‘Kubwiriza ijambo’ bigarurira abantu ubuyanja
“Nimuze munsange, ndabaruhura”
‘Kubwiriza ijambo’ bigarurira abantu ubuyanja
YARI umuntu utunganye wari waroherejwe mu butumwa bukomeye cyane. Yari afite uburyo bwo kwigisha bwagiraga ingaruka nziza cyane, ku buryo ‘abantu batangazwaga no kwigisha kwe’ (Matayo 7:28). Nanone kandi, yari umubwiriza utaruha. Igihe cye, imbaraga ze hamwe n’ubutunzi bwe, byose yabikoreshaga kugira ngo mbere na mbere abwirize iby’Ubwami bw’Imana. Koko rero, Yesu Kristo yagenze igihugu yavukiyemo mu buryo busesuye, agenda ari umubwiriza n’umwigisha utagereranywa.—Matayo 9:35.
Ubutumwa bwihutirwaga Yesu yari yarajemo, bwari ubwo kubwiriza “ubutumwa bwiza bw’ubwami” mu bantu bo mu gihe cye no gutoza abigishwa be kugira ngo bazakomeze uwo murimo mu rwego rw’isi yose (Matayo 4:23; 24:14; 28:19, 20). Mbese, inshingano iremereye yari ikubiye muri uwo murimo wo kubwiriza, kuba warihutirwaga hamwe n’ukuntu wari gukorwa mu buryo bwagutse, byari gutuma abigishwa ba Yesu badatunganye kandi bari bafite ubushobozi bufite aho bugarukira bumva bashenguwe?
Oya rwose! Yesu amaze kubwira abigishwa be ko bagombaga gusenga “Nyir’ibisarurwa,” ari we Yehova Imana, bamusaba abandi bakozi benshi, yabatumye kwigisha abantu (Matayo 9:38; 10:1). Hanyuma, yabijeje ko inshingano yo kuba umwigishwa we—hakubiyemo n’itegeko ryo kubwiriza—yari gutuma bumva baruhutse kandi baguwe neza by’ukuri. Yesu yagize ati “nimuze munsange, ndabaruhura.”—Matayo 11:28.
Isoko y’Ibyishimo
Mbega ukuntu iryo tumira rigaragaza impuhwe, ryuje urukundo kandi rikaba rirangwa n’ubugwaneza! Rigaragaza ukuntu Yesu yita by’ukuri ku bigishwa be. Mu gihe abigishwa be basohoza inshingano yabo yo kubwiriza “ubutumwa bwiza” bw’Ubwami bw’Imana, bumva bagaruriwe ubuyanja. Ibyo bituma bagira ibyishimo nyakuri kandi bakanyurwa.—Yohana 4:36.
Kera cyane mbere y’uko Yesu aza ku isi, Ibyanditswe byari byaratsindagirije ko ibyishimo bigomba kuba kimwe mu biranga umurimo wera abantu bakorera Imana. Ibyo byagaragajwe neza igihe umwanditsi wa Zaburi yaririmbaga ati “mwa bari mu isi yose mwe, muvugirize Uwiteka impundu. Mukorere Uwiteka munezerewe: muze mu maso ye muririmba” (Zaburi 100:1, 2). Muri iki gihe, abantu bo mu mahanga yose bishimira Yehova, kandi amagambo bavuga yo kumusingiza agereranywa n’ijwi ryo kunesha rirangururwa n’ingabo zatsinze. Abantu biyeguriye Imana by’ukuri, baza mu maso yayo ‘baririmba.’ Kandi ibyo birakwiriye koko, kubera ko Yehova ari “Imana igira ibyishimo,” yifuza ko n’abagaragu bayo babonera ibyishimo mu gusohoza inshingano irebana no kuyiyegurira kwabo.—1 Timoteyo 1:11, NW.
Abakozi Bagaruriwe Ubuyanja
Bishoboka bite ko gukorana umwete mu murimo wo kubwiriza bidatuma tugwa agacuho, ahubwo ko mu by’ukuri bitugarurira ubuyanja? Koko rero, Yesu we yabonaga ko gukora umurimo wa Yehova byari nko kurya ibyokurya bimutera imbaraga. Yagize ati “ibyokurya byanjye ni ugukora ibyo uwantumye ashaka no kurangiza umurimo we.”—Yohana 4:34.
Mu buryo nk’ubwo muri iki gihe, ababwiriza b’Abakristo bakorana umwete babona ibyishimo mu gihe ‘babwiriza ijambo’ (2 Timoteyo 4:2). Uwitwa Connie, akaba ari Umukristokazi w’ijigija umara amasaha asaga 70 buri kwezi mu murimo wo kubwiriza, yagize ati “iyo mvuye mu murimo, numva nyuzwe kandi nkumva nguwe neza, kabone nubwo nimugoroba naba naniwe.”
Bite se iyo ubutumwa bw’Ubwami butakiriwe neza? Connie akomeza agira ati “uko abantu babyitabira kose, nta na rimwe nigera nicuza icyatumye nifatanya mu murimo wo kubwiriza. Uretse no kuba nzi ko nkora ibishimisha Yehova, mbona ko kubwira abandi ibyerekeye ukuri ari ibintu bishimishije, kubera ko mu gihe mbigenza ntyo, ibyiringiro bihebuje byo muri
Bibiliya birushaho gushimangirwa mu mutima wanjye.”Abandi babona ko gufasha abantu kugira ubumenyi nyakuri ku byerekeye Imana bituma ubuzima bwabo bugira ireme. Meloney, akaba ari umukobwa buri gihe umara amasaha asaga 50 buri kwezi mu murimo wo kubwiriza, yagize ati “umurimo wo kubwiriza ungarurira ubuyanja bitewe n’uko utuma imibereho yanjye igira aho yerekera ikagira n’intego. Mu gihe nifatanya mu murimo wo kubwiriza, ibibazo byanjye bwite hamwe n’ingorane zanjye za buri munsi biragabanuka.”
Millicent, akaba ari undi mubwiriza w’umunyamwete mu Bahamya ba Yehova, yagize ati “umurimo wo kubwiriza utuma umunsi wose mba namaze mbwira abandi ibyerekeye imigambi Imana ifitiye abantu, mbasobanurira n’ukuntu isi izongera guhinduka Paradizo, umbera uw’agaciro. Utuma buri munsi numva ko Yehova ariho koko, ugatuma ngira amahoro, kandi ugatuma numva mfite ibyishimo byo mu mutima ntashobora kubona binyuriye ku bundi buryo.”
Abawitabira Bagarurirwa Ubuyanja
Nta gushidikanya ko ababwiriza b’Ubwami bagarurirwa ubuyanja n’umurimo wa Gikristo; kandi abitabira ubwo butumwa butanga ubuzima burabahumuriza. Nubwo umwarimukazi umwe wo muri Porutugali yari yararezwe n’ababikira n’abapadiri, yumvaga idini rye ritaramuhaye ibyo yari akeneye byose mu buryo bw’umwuka. Ntiyari yarigeze abona ibisubizo by’ibibazo yibazaga bishingiye kuri Bibiliya. Icyigisho cya Bibiliya yayoborerwaga buri gihe n’umwe mu Bahamya ba Yehova, cyatumye agenda arushaho kugira ubumenyi bwimbitse ku Byanditswe. Uwo mwarimukazi yarishimye cyane! Yagize ati “buri wa Gatatu nabaga ntegerezanyije amatsiko icyigisho cyanjye, mu gihe ibibazo byanjye byagendaga bisubizwa kimwe kimwe kandi ngahabwa ibihamya bifatika bishingiye kuri Bibiliya.” Ubu, uwo mugore ni umugaragu wiyeguriye Yehova, kandi na we arimo aragarurira abandi ubuyanja abagezaho ukuri kwa Bibiliya.
Birigaragaza rero ko Abahamya ba Yehova batabona ko umurimo bakora wo kubwiriza ubashengura bitewe n’uko ukomeye cyangwa ko ugomba gukorwa mu ifasi yagutse y’isi yose. Nta n’ubwo bacibwa intege n’uko hari abatitabira ubutumwa bwabo. Bihatira gusohoza inshingano yabo yo kubwiriza iby’Ubwami babigiranye imbaraga zabo zose. Bageza ubutumwa bwiza ku bantu aho bashobora kuboneka hose—aho amakamyo ahagarara muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika (ifoto ya 1), ku kibuga cy’indege cyo muri Koreya (iya 2), mu misozi ya Andes (iya 3), cyangwa ku isoko ry’i Londres (ifoto ya 4). Abigishwa ba Yesu bo muri iki gihe bishimira gusohoza umurimo wabo uhesha ingororano ku isi hose. Kandi nk’uko yabibasezeranyije, yarabaruhuye, hanyuma abakoresha mu kuruhura abandi benshi.—Ibyahishuwe 22:17.