Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Abantu baza i Galeedi basunitswe n’umutima ukunze

Abantu baza i Galeedi basunitswe n’umutima ukunze

Abantu baza i Galeedi basunitswe n’umutima ukunze

ISHURI rya Bibiliya rya Galeedi rya Watchtower rigamije gutoza abagabo n’abagore biyeguriye Imana gukorera umurimo w’ubumisiyonari mu bihugu by’amahanga. Ni bande bashobora kuza i Galeedi? Ni abantu bafite umutima ukunze (Zaburi 110:3). Ibyo rwose byarigaragaje cyane ku itariki ya 8 Nzeri 2001, ubwo abanyeshuri bo mu ishuri rya 111 bahabwaga impamyabumenyi.

Bamwe muri abo banyeshuri bari baramaze gusiga imiryango yabo n’incuti n’igihugu cyabo babikunze, kugira ngo bajye gukorera umurimo aho abakozi bakenewe kuruta ahandi. Mu kubigenza batyo, barisuzumye kugira ngo barebe niba barashoboraga kugira ibyo bahindura kugira ngo bajye kuba mu karere gatandukanye n’ak’iwabo. Urugero, Richer na Nathalie bashyize ibintu byabo kuri gahunda maze bimukira muri Boliviya, Todd na Michelle bimukiye muri République Dominicaine, naho David na Monique bimukiye mu gihugu cyo muri Aziya kugira ngo bagezeyo ubutumwa bwiza bw’Ubwami bw’Imana. Abandi banyeshuri bari barakoreye umurimo muri Nikaragwa, Équateur no muri Alubaniya.

Christy yashishikarijwe kwiga ururimi rw’Igihisipaniya igihe yari mu mashuri yisumbuye, bikaba byaramufashije kwitegura kumara imyaka ibiri muri Équateur mbere y’uko ashyingirwa. Abandi bagiye bifatanya n’amatorero yo mu bihugu byabo akoresha indimi z’amahanga. Saul na Priscilla bahanganye n’ikibazo gitandukanye n’ibyo; bagaragaje umutima ukunze bashyiraho imihati ikomeye kugira ngo bige Icyongereza neza mbere y’uko baza mu ishuri.

Ibyumweru 20 abamisiyonari bamaze batozwa byahise vuba. Umunsi wo guhabwa impamyabumenyi warageze, maze abanyeshuri bateranira hamwe n’incuti n’abagize imiryango yabo, batega amatwi inama zirangwa n’ubwenge hamwe n’amagambo atera inkunga yo kubasezeraho.

Uwari uhagarariye iyo porogaramu ni Theodore Jaracz wahawe impamyabumenyi mu ishuri rya karindwi rya Galeedi, ubu akaba ari umwe mu bagize Inteko Nyobozi y’Abahamya ba Yehova. Amagambo yatangije, yatsindagirije ko mu rwego rw’umuteguro tutigeze dutandukira intego ituma abanyeshuri batorezwa i Galeedi, ari yo yo kugira ngo bajye kubwiriza ubutumwa bwiza bw’Ubwami ku isi yose ituwe (Mariko 13:10). Ishuri rya Galeedi rituma abanyeshuri bashoboye bagira ibibakwiriye byose kugira ngo basohoze umurimo wo kubwiriza mu rugero rwagutse kurusha uko bawusohozaga mu gihe cyahise, kandi bakawukorera mu turere tw’isi aho abamisiyonari batojwe baba bakenewe mu buryo bwihariye. Umuvandimwe Jaracz yagiriye abanyeshuri inama yo gukoresha neza imyitozo baherewe i Galeedi mu gihe bazaba bamaze gusanga abandi bamisiyonari ubu bakorera mu bihugu 19 abahawe impamyabumenyi boherejwemo.

Inama Zihuje n’Igihe Zigenewe Abahawe Impamyabumenyi

Hakurikiyeho uruhererekane rwa za disikuru. William Van De Wall, akaba ari umwe mu bagize Komite y’Ishami rya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, yatanze disikuru yari ifite umutwe uvuga ngo “Kugira Umwete mu Murimo w’Ubumisiyonari​—Ni Ikimenyetso Kiranga Abakristo b’Ukuri.” Yerekeje ibitekerezo ku itegeko ridusaba ‘guhindura abantu abigishwa’ riboneka muri Matayo 28:19, 20, maze atera abanyeshuri inkunga agira ati “mujye mwigana Yesu, we wasohoje inshingano ye y’ubumisiyonari abigiranye umwete n’ishyaka.” Kugira ngo afashe abamisiyonari bashya gukomeza kugira umwete mu murimo w’ubumisiyonari, yabateye inkunga agira ati “muzishyirireho gahunda ishoboka; mukomeze kugira akamenyero keza k’icyigisho cya bwite, mukomeze kugendana n’igihe mu bintu bya gitewokarasi; kandi buri gihe mujye mukomeza kwibanda ku mpamvu zatumye mwoherezwa muri uwo murimo.”

Hakurikiyeho Guy Pierce, umwe mu bagize Inteko Nyobozi. Yatanze disikuru yari ifite umutwe uvuga ngo “Mukomeze Kwihingamo ‘Ubushobozi bwo Gutekereza’ ” (Abaroma 12:1, NW ). Yagiriye abanyeshuri bahawe impamyabumenyi inama z’ingirakamaro, abatera inkunga yo gukoresha ubushobozi bwo gutekereza bahawe n’Imana. Yagize ati “mukomeze gutekereza mu buryo bwimbitse ku byo Yehova avuga binyuriye mu Ijambo rye. Ibyo bizabarinda” (Imigani 2:11). Nanone kandi, Umuvandimwe Pierce yagiriye abanyeshuri inama yo kudakabya mu birebana n’uko babona ibintu kugira ngo bitazabangamira ‘ubushobozi bwabo bwo gutekereza.’ Nta gushidikanya ko ibyo bintu bibukijwe mu gihe gikwiriye bizafasha cyane abahawe impamyabumenyi mu gihe bazaba bakora umurimo w’ubumisiyonari.

Hanyuma, uwari uhagarariye iyo porogaramu yahaye ikaze umwe mu barimu b’Ishuri rya Galeedi witwa Lawrence Bowen, watanze disikuru yari ifite umutwe uvuga ngo “Mugambirire Kutagira Icyo Mumenya.” Yagaragaje ko mu gihe intumwa Pawulo yakoreraga umurimo w’ubumisiyonari i Korinto, yari ‘yaragambiriye kutagira ikindi imenya, keretse Yesu Kristo . . . [“wamanitswe,” NW ]’ (1 Abakorinto 2:2). Pawulo yari azi ko imbaraga ikomeye kurusha izindi zose mu ijuru no mu isi, ni ukuvuga umwuka wera, ishyigikiye ubutumwa bugenda bugaruka muri Bibiliya yose uko yakabaye: ubutumwa buvuga iby’ukuntu Yehova azavana umugayo ku butegetsi bwe bw’ikirenga binyuriye ku Mbuto yasezeranyijwe. (Itangiriro 3:15, gereranya na NW.) Abanyeshuri 48 bahawe impamyabumenyi batewe inkunga yo kuba nka Pawulo na Timoteyo, bakaba abamisiyonari bagira ingaruka nziza, kandi ‘bagakomeza icyitegererezo cy’amagambo mazima.’​—2 Timoteyo 1:13.

Disikuru ya nyuma mu zabimburiye iyo porogaramu yari ifite umutwe uvuga ngo “Mujye Mushimira ku bw’Igikundiro Cyihariye Mwahawe n’Imana.” Wallace Liverance, akaba ari umwanditsi mu Ishuri rya Galeedi, yafashije abanyeshuri bahawe impamyabumenyi gusobanukirwa ko inshingano tubona mu murimo ari uburyo Imana igaragarizamo abantu ubuntu bwayo batari bakwiriye no kubona, ko atari ikintu bafitiye uburenganzira cyangwa ikintu batsindiye. Umuvandimwe Liverance afatiye ku rugero rw’intumwa Pawulo, yagaragaje ko “kuba Yehova yaratoranyije Pawulo ngo amubere intumwa ku banyamahanga bitatewe n’imirimo yakoze, ku buryo byagaragara ko Pawulo yari yaratsindiye uburenganzira bwo guhabwa iyo nshingano cyangwa se ko yari ayikwiriye. Ntibyatewe n’igihe yari amaze mu murimo cyangwa no kuba yari inararibonye. Dukurikije uko abantu babona ibintu, bishobora kuba byaragaragaraga ko byari bihuje n’ubwenge ko Barinaba yaba ari we wari gutoranyirizwa iyo nshingano. Ntibyari bishingiye ku bushobozi bw’umuntu, kuko uko bigaragara Apolo yari intyoza kurusha Pawulo. Byari uburyo Imana igaragazamo ubuntu bwayo abantu batari bakwiriye no kubona” (Abefeso 3:7, 8). Umuvandimwe Liverance yateye abanyeshuri bahawe impamyabumenyi inkunga yo gukoresha impano bahawe, cyangwa inshingano bahawe mu murimo, kugira ngo bafashe abandi kuba incuti z’Imana kandi bazahabwe ‘impano y’Imana y’ubugingo buhoraho muri Kristo Yesu Umwami wacu.’​—Abaroma 6:23.

Hanyuma y’ibyo, Mark Noumair, na we akaba ari umwarimu mu Ishuri rya Galeedi, yagiranye ikiganiro gishishikaje n’umubare runaka w’abanyeshuri, kikaba cyari gifite umutwe uvuga ngo “Gutegura Bituma Haboneka Ingaruka Nziza” (Imigani 21:5). Inkuru z’ibyabaye bavuze zagaragaje ko mu gihe umubwiriza yitegura neza mbere yo kujya mu murimo wo kubwiriza, cyane cyane agategura umutima we, bizatuma yita ku bantu by’ukuri. Ntazigera arya iminwa yabuze icyo avuga. Ahubwo, azavuga kandi akore ibintu bibafasha mu buryo bw’umwuka. Umuvandimwe Noumair ahereye ku byamubayeho we ubwe igihe yakoreraga umurimo w’ubumisiyonari muri Afurika, yagize ati “iryo ni ryo banga ryo kuba umumisiyonari ugira ingaruka nziza.”

Umurimo w’Ubumisiyonari Ni Umwuga Utera Kunyurwa

Ralph Walls na Charles Woody bagize icyo babaza abamisiyonari bamwe na bamwe b’inararibonye, bari baraje mu Kigo Gikorerwamo Imirimo Irebana no Kwigisha cy’i Patterson kugira ngo bahabwe imyitozo yihariye. Ababajijwe batsindagirije ko gukunda abantu ari byo bituma umurimo w’ubumisiyonari utera ibyishimo. Kumva abo bamisiyonari b’inararibonye basobanura impamvu umurimo w’ubumisiyonari ari umwuga utera kunyurwa bahereye ku byo biboneye ubwabo, byagaruriye icyizere abanyeshuri hamwe n’abagize imiryango yabo n’incuti bari aho bateze amatwi.

John E. Barr, akaba ari uwo mu Nteko Nyobozi, yatanze disikuru y’ifatizo kuri uwo munsi, yari ifite umutwe uvuga ngo “Nimuririmbire Yehova Indirimbo Nshya” (Yesaya 42:10, NW ). Umuvandimwe Barr yagaragaje ko imvugo ngo “indirimbo nshya” iboneka muri Bibiliya incuro icyenda. Yabajije ikibazo kigira kiti “iyo ndirimbo nshya ni iyihe?” Hanyuma yatanze igisubizo agira ati “imirongo ikikije aho igaragaza ko iyo ndirimbo nshya iririmbwa igihe haba habayeho ibintu bishya bifitanye isano n’ukuntu Yehova akoresha ubutegetsi bwe bw’ikirenga.” Yateye abanyeshuri inkunga yo gukomeza kunga amajwi yabo ku y’abandi baririmba indirimbo zihesha ikuzo Ubwami bw’Imana buyobowe n’Umwami wa Kimesiya, ari we Yesu Kristo, bukomeje kunesha. Umuvandimwe Barr yavuze ko imyitozo baherewe i Galeedi yabafashije gusobanukirwa mu buryo bwimbitse ibice binyuranye bigize iyo ‘ndirimbo nshya’ kuruta uko bari babisobanukiwe mbere y’aho. Yagize ati “ishuri ryatsindagirije impamvu ari ngombwa ‘kuririmbira’ Yehova ishimwe mufatanyije n’abavandimwe na bashiki bacu aho muzajya hose; buri gihe mujye muharanira kunga ubumwe n’abandi bantu bo mu mafasi yanyu.”

Abanyeshuri bamaze guhabwa impamyabumenyi zabo, uwari uhagarariye abize muri iryo shuri yasomye ibaruwa igaragaza ugushimira kuvuye ku mutima ku bw’imyitozo baherewe i Galeedi.

Mbese, ushobora kwagura umurimo ukorera Imana kandi ugatuma urushaho gutanga umusaruro? Niba ari ko biri, jya uwukorana umwete nk’uko abo banyeshuri bahawe impamyabumenyi babigenje. Ibyo ni byo byatumye buzuza ibisabwa kugira ngo bakore umurimo w’ubumisiyonari. Umuntu agira ibyishimo byinshi iyo yitanze abikunze mu murimo w’Imana.​—Yesaya 6:8.

[Agasanduku ko ku ipaji ya 25]

IMIBARE IVUGA IBIHERERANYE N’ABIZE MURI IRYO SHURI

Umubare w’ibihugu bakomokamo: 10

Umubare w’ibihugu boherejwemo: 19

Umubare w’abanyeshuri bose: 48

Mwayeni y’imyaka yabo: 33,2

Mwayeni y’imyaka bamaze mu kuri: 16,8

Mwayeni y’imyaka bamaze mu murimo w’igihe cyose: 12,6

[Ifoto yo ku ipaji ya 26]

Abahawe Impamyabumenyi mu Ishuri rya 111 rya Bibiliya rya Galeedi rya Watchtower

Mu rutonde rukurikira, imibare yagaragajwe uhereye imbere ugana inyuma, amazina na yo yashyizwe ku rutonde uhereye ibumoso ugana iburyo.

(1) Yeomans, C.; Toukkari, A.; Nuñez, S.; Phillips, J.; Dawkin, M.; Silvestri, P. (2) Morin, N.; Biney, J.; López, M.; Van Hout, M.; Cantú, A.; Szilvassy, F. (3) Williams, M.; Itoh, M.; Van Coillie, S.; Levering, D.; Fuzel, F.; Geissler, S. (4) Yeomans, J.; Moss, M.; Hodgins, M.; Dudding, S.; Briseño, J.; Phillips, M. (5) López, J.; Itoh, T.; Sommerud, S.; Kozza, C.; Fuzel, G.; Moss, D. (6) Williams, D.; Dudding, R.; Geissler, M.; Morin, R.; Biney, S.; Cantú, L. (7) Dawkin, M.; Hodgins, T.; Levering, M.; Silvestri, S.; Van Hout, D.; Briseño, A. (8) Van Coillie, M.; Nuñez, A.; Kozza, B.; Sommerud, J.; Toukkari, S.; Szilvassy, P.