintu muri ubwo buryo, dushobora kwibaza ibyo Nowa yatekerezaga mbere y’Umwuzure. Mbese, yaba yarumvaga ko umurimo we wo kubwiriza wari imfabusa? Mbese, rimwe na rimwe hari ubwo yumvaga ananiwe? Nta cyo Bibiliya ibivugaho. Icyo tubwirwa gusa ni uko Nowa yumviye Imana.

Mbese, waba ubona icyo imimerere ya Nowa ihuriyeho n’iyo turimo muri iki gihe? Yumviye Yehova n’ubwo yarwanyijwe kandi agahura n’ingorane. Ni yo mpamvu Yehova yemeje ko ari umukiranutsi. Umuryango wa Nowa ntiwari uzi neza igihe Imana yari kuzanira Umwuzure, ariko wari uzi ko uzaza. Kwizera ijambo ry’Imana ni byo byakomeje Nowa mu gihe cy’imyaka myinshi yamaze akora akazi gakomeye n’umurimo ushobora kuba warasaga n’aho utera imbuto. Koko rero, tubwirwa ngo “kwizera ni ko kwatumye Nowa atinya Imana, amaze kuburirwa na yo iby’ibitaraboneka, akabāza inkuge yo gukiza abo mu nzu ye, ni yo yacishije iteka ry’abari mu isi, aragwa gukiranuka kuzanwa no kwizera.”​—Abaheburayo 11:7.

Ni gute Nowa yagize ukwizera kumeze gutyo? Uko bigaragara, yafashe igihe cyo gutekereza ku bintu byose yari azi ku byerekeye Yehova maze yemera kuyoborwa n’ubwo bumenyi. Nta gushidikanya, Nowa yajyaga avugisha Imana binyuriye mu isengesho. Mu by’ukuri, yamenye Yehova mu buryo bwimbitse cyane, ku buryo ‘yagendanaga n’Imana.’ Kubera ko Nowa yari umutware w’umuryango, yageneraga umuryango we igihe kandi akawitaho mu buryo bwuje urukundo abigiranye ibyishimo. Ibyo byari bikubiyemo kwita ku nyungu zo mu buryo bw’umwuka z’umugore we, abana be batatu n’abakazana be.

Kimwe na Nowa, Abakristo b’ukuri muri iki gihe bazi ko vuba aha Yehova azavanaho iyi gahunda y’ibintu itubaha Imana. Ntituzi uwo munsi cyangwa isaha bizaberaho, ariko tuzi ko kwigana ukwizera no kumvira k’uwo ‘mubwiriza wo gukiranuka’ bizatuma ‘ubugingo bukizwa.’​—Abaheburayo 10:36-39.

[Agasanduku ko ku ipaji ya 29]

Mbese Koko Byabayeho?

Intiti mu bihereranye n’imibereho y’abantu zakusanyije inkuru za rubanda zigera kuri 270 zivuga ibirebana n’umwuzure, zikaba zarazivanye mu moko no mu mahanga hafi ya yose. Intiti yitwa Claus Westermann yagize iti “inkuru ivuga iby’umwuzure iboneka hirya no hino ku isi. Kimwe n’inkuru ivuga iby’irema, ni kimwe mu bigize umurage duhabwa mu by’umuco. Mu by’ukuri biratangaje: aho tujya hose ku isi tuhasanga inkuru zivuga iby’umwuzure ukomeye wa kera.” Ibyo bisobanura iki? Umuntu umwe utanga ibisobanuro witwa Enrico Galbiati, yagize ati “kuba mu bantu b’amoko anyuranye kandi baba mu turere tunyuranye no mu bihe bitandukanye hakomeza kuvugwamo inkuru za rubanda zivuga ibyerekeye umwuzure, ni ikimenyetso kigaragaza ko ari ikintu cy’ukuri cyabayeho mu mateka bashingiraho bavuga izo nkuru.” Ariko kandi, ikintu cy’ingenzi cyane ku Bakristo kuruta ibyo intiti zivuga, ni ukumenya ko Yesu ubwe yerekeje ku Mwuzure agaragaza ko ari ikintu cy’ukuri cyabayeho mu mateka y’abantu.​—Luka 17:26, 27.

[Agasanduku ko ku ipaji ya 30]

Mbese, Abanefili Ni Abantu Bavugwa mu Nkuru z’Impimbano?

Imigani ivuga ibihereranye n’imibonano y’ibitsina imana zagiranye n’abantu​—hamwe n’ “intwari” cyangwa “ibyimanyi by’imana” byavutse biturutse kuri iyo mibonano​—yari izwi muri tewolojiya y’Abagiriki, Abanyamisiri, Abagaritiki, Abahuriyani n’Abanyamesopotamiya. Imana zivugwa mu migani y’imihimbano y’Abagiriki zari ziteye nk’abantu kandi zifite uburanga rwose. Zararyaga, zikanywa, zigasinzira, zikagirana n’abantu imibonano y’ibitsina, zigatongana, zikarwana, zigashukana kandi zigafata abagore ku ngufu. N’ubwo zitwaga ko ari izera, zashoboraga kubeshya kandi zigakora ibikorwa by’ubugizi bwa nabi. Abantu b’intwari nka Achille, bavugwagaho kuba barakomokaga ku mana zashyingiranywe n’abantu kandi ko bari bafite ubushobozi ndengakamere ariko badafite ukudapfa. Ku bw’ibyo rero, ibyo mu Itangiriro havuga ku bihereranye n’Abanefili, biduhishurira aho iyo migani y’imihimbano ishobora kuba yarakomotse.