Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

“Umuti wo gusīga ku maso yawe”

“Umuti wo gusīga ku maso yawe”

“Umuti wo gusīga ku maso yawe”

IYO nama yatanzwe na Yesu Kristo, ayigira itorero rya Gikristo ryo mu kinyejana cya mbere ry’i Lawodikiya muri Aziya Ntoya.

Yesu yagize ati “ungureho umuti wo gusīga ku maso yawe, kugira ngo uhumuke.” Uburwayi bwagombaga kuvurwa si uburwayi busanzwe bw’amaso, ahubwo ni ubuhumyi bwo mu buryo bw’umwuka. Abakristo b’i Lawodikiya bari baragezweho n’ingaruka z’umwuka warangwaga mu mujyi bari batuyemo wari ufite uburumbuke mu by’ubukungu, kandi bari barigize abanenganenzi mu birebana n’ibyo bari bakeneye mu buryo bw’umwuka.

Mu gihe Yesu yagiraga icyo abivugaho agaragaza ko ari byo byari byarabateye ubuhumyi, yagize ati ‘uravuga uti “ndi umukire, ndatunze kandi ndatunganiwe, nta cyo nkennye,” utazi yuko uri umutindi wo kubabarirwa, kandi uri umukene n’impumyi, ndetse wambaye ubusa.’ Nubwo abagize itorero batari babizi, bari bakeneye “umuti” wo kubavura, washoboraga kuboneka ari uko gusa bagandukiye inyigisho za Yesu Kristo no gucyahwa na we. Yesu yagize ati ‘ungureho.’​—Ibyahishuwe 3:17, 18.

Nk’uko byari bimeze ku bari batuye i Lawodikiya, Abakristo b’ukuri muri iki gihe bagomba kwirinda kugerwaho n’ingaruka z’ibintu bidakwiriye, wenda ngo usange bararehejwe batabizi n’imimerere y’umuryango babamo ubogamira ku gukunda ubutunzi no gushaka ibinezeza. Inama yo gukomeza kugira imimerere myiza yo mu buryo bw’umwuka igaragarira mu nkunga ikurikira: ‘gurira [kwa Yesu] umuti wo gusiga ku maso yawe, kugira ngo uhumuke.’

Igishishikaje muri ibyo, ni uko uwo ‘muti’ ugomba kugurwa. Bisaba ko umuntu atanga ikiguzi cyawo. Umuntu agomba gukoresha igihe cye kugira ngo yige kandi atekereze ku Ijambo ry’Imana. Umwanditsi wa Zaburi atwizeza ko iryo Jambo ‘ritanduye, rihwejesha amaso [yo mu buryo bw’umwuka].’​—Zaburi 19:9, umurongo wa 8 muri Biblia Yera.