Mbese, wiringira Imana iriho koko?
Mbese, wiringira Imana iriho koko?
Ikipi y’abagenzi batumwe n’Inzu Ndangamurage yo muri Amerika yitwa American Museum of Natural History yahagurutse igiye gukora ubushakashatsi ku gihugu cyo muri Arctique, aho umugabo wagendaga agamije kumenya isi witwaga Robert E. Peary yari yaravuze ko yabonye mu myaka igera kuri irindwi mbere y’aho, mu mwaka wa 1906.
IGIHE Peary yari kuri Cape Colgate mu karere kari kure cyane kurusha utundi mu majyaruguru y’uburengerazuba bw’Amerika y’Amajyaruguru, yari yarabonye ibintu byasaga n’aho ari impinga z’imisozi yera mu gihugu cyari cyitaruye ibindi. Icyo gihugu yacyise Crocker Land, acyitirira umwe mu bamuteraga inkunga y’amafaranga. Mbega ukuntu abari bagize iyo kipi yari igiye gukora ubushakashatsi bagomba kuba barishimye cyane ubwo babonaga ibintu bisa n’akarere kari imbere yabo kagizwe n’imisozi, ibibaya n’impinga z’imisozi ziriho urubura! Ariko kandi, bidatinze bamenye ko nta kindi barebaga uretse ishusho ya Arctique gusa. Iyo shusho iterwa n’urumuri rwo mu kirere yari yarashutse Peary, none dore n’abandi bari barakoresheje igihe cyabo, imbaraga zabo n’amafaranga yabo bakora ubushakashatsi ku kintu kitabaho.
Muri iki gihe, abantu benshi usanga bariyeguriye imana batekereza ko ziriho koko, bakaziha n’igihe cyabo. Mu gihe cy’intumwa za Yesu, imana zimwe na zimwe, urugero nka Herume na Zewu, zarasengwaga (Ibyakozwe 14:11, 12). Muri iki gihe, hari imana zibarirwa muri za miriyoni zisengwa n’abo mu idini rya Shinto, iry’Abahindu n’andi madini menshi yo mu isi. Koko rero, Bibiliya igira iti “hariho imana nyinshi n’abami benshi” (1 Abakorinto 8:5, 6). Mbese, izo mana zose zaba zibaho koko?
Imana ‘Zitabasha Gukiza’
Urugero, reka turebe ibyo gukoresha ibishushanyo mu gusenga. Ku bantu babyiringira cyangwa babyifashisha mu gusenga, ibishushanyo bisengwa bisa n’aho ari abacunguzi bafite ububasha ndengakamere bashobora kugororera abantu cyangwa kubakiza akaga. Ariko se koko, bishobora kubakiza? Ku birebana n’ibyo bintu, umwanditsi wa Zaburi yaririmbye agira ati “ibishushanyo abanyamahanga basenga ni ifeza n’izahabu, umurimo w’intoki z’abantu. Bifite akanwa, ntibivuga; bifite amaso, ntibirora; bifite amatwi, ntibyumva; kandi nta mwuka uri mu Zaburi 135:15-17; Yesaya 45:20.
kanwa kabyo.” Koko rero, ni imana ‘zitabasha gukiza.’—Ni iby’ukuri ko abakora ibigirwamana bashobora kuvuga ko ibyo bakoze n’amaboko yabo bifite ubuzima n’ububasha. Kandi abasenga ibigirwamana ni byo biringira. Umuhanuzi Yesaya yagize ati ‘baheka [ikigirwamana] ku bitugu, bakakijyana bakagishinga mu kibanza cyacyo, kigahagarara.’ Yongeyeho ati “aho bagishinze aho, ntikizahishingura; nubwo umuntu agitakira, ntikibasha kumusubiza, cyangwa ngo kimukize ibyago agize” (Yesaya 46:7). Icy’ukuri cyo, ni uko ikigirwamana gikomeza kuba aho nta buzima, uko abacyiringira baba bacyiringira mu buryo bukomeye bate. Ibyo bishushanyo bibajwe n’ibishushanyo biyagijwe, ni “ibigirwamana bitavuga.”—Habakuki 2:18.
Gufata abantu b’ibirangirire mu myidagaduro, mu mikino, gahunda za gipolitiki n’abayobozi bamwe na bamwe b’amadini bakabahindura nk’ibigirwamana, bakabasenga cyangwa bakabaramya, na byo ni ibintu byogeye muri iki gihe. Byongeye kandi, hari abantu benshi bagize amafaranga imana yabo. Muri ibyo byose, ibyo bigirwamana bihabwa imico bidafite. Ntibiha ababyiringira ibyo baba babyitezeho, kandi ntibishobora no kubibaha. Urugero, ubutunzi bushobora gusa n’aho bushobora gukemura ibibazo byinshi, ariko ubushobozi bw’ubutunzi burashukana. (Mariko 4:19, gereranya na NW.) Umushakashatsi umwe yarabajije ati “twasobanura dute ikintu cyifuzwa cyane n’abantu benshi cyane, kandi batekereza ko gishobora gukemura ibibazo byose, ariko bamara kukibona kikagira ingaruka nyinshi zinyuranye, kigatuma bamwe bamanjirwa abandi bagahahamuka?” Ni koko, kwiruka inyuma y’ubutunzi bishobora gusaba ko umuntu yirengagiza ibintu bifite agaciro nyakuri, urugero nk’ubuzima buzira umuze, imibereho yo mu muryango irangwa no kunyurwa, incuti nyancuti cyangwa kugirana n’Umuremyi imishyikirano y’agaciro. Ibyo yita imana ye, bigera aho bikagaragara ko ari ‘ibitagira umumaro by’ibinyoma’!—Yona 2:9, umurongo wa 8 muri Biblia Yera.
‘Ntihagize Ubasubiza’
Gufata ikintu kitabaho ukavuga ko kibaho ni ubupfu. Abasengaga imana yitwaga Baali mu gihe cy’umuhanuzi Eliya babimenye babanje gukubitika. Bemeraga bakomeje ko Baali yari ifite ubushobozi bwatuma umuriro umanuka uvuye mu ijuru ugakongora itungo ryatambwe. Mu by’ukuri, bakomeje ‘gutakambira izina rya Baali, uhereye mu gitondo ukageza ku manywa y’ihangu, bavuga bati “nyamuna Baali, twumvire.” ’ Mbese, Baali yari ifite amatwi yashoboraga kumva n’umunwa washoboraga kuvuga? Iyo nkuru ikomeza igira iti “ntihagira ijwi ryumvikana cyangwa usubiza n’umwe.” Koko rero, ‘nta n’umwe wabitayeho’ (1 Abami 18:26, 29). Baali ntiyabagaho, nta buzima yari ifite cyangwa ngo ibe yagira icyo ikora.
Mbega ukuntu ari iby’ingenzi ko tumenya Imana iriho koko kandi akaba ari yo tuyoboka! Ariko se, iyo Mana ni iyihe? Kandi se, ni mu buhe buryo twakungukirwa no kuyiringira?
[Amafoto yo ku ipaji ya 3]
Mugenzi wa Peary witwaga Egingwah areba iyo gihera kugira ngo arebe ko yahabona ubutaka
Robert E. Peary
[Aho amafoto yavuye]
Egingwah: Ifoto yavuye mu gitabo cyitwa The North Pole: Its Discovery in 1909 Under the Auspices of the Peary Arctic Club, 1910; cyanditswe na Robert E. Peary: NOAA
[Amafoto yo ku ipaji ya 4]
Hari benshi bamanjirwa bitewe n’ibintu byagizwe imana muri iyi si