Ushobora kwirinda indwara y’umutima wo mu buryo bw’umwuka
Ushobora kwirinda indwara y’umutima wo mu buryo bw’umwuka
Umukinnyi w’imikino ngororangingo mu rwego mpuzamahanga, wari ufite ubuhanga bwose, kandi uko byagaragaraga akaba yari afite amagara mazima rwose, yagize atya yitura hasi arapfa mu gihe yitozaga. Uwo mukinnyi yari Sergei Grinkov, wari waregukanye umudari wa zahabu incuro ebyiri zose mu mikino Olempike yo guserebeka ku rubura, umwuga we ukaba waragize utya ugahagarara ari bwo wari utangiye gusagamba—mu gihe yari afite imyaka 28 gusa. Mbega ibintu bibabaje! Byatewe n’iki? Yazize indwara y’umutima. Bavuze ko urupfu rwe rwatunguranye cyane, kubera ko nta kimenyetso icyo ari cyo cyose yigeze agaragaza cy’uko yari afite indwara y’umutima. Ariko kandi, abamusuzumye basanze umutima we wari warabyimbye n’imitsi ivana amaraso mu mutima yarazibye cyane.
N’UBWO bishobora gusa n’aho indwara nyinshi z’umutima zifata umuntu nta nteguza, abaganga bavuga ko ibyo bidakunze kubaho. Icy’ukuri cyo, ni uko ibimenyetso bigaragara hamwe n’ibintu bishobora gutera ubwo burwayi, urugero nko guhumeka nabi, umubyibuho ukabije, n’ububabare bwo mu gatuza, akenshi byirengagizwa. Ingaruka ziba iz’uko n’ubwo batahitanwa n’iyo ndwara y’umutima mu gihe yaba ibafashe, abenshi basigarana ubumuga bukomeye mu buzima bwabo bwose.
Muri iki gihe, abaganga hafi ya bose bemeranya ko kwirinda indwara y’umutima bisaba ko umuntu ahora ari maso ku birebana n’imirire ye n’imibereho ye kandi akisuzumisha buri gihe. * Izo ngamba, hamwe no kuba umuntu yiteguye kugira ibyo ahindura aho bibaye ngombwa, bizagira uruhare rukomeye mu kumufasha kwirinda ingaruka zibabaje z’indwara y’umutima.
Icyakora, hari ikindi kintu kiranga umutima wacu tugomba kurushaho kwitaho. Bibiliya itanga umuburo ugira uti “rinda umutima wawe kuruta ibindi byose birindwa, kuko ari ho iby’ubugingo bikomokaho” (Imigani 4:23). Birumvikana ariko ko uyu murongo werekeza mbere na mbere ku mutima w’ikigereranyo. Guhora umuntu ari maso ni ngombwa kugira ngo arinde umutima we uyu tuzi, ariko ni iby’ingenzi kurushaho gukomeza kuba maso niba twifuza kurinda umutima wacu w’ikigereranyo indwara zishobora gutuma dupfa mu buryo bw’umwuka.
Imiterere y’Indwara y’Umutima w’Ikigereranyo
Kimwe n’uko bimeze ku ndwara y’umutima uyu tuzi, bumwe mu buryo bwiringirwa kuruta ubundi bwo kwirinda indwara y’umutima wo mu buryo bw’umwuka ni ukumenya ibiyitera, hanyuma umuntu agafata ingamba zo kugira icyo abikoraho. Bityo, nimucyo dusuzume bimwe mu bintu by’ingenzi bituma umutima ugira ibibazo—waba umutima usanzwe cyangwa uw’ikigereranyo.
Imirire. Birazwi hose ko ibyokurya bikennye mu ntungamubiri, n’ubwo byaba biryoshye bite, nta kamaro kanini bigirira umubiri, cyangwa nta na ko. Mu buryo nk’ubwo, hari ibyokurya tugaburira ubwenge bikennye mu ntungamubiri biboneka mu buryo bworoshye kandi bishishikaza ibyiyumvo, ariko byonona ubuzima bw’umuntu bwo mu buryo bw’umwuka. Hari ibintu byinshi mu itangazamakuru bigurishwa mu buryo bw’ubucakura kandi bigaragaza imibonano mpuzabitsina itemewe no gukoresha ibiyobyabwenge, urugomo n’ibikorwa by’amayobera. Umuntu aramutse agaburiye ubwenge bwe ibyo bintu, byakwica umutima we w’ikigereranyo. Ijambo ry’Imana ritanga umuburo ugira uti “ikiri mu isi cyose, ari irari ry’umubiri, ari n’irari ry’amaso, cyangwa kwibona ku by’ubugingo, bidaturuka kuri Data wa twese, ahubwo bituruka mu isi. Kandi isi irashirana no kwifuza kwayo: ariko ukora ibyo Imana ishaka, azahoraho iteka ryose.”—1 Yohana 2:16, 17.
Ibyokurya byiza ku buzima, urugero nk’imbuto n’imboga, ntibishishikaza cyane umuntu wabaswe no kurya utuntu turyohereye ariko dukennye intungamubiri. Mu buryo nk’ubwo, ibyokurya byiza kandi bikomeye byo mu buryo bw’umwuka bishobora kudashishikaza cyane umuntu wamenyereye kugaburira ubwenge bwe n’umutima we ibintu by’isi. Ashobora kumara igihe runaka yitungiwe n’ “amata” yo mu Ijambo ry’Imana (Abaheburayo 5:13). Nyuma y’igihe kirekire ariko, uzasanga adakura mu buryo bw’umwuka kugira ngo ashobore gusohoza inshingano ze z’ibanze zo mu buryo bw’umwuka mu itorero rya Gikristo no mu murimo (Matayo 24:14; 28:19; Abaheburayo 10:24, 25). Hari bamwe bari muri iyo mimerere bagiye bareka imbaraga zabo zo mu buryo bw’umwuka zikagenda zigabanuka kugeza ubwo bahinduka Abahamya bakonje!
Akandi kaga ni uko isura igaragara inyuma ishobora gushukana. Gusohoza inshingano za Gikristo mu buryo bwa nyirarureshwa bishobora guhisha uburwayi bugenda bwiyongera bw’umutima w’ikigereranyo wanegekajwe no kwishora rwihishwa muri za filozofiya zo gukunda ubutunzi cyangwa imyidagaduro igaragaza ubwiyandarike, urugomo n’ibikorwa by’amayobera. Iyo mirire idashobotse yo mu buryo bw’umwuka ishobora gusa n’aho itagira ingaruka zikomeye ku mimerere y’umuntu yo mu buryo bw’umwuka, ariko ishobora gutuma umutima w’ikigereranyo ugagara, nk’uko indyo ituzuye ishobora gutuma imitsi igagara kandi ikonona umutima uyu tuzi. Yesu yatanze umuburo ku birebana no kureka ibyifuzo bidakwiriye bikinjira mu mutima w’umuntu. Yagize ati “umuntu wese ureba umugore akamwifuza, aba amaze gusambana na we mu mutima we” (Matayo 5:28). Ni koko, indyo ituzuye yo mu buryo bw’umwuka ishobora gutuma umuntu arwara umutima wo mu buryo bw’umwuka. Icyakora, hari ibindi bintu umuntu agomba kwitaho.
2 Timoteyo 2:15). Cyangwa se, umuntu ashobora kuba ajya mu materaniro amwe n’amwe ya Gikristo, ariko ashobora no kuba nta cyo akora kigaragara kugira ngo ayategure kandi ayifatanyemo. Ashobora kuba nta ntego zo mu buryo bw’umwuka yishyiriyeho, cyangwa akaba atagira ipfa ry’ibintu by’umwuka cyangwa ngo abishishikarire. Kutagira imyitozo yo mu buryo bw’umwuka amaherezo bituma ukwizera uko ari ko kose ashobora kuba yarahoranye gucogora, ndetse kukanapfa (Yakobo 2:26). Intumwa Pawulo yabonye ko ako kaga kariho mu gihe yandikiraga Abakristo b’Abaheburayo, uko bigaragara bamwe muri bo bakaba bari baraguye muri iyo mibereho yo guhora biyicariye mu buryo bw’umwuka. Zirikana ukuntu yababuriye ku birebana n’uko ibyo byashoboraga gutuma bagwingira mu buryo bw’umwuka. Yagize ati “nuko bene Data, mwirinde, hatagira uwo muri mwe ugira umutima mubi utizera, umutera kwimura Imana ihoraho. Ahubwo muhugurane iminsi yose, bikitwa uyu munsi, hatagira uwo muri mwe unangirwa umutima n’bihendo by’ibyaha.”—Abaheburayo 3:12, 13.
Imyitozo ngororangingo. Birazwi hose ko imibereho yo guhora umuntu yicaye hamwe ishobora gutera indwara y’umutima. Mu buryo nk’ubwo, imibereho yo guhora twiyicariye hamwe mu buryo bw’umwuka, ishobora kugira ingaruka mbi cyane. Urugero, umuntu ashobora kuba yifatanya mu murimo wa Gikristo mu rugero runaka, ariko ushobora gusanga adashaka kwigora cyane, agashyiraho imihati mike cyangwa ntagire n’iyo ashyiraho rwose, kugira ngo abe “umukozi udakwiriye kugira ipfunwe, ukwiriranya neza ijambo ry’ukuri” (Imihangayiko. Icyakora, indi mpamvu ikomeye itera indwara z’umutima, ni ugukabya guhangayika. Mu buryo nk’ubwo, imihangayiko, cyangwa “amaganya y’iyi si,” bishobora kwica umutima w’ikigereranyo mu buryo bworoshye, ndetse bikaba byanatuma uwo byibasiye areka gukorera Imana burundu. Umuburo Yesu yatanze mu birebana n’ibyo uhuje n’igihe; yagize ati “mwirinde, imitima yanyu ye kuremererwa n’ivutu no gusinda n’amaganya y’iyi si, uwo munsi ukazabatungura, kuko uzatungura abantu bose bari mu isi yose, umeze nk’umutego” (Luka 21:34, 35). Nanone kandi, imihangayiko ishobora kugira ingaruka mbi ku mutima wacu w’ikigereranyo mu gihe twaba tumaze igihe kirekire duhagaritse umutima duhangayikishijwe n’icyaha twakoreye mu ibanga. Umwami Dawidi ahereye ku byamubayeho we ubwe, yamenye agahinda gaterwa n’iyo mihangayiko yangiza, ku buryo yagize ati “nta mahoro amagufwa yanjye afite ku bw’ibyaha byanjye. Kuko ibyo nakiraniwe bindengeye, bihwanye n’umutwaro uremereye unanira.”—Zaburi 38:4, 5, umurongo wa 3 n’uwa 4 muri Biblia Yera.
Gukabya kwiyiringira. Abantu benshi bahitanwa 1 Abakorinto 10:12; Imigani 28:14.
n’indwara y’umutima babaga biyiringiye cyane ku byerekeranye n’ubuzima bwabo mbere gato y’uko indwara y’umutima ibagaragaraho. Akenshi, ibyo kujya kwisuzumisha kwa muganga barabihinyuraga cyangwa bakabiseka bavuga ko atari ngombwa rwose. Mu buryo nk’ubwo, hari bamwe bashobora kumva ko ubwo bamaze igihe runaka ari Abakristo, nta kintu gishobora kubahangara. Bashobora kwirengagiza ibyo kwisuzuma mu buryo bw’umwuka kugeza igihe bagwiririwe n’amakuba. Ni iby’ingenzi guhora tuzirikana inama nziza yo kwirinda gukabya kwiyiringira yatanzwe n’intumwa Pawulo, igira iti “uwibwira ko ahagaze, yirinde atagwa.” Bihuje n’ubwenge kwemera ko dufite kamere yo kudatungana kandi tukajya twisuzuma buri gihe mu buryo bw’umwuka.—Ntukirengagize Ibimenyetso Bikuburira
Hari impamvu yumvikana yatumye Ibyanditswe bigaragaza ko imimerere y’umutima w’ikigereranyo ari yo ikwiriye kwitabwaho cyane kurusha ibindi byose. Muri Yeremiya 17:9, 10, dusoma ngo “umutima w’umuntu urusha ibintu byose gushukana, kandi ufite indwara, ntiwizere gukira: ni nde ushobora kuwumenya uko uri? ‘Jye, Uwiteka, ni jye urondora umutima, nkawugerageza nkitura umuntu wese ibihwanye n’inzira ze, uko imbuto ziva mu mirimo ye ziri.’ ” Ariko uretse no kuba Yehova asuzuma umutima wacu, anaduteganyiriza mu buryo bwuje urukundo ibintu bidufasha kwisuzuma aho biba bikenewe.
Binyuriye ku “mugaragu ukiranuka w’ubwenge,” hari ibintu tugenda twibutswa mu gihe gikwiriye (Matayo 24:45). Urugero, bumwe mu buryo bw’ingenzi umutima wacu w’ikigereranyo ushobora kudushukamo, ni ugutuma twishora mu bintu by’iyi si bisa n’inzozi. Ibyo bikubiyemo gutekereza ku bintu bidahuje n’ukuri, kurota ku manywa, umuntu akazerereza ubwenge mu bintu bitagira umumaro. Ibyo bintu bishobora kwangiza cyane, cyane cyane iyo bituma umuntu agira ibitekerezo byanduye. Bityo, tugomba kubyamaganira kure rwose. Niba twanga ubwicamategeko nk’uko Yesu yabwangaga, umutima wacu tuzawurinda gucengerwamo n’ibintu by’iyi si bisa n’inzozi.—Abaheburayo 1:8, 9.
Byongeye kandi, dufite ubufasha bw’abasaza buje urukundo mu itorero rya Gikristo. Nta gushidikanya ko n’ubwo twishimira cyane ko abandi batwitaho, inshingano yo kwita ku mutima wacu w’ikigereranyo amaherezo iba iri ku mutwe wa buri wese muri twe ku giti cye. ‘Kugerageza byose,’ no gukomeza ‘kwisuzuma ubwacu, ngo tumenye yuko tukiri mu byo twizera,’ ni twe bireba buri muntu ku giti cye.—1 Abatesalonike 5:21; 2 Abakorinto 13:5.
Rinda Umutima Wawe
Ihame rya Bibiliya rivuga ko “ibyo umuntu abiba, ari byo asarura,” ryerekeza no ku buzima bw’umutima wacu w’ikigereranyo (Abagalatiya 6:7). Ikintu kigaragara ko ari amakuba yo mu buryo bw’umwuka abayeho mu buryo butunguranye, akenshi usanga kiba cyaratewe n’uko umuntu yari amaze igihe kirekire yishora mu bintu byonona mu buryo bw’umwuka bikorerwa mu ibanga, urugero nko kureba amashusho y’urukozasoni, gukabya guhangayikira ubutunzi bw’iby’umubiri cyangwa guhatanira kuba ikirangirire, cyangwa nanone kugira ububasha.
Ku bw’ibyo rero, kugira ngo umuntu arinde umutima we, ni ngombwa ko yirinda ku byerekeranye n’imirire ye yo mu buryo bw’umwuka. Jya ugaburira ubwenge n’umutima wawe binyuriye mu kwigaburira Ijambo ry’Imana. Jya wirinda kugaburira ubwenge bwawe ibyokurya bikennye mu ntungamubiri biboneka mu buryo bworoshye cyane kandi bitera umubiri kugira ipfa ariko ugasanga gusa bituma umutima w’ikigereranyo uhinduka ikinya. Umwanditsi wa Zaburi aduha umuburo akoresheje imvugo y’ikigereranyo ikwiriye—kandi ihuje n’iby’ubuvuzi—agira ati “imitima yabo ihonjotse nk’ibinure.”—Zaburi 119:70.
Niba hari amakosa umaze igihe kirekire ukorera mu ibanga, gerageza uko ushoboye kose kugira ngo uyipakurure, naho ubundi ashobora kuzibya imitsi yawe y’ikigereranyo. Niba isi itangiye gusa n’ikureshya, kandi ikaba isa n’aho itanga byinshi 1 Abakorinto 7:29-31). Kandi niba ubutunzi bw’ibintu by’umubiri butangiye kukureshya, jya witondera amagambo yavuzwe na Yobu agira ati “niba naragize izahabu ho ibyiringiro byanjye, nkabwira izahabu nziza nti ‘ni wowe nishingikirijeho,’ ibyo na byo byambera ibibi, bigahanwa n’abacamanza; kuko ari uguhemukira Imana iri hejuru.”—Yobu 31:24, 28; Zaburi 62:11, umurongo wa 10 muri Biblia Yera; 1 Timoteyo 6:9, 10.
mu bihereranye n’ibinezeza no kwishimisha, tekereza ku nama ihuje n’ubwenge yatanzwe n’intumwa Pawulo. Yaranditse iti “bene Data, ibi ni byo mvuga, yuko igihe kigabanutse: uhereye none . . . abakoresha iby’isi bamere nk’abatarenza urugero: kuko ishusho y’iyi si ishira” (Mu kugaragaza ukuntu kugira akamenyero ko kwirengagiza inama zishingiye kuri Bibiliya birimo akaga, Bibiliya itanga umuburo ugira uti “ucyahwa kenshi agashinga ijosi, azavunagurika atunguwe, nta kizamukiza” (Imigani 29:1). Mu buryo bunyuranye n’ubwo, binyuriye mu kwita ku mutima wacu w’ikigereranyo, dushobora kugira ibyishimo n’amahoro yo mu bwenge bituruka ku kugira imibereho yoroheje, kandi ifite gahunda. Kuva kera, iyo ni yo nzira abakurikiza Ubukristo bw’ukuri baterwaga inkunga yo kunyuramo. Intumwa Pawulo yarahumekewe kugira ngo yandike iti “icyakora koko kubaha Imana, iyo gufatanije no kugira umutima unyuzwe, kuvamo inyungu nyinshi: kuko ari nta cyo twazanye mu isi, kandi nta cyo tuzabasha kuyivanamo. Ariko ubwo dufite ibyo kurya n’imyambaro biduhagije, tunyurwe na byo.”—1 Timoteyo 6:6-8.
Ni koko, kwitoza no kwimenyereza kugendera mu nzira yo kubaha Imana twarayiyeguriye bizatuma tugira umutima w’ikigereranyo muzima kandi ukomeye. Binyuriye mu gukurikiranira hafi imirire yacu yo mu buryo bw’umwuka, ntituzigera twemerera inzira n’ibitekerezo bisenya by’iyi si ngo mu buryo ubwo ari bwo bwose bigire icyo bitwara imimerere yacu yo mu buryo bw’umwuka. Icy’ingenzi kurushaho, mu gihe twemera ibyo Yehova aduteganyiriza binyuriye ku muteguro we, nimucyo buri gihe tujye dusuzuma umutima wacu w’ikigereranyo. Kubigenza dutyo tubigiranye umwete bizagira uruhare rukomeye mu kudufasha kwirinda ingaruka zibabaje zituruka ku ndwara y’umutima wo mu buryo bw’umwuka.
[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]
^ par. 4 Niba wifuza ibindi bisobanuro birenzeho, reba uruhererekane rw’ingingo yari ifite umutwe uvuga ngo “Indwara y’Umutima—Ni Iki Cyakorwa?,” yasohotse mu igazeti ya Réveillez-vous! yo ku itariki ya 8 Ukuboza 1996, yanditswe n’Abahamya ba Yehova.
[Amagambo yatsindagirijwe yo ku ipaji ya 10]
INDYO ITUZUYE YO MU BURYO BW’UMWUKA ISHOBORA GUTUMA UMUTIMA W’IKIGERERANYO UGAGARA, NK’UKO INDYO ITUZUYE ISHOBORA GUTUMA IMITSI IGAGARA KANDI IKONONA UMUTIMA UYU TUZI
[Amagambo yatsindagirijwe yo ku ipaji ya 10]
IMIBEREHO YO GUHORA TWIYICARIYE HAMWE MU BURYO BW’UMWUKA, ISHOBORA KUGIRA INGARUKA MBI CYANE
[Amagambo yatsindagirijwe yo ku ipaji ya 11]
“AMAGANYA Y’IYI SI” ASHOBORA KWICA UMUTIMA W’IKIGERERANYO MU BURYO BWOROSHYE
[Ifoto yo ku ipaji ya 11]
Kwirengagiza imibereho yacu yo mu buryo bw’umwuka bishobora kudukururira imibabaro itoroshye
[Amafoto yo ku ipaji ya 13]
Kwihingamo akamenyero keza mu buryo bw’umwuka birinda umutima w’ikigereranyo
[Aho ifoto yo ku ipaji ya 9 yavuye]
AP Photo/David Longstreath