Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Basaza—Nimutoze abandi kwikorera umutwaro

Basaza—Nimutoze abandi kwikorera umutwaro

Basaza​—Nimutoze abandi kwikorera umutwaro

MU MATORERO y’Abahamya ba Yehova ku isi hose, hakenewe mu buryo bwihutirwa abagabo bashobora guhabwa inshingano z’ubugenzuzi. Hari impamvu eshatu z’ingenzi zibitera.

Mbere na mbere, Yehova arimo arasohoza isezerano rye ryo gutuma ‘uworoheje aba ishyanga rikomeye’ (Yesaya 60:22). Mu myaka itatu ishize, abigishwa bashya bagera hafi kuri miriyoni barabatijwe baba Abahamya ba Yehova babikesheje ubuntu bwe butagira akagero. Hakenewe abagabo bashoboye gusohoza inshingano kugira ngo bafashe abo bantu babatijwe vuba kugira amajyambere ngo babe Abakristo bakuze mu buryo bw’umwuka.​—Abaheburayo 6:1.

Icya kabiri, byagiye biba ngombwa ko abamaze imyaka ibarirwa muri za mirongo ari abasaza bagabanya umutwaro w’imirimo bakoraga mu itorero bitewe n’iza bukuru cyangwa ibibazo by’ubuzima.

Icya gatatu, umubare runaka w’abasaza b’Abakristo bakoranaga umwete ubu bagize za Komite Zishinzwe Guhuza Abarwayi n’Abaganga, za Komite z’Akarere Zishinzwe Iby’Ubwubatsi, cyangwa za Komite Zishinzwe Amazu y’Amakoraniro. Rimwe na rimwe, hari ubwo byagiye biba ngombwa ko nibura begura ku nshingano zimwe na zimwe bari bafite mu matorero yabo kugira ngo bashobore gusohoza neza inshingano zabo kandi mu buryo bushyize mu gaciro.

Ni gute haboneka abandi bagabo bashoboye bakenewe mu buryo bwihutirwa? Baboneka ari uko habayeho gutoza abandi. Bibiliya itera abagenzuzi b’Abakristo inkunga yo gutoza ‘abantu bo kwizerwa bazashobora kwigisha abandi’ (2 Timoteyo 2:2). Dukurikije uko inkoranyamagambo imwe ibivuga, inshinga “gutoza” isobanura kwigisha umuntu kugira ngo abe akwiriye gukora ikintu runaka, agishoboye, cyangwa agifitemo ubuhanga. Reka turebe ukuntu abasaza bashobora gutoza abandi bantu babishoboye.

Nimukurikize Urugero rwa Yehova

Nta gushidikanya, Yesu Kristo yari ‘akwiriye, ashoboye kandi afite ubuhanga’ mu murimo we—kandi ibyo ntibitangaje! Yatojwe na Yehova Imana ubwe. Ni ibihe bintu byatumye iyo porogaramu yo kumutoza igira ingaruka nziza? Yesu yavuze ibintu bitatu byanditswe muri Yohana 5:20, agira ati “Se [1] akunda Umwana we, [2] akamwereka ibyo akora byose, ndetse azamwereka [3] n’imirimo iruta iyi.” (Ayo magambo ari mu nyuguti ziberamye ni twe twayanditse dutyo.) Gusuzuma buri kintu muri ibyo biri butume tugira ubumenyi bwimbitse ku bihereranye no gutoza.

Zirikana ko Yesu yabanje kuvuga ati “Se akunda Umwana we.” Kuva mu ntangiriro y’irema, hari umurunga ususurutse wahuzaga Yehova n’Umwana we. Mu Migani 8:30 hatanga urumuri ku bihereranye n’iyo mishyikirano, hagira hati ‘icyo gihe [jyewe Yesu] nari kumwe na [Yehova Imana] ndi umukozi w’umuhanga; kandi nari umunezero we iminsi yose, ngahora nezerewe imbere ye.’ Yesu ntiyigeze ashidikanya na busa mu bwenge bwe ko Yehova yari ‘amunezererewe.’ Kandi Yesu ntiyigeze ahisha ibyishimo yumvaga afite mu gihe yabaga akorera iruhande rwa Se. Mbega ukuntu biba ari byiza iyo abasaza b’Abakristo hamwe n’abo batoza bafitanye imishyikirano isusurutse, irangwa n’ubwisanzure!

Ikintu cya kabiri Yesu yavuze, ni uko Se ‘amwereka ibyo akora byose.’ Ayo magambo yemeza ibivugwa mu Migani 8:30, ko Yesu ‘yari kumwe’ na Yehova mu gihe isanzure ry’ikirere ryaremwaga (Itangiriro 1:26). Abasaza bashobora gukurikiza urwo rugero ruhebuje binyuriye mu gukorana mu buryo bwa bugufi n’abakozi b’imirimo, babereka uko basohoza inshingano zabo mu buryo bunonosoye. Ariko kandi, abakozi b’imirimo bashyizweho vuba si bo bonyine baba bakeneye gutozwa kugira ngo bakomeze kugenda bagira amajyambere. Bite se ku bihereranye n’abavandimwe bizerwa bamaze imyaka myinshi bifuza kuba abagenzuzi ariko bakaba batarigeze bashyirwaho (1 Timoteyo 3:1)? Abasaza bagombye guha abo bantu inama zisobanutse neza kugira ngo bamenye aho bagomba kunonosora.

Urugero, umukozi w’imirimo ashobora kuba yiringirwa, adakererwa kandi akaba asohoza inshingano ze abikuye ku mutima. Ashobora no kuba azi kwigisha neza. Ashobora kuba akora ibintu byinshi mu itorero kandi akabikora neza cyane. Icyakora, ashobora kuba atazi ko ajya agira akageso ko gukagatiza mu byo agirira Abakristo bagenzi be. Abasaza bagomba kugaragaza “ubugwaneza n’ubwenge” (Yakobo 3:13). Mbese, ntibyaba ari ukugaragaza ubugwaneza umusaza aramutse abivuganyeho n’uwo mukozi w’imirimo, akamugaragariza icyo kibazo mu buryo bwumvikana neza, agatanga ingero zisobanutse z’aho icyo kibazo cyavutse, kandi akamugira inama z’ingirakamaro ku bihereranye n’ukuntu yakwivugurura? Uwo musaza aramutse atanze inama ‘isize umunyu’ abyitondeye, ibyo avuga bishobora kwakirwa neza (Abakolosayi 4:6). Birumvikana ko uwo mukozi w’imirimo azatuma inshingano y’umusaza irushaho gushimisha binyuriye mu kuvuga ibintu nta cyo ahisha, no kwakira neza inama iyo ari yo yose ahawe.—Zaburi 141:5.

Mu matorero amwe n’amwe, abasaza barimo baraha abakozi b’imirimo imyitozo y’ingirakamaro kandi ihoraho. Urugero, bajyana n’abakozi b’imirimo babishoboye iyo bagiye gusura abarwayi cyangwa abageze mu za bukuru. Muri ubwo buryo abakozi b’imirimo baba inararibonye mu murimo wo kuragira umukumbi. Birumvikana ko hari byinshi umukozi w’imirimo ashobora gukora kugira ngo arusheho kugira amajyambere mu buryo bw’umwuka.—Reba agasanduku kari ahagana hasi ku ipaji, gafite umutwe uvuga ngo “Icyo Abakozi b’Imirimo Bashobora Gukora.”

Ikintu cya gatatu cyatumye imyitozo Yesu yahawe igira ingaruka nziza, ni uko Yehova yamutoje azirikana ibyo yari kuzakora mu gihe kizaza. Yesu yerekeje kuri Se avuga ko yerekaga Umwana ‘imirimo iruta iyo. Ibintu byabaye kuri Yesu igihe yari ku isi byatumye yihingamo imico yari kuzakenera kugira ngo asohoze inshingano azahabwa mu gihe kiri imbere (Abaheburayo 4:15; 5:8, 9). Urugero, mbega ukuntu vuba aha Yesu azahabwa inshingano iremereye—inshingano yo kuzura no gucira imanza abantu babarirwa muri za miriyari ubu bapfuye!—Yohana 5:21, 22.

Muri iki gihe, mu gihe abasaza batoza abakozi b’imirimo, bagomba kuzirikana ibizakenerwa mu gihe kiri imbere. Nubwo bishobora kuba bisa n’aho hari abasaza n’abakozi b’imirimo bahagije bita ku bikenewe ubu, mbese, itorero rishya riramutse rivutse, ni uko byaba bimeze? Mbese, ni ko byaba bimeze mu gihe haba havutse amatorero menshi? Mu myaka itatu ishize, ku isi hose hashinzwe amatorero mashya asaga 6.000. Mbega ukuntu hakenewe umubare munini w’abasaza n’abakozi b’imirimo kugira ngo bite kuri ayo matorero mashya!

Basaza, mbese, mukurikiza urugero rwa Yehova binyuriye mu kwihingamo kugirana n’abo mutoza imishyikirano isusurutse kandi ya bwite? Mbese, muberekera uko basohoza umurimo wabo? Mwaba se muzirikana ibizakenerwa mu gihe kiri imbere? Gukurikiza urugero Yehova yatanze mu gihe yatozaga Yesu, bizahesha benshi imigisha ikungahaye!

Ntimugatinye Kwegurira Abandi Inshingano

Abasaza babishoboye bafite akamenyero ko kwirundaho inshingano nyinshi ziremereye, bashobora gusa n’abajijinganya kwegurira abandi ubutware. Bashobora kuba barabigerageje mu gihe cyahise ariko bikagira ingaruka zidashimishije. Ku bw’ibyo, bashobora kugira imitekerereze nk’iyi ngo ‘niba wifuza ko umurimo ukorwa neza, ugomba kuwikorera.’ Ariko se, iyo myifatire yaba ihuje n’ibyo Yehova ashaka, nk’uko bigaragazwa mu Byanditswe, ko abagabo batari inararibonye cyane batozwa n’ababarusha kuba inararibonye?—2 Timoteyo 2:2.

Intumwa Pawulo yumvise imanjiriwe igihe umwe muri bagenzi bayo bari bajyanye mu rugendo, ari we Yohana Mariko, yahagarikaga umurimo we akava i Pamfiliya akisubirira iwabo (Ibyakozwe 15:38, 39). Nyamara kandi, Pawulo ntiyigeze acika intege ngo areke gutoza abandi, ngo ni uko hari uwamutengushye. Yatoranyije undi muvandimwe wari ukiri muto, ari we Timoteyo, maze amutoza umurimo w’ubumisiyonari * (Ibyakozwe 16:1-3). Abamisiyonari barwanyijwe mu buryo bukaze cyane igihe bari i Beroya, ku buryo byari bidahuje n’ubwenge ko Pawulo yahaguma. Ibyo byatumye asiga itorero ryari rikiri rishya mu maboko y’umuvandimwe wari ukuze mu buryo bw’umwuka kandi usheshe akanguhe ari we Sila, hamwe na Timoteyo (Ibyakozwe 17:13-15). Nta gushidikanya ko Timoteyo yigiye byinshi kuri Sila. Nyuma y’igihe runaka, igihe Timoteyo yari yiteguye gusohoza izindi nshingano zirenzeho, Pawulo yamwohereje i Tesalonike kugira ngo ajye gutera inkunga itorero ryaho.—1 Abatesalonike 3:1-3.

Imishyikirano yari hagati ya Pawulo na Timoteyo ntiyari imishyikirano ya nyirarureshwa nk’irangwa hagati y’abacuruzi, cyangwa imishyikirano itarangwa n’ibyiyumvo. Hari umurunga ususurutse wabahuzaga. Mu gihe Pawulo yandikiraga itorero ry’i Korinto, yerekeje kuri Timoteyo, uwo yateganyaga koherezayo, avuga ko ari ‘umwana we akunda, ukiranukira Umwami wacu.’ Yongeyeho ati “[Timoteyo] azabibutsa inzira zanjye zo muri Kristo” (1 Abakorinto 4:17). Timoteyo yitabiriye imyitozo yahawe na Pawulo, bityo agaragaza ko yari umuntu ushoboye mu gihe yasohozaga inshingano ze. Abavandimwe benshi bakiri bato bagiye baba abakozi b’imirimo babishoboye, abasaza cyangwa abagenzuzi basura amatorero, bitewe n’uko bungukiwe n’imyitozo bahawe n’abantu bakuru babishinzwe babitayeho by’ukuri, nk’uko Pawulo yitaye kuri Timoteyo.

Basaza, Nimutoze Abandi!

Biragaragara neza ko ubuhanuzi bwo muri Yesaya 60:22 burimo busohozwa muri iki gihe. Yehova arimo aratuma ‘uworoheje aba ishyanga rikomeye.’ Kugira ngo iryo shyanga rikomeze kuba ishyanga “rikomeye,” rigomba gukorera muri gahunda nziza. Basaza, kuki se mutasuzuma uburyo abagabo biyeguriye Yehova buzuza ibisabwa kugira ngo batozwe, bashobora guhabwa imyitozo y’inyongera? Mukore uko mushoboye kose kugira ngo buri mukozi w’imirimo wese amenye neza ibintu ibyo ari byo byose akeneye kunonosora, kugira ngo agire amajyambere. Kandi namwe bavandimwe mwabatijwe, mwungukirwe mu buryo bwuzuye igihe cyose mwitaweho mu buryo bwa bwite. Mwungukirwe n’uburyo mubona kugira ngo mwongere ubushobozi bwanyu n’ubumenyi kandi murusheho kuba inararibonye. Nta gushidikanya ko Yehova azaha imigisha iyo porogaramu yo gutanga ubufasha mu buryo bwuje urukundo.—Yesaya 61:5.

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

^ par. 18 Nyuma y’aho, Pawulo yongeye gukorana na Yohana Mariko.—Abakolosayi 4:10.

[Agasanduku ko ku ipaji ya 30]

Icyo Abakozi b’Imirimo Bashobora Gukora

Nubwo abasaza bagomba gutoza abakozi b’imirimo, hari byinshi abakozi b’imirimo bashobora gukora kugira ngo barusheho kugira amajyambere yo mu buryo bw’umwuka.

—Abakozi b’imirimo bagomba kuba abanyamwete kandi bakaba abantu biringirwa mu bihereranye no gusohoza inshingano zabo. Nanone kandi, bagomba kwihingamo akamenyero keza ko kwiyigisha. Ahanini, kugira ngo umuntu agire amajyambere biterwa n’uko yiyigisha kandi agashyira mu bikorwa ibyo yiga.

—Iyo umukozi w’imirimo ategura kugira ngo azatange disikuru mu materaniro ya Gikristo, ntiyagombye kujijinganya gusaba umusaza ushoboye ko yamuha inama ku bihereranye n’uko yatanga inyigisho ye.

—Nanone kandi, umukozi w’imirimo ashobora gusaba umusaza ko yagenzura akareba uko atanga disikuru ye ishingiye kuri Bibiliya bityo akamuha inama ku birebana n’ukuntu yagira ibyo anonosora.

Abakozi b’imirimo bagombye gusaba abasaza inama, bakazemera kandi bakazishyira mu bikorwa. Muri ubwo buryo, amajyambere yabo ‘azagaragarira bose.’—1 Timoteyo 4:15.