Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Itegeko rya zahabu—Inyigisho iboneka ku isi hose

Itegeko rya zahabu—Inyigisho iboneka ku isi hose

Itegeko rya zahabu​—Inyigisho iboneka ku isi hose

“Nuko ibyo mushaka ko abantu babagirira byose, mube ari ko mubagirira namwe.”—Matayo 7:12.

AYO magambo yavuzwe na Yesu Kristo mu Kibwiriza cye cyo ku Musozi kizwi cyane, ubu hakaba hashize imyaka igera hafi ku bihumbi bibiri. Mu binyejana byakurikiyeho, abantu bagiye bavuga kandi bandika byinshi kuri ayo magambo asobanutse neza. Urugero, hari abagiye bayashimagiza bavuga ko ari “ikintu cy’ingenzi cyane kigize Ibyanditswe,” ko ari “incamake y’inshingano Umukristo afite kuri mugenzi we,” kandi ko ari “ihame mbwirizamuco ry’ingenzi kurusha ayandi.” Ayo magambo yaramamaye cyane ku buryo akenshi bayerekezaho bavuga ko ari Itegeko rya Zahabu.

Ariko kandi, igitekerezo cy’Itegeko rya Zahabu, ntitugisanga mu bitwa ko ari Abakristo bonyine. Idini rya Kiyahudi, irya Bouddha na filozofiya ya Kigiriki, byose byagiye bigerageza gusobanura uko kuri rusange mu birebana n’umuco mu buryo bwinshi bunyuranye. Amagambo azwi na benshi, cyane cyane ku bantu bo mu Burasirazuba bwa Aziya, ni ayavuzwe na Confucius, wubahwa cyane mu Burasirazuba, akubahirwa ko ari we munyabwenge akaba n’umwigisha ukomeye kuruta abandi. Mu gitabo cyitwa The Analects gikubiyemo ibyo yagiye avuga, akaba ari igitabo cya gatatu mu bitabo bine byanditswe na Confucius, dusangamo icyo gitekerezo cyavuzwe incuro eshatu. Mu gusubiza ibibazo by’abanyeshuri be, incuro ebyiri Confucius yagize ati “icyo udashaka ko bagukorera, nawe ntukagikorere abandi.” Ikindi gihe, ubwo umunyeshuri we witwaga Zigong yirariraga agira ati “ibyo ntashaka ko abandi bankorera, nanjye sinshaka kubibakorera,” umwigisha yamushubije amagambo yamuteye kwibaza agira ati “byari byo, ariko ibyo nturabasha kubikora.”

Mu gihe umuntu asoma ayo magambo, ashobora kubona ko ibyo Confucius yavuze ari ikinyuranyo cy’ibyo Yesu yaje kuvuga nyuma y’aho. Itandukaniro rigaragara ni uko Itegeko rya Zahabu ryavuzwe na Yesu risaba ko umuntu akorera abandi ibikorwa bifatika byo kubagirira neza. Tuvuge ko abantu bakora ibihuje n’amagambo meza yavuzwe na Yesu, bakita ku bandi, bagafata iya mbere kugira ngo babafashe, kandi bakagengwa n’iryo hame buri munsi. Mbese, utekereza ko ibyo byatuma isi irushaho kuba ahantu heza? Nta gushidikanya.

Iryo tegeko ryaba rivuzwe mu buryo bwo gufata iya mbere mu gufasha abandi, mu buryo bunyuranye n’ubwo cyangwa se ubundi buryo ubwo ari bwo bwose, icy’ingenzi ni uko abantu bo mu bihe binyuranye no mu turere dutandukanye kandi bakuriye mu mimerere inyuranye cyane, bagiye biringira cyane igitekerezo gikubiye mu Itegeko rya Zahabu. Ibyo byonyine bigaragaza ko ibyo Yesu yavuze mu Kibwiriza cye cyo ku Musozi, ari inyigisho iboneka ku isi hose igira ingaruka ku buzima bw’abantu aho bari hose mu bihe byose.

Ibaze uti ‘mbese, nakwishimira kugaragarizwa icyubahiro, nta kurobanura ku butoni kandi mu buryo buzira umugayo? Mbese, nakwishimira kuba mu isi itarangwamo urwikekwe rushingiye ku moko, ubugizi bwa nabi n’intambara? Mbese, nakwishimira kuba mu muryango aho abantu bose bagaragaza ko bita ku byiyumvo by’abandi no ku cyatuma bamererwa neza?’ Mu by’ukuri se, ni nde wavuga ko atifuza ibyo bintu? Ukuri kuriho kudahinduka, ni uko abantu bake cyane ari bo bari mu mimerere nk’iyo. Ku bantu benshi, nta n’ubwo biringira ko ibintu nk’ibyo bizabaho.

Itegeko rya Zahabu Ryarahindanyijwe

Mu mateka yose, hagiye habaho ibikorwa by’ubugizi bwa nabi byakorewe abantu, muri ibyo bikorwa uburenganzira bw’abaturage bukaba bwarirengagijwe burundu. Ibyo byaha bikubiyemo icuruzwa ry’abacakara bakurwaga muri Afurika, ibigo ishyaka rya Nazi ryiciragamo abantu, abana bakoreshwa imirimo y’uburetwa hamwe n’itsembabwoko rirangwa ­n’ubugome ryakozwe mu turere twinshi. Urutonde rw’ibintu biteye ubwoba byakozwe rushobora kuba rurerure cyane kurushaho.

Muri iki gihe, iyi si yacu yakataje mu by’ikoranabuhanga irangwa n’ubwikunde. Abantu bake ni bo batekereza ku bandi mu gihe inyungu zabo bwite cyangwa uburenganzira bitwa ko bafite biri mu kaga (2 Timoteyo 3:1-5). Kuki abantu benshi cyane bikunda, bakaba abagome, ntibagire ibyiyumvo kandi bagakurura bishyira? Mbese aho ntibyaba biterwa n’uko Itegeko rya Zahabu, n’ubwo abantu benshi barizi, baryirengagiza bavuga ko ari ihame mbwirizamuco ridahuje n’ukuri kandi rya kera cyane? Ikibabaje ni uko no mu bantu benshi bihandagaza bavuga ko bemera Imana ari uko barifata. Kandi duhereye ku kuntu ibintu byifashe muri iki gihe, dusanga abantu bazarushaho gukurura bishyira gusa.

Ku bw’ibyo, ibibazo by’ingenzi bigomba gusuzumwa ni ibi bikurikira: kubaho mu buryo buhuje n’Itegeko rya Zahabu bikubiyemo iki? Mbese hari abantu bakigendera kuri iryo Tegeko? Kandi se, hari igihe abantu bose bazabaho mu buryo buhuje n’Itegeko rya Zahabu? Niba wifuza kubona ibisubizo bihuje n’ukuri kuri ibyo bibazo, soma igice gikurikira.

[Ifoto yo ku ipaji ya 3]

Confucius n’abandi bigishije Itegeko rya Zahabu mu buryo bunyuranye