Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Abakristo b’ukuri bose ni ababwirizabutumwa

Abakristo b’ukuri bose ni ababwirizabutumwa

Abakristo b’ukuri bose ni ababwirizabutumwa

“Muririmbire Uwiteka, muhimbaze izina rye: mwerekane agakiza ke uko bukeye.”​—ZABURI 96:2.

1. Ni iyihe nkuru y’ibyiza abantu bakeneye kumva, kandi se, ni gute Abahamya ba Yehova bagaragaweho kuba ari intangarugero mu kwamamaza iyo nkuru?

MU ISI iberamo ibyago by’impanuka buri munsi, duhumurizwa rwose no kumenya ko nk’uko Bibiliya ibigaragaza, intambara, ubugizi bwa nabi, inzara no gukandamizwa bizavanwaho vuba aha. (Zaburi 46:10, umurongo wa 9 muri Biblia Yera; 72:3, 7, 8, 12, 16.) Koko se, ubwo si ubutumwa bwiza buri wese akeneye kumva? Abahamya ba Yehova bo ni uko babitekereza. Bazwi hose ko babwiriza “inkuru z’ibyiza” (Yesaya 52:7). Mu by’ukuri, Abahamya benshi bagiye batotezwa bazira ko babaga bariyemeje bamaramaje kubwiriza ubutumwa bwiza. Ariko rero, bifuriza abandi ibyabagirira umumaro kurusha ibindi. Kandi se, mbega ukuntu Abahamya bazwiho kuba bagira ishyaka no kutarambirwa!

2. Imwe mu mpamvu zituma Abahamya ba Yehova bagira ishyaka ni iyihe?

2 Ishyaka riranga Abahamya ba Yehova muri iki gihe rihuje n’iryarangaga Abakristo bo mu kinyejana cya mbere. Ku biberekeyeho, ikinyamakuru cyandikwa na Kiliziya Gatolika y’i Roma cyitwa L’Osservatore Romano, cyavuze mu buryo bukwiriye kiti “mu gihe Abakristo ba mbere babaga bakimara kubatizwa, bahitaga bumva ko bafite inshingano yo kwamamaza Ivanjiri. Abagaragu bagendaga babwira buri wese Ivanjiri.” Kuki Abahamya ba Yehova kimwe n’Abakristo ba mbere bagira umwete bene ako kageni? Mbere na mbere, ni ukubera ko ubutumwa bwiza babwiriza buturuka kuri Yehova Imana ubwe. Mbese, hari impamvu yindi yaruta iyo ituma bagira ishyaka? Umurimo bakora wo kubwiriza, ni uburyo bwo kwitabira amagambo yavuzwe n’umwanditsi wa Zaburi, agira ati “muririmbire Uwiteka, muhimbaze izina rye: mwerekane agakiza ke, uko bukeye.”—Zaburi 96:2.

3. (a) Ni iyihe mpamvu ya kabiri ituma Abahamya ba Yehova bagira ishyaka? (b) “Agakiza [k’Imana]” gakubiyemo iki?

3 Amagambo yavuzwe n’umwanditsi wa Zaburi atwibutsa indi mpamvu ya kabiri ituma Abahamya ba Yehova bagira ishyaka. Ubutumwa babwiriza ni ubutumwa bw’agakiza. Abantu bamwe na bamwe bakora mu byerekeye ubuvuzi, mu birebana n’imibereho y’abaturage, mu byerekeye ubukungu, cyangwa mu bindi bintu kugira ngo batume bagenzi babo barushaho kumererwa neza, kandi iyo mihati ni iyo gushimirwa. Ariko kandi, ikintu icyo ari cyo cyose umuntu ashobora gukorera mugenzi we kiba giciriritse cyane iyo tukigereranyije n’ “agakiza [k’Imana].” Binyuriye kuri Yesu Kristo, Yehova azakiza abiyoroshya abavaniraho icyaha, indwara n’urupfu. Abazungukirwa n’icyo gikundiro bazabaho iteka (Yohana 3:16, 36; Ibyahishuwe 21:3, 4)! Muri iki gihe, agakiza gakubiye mu ‘mirimo itangaza’ Abakristo babwira abandi mu gihe bitabira amagambo agira ati “mwogeze icyubahiro [cy’Imana] mu mahanga, imirimo itangaza yakoze muyogeze mu mahanga yose. Kuko Uwiteka akomeye, akwiriye gushimwa cyane: kandi ateye ubwoba, arusha ibigirwamana byose.”—Zaburi 96:3, 4.

Urugero rwa Shebuja

4-6. (a) Ni iyihe mpamvu ya gatatu ituma Abahamya ba Yehova bagira ishyaka? (b) Ni gute Yesu yagaragaje ishyaka mu murimo wo kubwiriza ubutumwa bwiza?

4 Hari n’indi mpamvu ya gatatu ituma Abahamya ba Yehova bagira ishyaka. Bakurikiza urugero rwa Yesu Kristo (1 Petero 2:21). Uwo mugabo utunganye yemeye abigiranye umutima we wose inshingano yo ‘kubwiriza abagwaneza ubutumwa bwiza’ (Yesaya 61:1; Luka 4:17-21). Nguko uko yabaye umubwirizabutumwa, ni ukuvuga umuntu uvuga inkuru nziza. Yagenze mu karere kose ka Galilaya na Yudaya ‘abwiriza ubutumwa bwiza bw’ubwami’ (Matayo 4:23). Kandi kubera ko yari azi ko abantu benshi bari kuzitabira ubutumwa bwiza, yabwiye abigishwa be ati “ibisarurwa ni byinshi, ariko abasaruzi ni bake: nuko rero mwinginge nyir’ibisarurwa, yohereze abasaruzi mu bisarurwa bye.”—Matayo 9:37, 38.

5 Mu buryo buhuje n’isengesho rye, Yesu yatoje abandi kugira ngo babe ababwirizabutumwa. Nyuma y’igihe runaka, yohereje intumwa ze kujya kubwiriza ziri zonyine, maze arazibwira ati “nimugende mwigisha muti ‘ubwami bwo mu ijuru buri hafi.’ ” Mbese, byari kurushaho kuba ingirakamaro iyo baza kuba barashyizeho porogaramu zari zigamije kugabanya ingorane z’abaturage zariho icyo gihe? Cyangwa se, bagombaga kwivanga muri politiki kugira ngo bahashye ibikorwa byo kurya ruswa byari byogeye icyo gihe? Reka da! Ahubwo Yesu yashyiriyeho ababwirizabutumwa bose b’Abakristo amabwiriza bagombaga gukurikiza igihe yabwiraga abigishwa be ati “nimugende mwigisha.”—Matayo 10:5-7.

6 Nyuma y’aho, Yesu yohereje irindi tsinda ry’abigishwa kugira ngo batangaze bati “Ubwami bw’Imana burabegereye.” Mu gihe bari bagarutse baje kumubwira ingaruka nziza urugendo rwabo rw’ivugabutumwa rwari rwagize, Yesu yarishimye cyane. Yarasenze ati “ndagushima Data, Mwami w’ijuru n’isi, kuko ibyo wabihishe abanyabwenge n’abahanga, ukabimenyesha abana bato” (Luka 10:1, 8, 9, 21). Abigishwa ba Yesu, bari barahoze ari abarobyi b’abanyamwete, abahinzi n’abakora imyuga inyuranye, bari bameze nk’abana bato ubagereranyije n’abayobozi ba kidini b’iryo shyanga bari barize bakaminuza. Ariko kandi, abigishwa batojwe gutangaza ubutumwa bwiza cyane kuruta ubundi bwose.

7. Mu gihe Yesu yari amaze kuzamuka ajya mu ijuru, ni bande abigishwa be babanje kubwiriza ubutumwa bwiza?

7 Nyuma y’aho Yesu azamukiye akajya mu ijuru, abigishwa be bakomeje kwamamaza ubutumwa bwiza bw’agakiza (Ibyakozwe 2:21, 38-40). Ni bande bahereyeho babwiriza? Mbese, baba baragiye kubwiriza abanyamahanga batari bazi Imana? Oya, ifasi yabo ya mbere yari Isirayeli, ubwoko bwari bumaze imyaka isaga 1.500 buzi Yehova. Mbese, bari bafite uburenganzira bwo kubwiriza mu bihugu byari bisanzwe birimo abantu basenga Yehova? Yego rwose! Yesu yari yarababwiye ati “muzaba abagabo bo kumpamya, i Yerusalemu n’i Yudaya hose n’i Samariya no kugeza ku mpera y’isi” (Ibyakozwe 1:8). Igihugu cya Isirayeli cyari gikeneye cyane kumva ubutumwa bwiza nk’uko byari bimeze no ku yandi mahanga.

8. Ni gute Abahamya ba Yehova muri iki gihe bigana abigishwa ba Yesu bo mu kinyejana cya mbere?

8 Mu buryo nk’ubwo, Abahamya ba Yehova muri iki gihe babwiriza ku isi hose. Bakorana na marayika Yohana yabonye wari ‘ufite ubutumwa bwiza bw’iteka ryose, ngo abubwire abari mu isi, bo mu mahanga yose n’imiryango yose n’indimi zose n’amoko yose’ (Ibyahishuwe 14:6). Mu mwaka wa 2001, bakoranaga umwete mu bihugu n’amafasi bigera kuri 235, tubariyemo n’ibihugu bikunze kubonwa ko ari ibya Gikristo. Mbese, kuba Abahamya ba Yehova babwiriza mu bihugu Kristendomu yamaze gushingamo insengero zayo ni ikosa? Hari abavuga ko ibyo ari ikosa, kandi bashobora no kubona ko uwo murimo wo kubwiriza ubutumwa ari “ukwiba intama.” Ariko kandi, Abahamya ba Yehova bibuka ibyiyumvo Yesu yagiriraga Abayahudi bo mu gihe cye bo muri rubanda rugufi. Nubwo bari basanzwe bafite ubutambyi, Yesu ntiyajijinganyije kubabwira ibyerekeye ubutumwa bwiza. ‘Yarabababariye kuko bari barushye cyane, basandaye nk’intama zitagira umwungeri’ (Matayo 9:36). Mu gihe Abahamya ba Yehova babonye abantu bicisha bugufi batazi ibyerekeye Yehova n’Ubwami bwe, mbese, bagombye kwifata ntibababwire ubutumwa bwiza ngo ni uko hari idini rivuga ko ribayobora? Dukurikije urugero rwatanzwe n’intumwa za Yesu, ntitugomba kwifata. Ubutumwa bwiza bugomba kubwirizwa “mu mahanga yose” aho ava akagera.—Mariko 13:10.

Abakristo ba Mbere Bose Bari Ababwirizabutumwa

9. Mu kinyejana cya mbere, ni bande mu itorero rya Gikristo bifatanyaga mu murimo wo kubwiriza?

9 Ni bande mu kinyejana cya mbere bifatanyaga mu murimo wo kubwiriza? Ibintu bifatika byabayeho bigaragaza ko Abakristo bose bari ababwirizabutumwa. Umwanditsi witwa W. S. Williams yagize ati “ubuhamya natanga muri rusange, ni uko Abakristo bose bo mu Itorero rya mbere . . . babwirizaga ivanjiri.” Ku bihereranye n’ibintu byabayeho ku munsi wa Pentekote yo mu mwaka wa 33 I.C., Bibiliya igira iti ‘bose [abagabo n’abagore] bujujwe umwuka wera, batangira kuvuga izindi ndimi, nk’uko umwuka wabahaye kuzivuga.’ Nyuma y’igihe runaka, ababwirizabutumwa bari bakubiyemo abagabo n’abagore, abakiri bato n’abakuze, imbata n’ab’umudendezo (Ibyakozwe 1:14; 2:1, 4, 17, 18; Yoweli 3:1, 2 [2:28, 29 muri Biblia Yera]; Abagalatiya 3:28). Mu gihe ibitotezo byatumaga Abakristo benshi bahatirwa guhunga bakava muri Yerusalemu, ‘abatatanye bagiye hose, bamamaza ijambo ry’Imana’ (Ibyakozwe 8:4). ‘Abatatanye bose’ babwirije ubutumwa aho kuba abantu bake gusa bari barahawe iyo nshingano.

10. Ni irihe tegeko rikubiyemo abiri ryasohojwe mbere y’uko gahunda ya Kiyahudi irimburwa?

10 Ibyo ni ko byagenze muri iyo myaka ya mbere yose. Yesu yarahanuye ati “ubu butumwa bwiza bw’ubwami buzigishwa mu isi yose, ngo bube ubuhamya bwo guhamiriza amahanga yose: ni bwo imperuka izaherako ize” (Matayo 24:14). Mu isohozwa ry’ayo magambo mu kinyejana cya mbere, ubutumwa bwiza bwabwirijwe mu buryo bwagutse mbere y’uko ingabo z’Abaroma zisenya gahunda ya kidini n’iya gipolitiki ya Kiyahudi (Abakolosayi 1:23). Byongeye kandi, abigishwa ba Yesu bose bumviye itegeko rye rigira riti “nuko mugende muhindure abantu bo mu mahanga yose abigishwa, mubabatiza mu izina rya Data wa twese n’Umwana n’[u]mwuka [w]era: mubigisha kwitondera ibyo nababwiye byose” (Matayo 28:19, 20). Abakristo ba mbere ntibateraga abantu bicisha bugufi inkunga yo kwizera Yesu gusa, hanyuma ngo babareke bakorere Imana uko bishakiye, nk’uko ababwiriza bamwe na bamwe bo muri iki gihe babigenza. Ahubwo, barabigishaga bakabahindura abigishwa ba Yesu, bakabashyira kuri gahunda binyuriye mu kubabumbira mu matorero, kandi barabatozaga kugira ngo na bo bazashobore kubwiriza ubutumwa bwiza maze bahindure abantu abigishwa (Ibyakozwe 14:21-23). Abahamya ba Yehova muri iki gihe bakurikiza urwo rugero.

11. Ni bande muri iki gihe bifatanya mu gutangariza abantu ubutumwa bwiza cyane kuruta ubundi?

11 Abahamya ba Yehova batari bake bakurikije ingero zo mu kinyejana cya mbere zatanzwe na Pawulo, Barinaba n’abandi, maze bajya gukorera umurimo w’ubumisiyonari mu bihugu by’amahanga. Umurimo wabo wabaye ingirakamaro by’ukuri, kubera ko batigeze bivanga mu bikorwa bya gipolitiki cyangwa ngo mu buryo ubwo ari bwo bwose babe batandukira itegeko bahawe ryo kubwiriza ubutumwa bwiza. Bo icyo bakoze ni ukumvira itegeko ryatanzwe na Yesu rigira riti “nimugende mwigisha.” Icyakora, abenshi mu Bahamya ba Yehova nta bwo bakora umurimo w’ubumisiyonari mu bihugu by’amahanga. Abenshi muri bo bakora akazi kugira ngo babone ikibatunga, naho abandi baracyari mu mashuri. Hari bamwe barera abana. Ariko kandi, Abahamya bose bageza ku bandi ubutumwa bwiza bamenye. Baba abakiri bato n’abakuze, abagabo n’abagore, bitabira babigiranye ibyishimo inama itangwa na Bibiliya igira iti “ubwirize abantu ijambo ry’Imana ugire umwete mu gihe kigukwiriye no mu kitagukwiriye” (2 Timoteyo 4:2). Kimwe na bagenzi babo bababanjirije bo mu kinyejana cya mbere, bakomeza ‘kwigisha no kuvuga ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo badasiba’ (Ibyakozwe 5:42). Barimo baratangariza abantu ubutumwa bwiza cyane kuruta ubundi.

Mbese, Bahindura Abayoboke, Cyangwa Babwiriza Ubutumwa?

12. Ni gute igikorwa cyo guhindura abayoboke cyaje kubonwa?

12 Muri iki gihe, hari abantu bavuga ko guhindura abayoboke ari bibi. Inyandiko yanditswe n’Inama y’Amadini y’Isi yavuze ibyerekeye “icyaha cyo guhindura abayoboke.” Kubera iki? Ikinyamakuru cyitwa Catholic World Report kigira kiti “kubera ko idini rya Orutodogisi ridahwema kwitotomba, igikorwa cyo ‘guhindura abayoboke’ cyafashe isura yo guhindura abantu ku ngufu.”

13. Ni izihe ngero zimwe na zimwe z’ibikorwa byo guhindura abayoboke byari bibi?

13 Mbese, guhindura abayoboke ni bibi? Bishobora kuba bibi. Yesu yavuze ko ibikorwa byo guhindura abayoboke byakorwaga n’abanditsi n’Abafarisayo byagiriraga nabi abo bahinduraga (Matayo 23:15). Nta gushidikanya, ‘guhindura umuyoboke ku ngufu’ ntibikwiriye. Urugero, dukurikije uko umuhanga mu by’amateka witwaga Josèphe yabivuze, mu gihe Umumakabe witwaga Jean Hyrcan yigaruriraga abaturage bo muri Idumaya, “yabemereye kuguma mu gihugu cyabo, bapfaga gusa gukebwa kandi bakemera kubahiriza amategeko y’Abayahudi.” Niba abo bantu bo muri Idumaya barifuzaga kugendera ku buyobozi bw’Abayahudi, bagombaga gukurikiza idini rya Kiyahudi. Abahanga mu by’amateka batubwira ko mu kinyejana cya munani I.C., Charlemagne yigaruriye abapagani bo mu moko y’Abadage bari baherereye mu majyaruguru y’u Burayi, maze akabahatira mu buryo bwa kinyamaswa guhindura idini. * Ariko se, twavuga ko abo bantu bo mu moko y’Abadage hamwe n’abaturage bo muri Idumaya bahindutse babivanye ku mutima? Urugero, ni mu rugero rungana iki Umwami Herode wo muri Idumaya, wagerageje kwica Yesu akiri uruhinja, yakundaga nta buryarya Amategeko ya Mose yahumetswe n’Imana?—Matayo 2:1-18.

14. Ni gute abamisiyonari bamwe na bamwe bo muri Kristendomu bahatira abantu guhindura idini?

14 Mbese, muri iki gihe haba hakiriho ibikorwa byo guhindura abayoboke ku ngufu? Mu buryo runaka, birahari. Hari abantu bavuga ko abamisiyonari bamwe na bamwe bo muri Kristendomu baha abashobora guhindukirira idini ryabo uburyo bwo kujya kwiga mu mahanga. Cyangwa se, bashobora kwicaza impunzi yishwe n’inzara igatega amatwi ikibwiriza cyabo kugira ngo ikunde ijye ihabwa ibiribwa. Dukurikije inyandiko yo mu mwaka wa 1992 yanditswe n’abepisikopi b’Aborutodogisi, “igikorwa cyo guhindura abayoboke gikorwa binyuriye mu gushukisha abantu ubutunzi, kandi rimwe na rimwe gikorwa binyuriye ku bikorwa binyuranye by’urugomo.”

15. Mbese, Abahamya ba Yehova bahindura abayoboke ku ngufu? Sobanura.

15 Ntibikwiriye guhatira abantu guhindura idini ryabo. Nta gushidikanya, Abahamya ba Yehova ntibakora ibintu muri ubwo buryo. * Ku bw’ibyo, ntibahindura abayoboke ku ngufu. Ahubwo, kimwe n’Abakristo bo mu kinyejana cya mbere, babwiriza buri wese ubutumwa bwiza. Abantu abo ari bo bose bitabira ubwo butumwa ku bushake batumirirwa kugira ubumenyi bwinshi kurushaho binyuriye ku cyigisho cya Bibiliya. Abo bantu bashimishijwe bitoza kwizera Imana n’imigambi yayo mu buryo bukomeye, bashingiye ku bumenyi nyakuri bwa Bibiliya. Ibyo bituma bambaza izina ry’Imana, ari ryo Yehova, kugira ngo bazabone agakiza (Abaroma 10:13, 14, 17). Kwemera ubutumwa bwiza kwabo cyangwa kutabwemera, byose bishingiye ku mahitamo yabo bwite. Nta wubibahatira. Iyo baza kuba babihatirwa, guhinduka nta reme byaba bifite. Kugira ngo umuntu yemerwe n’Imana, agomba kuyisenga abivanye ku mutima.—Gutegeka 6:4, 5; 10:12.

Kubwiriza Ubutumwa Muri Iki Gihe

16. Ni gute umurimo wo kubwiriza ubutumwa ukorwa n’Abahamya ba Yehova wiyongereye muri iki gihe?

16 Muri iki gihe, Abahamya ba Yehova bagiye babwiriza ubutumwa bwiza bw’Ubwami, iryo rikaba ari isohozwa ryagutse kurushaho ry’ibivugwa muri Matayo 24:14. Igikoresho cy’ingenzi bagiye bifashisha mu murimo wabo wo kubwiriza ubutumwa, ni igazeti y’Umunara w’Umurinzi. * Mu mwaka wa 1879, mu gihe inomero za mbere z’Umunara w’Umurinzi zasohokaga, hacapwaga kopi zigera ku 6.000 z’iyo gazeti mu rurimi rumwe. Mu mwaka wa 2001, nyuma y’imyaka 122, kopi zicapwa zigera kuri 23.042.000 mu ndimi 141. Ikindi kijyanye n’uko kwiyongera, ni ukuntu umurimo wo kubwiriza ubutumwa ukorwa n’Abahamya ba Yehova warushijeho kwaguka. Gereranya amasaha agera mu bihumbi bike bajyaga bamara buri mwaka bakora umurimo wo kubwiriza mu kinyejana cya 19 n’ayo bamaze babwiriza mu mwaka wa 2001. Zirikana ibyigisho bya Bibiliya 4.921.702 byayobowe buri kwezi ukoze mwayene. Mbega ukuntu uwo wari umurimo mwiza ukomeye wakozwe! Kandi wakozwe n’ababwiriza b’Ubwami bakorana umwete bagera kuri 6.117.666.

17. (a) Ni izihe mana z’ibinyoma zisengwa muri iki gihe? (b) Ni iki buri wese akeneye kumenya, hatitawe ku rurimi yaba avuga rwose, igihugu yaba akomokamo cyose, cyangwa urwego rw’imibereho yaba arimo rwose?

17 Umwanditsi wa Zaburi yagize ati “ibigirwamana by’amahanga byose [ni] ubusa, ariko, Uwiteka ni we waremye ijuru” (Zaburi 96:5). Muri iyi si ya none yateye idini umugongo, gukunda igihugu by’agakabyo, ibirangantego by’igihugu, abantu b’ibikomerezwa, ibintu byo mu buryo bw’umubiri ndetse n’ubutunzi ubwabwo, ni byo abantu basigaye basenga (Matayo 6:24; Abefeso 5:5; Abakolosayi 3:5). Igihe kimwe, Mohandas K. Gandhi yigeze kuvuga ati “nemera nkomeje ko . . . muri iki gihe abantu b’i Burayi bitirirwa Ubukristo ku izina gusa. Mu by’ukuri basenga imana y’ubutunzi.” Icyo tuzi cyo ni uko ubutumwa bwiza bugomba kumvikana ahantu hose. Buri wese, ururimi yaba avuga rwose, igihugu yaba akomokamo cyose, cyangwa urwego rw’imibereho yaba arimo rwose, akeneye kumenya Yehova n’imigambi ye. Turifuza ko bose bakwitabira amagambo yavuzwe n’umwanditsi wa Zaburi agira ati “mwaturire Uwiteka ko afite icyubahiro n’imbaraga. Mwaturire Uwiteka ko izina rye rifite icyubahiro” (Zaburi 96:7, 8)! Abahamya ba Yehova bafasha abandi kumenya Yehova kugira ngo bashobore kumuhesha ikuzo mu buryo bukwiriye. Kandi abantu babyitabira bungukirwa mu buryo bukomeye. Ni izihe nyungu babona? Izo ni zo tuzasuzuma mu gice gikurikira.

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

^ par. 13 Dukurikije uko igitabo cyitwa The Catholic Encyclopedia kibivuga, mu gihe cy’Ivugurura, ibikorwa byo guhatira abantu guhindukirira idini byagaragazwaga n’ihame rigira riti: Cuius regio, illius et religio (mu by’ukuri, ibyo bisobanurwa ngo “utegeka igihugu wese ni na we ugena idini ryacyo”).

^ par. 15 Mu nama yahuje abagize Akanama Mpuzamahanga Gaharanira Umudendezo mu Bihereranye n’Idini ko muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, yabaye ku itariki ya 16 Ugushyingo 2000, umwe mu bari bayigize yashyize itandukaniro hagati y’abantu bagerageza guhatira abantu guhindura idini hamwe n’umurimo ukorwa n’Abahamya ba Yehova. Byagaragaye ko mu gihe Abahamya ba Yehova babwiriza abandi, babikora mu buryo butuma umuntu babwirije ashobora kuvuga gusa ati “ibyo ntibinshimishije,” agahita akubitaho urugi.

^ par. 16 Izina ryuzuye ry’iyo gazeti ni Umunara w’Umurinzi Utangaza Ubwami bwa Yehova.

Mbese, Ushobora Gusobanura?

• Kuki Abahamya ba Yehova ari ababwirizabutumwa b’abanyamwete?

• Kuki Abahamya ba Yehova babwiriza no mu bihugu Kristendomu yashinzemo insengero zayo?

• Kuki Abahamya ba Yehova badahindura abayoboke ku ngufu?

• Ni gute umurimo wo kubwiriza ubutumwa ukorwa n’Abahamya ba Yehova wagutse muri iki gihe?

[Ibibazo]

[Ifoto yo ku ipaji ya 9]

Yesu yari umubwirizabutumwa w’umunyamwete kandi yatoje abandi kugira ngo bakore uwo murimo

[Ifoto yo ku ipaji ya 10]

Abari bagize itorero ryo mu kinyejana cya mbere bose bifatanyaga mu kubwiriza ubutumwa

[Ifoto yo ku ipaji ya 11]

Guhatira abantu guhindura idini ryabo ntibikwiriye