Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Yesu Arakiza—mu Buhe Buryo?

Yesu Arakiza—mu Buhe Buryo?

Yesu arakiza​—Mu buhe buryo?

“Yesu arakiza!” “Yesu ni Umukiza wacu!” Mu bihugu byinshi hirya no hino ku isi, usanga bene ayo magambo yanditse ku nkuta z’amazu n’ahandi hantu hakoranira abantu benshi. Abantu babarirwa muri za miriyoni biringira nta buryarya ko Yesu ari Umukiza wabo. Uramutse ubabajije uti “Yesu adukiza ate?” bashobora kugusubiza bati “Yesu yaradupfiriye,” cyangwa bati “Yesu yapfuye azize ibyaha byacu.” Ni koko, urupfu rwa Yesu rutuma dushobora kuzakizwa. Ariko se, bishoboka bite ko urupfu rw’umuntu umwe rwakwishyura umwenda w’ibyaha by’abantu benshi? Hagize umuntu ukubaza ati “ni gute urupfu rwa Yesu rushobora kudukiza?” wavuga iki?

IGISUBIZO Bibiliya itanga kuri icyo kibazo ni kigufi cyane, ariko kirasobanutse neza kandi gikubiyemo byinshi. Ariko kandi, kugira ngo twiyumvishe ukuntu icyo gisubizo ari icy’agaciro cyane, tugomba mbere na mbere kubona ko ubuzima bwa Yesu n’urupfu rwe ari umuti w’ikibazo gikomeye cyane. Icyo gihe, ni bwo gusa dushobora gusobanukirwa mu buryo bukwiriye agaciro katagereranywa k’urupfu rwa Yesu.

Mu gihe Imana yoherezaga Yesu mu isi ngo atange ubuzima bwe, yari irimo ihihibikanira ikibazo cyavutse igihe Adamu yakoraga icyaha. Mbega ukuntu icyo cyaha cyatumye habaho amakuba! Umugabo wa mbere n’umugore we Eva, bari batunganye. Bari batuye mu busitani bwiza cyane bwa Edeni. Imana yari yarabahaye umurimo ufite ireme wo kwita ku busitani bari batuyemo. Bagombaga kugenzura mu buryo bwuje urukundo ibindi biremwa byari ku isi. Kandi mu gihe abantu bari kugenda bororoka maze bakuzuza mu isi abantu babarirwa muri za miriyoni, bagombaga kugenda bagura imbago za paradizo igakwira isi yose (Itangiriro 1:28). Mbega umurimo ushimishije kandi ushishikaje bari bahawe! Byongeye kandi, bari bafitanye ubucuti bususurutsa (Itangiriro 2:18). Nta cyo bari babuze. Bari bahishiwe ubuzima bw’iteka burangwa n’ibyishimo.

Biragoye kwiyumvisha ukuntu Adamu na Eva bashoboraga gukora icyaha. Ariko kandi, umugabo n’umugore ba mbere bigometse ku wabaremye​—ari we Yehova Imana. Ikiremwa cy’umwuka cyitwa Satani Diyabule cyakoresheje inzoka, maze gishuka Eva gituma asuzugura Yehova, hanyuma Adamu na we agera ikirenge mu cye.​—Itangiriro 3:1-6.

Nta washidikanya ku birebana n’uko Umuremyi yari kugenza Adamu na Eva. Yari yarabasobanuriye mu buryo bwumvikana neza ingaruka zari guturuka ku kutumvira igihe yababwiraga ati “ku giti cyose cyo muri iyi ngobyi ujye urya imbuto zacyo, uko ushaka; ariko igiti cy’ubwenge bumenyesha icyiza n’ikibi ntuzakiryeho: kuko umunsi wakiriyeho, no gupfa uzapfa” (Itangiriro 2:16, 17). Ubwo noneho hari havutse ikibazo gikomeye kurushaho cyagombaga gusubizwa.

Abantu Bahanganye n’Ikibazo Gikomeye

Icyaha cya mbere cyatumye abantu bahura n’ikibazo kibakomereye cyane. Adamu yatangiye kubaho ari umuntu utunganye. Ku bw’ibyo, abana be bashoboraga kuzabona ubuzima bw’iteka butunganye. Ariko kandi, Adamu yakoze icyaha atarabyara umwana n’umwe. Ubwoko bw’abantu bwose uko bwakabaye bwari bukiri mu rukiryi rwe igihe yacirwaga urubanza, akabwirwa ngo “gututubikana ko mu maso hawe ni ko kuzaguhesha umutsima, urinde ugeza ubwo uzasubira mu butaka, kuko ari mo wakuwe: uri umukungugu, mu mukungugu ni mo uzasubira” (Itangiriro 3:19). Bityo, igihe Adamu yakoraga icyaha maze agatangira gupfa nk’uko Imana yari yarabivuze, abantu bose bakatiwe urwo gupfa hamwe na we.

Mu buryo bukwiriye, intumwa Pawulo yaranditse iti “nk’uko ibyaha byazanywe mu isi n’umuntu umwe [Adamu], urupfu rukazanwa n’ibyaha, ni ko urupfu rugera ku bantu bose, kuko bose bakoze ibyaha” (Abaroma 5:12). Ni koko, kubera icyaha cya mbere, abana bagombaga kuvuka batunganye kandi bafite ibyiringiro byo kuzabaho iteka, bavutse biteze ko bazahura n’indwara, gusaza n’urupfu.

Umuntu yavuga ati “ibyo ni ukuturenganya. Si twe twahisemo gusuzugura Imana​—Adamu ni we wasuzuguye. None se, kuki twatakaza ibyiringiro byacu byo kuzabona ubuzima bw’iteka n’ibyishimo?” Tuzi ko urukiko ruramutse rukatiye umwana igifungo ngo ni uko ise yibye imodoka, mu buryo bukwiriye uwo mwana ashobora kwitotomba ati “ndarengana! Nta kibi nakoze.”​—Gutegeka 24:16.

Binyuriye mu gutuma umugabo n’umugore ba mbere bakora icyaha, Satani ashobora kuba yaribwiraga ko yari gushyira Imana mu mimerere itari gushobora kwikuramo. Diyabule yagabye igitero mu minsi ya mbere cyane mu mateka y’umuryango wa kimuntu​—mbere y’uko hagira umwana uwo ari we wese uvuka. Igihe Adamu yakoraga icyaha, hahise havuka ikibazo gikomeye kigira kiti ‘ni iki Yehova azakora ku birebana n’abana Adamu na Eva bazabyara?’

Yehova Imana yakoze ibihuje n’ubutabera. Umugabo w’umukiranutsi witwa Elihu yagize ati “ntibikabeho ko Imana ikora ibyaha, n’Ishoborabyose ngo ikore ibyo gukiranirwa” (Yobu 34:10). Kandi umuhanuzi Mose yerekeje kuri Yehova igihe yandikaga ati “icyo Gitare, umurimo wacyo uratunganye rwose, ingeso zacyo zose ni izo gukiranuka: ni Imana y’inyamurava, itarimo gukiranirwa, ica imanza zitabera, iratunganye” (Gutegeka 32:4). Umuti Imana y’ukuri yateganyije ku kibazo cyazamuwe no kuba Adamu yarakoze icyaha, ntutuvutsa igikundiro dufite cyo kuzabaho iteka ku isi izahinduka paradizo.

Imana Yashatse Umuti Utunganye

Zirikana umuti Imana yateganyije mu rubanza yaciriye Satani Diyabule. Yehova yabwiye Satani ati “nzashyira urwango hagati yawe n’uyu mugore [umuteguro w’Imana wo mu ijuru], no hagati y’urubyaro rwawe [isi iyoborwa na Satani] n’urwe [Yesu Kristo]: [wowe Satani] ruzagukomeretse umutwe nawe uzarukomeretsa agatsinsino [urupfu rwa Yesu]” (Itangiriro 3:15). Muri ubwo buhanuzi bwa mbere buboneka muri Bibiliya, Yehova yerekeje ku mugambi yari afite wo kuzohereza Umwana we wo mu ijuru w’umwuka akaza ku isi, akabaho ari umuntu utunganye witwa Yesu kandi agapfa​—agakomeretswa agatsinsino​—akiri muri iyo mimerere yo kutagira icyaha.

Kuki Imana yasabye ko hapfa umuntu utunganye? None se, ni ikihe gihano Yehova Imana yari guhanisha Adamu mu gihe yari kuba akoze icyaha? Si urupfu se (Itangiriro 2:16, 17)? Intumwa Pawulo yaranditse iti “ibihembo by’ibyaha ni urupfu” (Abaroma 6:23). Adamu yishyuye icyaha cye bwite igihe yapfaga we ubwe. Yari yarahawe ubuzima, ahitamo gukora icyaha, maze arapfa kuko ari cyo gihano yahawe bitewe n’icyaha cye (Itangiriro 3:19). Bite se ku birebana n’iteka umuryango wa kimuntu wose waciriweho bitewe n’icyo cyaha? Byari bikenewe ko hagira umuntu upfa kugira ngo ibyaha byabo bihongererwe. Ariko se, ni urupfu rwa nde rwashoboraga mu buryo bukwiriye gutwikira ibicumuro by’abantu bose?

Amategeko Imana yahaye ishyanga rya kera ry’Abisirayeli yasabaga ko “ubugingo buhorerwa ubundi [cyangwa ubuzima bugahorerwa ubundi]” (Kuva 21:23). Dukurikije iryo hame ryemewe n’amategeko, urupfu rwo gutwikira ibicumuro by’abantu rwagombaga kuba rufite agaciro kangana n’icyo Adamu yari yaratakaje. Urupfu rw’undi muntu utunganye ni rwo rwonyine rwashoboraga kwishyura ibihembo by’icyaha. Yesu ni we wari umuntu utunganye. Koko rero, Yesu yari “incungu ihwanye [n’icyo Adamu yari yatakaje],” yo gukiza abantu bose bashobora gucungurwa, bakomotse kuri Adamu.​—1 Timoteyo 2:6, NW; Abaroma 5:16, 17.

Urupfu rwa Yesu Rufite Agaciro Gakomeye

Urupfu rwa Adamu nta gaciro rwari rufite; kuko n’ubundi yagombaga gupfa azira icyaha cye. Ariko kandi, urupfu rwa Yesu rwo, rwari rufite agaciro gakomeye kubera ko yapfuye ari mu mimerere yo kutagira icyaha. Yehova Imana yashoboraga kwemera ko agaciro k’ubuzima butunganye bwa Yesu kaba incungu y’abantu bumvira bakomotse ku munyabyaha Adamu. Kandi agaciro k’igitambo cya Yesu ntikagarukira ku byaha byacu byo mu gihe cyahise gusa. Iyo kaza kuba ari aho kagarukira, nta byiringiro by’igihe kizaza twari kuba dufite. Kubera ko twasamanywe icyaha, dushobora kongera gukora amakosa. (Zaburi 51:7, umurongo wa 5 muri Biblia Yera.) Mbega ukuntu dushobora gushimira ku bwo kuba urupfu rwa Yesu rwaratumye tubona uburyo bwo kuzagera ku butungane Yehova yari yarateganyirije mbere hose abari kuzakomoka kuri Adamu na Eva!

Adamu ashobora kugereranywa n’umubyeyi wapfuye akadusigira umwenda uremereye (ni ukuvuga icyaha), tukaba nta buryo bushoboka dufite bwo kwishyura uwo mwenda. Ku rundi ruhande, Yesu ameze nk’umubyeyi mwiza wapfuye akadusigira umurage ukungahaye, umurage utatubatura ku mwenda uremereye Adamu yadusigiye gusa, ahubwo nanone ukaba uduha ibihagije kugira ngo tuzakomeze kubaho ubuziraherezo. Urupfu rwa Yesu si urwo gukuraho ibyaha byo mu gihe cyahise gusa; ahubwo nanone ni gahunda ihebuje idutegurira imibereho y’igihe kizaza.

Yesu arakiza bitewe n’uko yadupfiriye. Kandi se mbega ukuntu urupfu rwe ari gahunda y’ingirakamaro yakozwe! Mu gihe tubona ko ruri mu bigize umuti Imana yashakiye ikibazo gikomeye cyazamuwe n’icyaha cya Adamu, turushaho kwizera Yehova hamwe n’uburyo akora ibintu. Ni koko, urupfu rwa Yesu ni uburyo bwo kurokora ‘umwizera wese,’ akavanwa mu bubata bw’icyaha, indwara, gusaza n’urupfu ubwarwo (Yohana 3:16). Mbese, ushimira Imana ku bwo kuba yarashyizeho iyo gahunda yuje urukundo kugira ngo tuzabone agakiza?

[Ifoto yo ku ipaji ya 5]

Adamu yazanye icyaha n’urupfu mu bantu

[Ifoto yo ku ipaji ya 6]

Yehova yatanze umuti utunganye