“Wibeshye inomero”
Ababwiriza b’Ubwami barabara inkuru
“Wibeshye inomero”
MU MUJYI wa Johannesburg, muri Afurika y’Epfo, Leslie na Caroline bajyaga ibihe mu kubwiriza bakoresheje telefoni abantu bo mu kigo cy’abageze mu za bukuru cyari kirinzwe. Babonaga abantu bake imuhira kandi badashimishijwe cyane n’ubutumwa bwabo bwa Gikristo, bityo Caroline yumvise atewe inkunga igihe umugore umwe yitabaga telefoni.
Caroline yarabajije ati “mbese, ni Madamu B—?”
Umuntu ufite ijwi rirangwa n’urugwiro yarashubije ati “yoo, nta bwo ari we, jye ndi Madamu G—. Wibeshye inomero.”
Caroline amaze kumva ko uwo mugore yari afite ijwi risusurutse, yaramubwiye ati “nta kibazo, reka nkubwire icyo nashakaga kubwira Madamu B—.” Ubwo yatangiye kuvuga ibihereranye n’imigisha y’Ubwami bw’Imana bugiye kuza. Bamaze gushyiraho gahunda yo kuzamuzanira agatabo gafite umutwe uvuga ngo Ni Iki Imana Idusaba?, Madamu G— yaramubajije ati “ariko se, ubundi uri uwo mu rihe dini?”
Caroline yaramushubije ati “turi Abahamya ba Yehova.”
Madamu G— na we ati “oya ndeka, ntumbwire ko uri muri iryo dini! Ndumva ntashaka kukubona.”
Caroline yaramwinginze ati “ariko se Madamu G—, mu minota 20 tumaranye, nakugejejeho ibyiringiro bihebuje kurusha ibindi byose, nkugaragariza ibyo Ubwami bw’Imana buzakorera abantu vuba aha mbivanye muri Bibiliya. Wari wishimiye cyane kumva ibyo bintu—ndetse wari watwawe—kandi wifuzaga kumenya byinshi kurushaho. Ni iki mu by’ukuri uzi ku Bahamya ba Yehova? Uramutse urwaye, wasanga umukanishi? Kuki utareka ngo nkubwire ibyo Abahamya ba Yehova bizera?”
Nyuma y’umwanya muto nta wuvuga, yaramushubije ati “ndibwira ko uvuga ukuri. Uzaze rwose. Ariko umenye ko utazigera umpindura!”
Caroline yaramushubije ati “Madamu G—, n’iyo naba nshaka kuguhindura, sinazigera mbishobora. Yehova wenyine ni we ushobora kuguhindura.”
Igihe yasubiraga kumusura amushyiriye ako gatabo byagenze neza, maze Madamu G— (Betty) yemera ko azongera akamusura. Igihe Caroline yari agarutse kumusura, Betty yamubwiye ko yari yabwiye abagore basangira ko yari asigaye aganira n’Abahamya ba Yehova. Bari bamubajije bati “uganiriye na bo ute? Abo bantu nta n’ubwo bemera Yesu!”
Caroline yahise yibutsa Betty ingingo y’ingenzi bari baraganiriyeho ubushize ku bihereranye n’Ubwami bw’Imana.
Caroline yaramubajije ati “ni nde uzaba ari Umwami wabwo?”
Betty yarashubije ati “urabyumva nyine ko ari Yesu.”
Caroline yaramubwiye ati “birumvikana.” Hanyuma yakomeje amusobanurira ko Abahamya ba Yehova bemera ko Yesu ari Umwana w’Imana, ariko ko atangana n’Imana nk’aho ari umwe mu bagize Ubutatu.—Mariko 13:32; Luka 22:42; Yohana 14:28.
Nyuma yo kumusura izindi ncuro runaka, byaragaragaye ko n’ubwo Betty yari afite umwuka urangwa n’icyizere n’ibyishimo, yari afite amagara make. Mu by’ukuri yari arwaye kanseri, kandi yatinyaga ko yapfa. Yareruye ati “iyo mba narumvise ibi bintu kandi nkaba narinjiye mu idini ryanyu mu myaka yashize.” Caroline yamuhumurije amwereka imirongo y’Ibyanditswe igaragaza ko urupfu ari nk’ibitotsi byinshi umuntu ashobora gukanguka akabivamo mu gihe cy’umuzuko (Yohana 11:11, 25). Ibyo byateye Betty inkunga cyane, ubu akaba ayoborerwa icyigisho cya Bibiliya buri gihe. Gusa ubuzima bwe bugenda buzahara bwamubujije kujya mu materaniro ku Nzu y’Ubwami.
Caroline yagize ati “jye mbona ari abamarayika bayobora uyu murimo. Betty namubonye ‘nibeshye inomero,’ kandi utekereze ko afite imyaka 89!”—Ibyahishuwe 14:6.