Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Mbese, uribuka?

Mbese, uribuka?

Mbese, uribuka?

Mbese, waba warishimiye gusoma amagazeti y’Umunara w’Umurinzi yasohotse vuba aha? Niba ari ko biri, reba niba ushobora gusubiza ibibazo bikurikira:

Urukiko rwa Leta Rushinzwe Kurinda Itegekonshinga rwo mu Budage rwagize uruhare mu gutuma habaho ukuhe gutsinda mu rukiko, mu rubanza rw’idini?

Urwo rukiko rwasheshe umwanzuro wari wafashwe n’urundi rukiko ku bihereranye n’Abahamya ba Yehova no kuba ari umuryango udaharanira inyungu wemewe n’amategeko. Icyemezo cyafashwe cyagaragaje ko mu birebana n’umudendezo mu by’idini hari umuntu ushobora ‘kumvira imyizerere y’idini rye’ kurusha amategeko atangwa na Leta.​—15/8, ipaji ya 8.

Yobu yamaze igihe kingana iki ababazwa?

Igitabo cya Yobu ntikigaragaza ko yababaye igihe cy’imyaka myinshi. Imibabaro yageze kuri Yobu no gucogora kwayo bishobora kuba byaramaze amezi make, wenda atageze no ku mwaka.​—15/8, ipaji ya 31.

Kuki dushobora kwemeza tudashidikanya ko ibivugwa kuri Diyabule atari imiziririzo gusa?

Yesu Kristo yari azi ko Diyabule abaho koko. Yesu ntiyashutswe n’ikintu kibi cyari muri we ubwe, ahubwo yashutswe n’umuntu nyakuri (Matayo 4:1-11; Yohana 8:44; 14:30).​—1/9, ipaji ya 5-6.

Mu Migani 10:15 hagira hati “ubutunzi bw’umukire bumubera umudugudu ukomeye: ibitsemba abatindi ni ubukene bwabo.” Ni gute ibyo ari ukuri?

Ubutunzi bushobora kutubera uburinzi mu bintu runaka tuba tutazi uko bizagenda mu buzima, nk’uko umudugudu ugoswe n’inkike utuma abawutuye bagira umutekano mu rugero runaka. Ku rundi ruhande, ubukene bushobora gutsembaho ibintu mu gihe habayeho ibintu bitari byitezwe.​—15/9, ipaji ya 24.

Ni mu buryo ki ‘abantu batangiye kwambaza izina ry’Uwiteka [“Yehova,” NW]’ mu gihe cya Enoshi (Itangiriro 4:26)?

Izina ry’Imana ryatangiye gukoreshwa uhereye igihe abantu batangiriye kubaho; ku bw’ibyo rero, icyatangiye gukorwa igihe Enoshi yariho, ntibyari ukwambaza Yehova ibi bishingiye ku kwizera. Abantu bashobora kuba baratangiye gutukisha izina ry’Imana baryiyita cyangwa bakaryita abandi bantu bihandagazaga bavuga ko ari bo banyuriraho kugira ngo basenge Imana.​—15/9, ipaji ya 29.

Ijambo “igihano” nk’uko rikoreshwa muri Bibiliya, ryumvikanisha iki?

Iryo jambo ntiryumvikanisha gufata umuntu nabi mu buryo ubwo ari bwo bwose cyangwa kumugirira ibikorwa by’ubugome (Imigani 4:13; 22:15). Ijambo ry’Ikigiriki ryahinduwemo “igihano” ryerekeza mbere na mbere ku gutanga inyigisho, uburere, gukosora, kandi rimwe na rimwe ryumvikanisha gucisha akanyafu ku mwana mu buryo butajenjetse ariko bwuje urukundo. Uburyo bw’ingenzi ababyeyi bashobora kwiganamo Yehova ni ukwihatira gukomeza gushyikirana n’abana babo mu bwisanzure (Abaheburayo 12:7-10).​—1/10, ipaji ya 8 n’iya 10.

Ni gute Abakristo b’ukuri muri iki gihe bagaragaza ko bashyigikiye ubutegetsi bw’Imana?

Mu gihe Abahamya ba Yehova baharanira Ubwami bw’Imana, ntibivanga muri politiki cyangwa ngo bakore ibikorwa byo kwigomeka ku butegetsi, ndetse no mu bihugu Abahamya baciwemo (Tito 3:1). Batanga inkunga y’ingirakamaro mu buryo buhuje n’uko Yesu n’abigishwa be bo mu kinyejana cya mbere babigenzaga, kandi bihatira gufasha abantu kwihingamo amahame meza ya Bibiliya, urugero nko kuba inyangamugayo, kuba indakemwa mu by’umuco no kugira imyifatire myiza mu kazi.​—15/10, ipaji ya 6.

Ni gute amazi atanga ubuzima arimo atemba mu misozi ya Andes?

Abahamya ba Yehova bahatuye barimo barashyiraho imihati kugira ngo bageze ukuri kwa Bibiliya ku bantu, ndetse no mu ndimi zikoreshwa aho ngaho, ari zo Quechua na Aymara. Abahamya basura abantu batuye ku birwa biri mu Kiyaga cya Titicaca, harimo n’ibirwa “bireremba” bikozwe mu mbingo zimera mu mazi.​—15/10, ipaji ya 8-10.

Ni iki Imana yaduhaye kugira ngo kituyobore cyagereranywa n’imikorere y’ibyuma biyobora orudinateri yo mu ndege zitwara abagenzi muri iki gihe?

Imana yahaye abantu ubushobozi bwo kugira ubuyobozi mu bihereranye n’umuco, ubushobozi twaremanywe bwo kugira imico myiza. Ubwo bushobozi ni umutimanama twaremanywe (Abaroma 2:14, 15).​—1/11, ipaji ya 3-4.

Kuki urupfu rwa Yesu rufite agaciro gakomeye?

Igihe umuntu utunganye Adamu yakoraga icyaha, yatakaje ubuzima bwa kimuntu we ubwe ndetse n’ubw’abari kuzamukomokaho (Abaroma 5:12). Kubera ko Yesu yari umuntu utunganye, yatanze ubuzima bwe bwa kimuntu ho igitambo, bityo atanga incungu ituma abantu bizerwa bashobora kuzabona ubuzima bw’iteka.​—15/11, ipaji ya 5-7.

Abasikuti bavugwa mu Bakolosayi 3:11 bari bantu ki?

Abasikuti bari abo mu ishyanga ry’abantu bahora bimuka bari batuye ku mugabane w’u Burayi na Aziya uhereye ahagana mu mwaka wa 700 kugeza mu wa 300 M.I.C. Bari ibitangaza mu kugendera ku mafarashi kandi bari n’abarwanyi. Mu Bakolosayi 3:11, hashobora kuba hatarerekezaga ku ishyanga runaka ryihariye, ahubwo herekezaga ku bantu babi bari bafite imico ya kinyamaswa kurusha abandi.​—15/11, ipaji ya 24-25.

Kuki dushobora kuvuga ko Itegeko rya Zahabu ari inyigisho dukwiriye kwitaho buri gihe?

Uko kuri rusange mu birebana n’umuco kwasobanuwe mu idini rya Kiyahudi, irya Bouddha, muri filozofiya ya Kigiriki no mu idini rya Confucius. Ariko kandi, ibyo Yesu yavuze mu Kibwiriza cye cyo ku Musozi bisaba ko umuntu akorera abandi ibikorwa bifatika byo kubagirira neza, kandi bigira ingaruka ku buzima bw’abantu aho bari hose mu bihe byose (Matayo 7:12).​—1/12, ipaji ya 3.