Imigisha ituruka ku butumwa bwiza
Imigisha ituruka ku butumwa bwiza
“Uwiteka yansīze amavuta ngo mbwirize abagwaneza ubutumwa bwiza; yantumye kuvura abafite imvune mu mutima . . . no guhoza abarira bose.”—YESAYA 61:1, 2.
1, 2. (a) Yesu yagaragaje ko ari nde, kandi mu buhe buryo? (b) Ni iyihe migisha yaturutse ku butumwa bwiza bwatangajwe na Yesu?
IGIHE kimwe ari ku isabato mu ntangiriro z’umurimo we, Yesu yari ari mu isinagogi i Nazareti. Dukurikije uko inkuru ibivuga, ‘bamuhaye igitabo cy’umuhanuzi Yesaya, arakibumbura, abona igice cyanditswemo ngo “umwuka w’Uwiteka uri muri jye, ni cyo cyatumye ansīgira, kugira ngo mbwirize abakene ubutumwa bwiza.” ’ Yesu yarakomeje asoma ibintu byinshi bihereranye n’ubuhanuzi. Hanyuma, yaricaye maze aravuga ati “uyu munsi ibyo byanditswe bisohoye mu matwi yanyu.”—Luka 4:16-21.
2 Muri ubwo buryo, yimenyekanishije ko ari we mubwirizabutumwa wari warahanuwe, wagombaga kubwira abantu ubutumwa bwiza kandi akababera isoko y’ihumure (Matayo 4:23). Kandi se, mbega ukuntu ubutumwa bwiza Yesu yabwirije abantu bwari ubutumwa bwiza koko! Yabwiye abari bamuteze amatwi ati “ni jye mucyo w’isi: unkurikira ntazagenda mu mwijima na hato, ahubwo azaba afite umucyo w’ubugingo” (Yohana 8:12). Nanone yaravuze ati “nimuguma mu ijambo ryanjye, muri abigishwa banjye nyakuri; namwe muzamenya ukuri, kandi ukuri ni ko kuzababātūra” (Yohana 8:31, 32). Ni koko, Yesu yari afite “amagambo y’ubugingo buhoraho” (Yohana 6:68, 69). Umucyo, ubuzima, umudendezo—ibyo rwose ni imigisha tugomba guha agaciro!
3. Ni ubuhe butumwa bwiza abigishwa ba Yesu babwirizaga?
3 Nyuma ya Pentekote yo mu mwaka wa 33 I.C., abigishwa bakomeje umurimo wakorwaga na Yesu Matayo 24:14; Ibyakozwe 15:7; Abaroma 1:16). Ababwitabiriye baje kumenya Yehova Imana. Babatuwe mu bubata bwa kidini maze baba mu bagize ishyanga rishya ryo mu buryo bw’umwuka, ari ryo ‘Isirayeli y’Imana,’ abayigize bakaba bafite ibyiringiro byo kuzategeka mu ijuru iteka bategekana n’Umwami wabo, Yesu Kristo (Abagalatiya 5:1; 6:16; Abefeso 3:5-7; Abakolosayi 1:4, 5; Ibyahishuwe 22:5). Iyo yari imigisha y’agaciro rwose!
wo kubwiriza ubutumwa bwiza. Babwirije ‘ubutumwa bwiza bw’ubwami,’ babugeza ku Bisirayeli no ku bantu bo mu mahanga (Umurimo wo Kubwiriza Ubutumwa Bwiza Ukorwa Muri Iki Gihe
4. Ni mu buhe buryo inshingano yo kubwiriza ubutumwa bwiza irimo isohozwa muri iki gihe?
4 Muri iki gihe, Abakristo basizwe bakomeje gusohoza inshingano yatanzwe mbere na mbere na Yesu yari yaravuzwe mu buryo bw’ubuhanuzi, bashyigikiwe n’abagize “[imbaga y’]abantu benshi” b’ “izindi ntama” badasiba kwiyongera (Ibyahishuwe 7:9; Yohana 10:16). Ingaruka ibyo byagize ni uko ubutumwa bwiza ubu burimo bubwirizwa mu rugero rwagutse kuruta uko byigeze gukorwa mbere hose. Mu bihugu no mu mafasi 235, Abahamya ba Yehova bahagurukiye ‘kubwiriza abagwaneza ubutumwa bwiza; kuvura abafite imvune mu mutima, kumenyesha imbohe ko zibohowe, gukingurira abari mu nzu y’imbohe no kumenyesha abantu umwaka w’imbabazi z’Uwiteka, n’umunsi Imana yacu izahoreramo inzigo kandi igahoza abarira bose’ (Yesaya 61:1, 2). Nguko uko umurimo wo kubwiriza ubutumwa bwiza ukomeza guhesha benshi imigisha no guha ihumure nyakuri “abari mu makuba yose.”—2 Abakorinto 1:3, 4.
5. Ku bihereranye no kubwiriza ubutumwa bwiza, ni gute Abahamya ba Yehova batandukanye n’amadini ya Kristendomu?
5 Ni iby’ukuri ko amadini ya Kristendomu atanga amafaranga yo gukoresha mu buryo bunyuranye bwo kubwiriza ubutumwa. Amenshi yohereza abamisiyonari kujya guhindura abayoboke mu bindi bihugu. Urugero, ikinyamakuru cyitwa The Orthodox Christian Mission Center Magazine, kigira icyo kivuga ku bikorwa by’abamisiyonari b’Aborutodogisi muri Madagasikari, Afurika y’Epfo, Tanzaniya no muri Zimbabwe. Ariko kandi, muri Kiliziya ya Orutodogisi, kimwe n’uko bimeze mu yandi madini ya Kristendomu, abenshi mu bayoboke nta ruhare bagira muri uwo murimo. Ibinyuranye n’ibyo, Abahamya ba Yehova bose bamwiyeguriye bihatira kwifatanya mu murimo wo kubwiriza ubutumwa bwiza. Basobanukiwe ko gutangaza ubutumwa bwiza ari igihamya kigaragaza ko ibyo bizera babyemera by’ukuri. Pawulo yaravuze ati ‘umutima ni wo umuntu yizeza, akabarwaho gukiranuka; kandi akanwa akaba ari ko yatuza, agakizwa.’ Ukwizera kudasunikira umuntu kugira icyo akora kuba gupfuye rwose.—Abaroma 10:10; Yakobo 2:17.
Ubutumwa Bwiza Buhesha Imigisha y’Iteka
6. Ni ubuhe butumwa bwiza burimo bubwirizwa muri iki gihe?
6 Abahamya ba Yehova babwiriza ubutumwa bwiza cyane kuruta ubundi bwose bushobora kuboneka. Barambura Bibiliya zabo, maze bakereka ababwakira ko Yesu yatanze ubuzima bwe ho igitambo kugira ngo ahe abantu uburyo bwo kwegera Imana, kubabarirwa ibyaha no kugira ibyiringiro by’ubuzima bw’iteka (Yohana 3:16; 2 Abakorinto 5:18, 19). Batangaza ko Ubwami bw’Imana bwimitswe mu ijuru, bukaba buyobowe n’Umwami wasizwe, Yesu Kristo, kandi ko vuba aha buzavanaho ububi bwose ku isi kandi bukagenzura ibikorwa byo kongera kuyihindura Paradizo (Ibyahishuwe 11:15; 21:3, 4). Mu gusohoza ubuhanuzi bwo muri Yesaya, bamenyesha abaturanyi babo ko ubu turi mu ‘mwaka w’imbabazi z’Uwiteka,’ igihe abantu bashobora gukomeza kwitabira ubutumwa bwiza. Nanone kandi, batanga umuburo w’uko vuba aha, hazabaho “umunsi Imana yacu izahoreramo inzigo,” igihe Yehova azavaniraho burundu abanyabyaha batihana.—Zaburi 37:9-11.
7. Ni ibihe bintu byabayeho bigaragaza ubumwe burangwa mu Bahamya ba Yehova, kandi se, kuki bafite ubwo bumwe?
7 Mu isi yugarijwe n’amakuba hamwe n’akaga, ubwo ni bwo butumwa bwiza bwonyine bushobora kuduhesha inyungu z’iteka. Ababwemera baba mu bagize umuryango wa kivandimwe wunze ubumwe mu rwego rw’isi yose, ugizwe n’Abakristo batemera ko itandukaniro rishingiye ku bihugu, ku moko cyangwa ku bukungu, ribazanamo amacakubiri. ‘Bambaye urukundo, kuko ari rwo murunga wo gutungana rwose’ (Abakolosayi 3:14; Yohana 15:12). Ibyo byagaragaye umwaka ushize mu gihugu kimwe cyo muri Afurika. Igihe kimwe ari mu gitondo, abatuye mu murwa mukuru bakanguwe n’urusaku rw’imbunda. Hari abantu barimo bagerageza guhirika ubutegetsi. Igihe byafataga isura y’ibibazo bishingiye ku moko, umuryango umwe w’Abahamya waranenzwe uzizwa kuba wari ucumbikiye bagenzi babo b’Abahamya batari bahuje ubwoko. Uwo muryango warashubije uti “nta bandi bantu bari mu nzu yacu batari Abahamya ba Yehova.” Kuri bo, itandukaniro rishingiye ku moko nta cyo ryari rivuze; ikintu cyari icy’ingenzi kuri bo ni urukundo rwa Gikristo, ni ukuvuga guhumuriza abakeneye ubufasha. Mwene wabo utari Umuhamya yaravuze ati “abayoboke b’amadini yose bagiye bagambanira bagenzi babo bahuje ugusenga. Abahamya ba Yehova ni bo bonyine batabikoze.” Ibintu byinshi nk’ibyo byagiye bibera mu bihugu byayogojwe n’intambara zishyamiranya abenegihugu bigaragaza rwose ko Abahamya ba Yehova ‘bafitiye urukundo umuryango wose w’abavandimwe.’—1 Petero 2:17, NW.
Ubutumwa Bwiza Buhindura Abantu
8, 9. (a) Ni irihe hinduka abemera ubutumwa bwiza bagira? (b) Ni izihe nkuru z’ibyabaye zigaragaza ko ubutumwa bwiza bufite imbaraga?
8 Ubutumwa bwiza bufitanye isano n’icyo Pawulo yise “ubugingo bwa none n’ubuzaza na bwo” (1 Timoteyo 4:8). Ntibutanga ibyiringiro bihebuje kandi bidashidikanywaho by’igihe kizaza gusa, ahubwo nanone butuma “ubugingo bwa none” burushaho kuba bwiza. Abahamya ba Yehova, buri muntu ku giti cye, bayoborwa n’Ijambo ry’Imana, Bibiliya, kugira ngo babeho mu buryo buhuje n’ibyo Imana ishaka (Zaburi 119:101). Kamere zabo ubwazo zigenda zihinduka uko bagenda bihingamo imico runaka, urugero nko gukiranuka n’ubudahemuka.—Abefeso 4:24.
9 Reka turebe urugero rw’uwitwa Franco. Yari afite ikibazo cyo kugira uburakari. Igihe cyose ibintu bitagendaga nk’uko abishaka, yazabiranywaga n’uburakari akamenagura ibintu. Umugore we yiganye Bibiliya n’Abahamya ba Yehova, maze urugero rwabo rwo kugaragaza imico ya Gikristo buhoro buhoro ruza gufasha Franco kubona ko yagombaga guhinduka. Yiganye na bo Bibiliya maze amaherezo ashobora kwera imbuto z’umwuka wera, ari zo amahoro no kwirinda (Abagalatiya 5:22, 23). Yari umwe mu bantu 492 babatijwe mu Bubiligi mu mwaka w’umurimo wa 2001. Zirikana nanone ibyabaye kuri Alejandro. Uwo musore yari yarasabitswe n’ibiyobyabwenge cyane ku buryo yahenebereye akageza n’ubwo atungwa n’ibyo yakuraga mu bisanduku bamenamo imyanda, araruza icyo yashoboraga kubona cyose kugira ngo akigurishe agure ibiyobyabwenge. Mu gihe Alejandro yari afite imyaka 22, Abahamya ba Yehova bamusabye ko yakwigana na bo Bibiliya, maze arabyemera. Yasomaga Bibiliya buri munsi kandi akajya mu materaniro ya Gikristo. Mu gihe kitarambiranye yagize imibereho irangwa n’ingeso nziza, ku buryo mu gihe kitageze ku mezi atandatu yatangiye kwifatanya mu murimo wo kubwiriza ubutumwa bwiza—akaba yari umwe mu bantu 10.115 bawifatanyijemo umwaka ushize muri Panama.
Ubutumwa Bwiza—Ni Umugisha ku Bagwaneza
10. Ni bande bitabira ubutumwa bwiza, kandi se, ni gute bahindura uburyo bwabo bwo kubona ibintu?
10 Yesaya yahanuye ko ubutumwa bwiza bwari kubwirizwa mu bagwaneza. Abo bagwaneza ni bande? Ni abavugwa mu gitabo cy’Ibyakozwe ko “bari mu mimerere ikwiriye yatuma babona ubuzima bw’iteka” (Ibyakozwe 13:48, NW ). Ni abantu bicisha bugufi bo mu nzego zose z’imibereho bitabira ubutumwa bw’ukuri. Bene abo bamenya ko gukora ibyo Imana ishaka bihesha ingororano zikungahaye cyane kurusha ikindi kintu icyo ari cyo cyose isi ishobora gutanga (1 Yohana 2:15-17). Ariko se, ni gute Abahamya ba Yehova bagera ku mitima y’abantu mu gihe bakora umurimo wabo wo kubwiriza?
11. Dukurikije uko Pawulo yabivuze, ni gute ubutumwa bwiza bugomba kubwirizwa?
11 Reka turebe urugero rw’intumwa Pawulo, yo yandikiye Abakorinto iti “ubwo nazaga iwanyu, [sinaje] ndi umuhanga n’intyoza yo kuvuga, cyangwa mfite ubwenge buhebuje, mbabwira ibihamya by’Imana: kuko nagambiriye kutagira ikindi mbamenyesha, keretse Yesu Kristo, ni we . . . [“wamanitswe,” NW ]” (1 Abakorinto 2:1, 2). Pawulo ntiyagerageje gukanga abari bamuteze amatwi ababwira ibintu byinshi yari yarize. Nta kindi yabigishaga uretse ibintu by’ukuri byemejwe n’Imana, muri iki gihe ibyo bintu bikaba byanditse muri Bibiliya. Zirikana nanone inkunga Pawulo yateye mugenzi we bakoranaga umurimo wo kubwiriza ubutumwa bwiza, ari we Timoteyo, agira ati “ubwirize abantu ijambo ry’Imana ugire umwete” (2 Timoteyo 4:2). Timoteyo yagombaga kubwiriza “ijambo,” ni ukuvuga ubutumwa bw’Imana. Nanone kandi, Pawulo yandikiye Timoteyo ati “ujye ugira umwete wo kwishyira Imana nk’ushimwa, umukozi udakwiriye kugira ipfunwe, ukwiriranya neza ijambo ry’ukuri.”—2 Timoteyo 2:15.
12. Ni gute Abahamya ba Yehova muri iki gihe bakurikiza amagambo yavuzwe na Pawulo n’urugero yatanze?
12 Abahamya ba Yehova bakurikiza urugero rwa Pawulo ndetse n’amagambo yabwiye Timoteyo. Bemera ko Ijambo ry’Imana rifite imbaraga kandi barikoresha neza mu gihe bashaka uko bakwereka abaturanyi babo amagambo akwiriye y’ibyiringiro n’ihumure (Zaburi 119:52; 2 Timoteyo 3:16, 17; Abaheburayo 4:12). Ni iby’ukuri ko bakoresha neza ibitabo by’imfashanyigisho za Bibiliya kugira ngo abashimishijwe bunguke ubumenyi bwa Bibiliya bwinshi kurushaho mu buryo bubanogeye. Ariko kandi, buri gihe bagerageza kwereka abantu amagambo ashingiye ku Byanditswe. Bazi ko Ijambo ry’Imana ryahumetswe rizashishikaza imitima y’abantu bicisha bugufi. Kandi kurikoresha muri ubwo buryo binakomeza ukwizera kwabo ubwabo.
“Guhoza Abarira Bose”
13. Mu mwaka wa 2001, ni ibihe bintu byatumye abantu benshi barira bakenera guhozwa?
13 Umwaka wa 2001 na wo waranzwe n’ibyago byinshi, bikaba byaratumye abantu benshi bakenera ihumure. Urugero rw’ibyago bikomeye rwabaye muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika muri Nzeri umwaka ushize, igihe ibitero byagabwe n’ibyihebe byibasiraga inzu yakorerwagamo imirimo y’ubucuruzi mu rwego rw’isi yose yitwa World Trade Center i New York, n’inzu ya minisiteri y’ingabo yitwa Pentagone hafi y’i Washington, D.C. Mbega ukuntu ibyo bitero byashegeshe igihugu cyose! Mu gihe habayeho ibintu nk’ibyo, Abahamya ba Yehova bihatira gusohoza inshingano yabo yo “guhoza abarira bose.” Inkuru nke z’ibyabayeho ziri butugaragarize uko babigenza.
14, 15. Ni gute mu bihe bibiri bitandukanye Abahamya ba Yehova bashoboye gukoresha Ibyanditswe mu buryo bugira ingaruka nziza kugira ngo bahumurize abarira?
14 Umuhamya w’umubwirizabutumwa w’igihe cyose yegereye umugore wari urimo ugenda mu kayira kagenewe abanyamaguru, maze amubaza icyo yatekerezaga ku bitero byari biherutse kugabwa n’ibyihebe. Uwo mugore yatangiye kurira. Yavuze ko yumvaga afite agahinda bityo akaba yarifuzaga ko yagira icyo amumarira. Uwo Muhamya yamubwiye ko Imana ishishikazwa cyane n’ibitubaho twese, maze amusomera ibivugwa muri Yesaya 61:1, 2. Uwo mugore waje kugaragaza ko buri wese yari arimo arira, yumvise ayo magambo yahumetswe n’Imana ahuje n’ubwenge. Yemeye inkuru y’Ubwami maze asaba uwo Muhamya ko yazamusura iwe mu rugo.
15 Abahamya babiri bari barimo bakora umurimo wo kubwiriza ubutumwa bwiza, maze baza kugera ku mugabo wari urimo akora mu kazu abikamo ibikoresho. Bamubajije niba yakwemera ko bamwereka amagambo y’ihumure aboneka mu Byanditswe, bafatiye ku bintu bibabaje byari biherutse kuba ku nzu yakorerwagamo imirimo 2 Abakorinto 1:3-7, havugwamo amagambo agira ati “guhumurizwa kwatugwijijwemo na Kristo.” Uwo mugabo yishimiye kuba abo baturanyi be b’Abahamya bari barimo bageza ku bandi amagambo yo kubahumuriza, maze aravuga ati “Imana ibahe umugisha mu murimo uhebuje murimo mukora.”
y’ubucuruzi mu rwego rw’isi ya World Trade Center. Igihe yari amaze kubyemera, basomye mu16, 17. Ni izihe nkuru ebyiri z’ibyabaye zigaragaza ko Bibiliya ifite imbaraga zo gufasha abantu bababajwe cyangwa babuzwa amahwemo n’ibintu bibabaje?
16 Umuhamya wari urimo asubira gusura abantu bashimishijwe, yahuye n’umuhungu w’umugore wari waragaragaje ko ashimishijwe mbere y’aho, amusobanurira ko yari ashishikajwe no kumenya uko abaturanyi bari bamerewe nyuma y’ibintu bibabaje byari biherutse kuba. Uwo mugabo yatangajwe no kuba uwo Muhamya yari yafashe igihe cye agasura abantu kugira ngo arebe uko bamerewe. Yavuze ko yari arimo akorera hafi cyane y’inzu yakorerwagamo imirimo y’ubucuruzi ya World Trade Center ubwo ibyo bintu byabagaho, kandi ko yiboneye uko byose byagenze. Mu gihe uwo mugabo yabazaga impamvu Imana ireka imibabaro ikabaho, uwo Muhamya yamusomeye imirongo yo muri Bibiliya, hakubiyemo na Zaburi ya 37:39, hagira hati “agakiza k’abakiranutsi gaturuka ku Uwiteka, ni we gihome kibakingira mu gihe cy’amakuba.” Uwo mugabo yabajije uwo Muhamya abigiranye ubugwaneza uko we n’umuryango we bari bamerewe, amusaba ko yazagaruka kubasura, kandi amushimira abivanye ku mutima kuba yari yaje kubasura.
17 Undi muntu mu bantu babarirwa mu bihumbi bari barimo barira bagahumurizwa n’Abahamya ba Yehova mu minsi yakurikiye ibitero by’ibyihebe, ni umugore Abahamya babonye mu gihe bari barimo basura abaturanyi babo. Yari yararakajwe cyane n’ibintu byabaye, ku buryo yateze amatwi ubwo bamusomeraga ibivugwa muri Zaburi ya 72:12-14, hagira hati “azakiza umukene ubwo azataka; n’umunyamubabaro utagira gitabara. Azababarira uworoheje n’umukene, ubugingo bw’abakene azabukiza. Azacungura ubugingo bwabo, abukize agahato n’urugomo; kandi amaraso yabo azaba ay’igiciro cyinshi imbere ye.” Mbega ukuntu yumvise ayo magambo afite ireme! Uwo mugore yasabye abo Bahamya ko bakongera bakamusomera iyo mirongo maze abasaba ko bakwinjira mu nzu kugira ngo bakomeze ikiganiro. Mu gihe ikiganiro cyari kirangiye, bamutangije icyigisho cya Bibiliya.
18. Ni gute Umuhamya yafashije bagenzi be igihe yatumirirwaga kubahagararira mu isengesho?
18 Hari Umuhamya umwe ukora muri resitora
ikunze kugibwamo n’abantu bifite batari basanzwe bagaragaza ko bashimishijwe cyane n’ubutumwa bwiza bw’Ubwami. Nyuma y’ibitero by’ibyihebe, abo bantu babaye nk’abahungabanye. Ku wa Gatanu nimugoroba nyuma y’ibitero, umuyobozi w’iyo resitora yasabye abantu bose ko basohoka maze bagafata za buji bakamara akanya gato bacecetse bibuka abahitanywe n’ibyo bitero. Uwo muhamya yubahirije ibyiyumvo byabo arasohoka maze ahagarara mu kayira kagenewe abanyamaguru yicecekeye. Uwo muyobozi yari azi ko ari umwe mu Bahamya ba Yehova, bityo nyuma y’akanya gato bari bamaze batekereza, yamusabye ko yahagararira abantu bose mu isengesho. Uwo Muhamya yarabyemeye. Mu isengesho rye, yavuze ko hari abantu benshi barira ariko avuga ko abarira batagombaga kwicwa n’agahinda batagira ibyiringiro. Yavuze ibyerekeye igihe bene ibyo bintu biteye ubwoba bitazongera kubaho maze avuga ko abantu bose bashobora kurushaho kwegera Imana nyir’ihumure ari uko bagize ubumenyi nyakuri bwa Bibiliya. Nyuma yo kuvuga ngo “Amen,” uwo muyobozi yaje akurikiwe n’abantu basaga 60 bari bahagaze hanze, basanga uwo Muhamya baramushimira kandi baramuhobera, maze avuga ko iryo sengesho ari ryo sengesho ryiza cyane kuruta andi yose yari yarumvise.Byagize Ingaruka Nziza ku Bantu
19. Ni iyihe nkuru y’ibyabaye igaragaza ko amahame yo mu rwego rwo hejuru Abahamya ba Yehova bagenderaho atisoba abantu?
19 Muri ibi bihe turimo, mu buryo bwihariye, abantu baba mu karere Abahamya ba Yehova bakoreramo, bungukirwa no kuba hamwe na bo—nk’uko abantu benshi babyiboneye. Ni gute abantu bimakaza amahoro, bagashyira imbere umuco wo kuba inyangamugayo kandi bagatera abantu inkunga yo kugira imico itanduye bataba imbaraga ikomeye isunikira abantu gukora ibyiza? Mu gihugu kimwe cyo muri Aziya yo Hagati, Abahamya babonanye n’umukozi wahawe pansiyo, wahoze ari umwe mu bacunga umutekano w’igihugu. Yavuze ko yigeze gushingwa gukora iperereza ku miryango inyuranye yo mu rwego rw’idini. Mu gihe yagenzuraga iby’Abahamya ba Yehova, yashimishijwe n’imyifatire yabo yo kuba bari inyangamugayo kandi bagira ingeso nziza. Yakunze ukwizera kwabo guhamye no kuba inyigisho zabo zishingiye ku Byanditswe. Uwo mugabo yemeye kwiga Bibiliya.
20. (a) Ni iki raporo y’umurimo yatanzwe n’Abahamya ba Yehova umwaka ushize igaragaza? (b) Ni iki kigaragaza ko hakiri akazi kenshi kagomba gukorwa, kandi se, ni gute tubona igikundiro dufite cyo kubwiriza ubutumwa bwiza?
20 Duhereye ku nkuru nke z’ibyabaye tubonye muri iki gice mu nkuru zibarirwa mu bihumbi twashoboraga kuvuga, biragaragara ko Abahamya ba Yehova bakoranye umwete cyane mu mwaka w’umurimo wa 2001. * Bavuganye n’abantu babarirwa muri za miriyoni, bahumuriza abantu benshi basanze barira, kandi umurimo wabo wo kubwiriza ubutumwa bwiza wahawe imigisha. Hari abantu 263.431 bagaragaje ko biyeguriye Imana babatizwa. Ku isi hose, umubare w’ababwirizabutumwa wiyongereyeho 1,7 ku ijana. Kandi kuba abantu 15.374.986 barateranye ku Rwibutso rw’urupfu rwa Yesu ruba buri mwaka, bigaragaza ko hakiri akazi kenshi kagomba gukorwa (1 Abakorinto 11:23-26). Nimucyo dukomeze gushaka abagwaneza bitabira ubutumwa bwiza. Kandi igihe cyose umwaka w’imbabazi z’Uwiteka ugikomeza, nimucyo dukomeze guhumuriza “abafite imvune mu mutima.” Mbega ukuntu dufite umurimo utera kunyurwa! Nta gushidikanya ko twese dusubiramo amagambo yavuzwe na Yesaya, agira ati “nzajya nishimira Uwiteka cyane, umutima wanjye uzajya unezererwa Imana yanjye” (Yesaya 61:10). Turifuza ko Imana yakomeza kudukoresha mu gihe isohoza aya magambo y’ubuhanuzi agira ati “Umwami Imana izameza gukiranuka n’ishimwe imbere y’amahanga yose.”—Yesaya 61:11.
[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]
^ par. 20 Imbonerahamwe iri ku ipaji ya 19 kugeza ku ya 22, igaragaza raporo y’umurimo wakozwe n’Abahamya ba Yehova mu mwaka w’umurimo wa 2001.
Mbese, Uribuka?
• Ni gute abagwaneza bungukiwe n’ubutumwa bwiza Yesu yabwirizaga?
• Ni iyihe migisha abitabiriye umurimo wo kubwiriza ubutumwa bwiza wakorwaga n’abigishwa ba Yesu bo mu kinyejana cya mbere babonye?
• Ni gute abitabira ubutumwa bwiza muri iki gihe babona umugisha ubuturukaho?
• Ni gute tubona igikundiro dufite cyo kuba turi ababwirizabutumwa?
[Ibibazo]
[Imbonerahamwe yo ku ipaji ya 19-22]
RAPORO Y’ISI YOSE Y’ABAHAMYA BA YEHOVA Y’UMWAKA W’UMURIMO WA 2001
(Reba mu mubumbe w’igazeti y’Umunara w’Umurinzi)
[Amafoto yo ku ipaji ya 15]
Buri gihe Abahamya ba Yehova bibuka inshingano yabo yo kubwiriza ubutumwa bwiza
[Amafoto yo ku ipaji ya 17]
Abitabira ubutumwa bwiza baba mu bagize umuryango wunze ubumwe w’abavandimwe wo ku isi hose