Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Mbese, uri umwe mu bo Imana ikunda?

Mbese, uri umwe mu bo Imana ikunda?

Mbese, uri umwe mu bo Imana ikunda?

“Ufite amategeko yanjye, akayitondera, ni we unkunda: kandi unkunda, azakundwa na Data.”​—YOHANA 14:21.

1, 2. (a) Ni gute Yehova yagaragaje urukundo akunda abantu? (b) Ni iki Yesu yatangije mu ijoro ryo ku itariki ya 14 Nisani 33 I.C.?

YEHOVA akunda abantu yaremye. Mu by’ukuri, akunda isi y’abantu ‘cyane, [ku buryo] byatumye atanga Umwana we w’ikinege, kugira ngo ūmwizera wese atarimbuka, ahubwo ahabwe ubugingo buhoraho’ (Yohana 3:16). Uko igihe cyo kwizihiza Urwibutso rw’urupfu rwa Kristo kigenda cyegereza, Abakristo b’ukuri bagombye kurushaho kwiyumvisha ko Yehova ‘yadukunze, agatuma Umwana we kuba impongano y’ibyaha byacu.’​—1 Yohana 4:10.

2 Mu ijoro ryo ku itariki ya 14 Nisani 33 I.C., Yesu n’intumwa ze 12 bateraniye hamwe mu cyumba cyo hejuru i Yerusalemu kugira ngo bizihize Pasika, bibuka ukuntu Abisirayeli bacunguwe bakavanwa mu Misiri (Matayo 26:17-20). Mu gihe bari bamaze kwizihiza uwo Munsi Mukuru w’Abayahudi, Yesu yasohoye Yuda Isikariyota maze atangiza ifunguro ry’urwibutso rya nimugoroba, ari ryo ryagombaga kuba Urwibutso rwa Gikristo rw’urupfu rwa Kristo. * Yesu yakoresheje umugati udasembuye na divayi itukura by’ibigereranyo, cyangwa ibimenyetso, bishushanya umubiri we n’amaraso ye, abiha intumwa ze zizerwa 11 zari zisigaye kugira ngo babisangire. Ibisobanuro birambuye ku bihereranye n’uko yabigenje, bitangwa n’abanditsi b’Amavanjiri atatu ya mbere, ari bo Matayo, Mariko na Luka, hamwe n’intumwa Pawulo, yaryise “ifunguro ry’Umwami wacu.”—1 Abakorinto 11:20; Matayo 26:26-28; Mariko 14:22-25; Luka 22:19, 20.

3. Ni mu buhe buryo bw’ingenzi inkuru y’intumwa Yohana ivuga ibihereranye n’amasaha ya nyuma Yesu yamaranye n’abigishwa be mu cyumba cyo hejuru itandukanye n’izindi?

3 Igishishikaje, intumwa Yohana nta cyo yigeze ivuga ku bihereranye no gutambagiza umugati na divayi, bikaba bishobora kuba byaratewe n’uko mu gihe yandikaga inkuru yo mu Ivanjiri ye (ahagana mu mwaka wa 98 I.C.), icyo gikorwa cyari cyaramaze guhama mu Bakristo ba mbere (1 Abakorinto 11:23-26). Ariko kandi, Yohana ni we wenyine wahumekewe n’Imana kugira ngo atumenyeshe ibintu by’ingenzi bihereranye n’ibyo Yesu yavuze hamwe n’ibyo yakoze mbere gato na nyuma gato y’aho atangirije Urwibutso rw’urupfu rwe. Inkuru zishishikaje zirambuye zerekeranye n’ibyo bintu, zivugwa mu bice bitanu byose by’Ivanjiri ya Yohana. Zigaragaza neza abantu bakundwa n’Imana abo ari bo. Nimucyo dusuzume Yohana igice cya 13 kugeza ku cya 17.

Tuvane Isomo Kuri Yesu, We Wabaye Intangarugero mu Kugaragaza Urukundo

4. (a) Ni gute Yohana yatsindagirije umutwe w’ingenzi Yesu yibanzeho igihe yari ateranye n’abigishwa be ubwo yatangizaga Urwibutso? (b) Ni iyihe mpamvu imwe y’ingenzi ituma Yehova akunda Yesu?

4 Urukundo ni wo mutwe w’ingenzi ugenda ugaruka muri ibyo bice bikubiyemo inama Yesu yahaye abigishwa be zo kubasezeraho. Mu by’ukuri, uburyo bunyuranye bwakoreshejwemo ijambo “urukundo,” bubonekamo incuro 31. Urukundo rwimbitse Yesu yakundaga Se, Yehova, hamwe n’abigishwa be, rugaragazwa cyane muri ibyo bice kuruta ahandi hose. Urukundo Yesu yakundaga Yehova rugaragarira mu nkuru zose zo mu Mavanjiri zivuga iby’imibereho ye, ariko kandi, Yohana ni we wenyine wanditse ko Yesu yavuze mu buryo butaziguye ati ‘nkunda Data’ (Yohana 14:31). Nanone, Yesu yavuze ko Yehova amukunda kandi asobanura impamvu. Yaravuze ati “uko Data yankunze, ni ko nanjye nabakunze: nuko rero mugume mu rukundo rwanjye. Nimwitondera amategeko yanjye, muzaguma mu rukundo rwanjye, nk’uko nanjye nitondeye amategeko ya Data, nkaguma mu rukundo rwe” (Yohana 15:9, 10). Ni koko, Yehova akunda Umwana we bitewe n’uko amwumvira byimazeyo. Mbega isomo rihebuje ku bigishwa bose ba Yesu Kristo!

5. Ni gute Yesu yagaragarije abigishwa be urukundo?

5 Urukundo rwimbitse Yesu yakundaga abigishwa be rutsindagirizwa mu ntangiriro y’inkuru ya Yohana ihereranye n’igihe Yesu yabonanaga bwa nyuma n’intumwa ze. Yohana yaravuze ati “umunsi wa Pasika utarasohora, Yesu amenya yuko igihe cye gisohoye cyo kuva mu isi agasubira kuri Se. Urukundo yakunze abe bari mu isi, ni rwo yakomeje kubakunda kugeza imperuka” (Yohana 13:1). Kuri uwo mugoroba utazibagirana, yabahaye isomo ritazibagirana mu bihereranye no gukorera abandi mu buryo burangwa n’urukundo. Yabogeje ibirenge. Icyo ni ikintu buri wese muri bo yagombaga kuba yari yiteguye gukorera Yesu n’abavandimwe be, ariko bose barifashe ntibabikora. Yesu yakoze uwo murimo wakorwaga n’abantu boroheje, hanyuma abwira abigishwa be ati “nuko rero, ubwo mbogeje ibirenge, kandi ndi Shobuja n’Umwigisha, ni ko namwe mukwiriye kubyozanya. Mbahaye ikitegererezo, kugira ngo mukore nk’uko mbakoreye” (Yohana 13:14, 15). Abakristo b’ukuri bagombye kuba biteguye gukorera abavandimwe babo kandi bakabyishimira.—Matayo 20:26, 27; Yohana 13:17.

Kurikiza Itegeko Rishya

6, 7. (a) Ni ikihe kintu cy’ingenzi Yohana yavuze ku bihereranye n’igihe Urwibutso rwatangizwaga? (b) Ni irihe tegeko rishya Yesu yahaye abigishwa be, kandi se, ni ikihe kintu cyari gishya ku birebana na ryo?

6 Inkuru ya Yohana ivuga ibyabereye mu cyumba cyo hejuru mu ijoro ryo ku itariki ya 14 Nisani, ni yo yonyine ivuga iby’ukuntu Yuda Isikariyota yasohotse (Yohana 13:21-30). Guhuza inkuru zo mu Mavanjiri bitugaragariza ko Yesu yatangije Urwibutso rw’urupfu rwe ari uko uwo mugambanyi amaze gusohoka. Yavuganye mu buryo burambuye n’intumwa ze zizerwa, aziha inama n’amabwiriza byo kuzisezeraho. Mu gihe twitegura guterana ku Rwibutso, twagombye gushishikazwa mu buryo bwimbitse n’ibyo Yesu yavuze kuri uwo munsi, cyane cyane kubera ko twifuza rwose kuba mu bo Imana ikunda.

7 Amabwiriza ya mbere Yesu yahaye abigishwa be nyuma yo gutangiza Urwibutso rw’urupfu rwe, ubwayo yari ikintu gishya. Yaravuze ati “ndabaha itegeko rishya ngo mukundane; nk’uko nabakunze, mube ari ko namwe mukundana. Ibyo ni byo bose bazabamenyeraho ko muri abigishwa banjye, nimukundana” (Yohana 13:34, 35). Ni iki gishya cyari gikubiye muri iryo tegeko? Nyuma y’aho gato kuri uwo mugoroba, Yesu yasobanuye ibintu mu buryo bwumvikana neza, avuga ati “ngiri itegeko ryanjye: mukundane, nk’uko nabakunze. Nta wufite urukundo ruruta urw’umuntu upfira incuti ze” (Yohana 15:12, 13). Amategeko ya Mose yategekaga Abisirayeli ko bagombaga ‘gukunda bagenzi babo nk’uko bikunda’ (Abalewi 19:18). Ariko kandi, itegeko rya Yesu ryari rikubiyemo ibirenze ibyo. Abakristo bagombaga gukundana nk’uko Kristo yabakunze, bakaba biteguye gutanga ubuzima bwabo ubwabwo ku bw’abavandimwe babo.

8. (a) Urukundo rurangwa no kwigomwa rukubiyemo iki? (b) Ni gute Abahamya ba Yehova bagaragaza urukundo rurangwa no kwigomwa muri iki gihe?

8 Igihe cy’Urwibutso ni igihe gikwiriye tugomba kwisuzuma, haba buri muntu ku giti cye ndetse no mu rwego rw’itorero, kugira ngo turebe niba mu by’ukuri dufite icyo kimenyetso kiranga Ubukristo bw’ukuri—ni ukuvuga urukundo nk’urwa Kristo. Urwo rukundo rurangwa no kwigomwa rwashoboraga gusobanura ko Umukristo yashyira mu kaga ubuzima bwe aho kugira ngo agambanire abavandimwe be, kandi rimwe na rimwe rwagiye rutuma bamwe bashyira ubuzima bwabo mu kaga kubera abandi. Icyakora incuro nyinshi, biba bikubiyemo kuba twiteguye guhara inyungu zacu bwite kugira ngo dufashe kandi dukorere abavandimwe bacu hamwe n’abandi. Intumwa Pawulo yatanze urugero ruhebuje mu birebana n’ibyo (2 Abakorinto 12:15; Abafilipi 2:17). Ku isi hose, Abahamya ba Yehova bazwiho kuba barangwa n’umwuka wo kwigomwa, kuba bafasha abavandimwe n’abaturanyi babo no kuba bitangira kugeza ukuri kwa Bibiliya kuri bagenzi babo. *Abagalatiya 6:10.

Imishyikirano Igomba Gufatanwa Uburemere Cyane

9. Kugira ngo tubumbatire imishyikirano y’agaciro dufitanye n’Imana hamwe n’Umwana wayo, ni iki twishimira gukora?

9 Nta kindi kintu cyaba icy’agaciro cyane kuri twe kurusha gukundwa na Yehova hamwe n’Umwana we, Kristo Yesu. Icyakora, kugira ngo badukunde kandi twumve ko badukunda, hari ikintu tugomba gukora. Muri rya joro rya nyuma Yesu yari kumwe n’abigishwa be, yaravuze ati “ufite amategeko yanjye, akayitondera, ni we unkunda: kandi unkunda, azakundwa na Data, nanjye nzamukunda, mwiyereke” (Yohana 14:21). Kubera ko duha agaciro imishyikirano dufitanye n’Imana hamwe n’Umwana wayo, twumvira amategeko yabo tubigiranye ibyishimo. Muri ayo mategeko hakubiyemo itegeko rishya ridusaba kugaragaza urukundo rurangwa no kwigomwa hamwe n’itegeko Kristo yatanze nyuma yo kuzuka kwe ridusaba ‘kubwiriza abantu no [gutanga] ubuhamya,’ twihatira ‘guhindura abantu’ bose bemera ubutumwa bwiza bakaba ‘abigishwa.’—Ibyakozwe 10:42; Matayo 28:19, 20.

10. Ni iyihe mishyikirano y’agaciro abasizwe hamwe n’abagize “izindi ntama” bose bashobora kugira?

10 Nyuma y’aho muri iryo joro, mu gusubiza ikibazo yari abajijwe n’intumwa yizerwa yitwaga Yuda (Tadeyo), Yesu yaravuze ati “umuntu nankunda, azitondere ijambo ryanjye, na Data azamukunda; tuzaza aho ari, tugumane na we” (Yohana 14:22, 23). Ndetse n’igihe Abakristo basizwe bahamagariwe gutegekana na Kristo mu ijuru baba bakiri ku isi, baba bafitanye na Yehova hamwe n’Umwana we imishyikirano ya bugufi mu buryo bwihariye (Yohana 15:15; 16:27; 17:22; Abaheburayo 3:1; 1 Yohana 3:2, 24). Ariko kandi, bagenzi babo bagize “izindi ntama” bafite ibyiringiro byo kuzaba ku isi iteka, na bo bafitanye imishyikirano y’agaciro n’“umwungeri [wabo] umwe,” ari we Yesu Kristo, hamwe n’Imana yabo, Yehova; bapfa gusa kugaragaza ko bumvira.—Yohana 10:16; Zaburi 15:1-5; 25:14.

‘Ntimuri Ab’Isi’

11. Ni uwuhe muburo ukwiriye kwitonderwa Yesu yahaye abigishwa be?

11 Muri icyo gihe Yesu yari ateranye ubwa nyuma n’abigishwa be bizerwa mbere y’urupfu rwe, yatanze umuburo ukurikira ukwiriye kwitonderwa: niba umuntu akundwa n’Imana, azangwa n’isi. Yaravuze ati “ab’isi nibabanga, mumenye ko babanje kunyanga, batarabanga. Iyo muba ab’isi, ab’isi baba babakunze: ariko kuko mutari ab’isi, ahubwo nabatoranyije mu b’isi, ni cyo gituma ab’isi babanga. Mwibuke ijambo nababwiye nti ‘umugaragu ntaruta shebuja.’ Niba bandenganyije, namwe bazabarenganya: niba bitondeye ijambo ryanjye, n’iryanyu na ryo bazaryitondera.”—Yohana 15:18-20.

12. (a) Kuki Yesu yahaye abigishwa be umuburo w’uko isi yari kubanga? (b) Ni iki bose bagombye gutekerezaho uko igihe cy’urwibutso kigenda cyegereza?

12 Yesu yatanze uwo muburo kugira ngo izo ntumwa 11 hamwe n’Abakristo b’ukuri bose bari kuzabaho nyuma y’aho badacika intege maze bakabireka bitewe no kwangwa n’isi. Yongeyeho ati “icyo mbabwiriye ibyo ni ukugira ngo hatagira ikibagusha. Bazabaca mu masinagogi, kandi igihe kigiye kuza, uzabica wese azibwira ko akoreye Imana umurimo. Kandi ibyo bazabikorera batyo, kuko batamenye Data, nanjye ntibamenye” (Yohana 16:1-3). Igitabo kimwe gisobanura amagambo ya Bibiliya, kivuga ko inshinga yahinduwemo ijambo ‘kugushwa,’ isobanura ‘gutuma umuntu atangira gutakariza icyizere no gutera umugongo uwo yagombaga kwiringira no kumvira; gutuma umuntu agwa.’ Uko igihe cyo kwizihiza Urwibutso kigenda cyegereza, byaba byiza twese dutekereje ku mibereho y’abantu bizerwa, baba ababayeho kera n’abariho muri iki gihe, maze tukigana urugero rwabo rwo kuba barashikamye mu bigeragezo. Ntitukemere ko kurwanywa cyangwa ibitotezo bituma dutera Yehova na Yesu umugongo; ahubwo, nimucyo twiyemeze kubiringira no kubumvira.

13. Ni iki Yesu yasabiye abigishwa be mu isengesho yatuye Se?

13 Mu isengesho risoza Yesu yatuye Se mbere yo kuva muri cya cyumba cyo hejuru bari barimo i Yerusalemu, yaramubwiye ati “nabahaye ijambo ryawe, kandi ab’isi barabanga, kuko atari ab’isi, nk’uko nanjye ntari uw’isi. Sinsaba ko ubakura mu isi, ahubwo ubarinde Umubi. Si ab’isi, nk’uko nanjye ntari uw’isi” (Yohana 17:14-16). Dushobora kwiringira tudashidikanya ko Yehova arinda abo akunda, kugira ngo abahe imbaraga mu gihe bakomeza kwitandukanya n’isi.—Yesaya 40:29-31.

Mugume mu Rukundo rwa Data no mu Rukundo rw’Umwana

14, 15. (a) Yesu yigereranyije n’iki, mu buryo bunyuranye n’‘uruzabibu rw’ingwingiri’? (b) Ni bande bagereranywa n’“amashami” y’“umuzabibu w’ukuri”?

14 Mu kiganiro cyimbitse Yesu yagiranye n’abigishwa be bizerwa mu ijoro ryo ku itariki ya 14 Nisani, yigereranyije n’“umuzabibu w’ukuri,” akaba yari atandukanye n’‘uruzabibu rw’ingwingiri’ rwa Isirayeli yahemutse. Yaravuze ati “ndi umuzabibu w’ukuri, kandi Data ni nyirawo uwuhingira” (Yohana 15:1). Mu binyejana byinshi mbere y’aho, umuhanuzi Yeremiya yanditse aya magambo Yehova yabwiye ubwoko bwe bw’abahakanyi agira ati “nari narakugize uruzabibu rwiza ... none se wahindutse ute ukambera nk’igiti cy’ingwingiri cy’uruzabibu ntazi?” (Yeremiya 2:21). Kandi umuhanuzi Hoseya yaranditse ati “Isirayeli ni uruzabibu rurumbuka, rwera imbuto zarwo ... Bagira imitima ibiri.”—Hoseya 10:1, 2.

15 Aho kugira ngo Isirayeli yere imbuto z’ugusenga k’ukuri, yabaye ishyanga ry’abahakanyi maze yiyerera imbuto. Iminsi itatu mbere y’uko Yesu aterana ubwa nyuma n’abigishwa be bizerwa, yabwiye abayobozi b’Abayahudi b’indyarya ati “mbabwi[ye] yuko ubwami bw’Imana muzabunyagwa, bugahabwa ishyanga ryera imbuto zabwo” (Matayo 21:43). Iryo shyanga rishya ni ‘Isirayeli y’Imana,’ igizwe n’Abakristo basizwe 144.000 bagereranywa n’“amashami” y’“umuzabibu w’ukuri,’ ari wo Kristo Yesu.—Abagalatiya 6:16; Yohana 15:5; Ibyahishuwe 14:1, 3.

16. Yesu yateye abigishwa be 11 bizerwa inkunga yo gukora iki, kandi se, ni iki twavuga ku bihereranye n’abasigaye bizerwa muri iki gihe cy’imperuka?

16 Yesu yabwiye intumwa 11 zari kumwe na we muri icyo cyumba cyo hejuru, ati “ishami ryose ryo muri jye ritera imbuto, arikuraho; iryera imbuto ryose aryanganyaho amahage yaryo, ngo rirusheho kwera imbuto. Mugume muri jye, nanjye ngume muri mwe. Nk’uko ishami ritabasha kwera imbuto ubwaryo, ritagumye ku muzabibu, ni ko namwe mutabibasha, nimutaguma muri jye” (Yohana 15:2, 4). Amateka yo muri iki gihe y’ubwoko bwa Yehova agaragaza ko abasigaye bizerwa bo mu Bakristo basizwe bagumye mu Mutware wabo, ari we Kristo Yesu (Abefeso 5:23). Bemeye kwezwa no gukonorwa (Malaki 3:2, 3). Kuva mu mwaka wa 1919, bagiye bera imbuto nyinshi z’Ubwami; mbere na mbere bazana abandi Bakristo basizwe, hanyuma, guhera mu mwaka wa 1935, bazana bagenzi babo bagize “[imbaga y’]abantu benshi” badasiba kwiyongera.—Ibyahishuwe 7:9; Yesaya 60:4, 8-11.

17, 18. (a) Ni ayahe magambo yavuzwe na Yesu afasha abasizwe hamwe n’abagize izindi ntama kuguma mu rukundo wa Yehova? (b) Ni gute guterana Urwibutso bizadufasha?

17 Andi magambo Yesu yongeyeho yerekezwa ku Bakristo basizwe bose hamwe na bagenzi babo. Yagize ati “ibyo ni byo byubahisha Data, ni uko mwera imbuto nyinshi, mukaba abigishwa banjye. Uko Data yankunze, ni ko nanjye nabakunze: nuko rero mugume mu rukundo rwanjye. Nimwitondera amategeko yanjye, muzaguma mu rukundo rwanjye, nk’uko nanjye nitondeye amategeko ya data, nkaguma mu rukundo rwe.”—Yohana 15:8-10.

18 Twese twifuza kuguma mu rukundo rw’Imana, kandi ibyo bidusunikira kuba Abakristo bera imbuto. Ibyo tubigeraho mu gihe dukoresha uburyo bwose tubona kugira ngo tubwirize ‘ubutumwa bwiza bw’ubwami’ (Matayo 24:14). Nanone kandi, dukora uko dushoboye kose kugira ngo twere “imbuto y’umwuka” mu mibereho yacu ya bwite (Abagalatiya 5:22, 23, NW). Guterana ku Rwibutso rw’urupfu rwa Kristo bizatuma dukomera ku cyemezo twafashe cyo kwera imbuto, kubera ko tuzibutswa ibyerekeye urukundo rukomeye Imana na Kristo badufitiye.—2 Abakorinto 5:14, 15.

19. Ni ubuhe bufasha bundi buzasuzumwa mu gice gikurikira?

19 Mu gihe Yesu yari amaze gutangiza Urwibutso, yasezeranyije ko Se yari kuzoherereza abigishwa be bizerwa ‘umufasha, ari we mwuka wera’ (Yohana 14:26). Uko uwo mwuka ufasha abasizwe hamwe n’abagize izindi ntama kuguma mu rukundo rwa Yehova bizasuzumwa mu gice gikurikira.

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

^ par. 2 Mu mwaka wa 2002, nk’uko babibaze mu buryo buhuje na Bibiliya, itariki ya 14 Nisani itangira izuba rirenze ku wa Kane, tariki ya 28 Werurwe. Kuri uwo mugoroba, Abahamya ba Yehova hirya no hino ku isi, bazateranira hamwe kugira ngo bibuke urupfu rw’Umwami, Yesu Kristo.

^ par. 8 Reba igitabo Les Témoins de Jéhovah: Prédicateurs du Royaume de Dieu, cyanditswe n’Abahamya ba Yehova, igice cya 19 n’icya 32.

Ibibazo by’Isubiramo

• Ni irihe somo ry’ingirakamaro Yesu yahaye abigishwa be mu bihereranye n’umurimo ukorwa umuntu asunitswe n’urukundo?

• Igihe cy’Urwibutso ni igihe gikwiriye cyo kwisuzuma ku birebana n’iki?

• Kuki tutagombye kugushwa n’umuburo watanzwe na Yesu ku bihereranye no kwangwa ndetse no gutotezwa n’isi?

• Ni nde ‘muzabibu w’ukuri’? “Amashami” yerekeza kuri bande, kandi se, ni iki bitegwaho?

[Ibibazo]

[Ifoto yo ku ipaji ya 15]

Yesu yahaye intumwa ze isomo ritazibagirana mu bihereranye n’umurimo ukorwa umuntu asunitswe n’urukundo

[Amafoto yo ku ipaji ya 16 n’iya 17]

Abigishwa ba Kristo bumvira itegeko rye ry’uko bagomba kugaragaza urukundo rurangwa no kwigomwa