Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Babyeyi mujye muha abana banyu ibyo bakeneye!

Babyeyi mujye muha abana banyu ibyo bakeneye!

Babyeyi mujye muha abana banyu ibyo bakeneye!

ABANA bakenera ubuyobozi n’uburere bwuje urukundo, cyane cyane bakabihabwa n’ababyeyi babo. Mu birebana n’ibyo, umwarimu wo muri Brezili witwa Tania Zagury yagize ati “abana bose usanga babogamira ku kwishakira ibinezeza. Ni ngombwa rero kubashyiriraho imipaka. Ababyeyi ni bo bagomba kubashyiriraho iyo mipaka. Iyo batabikoze, abana bahinduka indakoreka.”

Icyakora, mu bihugu byinshi ingaruka zituruka ku muryango w’abantu bihanganira ibintu byose kandi bashyira imbere cyane umudendezo wa buri muntu zishobora gutuma gukurikiza iyo nama yavuzwe haruguru bigorana. None se, ni hehe ababyeyi bashakira ubufasha? Ababyeyi batinya Imana bemera ko abana babo ari “umwandu uturuka ku Uwiteka” (Zaburi 127:3). Bityo, biyambaza Ijambo ry’Imana, ari ryo Bibiliya, mu gihe bashaka ubuyobozi mu kubarera. Urugero, mu Migani 13:24, hagira hati “urinda umwana inkoni, aba amwanze, ariko ukunda umwana we, amuhana hakiri kare.”

Uburyo Bibiliya ikoreshamo ijambo “inkoni” ntibugomba kumvikana ko busobanura gusa igihano cy’umubiri; busobanura uburyo bunyuranye bukoreshwa mu gukosora, uko bwaba buri kose. Koko rero, akenshi hari igihe byaba ngombwa guhanisha amagambo gusa kugira ngo umwana wayobye akosorwe. Mu Migani 29:17, hagira hati “hana umwana wawe, azakuruhura; ndetse azanezeza umutima wawe.”

Abana bakenera gucyahwa mu buryo bwuje urukundo kugira ngo bikuremo ingeso mbi. Kubakosora mu buryo butajenjetse kandi burangwa n’ineza bitanga igihamya cy’uko umubyeyi yita ku mwana we (Imigani 22:6). Bityo rero babyeyi, nimugire ubutwari! Binyuriye mu gukurikiza inama nziza, y’ingirakamaro itangwa na Bibiliya, muzashimisha Yehova kandi bitume abana banyu babubaha.