Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ibibazo by’abasomyi

Ibibazo by’abasomyi

Ibibazo by’abasomyi

Mbese, amabwiriza yatanzwe n’Imana yanditswe muri Yeremiya 7:16 yaba yumvikanisha ko Abakristo batasabira umuntu waciwe mu itorero rya Gikristo bitewe n’uko ari umunyabyaha utihana?

Mu gihe Yehova yari amaze gutangaza urubanza yari yaciriye u Buyuda bwahemutse, yabwiye Yeremiya ati “ntugasabire ubu bwoko, ntukarangurure ijwi ku bwabo cyangwa ngo ubasabire; ntukanyinginge; kuko ntazakumvira.”​—Yeremiya 7:16.

Kuki Yehova yabujije Yeremiya gusabira Abisirayeli? Uko bigaragara, ni ukubera ko bacumuraga ku Mategeko ye mu buryo bukabije. Bajyaga ‘biba, bakica, bagasambana, bakarahira ibinyoma, bakosereza Baali imibavu, bagakurikiza izindi mana’ ku mugaragaro kandi bakabikora nta n’isoni bafite. Ibyo byatumye Yehova abwira Abayahudi batari bafite ukwizera ati “nzabacira kure y’amaso yanjye, nk’uko naciye abo muva inda imwe bose, ndetse n’urubyaro rwose rwa Efurayimu.” Nta gushidikanya, byari kuba bidakwiriye rwose ko Yeremiya cyangwa undi muntu uwo ari we wese yasaba ko Yehova ahindura urubanza yaciye.​—Yeremiya 7:9, 15.

Mu buryo buhuje n’ibyo, intumwa Yohana yanditse ibihereranye n’isengesho rikwiriye guturwa Imana. Mbere na mbere, yijeje Abakristo ko ‘iyo dusabye ikintu nk’uko ishaka, itwumva’ (1 Yohana 5:14). Hanyuma, ku bihereranye no gusabira abandi, Yohana yakomeje agira ati “umuntu nabona mwene Se akora icyaha, kitari icyo kumwicisha, nasabe, kandi Imana izamuhera ubugingo abakora ibyaha bitari ibyo kubicisha. Hariho icyaha cyicisha: si cyo mvuze ko agisabira” (1 Yohana 5:16). Nanone kandi, Yesu yavuze ibyerekeye icyaha “kitazababarirwa,” ni ukuvuga gutuka umwuka wera.​—Matayo 12:31, 32.

Mbese, ibyo byaba bishaka kuvuga ko abantu bose baciwe mu itorero rya Gikristo bazira kuba barakoze ibyaha ariko ntibicuze baba barakoze ibyaha ‘byicisha,’ bityo bakaba batagomba gusabirwa? Ibyo si ko biri byanze bikunze, bitewe n’uko mu mimerere imwe n’imwe ibyo byaha biba atari ibyaha byicisha. Mu by’ukuri, biragoye kumenya niba ibyaha bakoze byicisha. Urugero ruhuje n’ibyo, ni urw’ibyabaye ku Mwami Manase w’u Buyuda. Yubakiye imana z’ibinyoma ibicaniro, atamba abana be bwite, akora iby’ubupfumu kandi ashyira ibishushanyo bibajwe mu rusengero rwa Yehova. Mu by’ukuri, Bibiliya ivuga ko Manase hamwe n’abantu be bakoze “ibyaha biruta iby’amahanga Uwiteka yarimbuye imbere y’Abisirayeli.” Ibyo byose byateye Yehova guhana Manase amwohereza mu bunyage akajya gufungirwa mu mbago i Babuloni.​—2 Abami 21:1-9; 2 Ngoma 33:1-11.

Mbese, ibyaha bya Manase, n’ubwo byari bikabije cyane, byari ibyaha byicisha? Uko bigaragara si ko biri, kubera ko inkuru ikomeza imwerekezaho igira iti “ageze mu makuba yinginga Uwiteka Imana ye, yicishiriza bugufi cyane imbere y’Imana ya ba sekuruza, arayisaba; nuko Imana yemera kwinginga kwe, yumva ibyo asabye, imusubiza i Yerusalemu mu bwami bwe. Manase aherako amenya yuko Uwiteka ari we Mana [y’ukuri].”​—2 Ngoma 33:12, 13.

Ku bw’ibyo, ntitwagombye kwihutira gufata umwanzuro w’uko umuntu agomba kuba yarakoze icyaha cyicisha bitewe gusa n’uko yaciwe mu itorero. Bishobora gufata igihe kugira ngo imimerere nyakuri yo mu mutima w’uwo muntu imenyekane. Mu by’ukuri, akenshi bivugwa ko imwe mu ntego zituma umuntu acibwa ari iyo kugira ngo bitume uwo munyabyaha yisubiraho kandi biba byitezwe ko azicuza agahindukira.

Kubera ko uwo muntu aba atakiri mu itorero, ihinduka iryo ari ryo ryose yagira mu mutima no mu myifatire ye rishobora kubonwa mbere na mbere n’abantu bamwegereye, urugero nk’uwo bashakanye cyangwa abagize umuryango. Ababona iryo hinduka bashobora gufata umwanzuro w’uko uwo munyabyaha atakoze icyaha cyicisha. Bashobora gusunikirwa gusenga basaba ko yakura imbaraga mu Ijambo ry’Imana ryahumetswe kandi ko Yehova yagenzereza uwo munyabyaha ibihuje n’ibyo ashaka.​—Zaburi 44:22, umurongo wa 21 muri Biblia Yera; Umubwiriza 12:14.

N’ubwo bamwe bashobora kuba bari mu mimerere yatuma babona ibihamya bihagije bituma bemera ko uwo munyabyaha yicujije, ibyo bishobora kuba atari ko biri ku bagize itorero muri rusange. Bishobora kubatera urujijo, bakumva bibabujije amahwemo, ndetse bikanabakomeretsa mu gihe baba bumvise hari umuntu usenga mu ruhame asabira uwo muntu waciwe. Kubera iyo mpamvu, abumva basunikiwe gusenga basabira uwo munyabyaha bagombye kubikora mu bwiherero, ibizakurikiraho bakabirekera mu maboko y’abasaza bafite inshingano mu itorero.

[Ifoto yo ku ipaji ya 31]

Ibyaha bikomeye Manase yakoze yarabibabariwe igihe yicishaga bugufi imbere ya Yehova

[Aho ifoto yo ku ipaji ya 30 yavuye]

Byavuye muri Bibiliya yitwa Illustrirte Pracht - Bibel/Heilige Schrift des Alten und Neuen Testaments, nach der deutschen Uebersetzung D. Martin Luther’s