Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Henry wa VIII na Bibiliya

Henry wa VIII na Bibiliya

Henry wa VIII na Bibiliya

MU GITABO cye cyitwa History of the English-Speaking Peoples (Umubumbe wa 2), Winston Churchill yaranditse ati “mu birebana n’imyizerere y’idini, Ivugurura ry’Abaporotesitanti ryatumye habaho ihinduka rikomeye. Icyo gihe noneho Bibiliya yagize ubutware bushya bwagize ingaruka ku turere twinshi. Abo mu gihe cyahise babonaga ko Ibyanditswe Byera byari guteza akaga biramutse bigeze mu ntoki z’abantu batize kandi ko byagombaga gusomwa n’abapadiri gusa.”

Iyo nkuru ikomeza igira iti “Bibiliya zuzuye zicapwe, zahinduwe mu Cyongereza na Tyndale na Coverdale, zatangiye kuboneka ku ncuro ya mbere mu mpera z’umuhindo w’umwaka wa 1535, kandi icyo gihe hakorwaga amacapa menshi. Guverinoma yategetse abakuru ba kiliziya ngo batere abantu inkunga yo gusoma Bibiliya.” Nyuma y’ibinyejana byinshi abantu bari bamaze nta bumenyi bafite ku byerekeye Bibiliya, u Bwongereza bwari bugiye kumenya Bibiliya mu buryo bwihariye, ariko bukayimenya biturutse ku butegetsi bwa Henry wa VIII aho guturuka kuri kiliziya. *

“Ikindi kintu cyashegeshe abo mu gihe cyo hambere, ni uko Guverinoma yasabye ko i Paris bacapa Bibiliya nyinshi z’Icyongereza nziza kurusha izindi zose zabanje, maze muri Nzeri 1538 itegeka ko buri paruwasi igura Bibiliya y’Icyongereza y’umubumbe munini kurusha iyindi, kugira ngo ishyirwe muri buri rusengero aho abantu bo muri iyo paruwasi bashoboraga kuyisoma mu buryo bworoshye. Muri Katedarali ya St. Paul iri mu mujyi wa Londres hashyizwe kopi esheshatu, kandi umunsi wose imbaga y’abantu benshi bakomezaga kwisukiranya baje kuzisomera muri iyo katedarali, cyane cyane nk’uko tubibwirwa, iyo babaga bashobora kubona umuntu wari ufite ijwi ryumvikana neza kugira ngo asome aranguruye.”

Ikibabaje ariko, mu bihugu byinshi, abantu benshi ntibungukirwa n’igikundiro bafite kugira ngo basome Bibiliya buri gihe. Ibyo birahangayikishije cyane kubera ko Bibiliya yonyine ari yo ‘yahumetswe n’Imana, kandi igira umumaro wo kwigisha umuntu, no kumwemeza ibyaha bye, no kumutunganya, no kumuhanira gukiranuka.’—2 Timoteyo 3:16.

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

^ par. 3 Umwami Henry wa VIII yategetse u Bwongereza kuva mu mwaka wa 1509 kugeza mu wa 1547.

[Aho ifoto yo ku ipaji ya 32 yavuye]

Henry wa VIII: Igishushanyo kiri muri Royal Gallery i Kensington, byavuye mu gitabo cyitwa The History of Protestantism (Vol. I)