Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Kugira isuku mu by’ukuri bisobanura iki?

Kugira isuku mu by’ukuri bisobanura iki?

Kugira isuku mu by’ukuri bisobanura iki?

ABAMISIYONARI bo mu kinyejana cya 18 n’icya 19 babwirije icyo umuntu yakwita “ihame ryo kugira isuku,” bitewe n’umwanda ukabije warangwaga mu Burayi no muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika muri icyo gihe. Iryo hame ryavugaga ko kugira umwanda bihwanye no gukora icyaha, mu gihe kugira isuku byo byavugwagaho ko bituma umuntu arushaho kwegera Imana. Birashoboka ko ibyo ari byo byatumye imvugo igira iti “kugira isuku ni mugenzi wo kubaha Imana,” yamamara mu bantu benshi.

Icyo gitekerezo ni cyo idini ryitwa Armée du Salut, ryashinzwe na William na Catherine Booth ryagenderagaho. Dukurikije uko igitabo cyitwa Health and Medicine in the Evangelical Tradition kibivuga, amwe mu magambo abayoboke ba mbere b’iryo dini bakundaga kuririmba, yagiraga ati “isabune, isupu n’agakiza.” Hanyuma, igihe Louis Pasteur hamwe n’abandi bagaragazaga mu buryo budashidikanywaho isano riri hagati y’indwara na za mikorobe, byatumye abantu barushaho gukorana umwete muri gahunda zo kwita ku buzima bw’abaturage.

Zimwe mu ngamba zahise zifatwa zari zikubiyemo kudasaba abagabo mu rukiko gushyira umunwa kuri Bibiliya no gukuraho ibyo gusangirira ku gikombe kimwe mu mashuri n’aho gari ya moshi zahagararaga. Hashyizweho imihati kugira ngo inkongoro imwe rusange banyweragaho mu misa isimbuzwe udukombe dutandukanye. Ni koko, abo bantu batangiye gushishikariza abandi iby’isuku basa n’aho bagize ingaruka nziza zitangaje mu guhindura imyifatire abantu bari bafite ku birebana n’isuku. Byatumye abantu bahindura imyifatire yabo cyane, ku buryo ingaruka byagize umwanditsi yazise ko ari “ugushishikarira ibyo kugira isuku.”

Uko bigaragara ariko, uko ‘gushishikarira ibyo kugira isuku’ byari ibya nyirarureshwa. Ntibyateye kabiri, abacuruzi bazi gushaka ifaranga bafata isabune yari isanzwe mu mibereho ya buri munsi, bayihindura ikintu gikoreshwa mu kwirimbisha. Abahanga mu kwamamaza ibicuruzwa batumye abaguzi batekereza ko gukoresha ibikoresho by’isuku bimwe na bimwe byari gutuma ubikoresha agira urwego rw’imibereho rwari gutuma abandi bamwifuza ariko ntibamushyikire. Televiziyo iracyakomeza guteza imbere ibyo bitekerezo by’inzozi. Abantu bakize kandi bafite igikundiro bagaragara mu matangazo yo kwamamaza na porogaramu za televiziyo na radiyo, nta wukunze kubabona basukura inzu, bakubura imbuga, bayora imyanda cyangwa basukura aho injangwe yabo cyangwa imbwa yabo yaneye.

Nanone kandi, hari bamwe batekereza ko kujya ku kazi bituma babona ikibatunga, mu gihe uturimo two mu rugo n’utundi turimo tw’isuku nta mafaranga bibazanira. None se ko nta mafaranga babivanamo, kuki bakwirirwa bita ku isuku y’aho batuye? Ingaruka imwe ibyo byagize, yabaye iy’uko abantu bamwe na bamwe muri iki gihe batekereza ko kugira isuku bishaka kuvuga isuku y’umubiri gusa.

Uko Imana Ibona Ibyerekeranye no Kugira Isuku

Nta gushidikanya ko iyo mihati yashyizweho mbere yo kwigisha abantu ibyo kugira isuku yagize uruhare mu gutuma abantu barushaho kugira imibereho myiza. Kandi ibyo birakwiriye, bitewe n’uko kugira isuku ari umuco uranga Imana irangwa no kwera kandi itanduye, Yehova, akaba ari na yo ukomokaho. Iratwigisha kugira ngo twungukirwe no kuba abantu bera kandi bagira isuku mu nzira zacu zose.—Yesaya 48:17; 1 Petero 1:15.

Yehova Imana ni intangarugero mu birebana n’ibyo. Kugira isuku, kimwe n’indi mico ye itagaragara, bigaragara neza iyo urebye ibyo Imana yaremye (Abaroma 1:20). Twibonera neza ko ibyaremwe bitigera bihumanya ibidukikije mu buryo burambye. Isi yacu, kimwe n’ibintu byose biyiriho, ifite gahunda ihambaye yo kwisukura, kandi yagenewe kuba ahantu ho gutura hasukuye kandi hari ubuzima bwiza. Ibintu nk’ibyo bisukuye nta handi byaturuka uretse ku Muremyi wita ku byo kugira isuku. Ku bw’ibyo, dushobora kuvuga ko abasenga Imana bagombye kugira isuku mu bice byose by’imibereho yabo.

Uburyo Bune bwo Kugaragaza Isuku

Bibiliya igaragaza uburyo bune abasenga Imana bagomba kwihatira kugaragazamo isuku. Nimucyo dusuzume buri buryo muri ubwo.

Mu buryo bw’umwuka. Ibyo bishobora gufatwa ko ari bwo buryo bwo kugira isuku bw’ingenzi cyane kuruta ubundi bwose, kubera ko bufitanye isano n’ibyiringiro by’umuntu byo kuzabona ubuzima bw’iteka. Ariko kandi, akenshi usanga ari bwo buryo bwo kugaragaza isuku bukunze kwirengagizwa. Muri make, kugira isuku mu buryo bw’umwuka bisobanura ko umuntu atigera arengera umupaka Imana yashyizeho utandukanya ugusenga k’ukuri n’ukw’ikinyoma, kubera ko Imana ibona ko uburyo ubwo ari bwo bwose bwo gusenga kw’ikinyoma bwanduye. Intumwa Pawulo yaranditse iti “muve hagati ya ba bandi, mwitandukanye, ni ko Uwiteka avuga, kandi ntimugakore ku kintu gihumānye; nanjye nzabākīra” (2 Abakorinto 6:17). Umwigishwa Yakobo na we yagize icyo avuga kuri iyo ngingo mu buryo busobanutse neza cyane agira ati “idini ritunganye kandi ritanduye imbere y’Imana Data wa twese ni iri: ... kwirinda kutanduzwa n’iby’isi.”—Yakobo 1:27.

Imana yagaragaje neza ko itemera ibyo kuvanga ugusenga kw’ikinyoma no gusenga k’ukuri. Akenshi usanga gusenga kw’ikinyoma kuba gukubiyemo ibikorwa byanduye hamwe n’ibigirwamana byo kwangwa urunuka (Yeremiya 32:35). Ku bw’ibyo, Abakristo b’ukuri baterwa inkunga yo kwirinda kwifatanya mu gusenga kwanduye mu buryo ubwo ari bwo bwose.—1 Abakorinto 10:20, 21; Ibyahishuwe 18:4.

Mu by’umuco. Aha na ho, Imana ishyira itandukaniro rigaragara neza hagati y’ibintu byanduye n’ibitanduye. Muri rusange, abari mu isi babaye nk’uko bisobanurwa mu Befeso 4:17-19, hagira hati ‘ubwenge bwabo buri mu mwijima, kandi batandukanyijwe n’ubugingo buva ku Mana. Kandi babaye ibiti biha ubusambanyi bwinshi, gukora iby’isoni nke byose bifatanyije no kwifuza.’ Bene iyo mitekerereze y’ubwiyandarike yigaragaza mu buryo bwinshi, ubugaragara n’ubufifitse, bityo Abakristo bagomba kuba maso.

Abakunda Imana bazi ko uburaya, kuryamana kw’abahuje ibitsina, kuryamana mbere yo gushyingiranwa hamwe na porunogarafiya, ari ukurenga ku mahame ya Yehova arebana no kuba abantu batanduye mu by’umuco. Ariko kandi, uburyo ibyo bikorwa byigaragarizamo ubusanga ahantu hose mu myidagaduro no mu mideri y’imyambarire byo muri iyi si. Ku bw’ibyo, Abakristo bagomba kuba maso bakirinda ibyo bintu. Iyo umuntu yambaye utwenda tugufi cyane, twerekana uko umubiri uteye mu gihe cy’amateraniro ya Gikristo cyangwa mu materaniro mbonezamubano, bituma umubiri w’uwo muntu witabwaho bitari ngombwa, kandi biba bigaragaza ko icyo gihe atabaye indakemwa mu by’umuco. Uretse no kuba bizana imitekerereze yanduye y’isi mu muryango wa Gikristo, bene iyo myambarire ishobora gutuma abandi bagira ibitekerezo byanduye. Aho ni ho Abakristo bagomba gushyiraho imihati kugira ngo bagaragaze ko bafite “ubwenge buva mu ijuru.”—Yakobo 3:17.

Mu bwenge. Ahantu umuntu abika amabanga yimbitse mu bwenge bwe ntihagomba kuba indiri y’ibitekerezo byanduye. Yesu yatanze umuburo w’uko tugomba kwirinda ibitekerezo byanduye igihe yagiraga ati “umuntu wese ureba umugore akamwifuza, aba amaze gusambana na we mu mutima we” (Matayo 5:28; Mariko 7:20-23). Ayo magambo anerekeza rwose ku birebana no kureba amafoto na filimi bya porunogarafiya, gusoma inkuru zivuga ibyerekeranye n’ibikorwa by’ubusambanyi bw’akahebwe no kumva indirimbo zirimo amagambo y’urukozasoni. Ku bw’ibyo, Abakristo bagomba kwirinda kwiyandurisha ibitekerezo byanduye bishobora gutuma umuntu agira imvugo n’ibikorwa byanduye, bitarangwa no kwera.—Matayo 12:34; 15:18.

Ku mubiri. Muri Bibiliya, kuba uwera no kugira isuku ku mubiri bifitanye isano rya bugufi. Urugero, Pawulo yaranditse ati “bakundwa, ubwo dufite ibyo byasezeranijwe, twiyezeho imyanda yose y’umubiri n’umutima, tugende twiyejesha rwose kubaha Imana” (2 Abakorinto 7:1). Ku bw’ibyo, Abakristo b’ukuri bagomba kwihatira gutuma imibiri yabo, ingo zabo n’aho batuye hakomeza kurangwa n’isuku kandi hari gahunda, uko imimerere barimo ibibemerera kose. Ndetse n’ahantu amazi yo koza ibintu no kwiyuhagira aba ari ingume, Abakristo bagomba kugerageza gukora uko bashoboye kose kugira ngo bakomeze kurangwa n’isuku kandi bagaragare neza.

Kugira isuku ku mubiri bigomba nanone gutuma umuntu azibukira gukoresha itabi mu buryo ubwo ari bwo bwose, akazibukira ibyo gusabikwa n’inzoga cyangwa ibiyobyabwenge by’uburyo ubwo ari bwo bwose, ibyo bintu bikaba byanduza umubiri kandi bikawangiza. Umushumba uvugwa mu Ndirimbo ya Salomo yishimiye impumuro y’imyambaro y’umukobwa w’umushulami (Indirimbo 4:11). Kwita ku isuku y’umubiri wacu ni ikintu cyuje urukundo dushobora gukora, kubera ko tutifuza kunukira abo turi kumwe. Imibavu ishobora kuba myiza, ariko ntisimbura ibyo gukaraba buri gihe no kwambara imyenda isukuye.

Dukomeze Kubona Ibintu mu Buryo Bushyize mu Gaciro

Ku byerekeranye n’isuku y’umubiri, abantu bashobora gukabya. Ku ruhande rumwe, gukabya kwibanda ku byo kugira isuku bishobora kutuvutsa ibyishimo dukesha kuba turiho. Nanone kandi, bishobora gutuma dutakaza igihe kinini cy’agaciro. Ku rundi ruhande, amazu yanduye kandi yangiritse ashobora gutwara amafaranga menshi kugira ngo asanwe. Muri iyo mimerere yombi, hari ukuntu umuntu yabyitwaramo mu buryo burangwa no gushyira mu gaciro kandi bw’ingirakamaro kugira ngo mu rugo rwacu hakomeze kugira isuku kandi hagaragare neza.

Komeza kugira inzu itarimo akaduruvayo. Gusukura inzu cyangwa ibyumba birimo akajagari biragora, kandi umwanda ushobora kutagaragara mu buryo bworoshye ahantu nk’aho ibintu biba byandagaye. Amazu aciriritse, atarimo akajagari, atwara igihe gito mu kuyasukura. Muri Bibiliya tugirwa inama yumvikana neza yo koroshya ubuzima, inama igira iti ‘ubwo dufite ibyokurya n’imyambaro biduhagije, tunyurwe na byo.’—1 Timoteyo 6:8.

Ikomeze kugira gahunda. Gusukura inzu ni inshingano ireba abayibamo bose. Kugira ngo inzu ibemo akajagari burya akenshi bihera ku byumba biba birimo akajagari. Kugira gahunda bisobanura ko ikintu cyose kiri mu mwanya wacyo. Urugero, imyenda yanduye ntigomba kujugunywa hasi mu cyumba cyo kuryamamo. Ikindi kigomba kwitonderwa kurushaho, ni uko ibikinisho n’ibikoresho binyanyagiye ahantu hose bishobora guteza akaga. Impanuka nyinshi zo mu rugo ziterwa n’ingeso yo kugira akajagari.

Uko bigaragara, kugira isuku n’imibereho ya Gikristo ntibisigana, birajyana. Ku birebana n’inzira y’ubuzima yemerwa n’Imana, umuhanuzi Yesaya yavuze iby’“inzira yo kwera.” Hanyuma yongeyeho igitekerezo gishishikaje cy’uko ‘abanduye imitima batazayicamo’ (Yesaya 35:8). Ni koko, kwihingamo akamenyero keza ko kugira isuku uhereye ubu, bitanga igihamya gikomeye cy’uko twizera isezerano ry’Imana ry’uko vuba aha izashyiraho isi isukuye izaba yahindutse paradizo. Hanyuma, mu turere twose tw’uwo mubumbe mwiza, abantu bose bazahesha Yehova Imana ikuzo binyuriye mu kubahiriza mu buryo bwuzuye amahame ye atunganye yerekeranye no kugira isuku.—Ibyahishuwe 7:9.

[Ifoto yo ku ipaji ya 6]

Gusukura inzu ni inshingano ireba abantu bose bayituyemo

[Ifoto yo ku ipaji ya 7]

Isi ifite gahunda itangaje yo kwisukura