Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ibibazo by’abasomyi

Ibibazo by’abasomyi

Ibibazo by’abasomyi

Ni mu rugero rungana iki muri iki gihe Abakristo bashobora gukurikiza Amategeko ya Mose abuzanya ishyingiranwa hagati y’abantu bafitanye isano?

Amategeko Yehova yahaye ishyanga rya Isirayeli nta bintu byinshi avuga ku bihereranye n’imihango y’ishyingiranwa n’uburyo itegurwa. Ariko kandi, agaragaza igihe ishyingiranwa iri n’iri riba ritemewe hagati y’abantu bafitanye isano runaka. Urugero, mu Balewi 18:6-20, tuhasanga urutonde rw’ishyingiranwa ritemewe hagati y’abantu bafitanye amasano runaka, hakubiyemo na “mwene wabo wa bugufi.” Iyo mirongo ibivuga mu buryo burambuye bihagije, igaragaza abantu bafitanye isano ryo mu buryo bw’umubiri batagomba kugirana imibonano mpuzabitsina. Birumvikana ariko ko Abakristo badatwarwa n’Amategeko ya Mose cyangwa ngo babe bahatirwa gukurikiza ibyo abategeka (Abefeso 2:15; Abakolosayi 2:14). Nubwo bimeze bityo ariko, ibyo ntibivuga ko Abakristo bashobora rwose kwirengagiza ibintu bivugwamo igihe bahitamo abo bashyingiranwa na bo. Hari impamvu nyinshi zigaragaza igituma bigomba kugenda bityo.

Mbere na mbere, hari amategeko y’igihugu agenga ibihereranye n’ishyingiranwa hagati y’abantu bafitanye isano rya bugufi, kandi mu buryo bw’ibanze Abakristo bakaba bategetswe kumvira amategeko yo mu gihugu babamo (Matayo 22:21; Abaroma 13:1). Birumvikana ko ayo mategeko agiye atandukana bitewe n’agace umuntu abamo. Amenshi mu mategeko yo muri iki gihe avuga ibihereranye n’ibyo, aba ashingiye mbere na mbere ku bihereranye n’ingirabuzima fatizo zigenga iby’iyororoka. Birazwi neza ko ishyingiranwa ry’abantu bafitanye isano rya bugufi ryo mu buryo bw’umubiri rishobora rwose guteza uwo ari we wese mu rubyaro rwabo akaga, wenda nk’inenge runaka cyangwa indwara zikomoka ku ngirabuzimafatizo zigenga iby’iyororoka. Ku bw’iyo mpamvu no kubera ko Abakristo ‘bagandukira abatware babatwara,’ Abakristo bashaka gushyingiranwa bagomba gukurikiza amategeko yo mu karere k’iwabo ahereranye n’ishyingirwa.

Hanyuma, hari ibintu biba byemewe n’ibiba bitemewe hakurikijwe aho umuntu aba. Hafi buri muco ufite amategeko n’imigenzo bibuzanya ishyingiranwa hagati y’abantu bafitanye isano rya bugufi rishingiye ku maraso, kuko akenshi iryo shyingiranwa ribonwa ko ari amahano, kandi ku bw’ibyo rikaba ari ikizira. Nubwo ibyo kubuzanya ishyingiranwa hagati y’abantu bafitanye amasano yihariye bishobora kuba bitandukanye cyane bitewe n’imico inyuranye, igitabo The Encyclopædia Britannica kigira kiti “muri rusange, iyo abantu babiri bafitanye isano rya bugufi cyane, usanga amategeko ashingiye ku muco aziririza iby’uko bagirana imibonano mpuzabitsina arushaho kuremera cyangwa gukara.” Bityo rero, ndetse n’iyo nta mahano yaba akozwe, Abakristo ntibaba bifuza kwirengagiza nkana imigenzo yashyizweho cyangwa uburyo bwemewe bwo kwiyumvisha ibintu mu gace aka n’aka, kugira ngo badashyira ikizinga ku itorero rya Gikristo cyangwa ku izina ry’Imana.—2 Abakorinto 6:3.

Ntitugomba kwirengagiza umutimanama twahawe n’Imana. Abantu bose bavukana ubushobozi bwo kumenya igikwiriye n’ikidakwiriye, icyiza n’ikibi (Abaroma 2:15). Umutimanama wabo ubabwira ikintu gisanzwe kandi cyiza hamwe n’ikintu kidasanzwe kandi gishobora kwangiza, keretse gusa ubaye waragoretswe cyangwa ukinangira bitewe n’ibikorwa by’akahebwe. Yehova yerekeje kuri ibyo igihe yahaga Abisirayeli amategeko abuzanya ishyingiranwa hagati y’abantu bafitanye isano rya bugufi ryo mu buryo bw’umubiri. Dusoma ngo “ntimugakore nk’iby’abo mu gihugu cya Egiputa bajya bakora, abo mwahoze mutuyemo, kandi ntimuzakore nk’iby’abo mu gihugu cy’i Kanāni bajya bakora aho mbajyana, kandi ntimuzakurikize amategeko yabo” (Abalewi 18:3). Abakristo baha agaciro cyane umutimanama wabo watojwe na Bibiliya kandi ntibareka ngo wangizwe n’uburyo bukocamye amahanga abonamo icyiza n’ikibi.—Abefeso 4:17-19.

None se, ni uwuhe mwanzuro dushobora gufata? Nubwo Abakristo badatwarwa n’Amategeko ya Mose, umutimanama wabo ubabwira weruye ko ishyingiranwa hagati y’abantu bafitanye isano rya bugufi ryo mu buryo bw’umubiri—wenda nk’umukobwa na se, umwana na nyina cyangwa umuvandimwe na mushiki we—ritemewe na mba mu Bakristo. * Uko amasano ashingiye ku maraso agenda yaguka, Abakristo bazirikana ko hari amategeko agenga ishyingiranwa ryemewe, kandi ko hari amahame yemewe na rubanda no mu rwego rw’umuco. Ayo mategeko agomba kwitabwaho cyane kugira ngo duhuze n’itegeko rishingiye ku Byanditswe rigira riti “kurongorana kubahwe na bose.”—Abaheburayo 13:4.

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

^ par. 7 Niba wifuza ibisobanuro birambuye kuri iyo ngingo, reba ingingo ifite umutwe uvuga ngo “Ishyingiranwa Hagati y’Abantu Bafitanye Isano—Ni Gute Abakristo Bagombye Kuribona?” mu Munara w’Umurinzi wo ku itariki ya 15 Kamena 1978, ku ipaji ya 25-26.—Mu Gifaransa.