Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ibibazo by’abasomyi

Ibibazo by’abasomyi

Ibibazo by’abasomyi

Ni gute umugore w’Umukristokazi yashyira mu gaciro mu bihereranye no kuba indahemuka ku Mana no kugandukira umugabo we utizera mu gihe umugabo we yaba yifatanya mu bikorwa byerekeranye n’iminsi mikuru y’idini?

Kubigeraho bizamusaba ko agira ubwenge n’amakenga. Ariko kandi, aba arimo akora ibikwiriye mu gihe yihatira gushyira mu gaciro mu birebana n’izo nshingano zombi zimureba. Yesu yatanze inama ku bihereranye n’imimerere ihuje n’iyo, agira ati ‘ibya Kayisari mubihe Kayisari, iby’Imana mubihe Imana’ (Matayo 22:21). Ni iby’ukuri ko yari arimo asuzuma ibyo abantu bagomba guha ubutegetsi, nyuma y’aho Abakristo babwiriwe ko bagomba kubugandukira (Abaroma 13:1). Ariko kandi, inama yatanze ishobora no kwerekezwa ku buryo umugore atagomba kubogama mu bihereranye n’ibyo agomba guha Imana hamwe n’ukuntu agomba kugandukira umugabo we mu buryo buhuje n’Ibyanditswe, kabone nubwo umugabo we yaba atizera.

Nta muntu n’umwe uzi Bibiliya wahakana avuga ko idatsindagiriza ko inshingano y’ibanze y’Umukristo ari ukugandukira Imana Ishoborabyose no kuba indahemuka kuri yo igihe cyose (Ibyakozwe 5:29). Icyakora, akenshi umuntu usenga by’ukuri ashobora kwita ku byo asabwa cyangwa ategekwa n’umuntu utizera ufite ubutware bitabaye ngombwa ko agira uruhare mu kurenga ku mategeko y’Imana yo mu rwego rwo hejuru.

Dufite urugero rutwigisha byinshi ku byabaye ku Baheburayo batatu, bavugwa muri Daniyeli igice cya 3. Uwari ubakuriye mu butegetsi, ari we Nebukadinezari, yategetse ko bo hamwe n’abandi bajya mu kibaya cya Dura. Kubera ko abo Baheburayo batatu bari bazi ko hari hateganyijwe gukorerwa ibikorwa byo gusenga kw’ikinyoma, bashoboraga rwose guhitamo kwirinda kujya aho hantu. Wenda Daniyeli we yashoboye kubona uruhushya rwe ubwe, ariko kuri abo batatu ntibyashobotse. * Bityo, barumviye bajyayo, ariko ntibari kwifatanya mu gikorwa kibi icyo ari cyo cyose, kandi koko ntibigeze babyifatanyamo.​—Daniyeli 3:1-18.

Mu buryo nk’ubwo, mu bihe by’iminsi mikuru umugabo utizera ashobora gusaba cyangwa gutegeka umugore we w’Umukristokazi ko yakora ikintu atifuzaga gukora. Reka dufate ingero zimwe na zimwe: wenda amubwiye ko agomba guteka ibyokurya runaka ku munsi we hamwe n’abandi bari bwizihizeho umunsi mukuru runaka. Cyangwa se ategetse ko umuryango wose (n’umugore arimo) wajya gusura bene wabo kuri uwo munsi kugira ngo basangire ifunguro cyangwa ngo babasure gusa. Cyangwa na mbere y’uwo munsi mukuru, ashobora kubwira umugore we ko mu gihe agiye guhaha agomba kumugurira ibintu runaka​—urugero, nk’ibyokurya byihariye byo kuzakoresha kuri uwo munsi, ibintu azatangaho impano, cyangwa impapuro bapfunyikisha izo mpano ndetse n’amakarita azakoresha ajyana n’izo mpano.

Aha nanone, umugore w’Umukristokazi agomba kwiyemeza amaramaje kutifatanya mu bikorwa by’idini ry’ikinyoma, ariko se, bite ku bihereranye n’ibyo bintu aba yasabwe? Umugabo ni umutware w’umuryango, kandi Ijambo ry’Imana rigira riti “bagore, mugandukire abagabo banyu, nk’uko bikwiriye abari mu Mwami wacu” (Abakolosayi 3:18). Icyo gihe se, ashobora kugandukira umugabo we ari na ko akomeza kuba indahemuka ku Mana? Agomba gufata umwanzuro w’ukuntu yagaragaza ko ashyira mu gaciro mu gihe yumvira umugabo we kandi akumvira Yehova mbere ya byose.

Mu bindi bihe, umugabo we ashobora kumusaba ko yateka ibyokurya runaka, wenda kubera ko abikunda cyangwa bitewe n’uko amenyereye kubirya mu gihe runaka. Azifuza kugaragaza ko akunda umugabo we kandi ko agandukira ubutware bwe. Mbese, yabikora no mu gihe umugabo yaba abimusabye mu bihe by’iminsi mikuru runaka? Abagore bamwe na bamwe b’Abakristokazi bashobora kubikora nta mutimanama ubacira urubanza, babona ko ari kimwe n’imirimo isanzwe yo gutegura ifunguro rya buri munsi. Nta gushidikanya, nta Mukristokazi w’indahemuka wakwirirwa yubahiriza umunsi mukuru runaka, nubwo umugabo we yabikora. Mu buryo nk’ubwo, umugabo ashobora gusaba umugore we ko bajyana igihe yaba asuye bene wabo mu bihe runaka buri kwezi cyangwa buri mwaka. Mbese, ibyo yabikora nubwo haba ari ku munsi mukuru? Cyangwa se, ubusanzwe yakwemera kugura ibintu umugabo we yamusabye, atiriwe aperereza ngo amenye icyo umugabo ateganya kuzakoresha ibyo bintu yamuguriye?

Birumvikana ko Umukristokazi yagombye gutekereza ku bandi​—agatekereza ku ngaruka ibikorwa bye bibagiraho (Abafilipi 2:4). Yakwifuza kwirinda gutuma abandi batekereza ko yubahiriza uwo munsi mukuru, nk’uko ba Baheburayo batatu bashobora kuba barifuzaga ko abandi batababona bajya mu kibaya cya Dura. Icyo gihe, ashobora kugerageza kubivuganaho n’umugabo we abigiranye amakenga, kugira ngo arebe niba ashobora kugira ibintu runaka bihereranye n’uwo munsi yakwikorera abitewe no kuzirikana ibyiyumvo bye, yanga kwibabariza umugore we umukunda kandi umwubaha. Umugabo ashobora kubona ko ari iby’ubwenge kwirinda icyatuma bombi bumva babuze amahwemo mu gihe byaba bibaye ngombwa ko umugore yanga kwifatanya mu bikorwa by’idini ry’ikinyoma. Ni koko, ikiganiro gituje mwagirana mbere y’aho gishobora gutuma haboneka umuti ubahesha amahoro.​—Imigani 22:3.

Hanyuma, Umukristo wizerwa agomba gusesengura uko ibintu biteye, hanyuma agafata umwanzuro w’icyo agomba gukora. Kumvira Imana ni byo bigomba kuza mu mwanya wa mbere, nk’uko byagenze ku Baheburayo batatu (1 Abakorinto 10:31). Ariko mu gihe tuzirikana ibyo, buri Mukristo ku giti cye ni we ugomba kwifatira umwanzuro ku bihereranye n’ibintu bishobora gukorwa bikaba bitatuma umuntu atandukira, mu gihe yaba abisabwe n’umuntu ufite ubutware mu muryango cyangwa mu karere atuyemo.

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

^ par. 5 Reba “Ibibazo by’Abasomyi” mu Munara w’Umurinzi wo ku itariki ya 1 Kanama 2001.