Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Kugira isuku ni iby’ingenzi mu rugero rungana iki?

Kugira isuku ni iby’ingenzi mu rugero rungana iki?

Kugira isuku ni iby’ingenzi mu rugero rungana iki?

KUGIRA isuku bisobanura ibintu bitandukanye ku bantu batandukanye. Urugero, iyo umubyeyi abwiye umwana muto ko agomba gukaraba intoki no mu maso, umwana ashobora gutekereza ko gushyira ibiganza kuri robine ifunguye no gutosa iminwa bihagije. Ariko nyina aba abizi neza kurushaho. Aramufata akamusubiza mu rwiyuhagiriro, agakunyura ibiganza no mu maso akoresheje isabune n’amazi bihagije—nubwo umwana aba yigaragambije arira cyane!

Birumvikana ko amahame arebana n’isuku atari amwe ku isi hose; kandi abantu bakura bafite ibitekerezo binyuranye ku bihereranye n’isuku. Mu gihe cyahise, mu bihugu byinshi, kugira ishuri risukuye kandi rikorera kuri gahunda, byagiye bifasha abanyeshuri kwihingamo akamenyero keza mu birebana n’isuku. Muri iki gihe, usanga imbuga z’amashuri zuzuye umwanda n’ibishingwe ku buryo wagira ngo ni mu bimpoteri aho kuba ahantu ho gukinira cyangwa ho gukorera imyitozo. Byifashe bite se mu ishuri imbere? Uwitwa Darren, akaba ashinzwe isuku mu ishuri ryisumbuye muri Ositaraliya, yagize ati “ubu dusigaye dusanga umwanda no mu ishuri imbere.” Abanyeshuri bamwe na bamwe batekereza ko iyo bababwiye ngo “toragura uyu mwanda” cyangwa ngo “sukura aho ngaho,” biba bisobanura ko bahawe igihano. Aho ikibazo kiri ni uko hari abarimu bamwe na bamwe bahanisha abanyeshuri kubaha aho bakora isuku.

Ku rundi ruhande, abantu bakuru na bo si shyashya mu birebana no kugira isuku, haba mu mibereho ya buri munsi cyangwa mu kazi. Urugero, usanga ahantu henshi hahurira abantu benshi bahasiga mu kajagari kandi hateye ishozi. Inganda zimwe na zimwe zihumanya ibidukikije. Ariko kandi, inganda hamwe n’imirimo bitagira ubwenge si byo bihumanya ibidukikije, ahubwo ni abantu. Nubwo umururumba ushobora kuba ari wo mpamvu y’ibanze ituma ku isi hose hariho ikibazo cyo guhumanya ibidukikije hamwe n’ingaruka mbi nyinshi giteza, nanone icyo kibazo giterwa n’abantu batoye akamenyero ko kugira umwanda. Uwahoze ari umuyobozi mukuru w’umuryango wa Commonwealth muri Ositaraliya, yashyigikiye icyo gitekerezo igihe yagiraga ati “ibibazo byose by’ubuzima bw’abaturage byibumbiye muri kimwe: kuba buri mugabo, buri mugore, buri mwana, yita ku isuku.”

Icyakora ariko, hari abantu bamwe batekereza ko kugira isuku ari ikibazo kireba umuntu ku giti cye, kandi ko nta wundi wagombye kucyivangamo. Mbese, ibyo ni ko biri koko?

Kugira isuku birushaho kuba iby’ingenzi cyane mu bihereranye n’ibiribwa—twaba tubiguze ku isoko, twaba tubirira muri resitora cyangwa tubirira mu rugo rw’umuntu w’incuti. Abantu bategura ibyo turya cyangwa ababigabura, baba bitezweho kugendera ku mahame yo mu rwego rwo hejuru arebana n’isuku. Intoki zanduye—zaba iz’abategura ibyo turya cyangwa se izacu—zishobora guteza indwara nyinshi. Bite se kwa muganga, ahantu tuba twiteze ko twahasanga isuku kurusha ahandi hose? Ikinyamakuru cyitwa The New England Journal of Medicine cyavuze ko ingeso yo kudakaraba intoki iri mu baganga n’abaforomokazi ishobora kudufasha gusobanura impamvu abarwayi bajya mu bitaro bakahandurira indwara zitwara amadolari agera kuri miriyari icumi buri mwaka kugira ngo zivurwe. Mu buryo bukwiriye, twitega ko nta muntu washyira ubuzima bwacu mu kaga bitewe n’uko yifitiye ingeso yo kugira umwanda.

Nanone biba ikibazo gikomeye cyane iyo umuntu yahumanyije isoko tuvomaho—yaba yabikoze abigambiriye cyangwa se yabitewe no kutagira icyo yitaho. Kandi se, ni mu rugero rungana iki kugenza ibirenge ku musenyi wo ku nkombe z’amazi, aho umuntu ashobora kubona inshinge zakoreshejwe zahatawe n’abitera ibiyobyabwenge n’abandi bantu biteza akaga? Wenda ikibazo cy’ingenzi cyane kitureba mu buryo bwa bwite, ni iki kigira kiti ‘mbese, mu rugo rwacu hari isuku?

Uwitwa Suellen Hoy, mu gitabo cye cyitwa Chasing Dirt, yarabajije ati “mbese, turacyagira isuku nk’iyo twahoze tugira?” Yashubije agira ati “birashoboka ko nta yo tukigira.” Yavuze ko guhindura amahame umuryango w’abantu wagenderagaho ari yo mpamvu y’ibanze yabiteye. Uko igihe abantu benshi bamara mu ngo zabo kigenda kirushaho kuba gito, bashaka undi muntu ubakorera isuku bakamuhemba. Ingaruka zabaye iz’uko abantu batakibona ko gusukura aho batuye ari ikibazo kibareba mu buryo bwa bwite. Hari umugabo umwe wagize ati “sinsukura aho niyuhagirira, ndisukura ubwanjye. Nubwo inzu yanjye yaba yanduye, nibura jye mbe mfite isuku.”

Icyakora, kugira isuku birenze ibyo kwita ku isura igaragara inyuma. Ni ihame rikubiyemo imyifatire yose yatuma umuntu agira amagara mazima. Nanone kandi, ni imimerere y’ubwenge n’umutima ikubiyemo amahame tugenderaho mu birebana n’umuco no gusenga. Nimucyo turebe ukuntu ibyo ari uko biri koko.