Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Abavandimwe bagize imyifatire inyuranye

Abavandimwe bagize imyifatire inyuranye

Abavandimwe bagize imyifatire inyuranye

IMYANZURO ababyeyi bafata igira ingaruka ku bana babo byanze bikunze. Ibyo ni ko biri muri iki gihe nk’uko byari bimeze mu busitani bwa Edeni. Imyifatire yo kwigomeka yagaragajwe na Adamu na Eva yagize ingaruka zikomeye ku bantu bose (Itangiriro 2:15, 16; 3:1-6; Abaroma 5:12). Ariko kandi, buri wese muri twe aramutse abishatse yabona uburyo bwo kugirana n’Umuremyi wacu imishyikirano myiza. Ibyo bigaragazwa n’inkuru ya Kayini na Abeli, abavandimwe ba mbere babayeho mu mateka y’abantu.

Nta hantu na hamwe mu Byanditswe hagaragaza ko Imana yavuganye na Adamu na Eva nyuma y’aho birukaniwe muri Edeni. Ariko kandi, Yehova ntiyigeze yibuza kuvugana n’abana babo. Nta gushidikanya ko Kayini na Abeli bamenye ibyari byarabaye babibwiwe n’ababyeyi babo. Bashoboraga kubona “abakerubi n’inkota yaka umuriro, izenguka impande zose, ngo ibuze inzira ijya kuri cya giti cy’ubugingo” (Itangiriro 3:24). Nanone kandi, abo bagabo biboneye ukuri kw’amagambo y’Imana yavugaga ko imibereho y’abantu yari kurangwa no kwiyuha akuya n’imibabaro.—Itangiriro 3:16, 19.

Kayini na Abeli bagomba kuba bari bazi amagambo Yehova yabwiye inzoka agira ati “nzashyira urwango hagati yawe n’uyu mugore, no hagati y’urubyaro rwawe n’urwe [“imbuto yawe n’imbuto ye,” NW ]: ruzagukomeretse umutwe nawe uzarukomeretsa agatsinsino” (Itangiriro 3:15). Ibyo Kayini na Abeli bari bazi ku byerekeye Yehova byari gutuma bashobora kugirana na we imishyikirano yemewe.

Gutekereza ku buhanuzi bwa Yehova no ku mico ye yo kuba ari Umugiraneza wuje urukundo, byagombaga kuba byaratumye Kayini na Abeli bagira icyifuzo cyo kwemerwa n’Imana. Ariko se, bari kwihingamo icyo cyifuzo mu rugero rungana iki? Mbese, bari kwitabira icyifuzo bavukanye cyo gusenga Imana no guteza imbere imimerere yabo yo mu buryo bw’umwuka ku buryo bari kugera nubwo bayizera?—Matayo 5:3, gereranya na NW.

Abavandimwe Bazana Amaturo

Hashize igihe runaka, Kayini na Abeli bazaniye Imana amaturo yabo. Kayini yazanye ku mbuto z’ubutaka, naho Abeli atura ku buriza bw’umukumbi we (Itangiriro 4:3, 4). Icyo gihe, abo bagabo bashobora kuba bari bageze mu kigero cy’imyaka 100 kubera ko Adamu yari afite imyaka 130 igihe yabyaraga umuhungu we wa gatatu witwaga Seti.—Itangiriro 4:25; 5:3.

Amaturo yabo yagaragazaga ko Kayini na Abeli bemeraga ko bari mu mimerere y’icyaha, kandi ko bifuzaga kwemerwa n’Imana. Bagomba kuba nibura mu rugero runaka baratekereje ku isezerano rya Yehova ryerekeranye n’inzoka n’Imbuto y’umugore. Nta cyo tubwirwa ku bihereranye n’igihe hamwe n’imihati Kayini na Abeli bakoresheje bagerageza kugirana na Yehova imishyikirano yemewe. Ariko kandi, ukuntu Imana yakiriye amaturo yabo bihishura byinshi ku birebana n’ibitekerezo byimbitse buri wese yari afite.

Intiti zimwe na zimwe zivuga ko Eva yabonaga ko Kayini ari we “mbuto” yari kuzarimbura inzoka, kubera ko igihe Kayini yavukaga, yagize ati “mpeshejwe umuhungu n’Uwiteka” (Itangiriro 4:1). Niba Kayini na we yaratekerezaga atyo, yaribeshyaga cyane. Ku rundi ruhande, Abeli yajyanye igitambo cye afite ukwizera. Bityo, “kwizera ni ko kwatumye Abeli aha Imana igitambo kiruta icya Kayini kuba cyiza.”—Abaheburayo 11:4.

Kuba Abeli yari afite ubumenyi bwimbitse bw’ibintu by’umwuka, naho Kayini akaba ari nta bwo yari afite, ni cyo kintu cyonyine abo bavandimwe bari batandukaniyeho. Nanone kandi, bari bafite imyifatire itandukanye. Ku bw’ibyo, ‘Uwiteka yitaye kuri Abeli no ku ituro rye, maze ntiyita kuri Kayini n’ituro rye.’ Birashoboka ko Kayini atatekereje cyane ku ituro rye, ibyo bikaba byaratumye ajya kuritura asa n’urangiza umuhango gusa. Ariko kandi, Imana ntiyemeye uko kuyisenga by’urwiyerurutso gusa. Kayini yari yarihinzemo umutima mubi, kandi Yehova yamenye ko yari afite intego zidakwiriye. Ukuntu Kayini yabyifashemo igihe igitambo cye cyari kimaze kwangwa, byagaragaje imyifatire nyakuri yari afite. Aho kugira ngo ashake ukuntu yakwikosora, ‘Kayini yararakaye cyane, agaragaza umubabaro’ (Itangiriro 4:5). Imyifatire yagize yashyize ahabona ibitekerezo bye bibi n’imigambi mibisha yari afite.

Ahabwa Umuburo, n’Uko Yawakiriye

Kubera ko Imana yari izi imyifatire ya Kayini, yamugiriye inama iramubwira iti “ni iki kikurakaje, kandi ni iki gitumye ugaragaza umubabaro? Nukora ibyiza ntuzemerwa? Ariko nudakora ibyiza ibyaha byitugatugira ku rugi: kandi ni wowe byifuza ariko ukwiriye kubitegeka.”—Itangiriro 4:6, 7.

Ibyo hari isomo bitwigisha. Mu by’ukuri, icyaha cyubikiriye ku rugi cyiteguye kuducakira. Ariko kandi, Imana yaduhaye umudendezo wo kwihitiramo ibitunogeye, kandi dushobora guhitamo gukora ibikwiriye. Yehova yatumiriye Kayini ‘gukora ibyiza,’ ariko ntiyigeze amuhatira guhinduka. Kayini yihitiyemo ibyo yagombaga gukora.

Inkuru yahumetswe ikomeza igira iti “Kayini abibwira Abeli murumuna we. Kandi bari mu gasozi, Kayini ahagurukira Abeli murumuna we, aramwica” (Itangiriro 4:8). Muri ubwo buryo, Kayini yabaye umunyagasuzuguro, umwicanyi utita ku bandi. Ndetse nta n’ubwo yigeze agaragaza imyifatire iyo ari yo yose yo kwicuza igihe Yehova yamubazaga ati “Abeli murumuna wawe ari he?” Ahubwo Kayini yashubije nta cyo yitayeho kandi mu buryo burangwa n’agasuzuguro, ati “ndabizi se? Ndi umurinzi wa murumuna wanjye” (Itangiriro 4:9)? Icyo kinyoma cyambaye ubusa no guhakana icyaha kwe byagaragaje ukuntu Kayini yari umugome.

Yehova yavumye Kayini, maze amuca mu nkengero za Edeni hose. Uko bigaragara, umuvumo w’ubutaka wari kurushaho gukomera bitewe n’ikibazo cya Kayini, kandi ubutaka nta musaruro bwari kumuha mu gihe yari kuba abuhinze. Yagombaga kuba igicamuke n’inzererezi mu isi. Kuba Kayini yaritotombeye ko igihano ahawe gikabije gukomera, byagaragaje ko yari ahangayikishijwe n’uko hazagira umuntu umuhora ko yishe murumuna we, ariko ntiyigeze agaragaza ukwicuza nyakuri. Yehova yashyize “ikimenyetso” kuri Kayini—bikaba bishoboka ko cyari kigizwe n’iteka ryaciwe ku mugaragaro ryari rizwi kandi ryubahirizwaga n’abandi, ryari rigamije kubabuza kumwica bamuhora.—Itangiriro 4:10-15.

Hanyuma Kayini ‘yavuye mu maso y’Uwiteka, atura mu gihugu cy’i Nodi, mu ruhande rw’iburasirazuba rwa Edeni’ (Itangiriro 4:16). Yafashe umugore muri bashiki be cyangwa bishywa be, yubaka umudugudu awitirira Henoki, umuhungu we w’imfura. Umwuzukuru wa Kayini witwaga Lameki yaje kuba umugome kimwe n’umukurambere yakomotseho utaratinyaga Imana. Ariko kandi, igisekuru cyo kwa Kayini cyarimbukiye mu Mwuzure wo mu gihe cya Nowa.—Itangiriro 4:17-24.

Isomo Kuri Twe

Dushobora kuvana isomo ku nkuru ivuga ibyabaye kuri Kayini na Abeli. Intumwa Yohana yateye Abakristo inkunga yo gukundana, ‘batamera nka Kayini wari uw’umubi, akica murumuna we.’ ‘Ingeso [za Kayini] zari mbi, naho iza murumuna we zikaba nziza.’ Nanone Yohana agira ati “umuntu wese wanga mwene Se ni umwicanyi: kandi muzi yuko ari nta mwicanyi ufite ubugingo buhoraho muri we.” Ni koko, ibyo tugirira Abakristo bagenzi bacu bigira ingaruka ku mishyikirano tugirana n’Imana no ku byiringiro byacu by’igihe kizaza. Ntidushobora kwanga umuntu uwo ari we wese muri bagenzi bacu duhuje ukwizera ngo dukomeze kwemerwa n’Imana.—1 Yohana 3:11-15; 4:20.

Kayini na Abeli bagomba kuba barahawe uburere bumwe, ariko Kayini ntiyizeraga Imana. Mu by’ukuri, yagaragaje umwuka wa Diyabule, we wahereye kera kose ari ‘umwicanyi [akaba] na se w’ibinyoma’ (Yohana 8:44). Imibereho ya Kayini igaragaza ko twese dufite amahitamo, ko abantu bose bahitamo gukora icyaha bitandukanya n’Imana, kandi ko Yehova asohoreza imanza ku bantu banga kwihana.

Ku rundi ruhande, Abeli we yizeye Yehova. Koko rero, “kwizera ni ko kwatumye Abeli aha Imana igitambo kiruta icya Kayini kuba cyiza, ni na ko kwamuhaye guhamywa ko ari umukiranutsi, ubwo Imana yahamyaga ko amaturo ye ari meza.” Nubwo Ibyanditswe bitarimo ijambo na rimwe ryavuzwe na Abeli, binyuriye ku kwizera kwe ntangarugero, twavuga ko n’ubu “akivuga.”—Abaheburayo 11:4.

Abeli ni we wabaye uwa mbere mu bantu bakomeje gushikama. Amaraso ye, ‘yatakiraga [Yehova] ku butaka,’ ntiyibagiranye (Itangiriro 4:10; Luka 11:48-51). Nitugira ukwizera nk’ukwa Abeli, natwe dushobora kugirana na Yehova imishyikirano y’agaciro kandi irambye.

[Agasanduku ko ku ipaji ya 22]

UMUHINZI N’UMUSHUMBA

Guhinga ubutaka no kwita ku nyamaswa n’amatungo byari bimwe mu nshingano za mbere Imana yahaye Adamu (Itangiriro 1:28; 2:15; 3:23). Umuhungu we Kayini yakoze umwuga w’ubuhinzi, naho Abeli aba umushumba (Itangiriro 4:2). Kuki yoroye intama, kandi mbere y’Umwuzure abantu bararyaga imbuto n’imboga gusa?—Itangiriro 1:29; 9:3, 4.

Kugira ngo intama zimererwe neza, zikenera kwitabwaho n’abantu. Umurimo wa Abeli ugaragaza ko abantu batangiye korora amatungo yo mu rugo uhereye igihe batangiriye kubaho. Ibyanditswe ntibivuga niba abantu ba mbere barakoreshaga amata n’ibiyakomokaho mu ndyo yabo, ariko kandi n’abantu batarya ibikomoka ku matungo bashobora gukoresha ubwoya bw’intama. Kandi iyo intama ipfuye, uruhu rwayo rukoreshwa mu bintu by’ingirakamaro. Urugero, kugira ngo Yehova yambike Adamu na Eva, yabahaye “imyambaro y’impu.”—Itangiriro 3:21.

Ibyo ari byo byose, bisa n’aho bihuje n’ubwenge gutekereza ko mu mizo ya mbere Kayini na Abeli bafatanyirizaga hamwe. Bombi bakoraga ibintu abandi bo mu muryango bari bakeneye kugira ngo babone icyo kwambara n’ibyokurya bihagije.

[Ifoto yo ku ipaji ya 23]

‘Ingeso [za Kayini] zari mbi, naho iza murumuna we zari nziza’