Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Mbese koko, umuryango utarangwa n’ubusumbane ushobora kubaho?

Mbese koko, umuryango utarangwa n’ubusumbane ushobora kubaho?

Mbese koko, umuryango utarangwa n’ubusumbane ushobora kubaho?

JOHN ADAMS, wabaye perezida wa kabiri wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, yari umwe mu bantu bashyize umukono ku Itangazo ry’Ubwigenge ritazibagirana mu mateka, ryari rikubiyemo aya magambo meza cyane agira ati “turemeza ko ibi ari ukuri kwigaragaza, ko abantu bose baremwe bareshya.” Uko bigaragara ariko, John Adams yashidikanyaga niba koko abantu bose bareshya, kuko yanditse ati “ubusumbane mu Bwenge no ku Mubiri bwashimangiwe n’Imana Ishoborabyose mu gihe yashyiragaho amategeko agenga Kamere Muntu, ku buryo nta gahunda ihambaye cyangwa politiki ishobora gutuma abantu bareshya.” Mu buryo bunyuranye n’ubwo, umuhanga mu by’amateka wo mu Bwongereza witwa H. G. Wells, yashoboye gutekereza umuryango ugizwe n’abantu bareshya ushingiye ku bintu bitatu: idini ryera kandi ritanduye rihuza abantu mu rwego rw’isi yose, amashuri amwe ku bantu bose, kandi ukaba utagira abasirikare.

Kugeza ubu, amateka ntiyigeze atuma habaho umuryango ugizwe n’abantu bareshya watekerejwe na Wells. Abantu ntibareshya rwose, kandi ivangura rishingiye ku nzego z’imibereho riracyari ikintu cy’ingenzi kiranga umuryango w’abantu bo muri iki gihe. Mbese, kuba hariho izo nzego z’imibereho hari icyo byamariye umuryango muri rusange? Nta cyo. Politiki zishingiye ku nzego z’imibereho y’abantu zituma abantu birema ibice, bigatuma habaho ishyari, inzangano, intimba mu mitima no kumena amaraso menshi. Imitekerereze yahoze muri Afurika, Ositaraliya no muri Amerika y’Amajyaruguru yo kumva ko abazungu basumba andi moko yatumye abatari abazungu bahura n’akaga—hakubiyemo n’itsembabwoko ryahanaguyeho abasangwabutaka bo mu gihugu cya Van Diemen’s Land (ubu ni Tasmanie). Mu Burayi, gushyira Abayahudi mu rwego rw’imibereho rwo hasi cyane, ni byo byabaye intandaro yo kubatsembatsemba. Ubutunzi bwinshi bw’abatware no kutanyurwa kw’abaturage bo mu rwego rwo hasi n’urwo hagati ni byo byatumye habaho Revolisiyo y’Abafaransa mu kinyejana cya 18 na Revolisiyo ya Bolshevik mu kinyejana cya 20 mu Burusiya.

Umugabo w’umunyabwenge wo mu gihe cya kera yaranditse ati “umuntu agira ububasha ku wundi bwo kumugirira nabi” (Umubwiriza 8:9). Amagambo ye ni ay’ukuri, ububasha bwaba bufitwe n’abantu ku giti cyabo cyangwa abantu bari mu nzego runaka z’imibereho. Mu gihe itsinda rimwe ry’abantu ryishyize hejuru y’irindi, byanze bikunze bituma habaho amagorwa n’imibabaro.

Imbere y’Imana Bose Barareshya

Mbese, abantu bo mu matsinda amwe n’amwe baba bavuka basumba abo mu yandi matsinda? Si ko Imana ibibona. Bibiliya igira iti “[Imana] yaremye amahanga yose y’abantu, bakomoka ku muntu umwe, ibakwiza mu isi yose” (Ibyakozwe 17:26). Byongeye kandi, Umuremyi ‘ntarobanura abami ku butoni, ntiyita ku batunzi kubarutisha abakene; kuko bose ari we wabaremesheje amaboko ye’ (Yobu 34:19). Abantu bose bagira icyo bapfana, kandi imbere y’Imana bose bavuka bareshya.

Nanone kandi, wibuke ko iyo umuntu apfuye, ibyo yiratanaga byose ngo asumba abandi biba bishiriye aho. Abanyamisiri ba kera bo ntibabyemeraga. Iyo Farawo yapfaga, bashyiraga ibintu by’agaciro kenshi cyane mu mva ye kugira ngo ajye abikoresha mu gihe yakomezaga kuba mu mwanya wo mu rwego rwo hejuru mu bundi buzima. Mbese koko yarabikoreshaga? Oya. Ibyinshi mu bigize uwo mutungo byasahurwaga n’abantu bibaga ibyari mu mva, kandi muri iki gihe ibintu byinshi byarokotse abo basahuzi ushobora kubibona mu mazu ndangamurage.

Farawo nta cyo yamazaga ibyo bintu bihenze kubera ko yabaga yapfuye. Iyo abantu bapfuye, nta rwego rwo hejuru n’urwo hasi biba bikiriho, nta mutunzi nta mukene. Bibiliya igira iti ‘abanyabwenge barapfa, umupfapfa n’umeze nk’inka bakarimbukana. Umuntu ahwanye n’inyamaswa zipfa.’ (Zaburi 49:11, 13, umurongo wa 10 n’uwa 12 muri Biblia Yera.) Twaba turi abami cyangwa abagaragu, aya magambo yahumetswe ni ay’ukuri kuri buri wese muri twe, amagambo agira ati “abapfuye bo nta cyo bakizi, kandi nta ngororano bakizeye . . . Ikuzimu aho uzajya nta mirimo, nta n’imigambi uzahabona, haba no kumenya cyangwa ubwenge.”—Umubwiriza 9:5, 10.

Twese tuvuka tureshya imbere y’Imana, kandi amaherezo iyo dupfuye twese tuba tureshya. Kandi se mbega ukuntu gukuza itsinda rimwe ry’abantu ukarirutisha irindi muri ubu buzima bwacu bumara igihe gito ari ukwiruhiriza ubusa!

Umuryango Utarangwa n’Ubusumbane—Uzagerwaho mu Buhe Buryo?

Ariko se, haba hari ibyiringiro by’uko igihe kimwe hazabaho umuryango w’abantu babona ko inzego z’imibereho nta cyo zivuze? Ibyo byiringiro birahari rwose! Mu myaka igera hafi ku 2.000 ishize, ubwo Yesu yari hano ku isi, hashyizweho urufatiro rw’uwo muryango. Yesu yatanze ubuzima bwe ho igitambo cy’incungu ku bw’abantu bose bizera, “kugira ngo ūmwizera wese atarimbuka, ahubwo ahabwe ubugingo buhoraho.”—Yohana 3:16.

Kugira ngo Yesu agaragaze ko abigishwa be batagombaga kwikuza ngo bishyire hejuru ya bagenzi babo bahuje ukwizera, yagize ati “mwebweho ntimuzitwe Rabi: kuko umwigisha wanyu ari umwe, namwe mwese muri abavandimwe. Kandi ntimukagire umuntu wo mu isi mwita Data: kuko So ari umwe, ari uwo mu ijuru. Kandi ntimuzitwe abakuru, kuko umukuru wanyu ari umwe, ari Kristo. Ahubwo ūruta abandi muri mwe ajye aba umugaragu wanyu. Uzishyira hejuru azacishwa bugufi” (Matayo 23:8-12). Dukurikije uko Imana ibibona, mu idini ry’ukuri, abigishwa ba Yesu bose b’ukuri barareshya.

Mbese, Abakristo ba mbere babonaga ko bose bareshya? Abari barasobanukiwe icyo inyigisho za Yesu zari zigamije ni ko babibonaga. Babonaga ko bose bareshya mu idini ryabo, kandi ibyo babigaragazaga bita bagenzi babo ‘abavandimwe’ (Filemoni 1, 7, 20, NW ). Nta muntu waterwaga inkunga yo kwitekereza ko ari mwiza cyane kuruta abandi. Reka dufate urugero rw’ukuntu Petero yiyerekejeho mu buryo burangwa no kwicisha bugufi mu rwandiko rwe rwa kabiri: yagize ati “Simoni Petero, imbata ya Yesu Kristo n’intumwa ye, ndabandikiye, mwebwe abagabanye ukwizera kw’igiciro cyinshi, guhwanye n’ukwacu” (2 Petero 1:1). Petero yari yarigishijwe na Yesu ubwe, kandi kubera ko yari intumwa, yari afite umwanya w’inshingano ziremereye. Ariko kandi, yabonaga ko yari imbata kandi yemeraga ko abandi Bakristo na bo bari bafite ukwizera kubaha igikundiro gihwanye n’icye.

Hari bamwe bashobora kuvuga ko ihame ry’uburinganire rivuguruzanya no kuba mu bihe bya mbere y’Ubukristo Imana yaragize Isirayeli ishyanga ryayo ryihariye (Kuva 19:5, 6). Bashobora kuvuga ko ibyo ari urugero rw’ukuntu amoko asumbana, ariko ibyo si byo na busa. Ni iby’ukuri ko Abisirayeli bari bafitanye n’Imana imishyikirano yihariye kandi bakaba barakoreshejwe kugira ngo Imana igire ibyo ihishura, kubera ko bakomokaga kuri Aburahamu (Abaroma 3:1, 2). Ariko ibyo ntibyari bigamije kubashyira hejuru. Ahubwo, kwari ukugira ngo ‘amahanga yose azahabwe umugisha.’—Itangiriro 22:18; Abagalatiya 3:8.

Byaje kugaragara ko abenshi mu Bisirayeli batakurikije ukwizera kwa sekuruza Aburahamu. Babaye abahemu kandi banga kwemera ko Yesu yari Mesiya. Ibyo byatumye Imana na yo yanga kubemera (Matayo 21:43). Icyakora, abantu bicisha bugufi bo babonye imigisha yari yarasezeranyijwe. Kuri Pentekote yo mu mwaka wa 33 I.C., itorero rya Gikristo ryaravutse. Uwo muryango w’Abakristo basizwe n’umwuka wera wiswe “Isirayeli y’Imana,” kandi ni wo wabaye umuyoboro wari kuzanyuzwamo iyo migisha.—Abagalatiya 6:16.

Bamwe mu bari bagize iryo torero bari bakeneye kwigishwa ibihereranye n’uburinganire. Urugero, umwigishwa Yakobo yagiriye inama abubahaga Abakristo b’abakire kubarutisha abakennye (Yakobo 2:1-4). Ibyo ntibyari bikwiriye. Intumwa Pawulo yagaragaje ko Abakristo b’Abanyamahanga, mu buryo ubwo ari bwo bwose batari munsi y’Abakristo b’Abayahudi, kandi ko Abakristo b’igitsina gore batari munsi y’ab’igitsina gabo. Yaranditse iti “mwese muri abana b’Imana, mubiheshejwe no kwizera Kristo Yesu: kuko mwese ababatirijwe muri Kristo muba mwambaye Kristo. None ntihakiriho Umuyuda, cyangwa Umugiriki; ntihakiriho imbata cyangwa uw’umudendezo; ntihakiriho umugabo cyangwa umugore: kuko mwese muri umwe muri Kristo Yesu.”—Abagalatiya 3:26-28.

Abantu Batarangwa n’Ubusumbane Muri Iki Gihe

Abahamya ba Yehova muri iki gihe bagerageza kubaho mu buryo buhuje n’amahame ashingiye ku Byanditswe. Bazi ko inzego z’imibereho nta cyo zivuze imbere y’Imana. Kubera iyo mpamvu, ntibagira urwego rw’abayobozi b’idini n’abayoboke basanzwe, kandi ntibironda bashingiye ku ibara ry’uruhu cyangwa ubutunzi. Nubwo bamwe muri bo bashobora kuba ari abakire, ntibibanda ku byo “kwibona ku by’ubugingo [“kurata uburyo bw’umuntu bwo kubaho,” NW ] ,” kubera ko babona ko ibyo bintu ari iby’igihe gito gusa (1 Yohana 2:15-17). Ahubwo, bose bunze ubumwe mu kuyoboka Umutegetsi w’Ikirenga w’ijuru n’isi, ari we Yehova Imana.

Buri wese muri bo yemera inshingano yo kwifatanya mu murimo wo kubwiriza abandi bantu ubutumwa bwiza bw’Ubwami. Kimwe na Yesu, bubaha abantu bakandamizwa n’abatereranywe, binyuriye mu kubasura mu ngo zabo bakabigisha Ijambo ry’Imana. Abafite imibereho iciriritse bakorana n’abo bamwe bashobora kubona ko ari abo mu rwego rwo hejuru. Imico yo mu buryo bw’umwuka ni yo y’ingenzi, si urwego rw’imibereho. Kimwe n’uko byari bimeze mu kinyejana cya mbere, bose ni abavandimwe bunze ubumwe mu kwizera.

Uburinganire Bwemera ko Abantu Banyurana

Birumvikana ariko ko uburinganire budasobanura ko abantu baba bahuje muri byose. Abagabo n’abagore, abakuze n’abato, bose ubasanga muri uwo muryango wa Gikristo ukubiyemo abantu b’amoko atandukanye cyane, bavuga indimi zitandukanye, bakomoka mu bihugu bitandukanye kandi bakuriye mu mimerere y’iby’ubukungu itandukanye cyane. Muri uwo muryango, buri muntu ku giti cye afite ubushobozi bw’ubwenge n’umubiri butandukanye n’ubw’undi. Ariko kandi, ibyo bintu batandukaniyeho ntibituma bamwe bumva ko basumba abandi, ngo abandi na bo bumve ko bari mu rwego rwo hasi. Ahubwo, usanga bene ibyo bintu batandukaniyeho bituma baba banyuranye mu buryo bushimishije. Abo Bakristo babona ko ubuhanga ubwo ari bwo bwose baba bafite ari impano y’Imana kandi ko nta mpamvu yagombye gutuma umuntu yumva ko asumba abandi.

Ivangura rishingiye ku nzego z’imibereho ryatewe n’uko abantu bagerageje kwitegeka aho gukurikiza ubuyobozi bw’Imana. Vuba aha, Ubwami bw’Imana buzategeka ibintu bibera kuri iyi si buri munsi, kandi ingaruka zabyo zizaba iz’uko ivangura rishingiye ku nzego z’imibereho ryazanywe n’abantu rizarangira, rikarangirana n’ibindi bintu byose byagiye bituma abantu bababara mu gihe cy’imyaka myinshi. Hanyuma, mu buryo nyabwo, “abagwaneza bazaragwa igihugu [“isi,” NW ]” (Zaburi 37:11). Impamvu zose zatuma umuntu yirarira ku birebana n’ibyo yibwira ko bituma asumba abandi zizaba zavuyeho. Inzego z’imibereho ntizizongera kwemererwa ukundi gutuma mu muryango w’abavandimwe bo ku isi hose havuka amacakubiri.

[Amagambo yatsindagirijwe yo ku ipaji ya 5]

Umuremyi ‘ntarobanura abami ku butoni, ntiyita ku batunzi kubarutisha abakene; kuko bose ari we wabaremesheje amaboko ye.’​—Yobu 34:19.

[Ifoto yo ku ipaji ya 6]

Abahamya ba Yehova bubaha abaturanyi babo

[Amafoto yo ku ipaji ya 7]

Imico yo mu buryo bw’umwuka ni yo y’ingenzi cyane mu Bakristo b’ukuri