Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Komeza kugaragaza umuco wo kugira neza

Komeza kugaragaza umuco wo kugira neza

Komeza kugaragaza umuco wo kugira neza

“Imbuto z’umucyo [ni] ingeso nziza zose no gukiranuka n’ukuri.”​—ABEFESO 5:9.

1. Ni gute abantu babarirwa muri za miriyoni ubu barimo bagaragaza ko bemeranya n’ibivugwa muri Zaburi ya 31:20, umurongo wa 19 muri Biblia Yera?

IKINTU cyo gushimirwa cyane kurusha ibindi byose umuntu uwo ari we wese ashobora gukora, ni uguhesha Yehova ikuzo. Muri iki gihe, abantu babarirwa muri za miriyoni barimo barabikora binyuriye mu gusingiza Imana ku bwo kugira neza kwayo. Twebwe Abahamya ba Yehova b’indahemuka, twemeranya tubigiranye umutima wacu wose n’umwanditsi wa Zaburi waririmbye ati “erega kugira neza kwawe ni kwinshi, uko wabikiye abakubaha!”—Zaburi 31:20, umurongo wa 19 muri Biblia Yera.

2, 3. Byagenda bite mu gihe umurimo wacu wo guhindura abantu abigishwa waba utajyanirana n’imyifatire myiza?

2 Gutinya Yehova mu buryo burangwa no kumuramya bidusunikira kumusingiza ku bwo kugira neza kwe. Nanone kandi, bidusunikira ‘gushima [Yehova], kumuhimbaza, no kumenyekanisha icyubahiro cy’ubwami bwe’ (Zaburi 145:10-13). Ni yo mpamvu twifatanya tubigiranye umwete mu murimo wo kubwiriza iby’Ubwami no guhindura abantu abigishwa (Matayo 24:14; 28:19, 20). Birumvikana ko umurimo wacu wo kubwiriza ugomba kujyanirana n’imyifatire myiza. Naho ubundi bitagenze bityo, dushobora gushyira umugayo ku izina ryera rya Yehova.

3 Abantu benshi bihandagaza bavuga ko basenga Imana, ariko ugasanga imyifatire yabo idahuje n’amahame aboneka mu Ijambo ryayo ryahumetswe. Intumwa Pawulo yerekeje ku bantu bamwe batabagaho mu buryo buhuje n’ibyiza bihandagazaga bavuga ko bakora, maze irandika iti “mbese wigisha abandi, ntiwiyigisha? Ko uhana kwiba, nawe ukiba? Ko uvuga ngo ‘ntugasambane,’ nawe usambana? . . . Izina ry’Imana ritukwa mu bapagani ku bwanyu, nk’uko byanditswe.”—Abaroma 2:21, 22, 24.

4. Imyifatire yacu myiza igira izihe ngaruka?

4 Aho gushyira umugayo ku izina rya Yehova, twihatira kurihesha ikuzo binyuriye ku myifatire yacu myiza. Ibyo bigira ingaruka nziza ku bantu batari mu itorero rya Gikristo. Mbere na mbere, bidufasha gucecekesha abaturwanya (1 Petero 2:15). Icy’ingenzi kurushaho, imyifatire yacu myiza irehereza abantu ku muteguro wa Yehova, bikabugururira inzira ituma bamuhesha icyubahiro kandi bakazabona ubuzima bw’iteka.—Ibyakozwe 13:48.

5. Ni ibihe bibazo tugomba gusuzuma ubu?

5 Kubera ko tudatunganye, ni gute twakwirinda kugira imyifatire ishobora gutesha Imana agaciro kandi ikaba yasitaza abashaka ukuri? Mu by’ukuri se, ni gute twagaragaza umuco wo kugira neza mu buryo bugira ingaruka nziza?

Ni Imbuto y’Umucyo

6. Ni iyihe ‘mirimo’ imwe n’imwe “y’ab’umwijima itagira umumaro,” ariko se, ni izihe mbuto zigomba kugaragara mu Bakristo?

6 Twebwe Abakristo biyeguriye Imana, dufite ikintu kidufasha kwirinda “imirimo y’ab’umwijima itagira umumaro.” Muri iyo mirimo hakubiyemo imirimo idahesha Imana icyubahiro, urugero nko kubeshya, kwiba, gutukana, ibiganiro bibi byibanda ku bihereranye n’ibitsina, imyifatire iteye isoni, amashyengo mabi no gusinda (Abefeso 4:25, 28, 31; 5:3, 4, 11, 12, 18). Aho kwirundumurira muri ibyo bintu, ‘[dukomeza] kugenda nk’abana b’umucyo.’ Intumwa Pawulo ivuga ko “imbuto z’umucyo ari ingeso nziza zose no gukiranuka n’ukuri” (Abefeso 5:8, 9). Ku bw’ibyo, kugendera mu mucyo ni byo bituma dushobora gukomeza kugaragaza umuco wo kugira neza. Ariko se, uwo ni umucyo bwoko ki?

7. Ni iki tugomba gukora kugira ngo dukomeze kwera imbuto yo kugira neza?

7 Nubwo tudatunganye, dushobora kugaragaza umuco wo kugira neza niba tugendera mu mucyo wo mu buryo bw’umwuka. Umwanditsi wa Zaburi yaravuze ati “ijambo ryawe ni itabaza ry’ibirenge byanjye, ni umucyo umurikira inzira yanjye” (Zaburi 119:105). Niba twifuza gukomeza kwera “imbuto z’umucyo,” binyuriye mu kugira “ingeso nziza zose,” tugomba kungukirwa buri gihe n’umucyo wose wo mu buryo bw’umwuka tubonera mu Ijambo ry’Imana, ukaba usuzumwa mu buryo bwitondewe mu bitabo by’imfashanyigisho bya Gikristo, kandi ugasobanurwa buri gihe mu materaniro yacu ahereranye no gusenga (Luka 12:42; Abaroma 15:4; Abaheburayo 10:24, 25). Nanone kandi, tugomba kwita mu buryo bwihariye ku rugero n’inyigisho byatanzwe na Yesu Kristo, we “mucyo w’isi” akaba ari na we ‘kurabagirana k’ubwiza bwa [Yehova].’—Yohana 8:12; Abaheburayo 1:1-3.

Ni Imbuto y’Umwuka

8. Kuki dushobora kugaragaza umuco wo kugira neza?

8 Nta gushidikanya ko umucyo wo mu buryo bw’umwuka udufasha kugaragaza umuco wo kugira neza. Byongeye kandi, dushobora kugaragaza uwo muco bitewe n’uko tuyoborwa n’umwuka wera w’Imana, cyangwa imbaraga rukozi zayo. Kugira neza ni kimwe mu bigize “imbuto y’umwuka” (Abagalatiya 5:22, 23, NW ). Nitugandukira ubuyobozi bw’umwuka wera wa Yehova, uzatuma twera imbuto yawo ihebuje yo kugira neza.

9. Ni gute twakora ibihuje n’amagambo ya Yesu yanditswe muri Luka 11:9-13?

9 Icyifuzo cyacu gikomeye cyo gushimisha Yehova twera imbuto y’umwuka yo kugira neza cyagombye kudusunikira gukora ibihuje n’amagambo yavuzwe na Yesu, agira ati “musabe, muzahabwa; mushake, muzabona; mukomange ku rugi, muzakingurirwa: kuko umuntu wese usaba ahabwa; ushatse abona; n’ukomanga, arakingurirwa. Mbese ni nde muri mwe ufite umwana, yamusaba umutsima, akamuha ibuye? Cyangwa ifi, akamuha inzoka? Cyangwa yamusaba igi, akamuha sikorupiyo? None se, ko muzi guha abana banyu ibyiza, kandi muri babi, So wo mu ijuru ntazarushaho rwose guha [u]mwuka [w]era aba[wu]musabye?” (Luka 11:9-13). Nimucyo dukurikize inama ya Yesu binyuriye mu gusenga dusaba umwuka wa Yehova kugira ngo dushobore gukomeza kwera imbuto yawo yo kugira neza.

Komeza ‘Gukora Neza’

10. Ni ibihe bintu bigize umuco wa Yehova wo kugira neza bivugwa mu Kuva 34:6, 7?

10 Dushobora gukomeza ‘gukora neza’ tubikesheje umucyo wo mu buryo bw’umwuka uturuka mu Ijambo ry’Imana kandi tukabifashwamo n’umwuka wera w’Imana (Abaroma 13:3). Tugenda turushaho kumenya byinshi ku bihereranye n’ukuntu dushobora kwigana umuco wa Yehova wo kugira neza, binyuriye ku cyigisho cya Bibiliya cya buri gihe. Igice kibanziriza iki cyasuzumye ibintu bikubiye mu kugira neza kw’Imana byavuzwe mu magambo Mose yabwiwe yanditswe mu Kuva 34:6, 7, aho dusoma ngo “Uwiteka, Uwiteka, Imana y’ibambe n’imbabazi, itinda kurakara, ifite kugira neza kwinshi [“ineza yuje urukundo,” NW ] n’umurava mwinshi; igumanira abantu imbabazi [“ineza yuje urukundo,” NW ] , ikageza ku buzukuruza babo b’ibihe igihumbi, ibababarira gukiranirwa n’ibicumuro n’ibyaha: ntitsindishiriza na hato abo gutsindwa.” Gusuzuma mu buryo bwimbitse kurushaho ibyo bice umuco wa Yehova wo kugira neza ugaragarizwamo, bizadufasha gukomeza ‘gukora neza.’

11. Kumenya ko Yehova agira ibambe kandi akaba arangwa n’imbabazi byagombye kutugiraho izihe ngaruka?

11 Ayo magambo yavuzwe n’Imana atumenyesha ko tugomba kwigana Yehova tuba abantu barangwa n’ibambe hamwe n’imbabazi. Yesu yagize ati “hahirwa abanyambabazi, kuko ari bo bazazigirirwa” (Matayo 5:7; Luka 6:36). Kubera ko tuzi ko Yehova agira imbabazi, dusunikirwa kurangwa n’imbabazi n’ikinyabupfura mu byo tugirira abandi, hakubiyemo n’abo tubwiriza. Ibyo bihuza n’inama yatanzwe na Pawulo igira iti “ijambo ryanyu rifatanye iteka n’ubuntu bw’Imana [“n’imbabazi,” NW ] , risīze umunyu, kugira ngo mumenye uko mukwiriye gusubiza umuntu wese.”—Abakolosayi 4:6.

12. (a) Kubera ko Imana itinda kurakara, ni gute twagombye kugenzereza abandi? (b) Ineza yuje urukundo ya Yehova idusunikira gukora iki?

12 Kubera ko Imana itinda kurakara, icyifuzo cyacu cyo gukomeza ‘gukora neza’ kidusunikira kwihanganira udukosa duto duto dukorwa na bagenzi bacu duhuje ukwizera no kwibanda ku mico yabo myiza (Matayo 7:5; Yakobo 1:19). Ineza yuje urukundo ya Yehova idusunikira kugaragaza urukundo rudahemuka, ndetse no mu mimerere igoranye cyane kurusha iyindi. Ibyo ni byiza cyane rwose!—Imigani 19:22.

13. Ni iki twagombye gukora kugira ngo tugaragaze ko Yehova ‘afite umurava mwinshi’?

13 Kubera ko Data wo mu ijuru ‘afite umurava mwinshi,’ dushyiraho imihati kugira ngo ‘twihe agaciro, nk’abakozi b’Imana bagabura ibyayo, tuvuga ijambo ry’ukuri’ (2 Abakorinto 6:3-7). Mu bintu birindwi Yehova yanga urunuka harimo “ururimi rubeshya” n’ “umugabo w’indarikwa uvuga ibinyoma” (Imigani 6:16-19). Ku bw’ibyo, icyifuzo cyacu cyo gushimisha Imana cyadusunikiye ‘kwiyambura ibinyoma, umuntu wese akavugana ukuri na mugenzi we’ (Abefeso 4:25). Turifuza ko tutazigera na rimwe tunanirwa kugaragaza umuco wo kugira neza muri ubwo buryo bw’ingenzi.

14. Kuki twagombye kuba abantu bababarira?

14 Nanone amagambo Imana yabwiye Mose yagombye kudusunikira kuba abantu bababarira, kubera ko Yehova yiteguye kubabarira (Matayo 6:14, 15). Birumvikana ko Yehova ahana abanyabyaha baticuza. Ku bw’ibyo rero, tugomba gushyigikira amahame arebana n’ingeso nziza mu bihereranye no gutuma itorero rikomeza kurangwa n’isuku yo mu buryo bw’umwuka.—Abalewi 5:1; 1 Abakorinto 5:11, 12; 1 Timoteyo 5:22.

“Mwirinde Cyane”

15, 16. Ni gute inama yatanzwe na Pawulo yanditswe mu Befeso 5:15-19 idufasha gukomeza kugaragaza umuco wo kugira neza?

15 Kugira ngo dukomeze kugaragaza umuco wo kugira neza nubwo dukikijwe n’ibibi, tugomba kuzura umwuka w’Imana kandi tukirinda ku bihereranye n’uko tugenda. Mu buryo buhuje n’ibyo, Pawulo yateye Abakristo bo muri Efeso inkunga igira iti “mwirinde cyane uko mugenda, mutagenda nk’abatagira ubwenge, ahubwo mugende nk’abanyabwenge, mucunguze uburyo umwete, kuko iminsi ari mibi. Nuko ntimukabe abapfu, ahubwo mumenye icyo Umwami wacu ashaka. Kandi ntimugasinde inzoga zirimo ubukubaganyi: ahubwo mwuzure [u]mwuka. Mubwirane zaburi n’indirimbo n’ibihimbano by’[u]mwuka, muririmba mucurangira Umwami wacu mu mitima yanyu” (Abefeso 5:15-19). Iyo nama irakwiriye rwose kuri twe muri iyi minsi iruhije y’imperuka.—2 Timoteyo 3:1.

16 Niba twifuza gukomeza kugaragaza umuco wo kugira neza, tugomba kwirinda cyane, ku buryo tugenda nk’abafite ubwenge buva ku Mana (Yakobo 3:17). Tugomba kwirinda gukora ibyaha bikomeye kandi tugomba kuzura umwuka wera, tukemera kuyoborwa na wo (Abagalatiya 5:19-25). Dushobora gukomeza gukora ibyiza binyuriye mu gushyira mu bikorwa inyigisho z’iby’umwuka duhabwa mu materaniro ya Gikristo no mu makoraniro mato n’amanini. Amagambo Pawulo yandikiye Abefeso ashobora nanone kutwibutsa ko mu materaniro menshi tugira arebana no gusenga, twungukirwa no kuririmba ‘indirimbo z’umwuka’ tubivanye ku mutima—inyinshi muri zo zikaba zibanda ku mico yo mu buryo bw’umwuka, urugero nko kugira neza.

17. Mu gihe Abakristo bafite indwara ikomeye baba bari mu mimerere itabemerera kujya mu materaniro buri gihe, ni iki bashobora kwiringira badashidikanya?

17 Bite se ku bihereranye na bagenzi bacu duhuje ukwizera badashobora kujya mu materaniro ya Gikristo buri gihe bitewe n’indwara ikomeye yababayeho akarande? Bashobora kumva bafite umutima umenetse bitewe n’uko badashobora gusenga Yehova buri gihe bafatanyije mu buryo butaziguye n’abavandimwe na bashiki babo bo mu buryo bw’umwuka. Ariko kandi, bashobora kwiringira badashidikanya ko Yehova azi neza imimerere yabo, ko azatuma bakomeza kugendera mu kuri, akabaha umwuka we wera kandi ko azabafasha gukomeza gukora ibyiza.—Yesaya 57:15.

18. Ni iki kizadufasha kugira imyifatire yo gukora ibyiza?

18 Gukurikiza umuco wo kugira neza bisaba ko twirinda incuti twifatanya na zo kandi tugatera umugongo ‘abadakunda ibyiza’ (2 Timoteyo 3:2-5; 1 Abakorinto 15:33). Gushyira mu bikorwa iyo nama bidufasha kwirinda ‘guteza agahinda umwuka wera w’Imana’ dukora ibintu binyuranye n’ubuyobozi bwawo (Abefeso 4:30). Byongeye kandi, duhabwa ubufasha mu bihereranye no gukora neza igihe tugiranye imishyikirano ya bugufi n’abantu bafite imibereho igaragaza ko bakunda ibyo kugira neza kandi bakaba bayoborwa n’umwuka wera wa Yehova.—Amosi 5:15; Abaroma 8:14; Abagalatiya 5:18.

Kugira Neza Bigira Ingaruka Nziza

19-21. Tanga ingero z’ibintu byabayeho bigaragaza ingaruka zituruka ku kugira neza.

19 Kugendera mu mucyo wo mu buryo bw’umwuka, kugandukira ubuyobozi bw’umwuka w’Imana no kwirinda cyane ku bihereranye n’uko tugenda, bizadufasha kwirinda gukora ibibi bityo ‘[dukomeze] gukora neza.’ Ibyo na byo bishobora gutuma habaho ingaruka nziza. Zirikana ibyabaye kuri Zongezile, umwe mu Bahamya ba Yehova wo muri Afurika y’Epfo. Igihe kimwe ubwo yajyaga ku ishuri ari mu gitondo, yanyarukiye kuri banki kugira ngo arebe uko udufaranga yari yarizigamiye twanganaga. Agapapuro kavuye mu mashini yikoresha ikabwira umuntu umubare w’amafaranga afite kuri konti, kamurengerejeho mu buryo bwo kwibeshya amafaranga akoreshwa muri icyo gihugu 42.000 (akaba ahwanye n’amadolari y’Amanyamerika 6.000). Umuntu ushinzwe umutekano kuri iyo banki hamwe n’abandi, bamuteye inkunga yo kubikuza ayo mafaranga maze akayabitsa mu yindi banki. Umugabo n’umugore bashakanye b’Abahamya yabanaga na bo, ni bo bonyine bamushimiye ko atabikuje ayo mafaranga.

20 Ku munsi w’akazi wakurikiyeho, Zongezile yamenyesheje banki iby’iryo kosa ryari ryakozwe. Byaje kumenyekana ko yari afite inomero ya konti yari ihuje n’iy’umucuruzi w’umukire wari waribeshye akabitsa amafaranga kuri konti itari iye. Kubera ko uwo mucuruzi yatangajwe no kubona Zongezile atarigeze ayakoraho ngo ayakoreshe, yaramubajije ati “uri uwo mu rihe dini?” Zongezile yamusobanuriye ko ari umwe mu Bahamya ba Yehova. Abakozi bo muri banki bamushimiye babigiranye igishyuhirane, baravuga bati “icyaduha abantu bose bakaba inyangamugayo nk’Abahamya ba Yehova.” Mu by’ukuri, kuba inyangamugayo kandi tukagaragaza umuco wo kugira neza mu byo dukora, bishobora gutuma abandi basingiza Yehova.—Abaheburayo 13:18.

21 Ibikorwa birangwa no kugira neza, ntibigomba kuba ibintu bihambaye ngo bikunde bigire ingaruka nziza. Urugero: Umuhamya ukiri muto w’umubwirizabutumwa w’igihe cyose ukorera kuri kimwe mu birwa bya Samoa, yagiye kwa muganga mu ivuriro ry’iwabo. Abantu bari bategereje kubonana na muganga, kandi uwo Muhamya yaje kubona ko umukecuru wari umwicaye iruhande yari arembye cyane. Yakoze ibishoboka byose kugira ngo uwo mukecuru afate umwanya we kugira ngo aze kuvurwa vuba. Hashize igihe runaka, uwo Muhamya yaje guhurira ku isoko n’uwo mukecuru. Uwo mukecuru yaramwibutse kandi yibuka n’ibyiza yamukoreye igihe bari kwa muganga. Uwo mukecuru yaravuze ati “ubu menye ko Abahamya ba Yehova bakunda bagenzi babo by’ukuri.” Nubwo mbere hose atajyaga yitabira ubutumwa bw’Ubwami, ineza yagaragarijwe n’uwo Muhamya yagize ingaruka nziza. Yemeye kuyoborerwa icyigisho cya Bibiliya cyo mu rugo maze atangira kugira ubumenyi bw’Ijambo ry’Imana.

22. Ni ubuhe buryo bumwe bw’ingenzi mu buryo bwihariye bwo gukomeza ‘gukora neza’?

22 Birashoboka cyane rwose ko waba uzi inkuru z’ibyabaye zigaragaza agaciro ko kurangwa no kugira neza. Uburyo bumwe bw’ingenzi mu buryo bwihariye bwo gukomeza ‘gukora neza,’ ni ukwifatanya buri gihe mu gutangaza ubutumwa bwiza bw’Ubwami bw’Imana (Matayo 24:14). Nimucyo dukomeze twifatanye muri uwo murimo w’agaciro tubigiranye umwete, tuzi neza ko ubwo ari uburyo bumwe bwo gukora neza, cyane cyane tugirira neza abawitabira neza. Icy’ingenzi kurushaho, ni uko umurimo wacu n’imyifatire myiza tugira bihesha Yehova ikuzo, we soko y’ibanze yo kugira neza.—Matayo 19:16, 17.

Komeza ‘Kugira Neza’

23. Kuki umurimo wa Gikristo ari umurimo mwiza?

23 Nta gushidikanya, umurimo wacu ni umurimo mwiza. Ushobora kuzatuma tubona agakiza, twebwe n’abandi batega amatwi bakumva ubutumwa bwo muri Bibiliya, bityo bakagendera mu nzira igana mu buzima bw’iteka (Matayo 7:13, 14; 1 Timoteyo 4:16). Ku bw’ibyo rero, mu gihe twaba duhanganye n’ikibazo cyo kugira amahitamo, icyifuzo cyo gukora ibyiza gishobora rwose gutuma twibaza tuti ‘ni gute uyu mwanzuro ngiye gufata uzagira ingaruka ku murimo nkora wo kubwiriza iby’Ubwami? Mbese, ibyo nteganya gukora bihuje n’ubwenge? Mbese, bizamfasha gufasha abandi kwemera “ubutumwa bwiza bw’iteka ryose” maze bakagirana na Yehova Imana imishyikirano ya bugufi’ (Ibyahishuwe 14:6)? Nidufata imyanzuro iteza imbere inyungu z’Ubwami, bizatuma tugira ibyishimo byinshi.—Matayo 6:33; Ibyakozwe 20:35.

24, 25. Ni ubuhe buryo bumwe na bumwe bwo gukora neza mu itorero, kandi se, ni iki dushobora kwiringira tudashidikanya nidukomeza kugira neza?

24 Ntituzigere na rimwe dupfobya ingaruka z’ingirakamaro zituruka ku kugira neza. Dushobora gukomeza kugaragaza uwo muco binyuriye mu gushyigikira itorero rya Gikristo no gukora ibyo dushoboye byose kugira ngo twite ku nyungu zaryo kandi duharanire icyatuma rimererwa neza. Rwose, dukora neza iyo tujya mu materaniro ya Gikristo buri gihe kandi tukayifatanyamo. Kuba duhari ubwabyo bitera inkunga bagenzi bacu duhuje ukwizera, kandi ibisubizo byacu biteguwe neza birabubaka mu buryo bw’umwuka. Nanone kandi, dukora neza iyo dukoresha ubutunzi bwacu kugira ngo dufate neza Inzu y’Ubwami n’igihe tugira uruhare mu kuyitaho mu buryo bukwiriye (2 Abami 22:3-7; 2 Abakorinto 9:6, 7). Koko rero, “tugirire bose neza uko tubonye uburyo, ariko cyane cyane ab’inzu y’abizera.”—Abagalatiya 6:10.

25 Ntidushobora kurondora buri mimerere yose isaba kugaragaza umuco wo kugira neza. Ku bw’ibyo rero, mu gihe twaba duhanganye n’ibibazo bishya by’ingorabahizi, nimucyo tujye dushakira urumuri mu Byanditswe, dusenge Yehova tumusaba ko yaduha umwuka we wera, kandi dukore uko dushoboye kose kugira ngo dukore ibyo ashaka, ni ukuvuga ibyiza bishimwa kandi bitunganye rwose (Abaroma 2:9, 10; 12:2). Dushobora kwiringira tudashidikanya ko Yehova azaduha imigisha myinshi mu gihe dukomeza kugaragaza umuco wo kugira neza.

Ni Gute Wasubiza?

• Ni gute twakora ibyiza cyane kuruta ibindi?

• Kuki kugira neza byitwa ko ari ‘imbuto y’umucyo’?

• Kuki kugira neza byitwa ko ari ‘imbuto y’umwuka’?

• Imyifatire yacu myiza igira izihe ngaruka?

[Ibibazo]

[Ifoto yo ku ipaji ya 17]

Ijambo ry’Imana n’umwuka wayo wera bidufasha kugaragaza umuco wo kugira neza

[Amafoto yo ku ipaji ya 18]

Kugaragaza umuco wo kugira neza bigira ingaruka nziza