Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

“Munyigireho”

“Munyigireho”

“Munyigireho”

“Mwemere kuba abagaragu banjye [“mwikorere umugogo wanjye,” “NW” ], munyigireho; kuko ndi umugwaneza kandi noroheje mu mutima; namwe muzabona uburuhukiro mu mitima yanyu.”​—MATAYO 11:29.

1. Kuki kwigira kuri Yesu bishobora kuba ibintu bishimishije kandi bikungahaza?

BURI gihe Yesu Kristo yaratekerezaga, akigisha kandi agakora ibintu mu buryo bukwiriye. Igihe yamaze ku isi cyari kigufi, ariko yakoze umurimo uhesha ingororano kandi ushimishije, kandi yakomeje kurangwa n’ibyishimo. Yakorakoranyije abigishwa maze abigisha uko bagomba gusenga Imana, gukunda abantu no kunesha isi (Yohana 16:33). Yujuje mu mitima yabo ibyiringiro kandi ‘yerekanisha ubugingo no kudapfa ubutumwa bwiza’ (2 Timoteyo 1:10). Niba ubarirwa mu bigishwa be, utekereza ko kuba umwigishwa bisobanura iki? Dushobora kumenya uko twatuma imibereho yacu ikungahara, binyuriye mu gusuzuma icyo Yesu yavuze ku bihereranye n’abigishwa. Ibyo bikubiyemo kwemera ibitekerezo bye no gushyira mu bikorwa amahame amwe n’amwe y’ingenzi.​—Matayo 10:24, 25; Luka 14:26, 27; Yohana 8:31, 32; 13:35; 15:8.

2, 3. (a) Umwigishwa wa Yesu ni muntu ki? (b) Kuki ari iby’ingenzi ko twakwibaza tuti ‘nahindutse umwigishwa wa nde?’

2 Mu Byanditswe bya Kigiriki bya Gikristo, ijambo ryahinduwemo “umwigishwa” mbere na mbere risobanura umuntu werekeza ubwenge bwe ku kintu, cyangwa umuntu wiga. Ijambo rifitanye isano n’iryo riboneka mu murongo wacu w’ifatizo, muri Matayo 11:29, hagira hati “mwemere kuba abagaragu banjye [“mwikorere umugogo wanjye,” NW ] , munyigireho; kuko ndi umugwaneza kandi noroheje mu mutima; namwe muzabona uburuhukiro mu mitima yanyu.” (Iryo jambo riri mu nyuguti ziberamye ni twe twaryanditse dutyo.) Ni koko, umwigishwa ni umuntu wiga. Ubusanzwe, Amavanjiri akoresha ijambo “umwigishwa” yerekeza ku bantu bakurikiraga Yesu bari incuti ze za bugufi, bagendanaga na we mu gihe yabaga arimo abwiriza kandi bakaba barigishijwe na we. Abantu bamwe na bamwe bashobora kuba baremeye inyigisho za Yesu gusa, ndetse bakazemera rwihishwa (Luka 6:17; Yohana 19:38). Abanditsi b’Amavanjiri na bo berekeje ku ‘bigishwa ba Yohana (Umubatiza) n’ab’Abafarisayo’ (Mariko 2:18). Kubera ko Yesu yahaye abigishwa be umuburo wo ‘kwirinda imyigishirize y’Abafarisayo,’ dushobora kwibaza tuti ‘nahindutse umwigishwa wa nde?’​—Matayo 16:12.

3 Niba turi abigishwa ba Yesu, niba twaramwigiyeho, icyo gihe abandi bagombye kumva bagaruriwe ubuyanja mu gihe turi kumwe na bo. Bagombye kubona ko twahindutse tukarushaho kuba abantu b’abagwaneza kandi boroheje mu mutima. Niba dushinzwe kuyobora abandi ku kazi, niba turi ababyeyi, cyangwa tukaba dufite inshingano zo kuragira umukumbi mu itorero rya Gikristo, mbese, abo dushinzwe kwitaho bumva ko tubafata nk’uko Yesu yafataga abo yitagaho?

Ibyo Yesu Yagiriraga Abantu

4, 5. (a) Kuki bitagoye kumenya uko Yesu yagiriraga abantu babaga bafite ingorane? (b) Ni ibiki byabaye kuri Yesu igihe yasangiriraga n’abandi mu nzu y’Umufarisayo?

4 Tugomba kumenya ibyo Yesu yagiriraga abantu, cyane cyane ababaga bafite ibibazo bikomeye. Kubimenya ntibyagombye kugorana; Bibiliya ikubiyemo inkuru nyinshi zivuga iby’imishyikirano Yesu yagiranaga n’abandi, bamwe muri bo bakaba barabaga bababara. Tunazirikane ibyo abayobozi b’amadini, cyane cyane Abafarisayo, bagiriraga abantu bafite ibibazo nk’ibyo. Itandukaniro turi bubone riri butume tumenya byinshi.

5 Mu mwaka wa 31 I.C., mu gihe Yesu yari yakoze urugendo rwo kubwiriza i Galilaya, ‘umwe mu Bafarisayo yaramuraritse, ngo asangire na we.’ Yesu ntiyajijinganyije kwemera iryo tumira. “Yinji[ye] mu nzu ye aricara ngo arye. Umugore wo muri uwo mudugudu, wari umunyabyaha, amenya yuko arīra mu nzu y’uwo Mufarisayo, azana umukondo w’amavuta meza, ameze nk’amadahano, ahagarara inyuma ye hafi y’ibirenge bye arira, atangira kumutonyangiriza amarira ku birenge, abihanaguza umusatsi we, asoma ibirenge bye, abisīga ayo mavuta.”​—Luka 7:36-38.

6. Kuki umugore wari “umunyabyaha” ashobora kuba yari mu rugo rw’Umufarisayo?

6 Mbese, ushobora kwiyumvisha ibyo bintu? Igitabo kimwe gitanga ibisobanuro kigira kiti “uwo mugore (uvugwa ku murongo wa 37) yafatiye ku muco wariho icyo gihe wemereraga abakene kwinjira ahantu habaga habereye ibirori nk’ibyo kugira ngo bahabwe ku byo babaga bashigaje.” Ibyo bishobora gusobanura ukuntu umuntu yashoboraga kwinjira aho atatumiwe. Hashobora kuba hari abandi bari biringiye kuza gutoragura ibyasigaye nyuma y’ifunguro. Ariko kandi, imyifatire uwo mugore yagaragaje yari idasanzwe. We ntiyahengerezaga ari ku murongo w’abandi bari bategereje ko barangiza gufungura. Yari azwiho kuba yari afite imyifatire idashimishije, kubera ko yari “umunyabyaha” ruharwa, ku buryo Yesu yavuze ko yari azi ‘ibyaha bye byinshi.’​—Luka 7:47.

7, 8. (a) Ni gute twari kubyifatamo iyo tuza kuba turi mu mimerere nk’ivugwa muri Luka 7:36-​38? (b) Ni gute Simoni yabyifashemo?

7 Tekereza iyo uza kuba uriho icyo gihe kandi wishyire mu mwanya wa Yesu. Wari kubyifatamo ute? Mbese, wari kumva ubangamiwe mu gihe uwo mugore yari kuba akwegereye? Iyo mimerere yari kukugiraho izihe ngaruka (Luka 7:45)? Mbese, wari kumva ugize ubwoba?

8 Iyo uza kuba uri muri ba bashyitsi bandi, mbese, imitekerereze yawe yari gusa n’aho ijya guhuza nibura n’iya Simoni Umufarisayo? “Uwo Mufarisayo [wari wararitse Yesu], abibonye, aribwira ati ‘uyu muntu, iyo aba umuhanuzi, yajyaga kumenya uyu mugore umukozeho uwo ari we, kandi uko ameze, ko ari umunyabyaha’ ” (Luka 7:39). Ibinyuranye n’ibyo, Yesu yari umuntu ugira impuhwe mu buryo bwimbitse. Yasobanukiwe imimerere ibabaje uwo mugore yari arimo maze yiyumvisha agahinda yari afite. Nta cyo tubwirwa ku bihereranye n’uko yaguye mu mibereho y’icyaha. Niba koko yari indaya, abagabo bo mu mujyi bari Abayahudi bakomeye ku mahame yabo, uko bigaragara nta cyo bari baramufashijeho.

9. Ni gute Yesu yabyifashemo igihe umugore w’indaya yamukoragaho, kandi se, bishobora kuba byaragize izihe ngaruka?

9 Ariko kandi, Yesu we yifuzaga kumufasha. Yaramubwiye ati “ubabariwe ibyaha byawe.” Hanyuma, yongeyeho ati “kwizera kwawe kuragukijije; genda amahoro” (Luka 7:48-50). Aho ni ho inkuru irangirira. Hari ushobora guhakana avuga ko Yesu atamukoreye byinshi. Mbere na mbere, yamusezereye amuhaye umugisha. Mbese, utekereza ko ashobora kuba yarasubiye mu mibereho ye ibabaje? Nubwo tudashobora kubyemeza tudashidikanya, zirikana icyo Luka yavuze nyuma y’aho. Yavuze ko Yesu yagiye “mu midugudu n’ibirorero yigisha, avuga ubutumwa bwiza bw’ubwami.” Nanone kandi, Luka yavuze ko “n’abagore bamwe” bari kumwe na Yesu hamwe n’abigishwa be, abo bagore bakaba ‘barabafashishaga ibyabo.’ Birashoboka cyane rwose ko uwo mugore wari ufite umutima wo kwicuza kandi ushimira icyo gihe yari kumwe na bo, atangiye kugira imibereho ishimisha Imana n’umutimanama utamucira urubanza, hamwe n’intego nshya n’urukundo yakundaga Imana mu buryo bwimbitse cyane kurushaho.​—Luka 8:1-3.

Aho Yesu Yari Atandukaniye n’Abafarisayo

10. Kuki ari iby’ingirakamaro ko twasuzuma inkuru ivuga ibyerekeye Yesu n’umugore wamusanze mu nzu kwa Simoni?

10 Ni irihe somo twavana kuri iyo nkuru ishishikaje? Ishishikaza ibyiyumvo byacu, si byo se? Tekereza iyo uza kuba uri mu rugo rwa Simoni. Ni ibihe byiyumvo wari kugira? Mbese, wari kubigenza nk’uko Yesu yabigenje, cyangwa wari kugira ibyiyumvo bijya kumera nk’iby’Umufarisayo wari wamwakiriye? Yesu yari Umwana w’Imana, ku bw’ibyo ntidushobora kugira ibyiyumvo nk’ibye kandi ntidushobora gukora neza neza nk’uko yakoraga. Ku rundi ruhande, dushobora kudashishikarira gutekereza ko twamera nka Simoni, Umufarisayo. Abantu baterwa ishema no kumera nk’Abafarisayo si benshi.

11. Kuki tutakwifuza gushyirwa mu rwego rumwe n’Abafarisayo?

11 Duhereye ku bihamya dukesha Bibiliya n’inyandiko zindi zitari iza Bibiliya, dushobora gufata umwanzuro w’uko Abafarisayo batekerezaga ko bari mu rwego rwo hejuru cyane, bumva ko ari bo barinda abantu n’ishyanga ryose muri rusange kugira ngo bakomeze kumererwa neza. Ntibashimishijwe n’uko mbere na mbere Amategeko y’Imana yari asobanutse kandi yumvikana neza mu buryo bworoshye. Igihe cyose Amategeko yasaga n’aho atagusha ku ngingo neza, bashakaga ukuntu bakongeraho andi bihimbiye yubahirizwaga uko bashaka kugira ngo abantu badakurikiza umutimanama wabo. Abo bayobozi ba kidini bagerageje gushyiraho itegeko rigenga imyifatire umuntu yagombaga kugira mu bintu byose, ndetse no mu tuntu duto duto. *

12. Ni gute Abafarisayo babonaga imyifatire yabo?

12 Umuhanga mu by’amateka w’Umuyahudi wo mu kinyejana cya mbere witwaga Josèphe, yagaragaje neza ko Abafarisayo bibwiraga ko ari abantu b’abagwaneza, boroheje, batabera kandi bari bashoboye rwose gusohoza inshingano zabo. Nta gushidikanya ko bamwe muri bo basaga n’aho bafite iyo mico. Ushobora kwibuka uwitwa Nikodemu (Yohana 3:1, 2; 7:50, 51). Igihe cyarageze bamwe muri bo bemera kugendera mu nzira ya Gikristo (Ibyakozwe 15:5). Pawulo, intumwa y’Umukristo, yerekeje ku Bayahudi bamwe na bamwe, urugero nk’Abafarisayo, yandika agira ati “bafite ishyaka ry’Imana, ariko ritava mu bwenge” (Abaroma 10:2). Ariko kandi, Amavanjiri abavuga nk’uko babonwaga na rubanda rwa giseseka​—bari abibone, abirasi, biyiziho gukiranuka, bashakisha amakosa ku bandi, bakabacira imanza kandi bakabasuzugura.

Uko Yesu Yababonaga

13. Ni iki Yesu yavuze ku bihereranye n’Abafarisayo?

13 Yesu yamaganye abanditsi n’Abafarisayo, abita indyarya. Yagize ati “bahambira imitwaro iremereye idaterurwa, bakayihekesha abantu ku ntugu, ariko ubwabo ntibemere no kuba bayikozaho n’urutoki rwabo.” Ni koko, imitwaro bikorezaga abantu yabaga iremereye, kandi umugogo babahekeshaga warakagatizaga. Yesu yakomeje avuga ko abanditsi n’Abafarisayo bari ‘abapfu.’ Umuntu w’umupfu ashobora guteza rubanda akaga. Nanone, Yesu yise abanditsi n’Abafarisayo ‘abarandasi bahumye,’ maze yemeza ko bari ‘barirengagije amagambo akomeye yo mu mategeko, ari yo kutabera n’imbabazi no kwizera.’ Ni nde wari kwifuza ko Yesu yamufata nk’Umufarisayo?​—Matayo 23:1-4, 16, 17, 23.

14, 15. (a) Ibyo Yesu yagiriye Matayo Lewi bihishura iki ku bihereranye n’imigenzereze y’Abafarisayo? (b) Ni ayahe masomo y’ingenzi twavana kuri iyo nkuru?

14 Hafi buri muntu wese usoma inkuru zo mu Mavanjiri ashobora kubona kamere y’ingenzi yarangaga Abafarisayo. Nyuma y’aho Yesu amariye guhamagara Matayo Lewi, wari umukoresha w’ikoro, kugira ngo abe umwigishwa, Lewi yamuteguriye ibirori bikomeye kugira ngo basangire. Inkuru igira iti “nuko Abafarisayo n’abanditsi babo banegura abigishwa be bati ‘ni iki gitumye musangira n’abakoresha b’ikoro n’abanyabyaha?’ Yesu arabasubiza ati ‘. . . sinazanywe no guhamagara abakiranuka, keretse abanyabyaha ngo bihane.’ ”​—Luka 5:27-​32.

15 Lewi ubwe yasobanukiwe ikindi kintu Yesu yavuze icyo gihe, agira ati “nimugende, mwige uko iri jambo risobanurwa ngo ‘icyo nkunda ni imbabazi, si ibitambo’ ” (Matayo 9:13). Nubwo Abafarisayo bihandagazaga bavuga ko bemera inyandiko z’abahanuzi b’Abaheburayo, ntibemeraga ayo magambo yavanywe muri Hoseya 6:6. Iyo babaga bayobye bagatandukira imyifatire yemewe, bakoraga uko bashoboye kose kugira ngo bagaragare ko batandukiriye bagamije gukurikiza imigenzo yabo. Buri wese muri twe yakwibaza ati ‘mbese, naba nzwiho kuba nizirika ku mategeko runaka, urugero nk’amategeko agaragaza imitekerereze yanjye bwite cyangwa uburyo rusange bwo kumva ibintu? Cyangwa se, abandi batekereza ko mbere na mbere ngira imbabazi kandi nkagwa neza?’

16. Ni iyihe migenzereze y’Abafarisayo, kandi se, ni gute twakwirinda kumera nka bo?

16 ‘Dore mbese, arongeye kandi, dore uko yabaye!’ Iyo ni yo yari imigenzereze y’Abafarisayo. Abafarisayo bashakishaga inenge yose​—yaba ari inenge ifite ishingiro cyangwa iyo bibwiraga ko ari yo. Batumaga abantu bahora bumva ko igihe icyo ari cyo cyose bashobora kunengwa kandi babibutsaga amakosa yabo. Abafarisayo biratanaga gutanga kimwe cya cumi cy’utwatsi duto cyane kurusha utundi, nk’isogi, anisi na kumino. Bamamazaga ko bubahaga Imana binyuriye mu byo bambaraga kandi bageragezaga kuyobora ishyanga. Rwose, niba twifuza ko ibikorwa byacu bihuza n’urugero rwa Yesu, tugomba kwirinda gusa n’abahora bashakisha kandi bibanda ku nenge z’abandi.

Ni Gute Yesu Yakemuraga Ibibazo?

17-19. (a) Sobanura ukuntu Yesu yabyifashemo mu gihe hari imimerere yashoboraga kuba yaragize ingaruka zikomeye cyane. (b) Ni iki cyatumye imimerere irushaho kugorana no kudashimisha? (c) Iyo uza kuba uhari igihe uwo mugore yegeraga Yesu, uba warabyifashemo ute?

17 Uko Yesu yakemuraga ibibazo byari bitandukanye cyane n’uko Abafarisayo babigenzaga. Zirikana uko Yesu yahihibikaniye imimerere yashoboraga kuba ikibazo cy’ingorabahizi. Iyo mimerere ihereranye n’umugore wari umaze imyaka 12 ava amaraso. Ushobora gusoma iyo nkuru muri Luka 8:42-​48.

18 Inkuru yanditswe na Mariko ivuga ko uwo mugore ‘yatinye, agahinda umushyitsi’ (Mariko 5:33). Kubera iki? Nta gushidikanya, ni ukubera ko yari azi ko yari arenze ku Itegeko ry’Imana. Dukurikije ibivugwa mu Balewi 15:25-28, umugore wabaga ufite ikibazo kidasanzwe cyo kuva amaraso yabaga yanduye igihe cyose ibyo byamaraga, ndetse akongeraho n’ikindi cyumweru. Ikintu cyose yafataga cyabaga cyanduye, kimwe n’umuntu wese yegeraga. Kugira ngo agere aho Yesu yari ari, uwo mugore yagombye kubyigana anyura mu mbaga y’abantu benshi. Iyo dusomye iyo nkuru imyaka 2.000 nyuma y’aho, imitima yacu yumva imugiriye impuhwe ku bw’imimerere yamubuzaga amahwemo yari arimo.

19 Iyo uza kuba uhari uwo munsi, icyo kibazo wari kukibona ute? Uba waravuze iki? Zirikana ko Yesu yagenjereje uwo mugore mu buryo burangwa n’ubugwaneza n’urukundo kandi bugaragaza ko amuzirikana, ku buryo atigeze yerekeza no ku bibazo yashobora kuba yateje.​—Mariko 5:34.

20. Iyo muri iki gihe tuza kuba dusabwa kubahiriza ihame ryo mu Balewi 15:25-​27, ni ikihe kibazo cy’ingorabahizi twahura na cyo?

20 Mbese, hari isomo twavana kuri ibyo bintu byabayeho? Tuvuge ko uri umusaza mu itorero rya Gikristo muri iki gihe. Kandi nanone reka tuvuge ko ibivugwa mu Balewi 15:25-​27 Abakristo muri iki gihe bagisabwa kubyubahiriza, none hari Umukristokazi wishe iryo tegeko, akaba yumva yataye umutwe kandi atereranywe. Ni gute wabyifatamo? Mbese, wamukoza isoni ku mugaragaro umuha inama itajenjetse? Wavuga uti “yewe, jye ibyo sinabikora! Nkurikije urugero rwa Yesu, nakora uko nshoboye kose kugira ngo mugaragarize ubugwaneza, urukundo, nkabanza kubitekerezaho neza kandi nkamugaragariza ko mwitayeho.” Ibyo ni byiza rwose! Ariko kandi, ikibazo aho kiri ni ukubikora, kwigana urugero rwa Yesu.

21. Ni iki Yesu yigishije abantu ku bihereranye n’Amategeko?

21 Mbere na mbere, abantu bumvaga Yesu abaruhuye, abagaruriye ubuyanja kandi abateye inkunga. Iyo Amategeko y’Imana yabaga yerekeza ku bintu bifututse, yabaga asobanura icyo yavugaga. Iyo yasaga n’aho avuga ibintu muri rusange, byabaga ngombwa ko abantu bakoresha umutimanama wabo kandi bashoboraga kugaragaza urukundo bakunda Imana binyuriye ku myanzuro yabo. Amategeko yabahaga uburenganzira bwo kwisanzura (Mariko 2:27, 28). Imana yakundaga ubwoko bwayo, buri gihe yakoraga icyababera cyiza, kandi yabaga yiteguye kugira imbabazi mu gihe babaga batandukiriye. Yesu na we ni uko yari ameze.​—Yohana 14:9.

Ingaruka Inyigisho za Yesu Zagize

22. Kwigira kuri Yesu byatumye abigishwa be bagira iyihe mitekerereze?

22 Abateze Yesu amatwi bakaba abigishwa be bahaga agaciro ukuri kw’amagambo yavuze agira ati ‘kunkorera ntikuruhije [“umugogo wanjye nturuhije,” NW ] , n’umutwaro wanjye nturemereye’ (Matayo 11:30). Nta na rimwe bigeraga bumva abaremereye, ababuza amahwemo, cyangwa abatota. Bari bafite umudendezo mwinshi kurushaho, bafite ibyishimo byinshi kandi bafite icyizere ku bihereranye n’imishyikirano bari bafitanye n’Imana hamwe na bagenzi babo (Matayo 7:1-5; Luka 9:49, 50). Bamwigiyeho ko kuba umuyobozi wo mu buryo bw’umwuka bisaba kuba umuntu ugarurira abandi ubuyanja, ugaragaza umuco wo kwiyoroshya mu bwenge no mu mutima.​—1 Abakorinto 16:17, 18; Abafilipi 2:3.

23. Ni irihe somo ry’ingenzi abigishwa ba Yesu bize babikesheje kubana na we, kandi se, byabafashije kugera ku yihe myanzuro?

23 Byongeye kandi, abantu benshi bashimishijwe mu buryo bwimbitse n’akamaro ko kuguma muri Kristo no kugira imyifatire nk’iyo yari afite. Yabwiye abigishwa be ati “uko Data yankunze, ni ko nanjye nabakunze: nuko rero mugume mu rukundo rwanjye. Nimwitondera amategeko yanjye, muzaguma mu rukundo rwanjye, nk’uko nanjye nitondeye amategeko ya Data, nkaguma mu rukundo rwe” (Yohana 15:9, 10). Kugira ngo bagire ingaruka nziza ari abakozi n’abagaragu b’Imana, bagombaga gushyira mu bikorwa babigiranye umwete ibyo bigiraga kuri Yesu, haba mu kubwiriza no kwigisha mu ruhame ibihereranye n’ubutumwa bwiza bw’Imana buhebuje hamwe no mu byo bagombaga kugirira umuryango n’incuti. Uko uwo muryango w’abavandimwe wari kugenda wiyongera ukavamo amatorero, ni ko bari kuzajya bakenera kwiyibutsa kenshi ko inzira ya Yesu ari yo yari ikwiriye. Ibyo yigishaga byari ukuri, kandi imibereho bari baramubonanye ni yo mu by’ukuri yagombaga kwifuzwa.​—Yohana 14:6; Abefeso 4:20, 21.

24. Ni ibihe bintu twagombye gushyira ku mutima duhereye ku rugero rwa Yesu?

24 Mu gihe utekereza kuri bimwe mu bintu twasuzumye, mbese, waba ubona uburyo bwo kugira ibyo unonosora? Waba se wemera ko buri gihe Yesu yatekerezaga, akigisha kandi agakora ibintu mu buryo bukwiriye? Niba ari ko biri, gira ubutwari! Amagambo ye adutera inkunga agira ati “nimumenya ibyo, murahirwa niba mubikora.”​—Yohana 13:17.

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

^ par. 11 “Itandukaniro ry’ingenzi riri [hagati ya Yesu n’Abafarisayo], rigaragazwa neza n’ukuntu basobanukirwaga iby’Imana mu buryo bubiri buhabanye. Dukurikije uko Abafarisayo babibonaga, Imana ishinzwe mbere na mbere gushyiraho amategeko; na ho Yesu we yabonaga ko irangwa n’ubugwaneza kandi ikagira impuhwe. Birumvikana ko Umufarisayo atahakanaga ko Imana igira neza kandi ikarangwa n’urukundo, ariko kuri we, ibyo byagaragarijwe mu mpano ya Tora [y’Amategeko] kandi bigaragazwa n’uko umuntu ashobora kubahiriza ibyasabwe muri ayo mategeko. . . . Abafarisayo babonaga ko kwizirika ku migenzo itanditswe, hamwe n’andi mategeko asobanura Amategeko yanditswe, ari uburyo bwo kubahiriza Tora. . . . Kuba Yesu yarashyize hejuru itegeko rikubiyemo abiri ry’urukundo (Mat 22:34-40), ku buryo ryabaye ihame ryemewe risobanura amategeko yose, hamwe no kuba yaramaganaga imigenzo itanditswe itagoragozwa . . . byatumye atavuga rumwe n’inyigisho za Gifarisayo zihereranye n’umutimanama hamwe n’imyifatire.”​—Byavuye mu nkoranyamagambo yitwa The New International Dictionary of New Testament Theology.

Ni Gute Wasubiza?

• Kuri wowe, kuba umwigishwa wa Yesu bisobanura iki?

• Ni gute Yesu yafataga abantu?

• Ni irihe somo dushobora kuvana ku buryo Yesu yigishaga abantu?

• Ni irihe tandukaniro ryari hagati y’Abafarisayo na Yesu?

[Ibibazo]

[Amafoto yo ku ipaji ya 18 n’iya 19]

Mbega ukuntu uko Yesu yafataga abantu byari bitandukanye cyane n’uko byari bimeze ku Bafarisayo!