Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Mbese, wahawe ‘umwuka w’ukuri’?

Mbese, wahawe ‘umwuka w’ukuri’?

Mbese, wahaweumwuka w’ukuri’?

“Data . . . azabaha undi [m]ufasha wo kubana namwe ibihe byose, ni we [m]wuka w’ukuri.”​—YOHANA 14:16, 17.

1. Ni ibihe bintu by’ingenzi Yesu yabwiye abigishwa be mu masaha ya nyuma yamaranye na bo mu cyumba cyo hejuru?

“DATABUJA, urajya he?” Icyo ni kimwe mu bibazo intumwa za Yesu zamubajije mu masaha ya nyuma yamaranye na zo mu cyumba cyo hejuru i Yerusalemu (Yohana 13:36). Mu gihe bari bagiteranye, Yesu yabamenyesheje ko icyo gihe yari ari hafi kubasiga agasubira kuri Se (Yohana 14:28; 16:28). Ntiyari kuzongera kubana na bo ari mu mubiri abigisha kandi asubiza ibibazo byabo. Icyakora, yarabijeje ati “nanjye nzasaba Data, na we azabaha undi [m]ufasha [cyangwa umuhumuriza] wo kubana namwe ibihe byose.”—Yohana 14:16, NW, ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji.

2. Ni iki Yesu yasezeranyije ko yari koherereza abigishwa be mu gihe yari kuba amaze kugenda?

2 Yesu yagaragaje uwo mufasha uwo ari we kandi asobanura uko yari gufasha abigishwa be. Yarababwiye ati ‘uhereye mbere na mbere sinabibabwiye, kuko nari nkiri kumwe namwe. Ariko none ndajya ku Uwantumye. Ikizagira icyo kibamarira, ni uko ngenda: kuko nintagenda, umufasha ntazaza aho muri: ariko ningenda, nzamuboherereza. Uwo mwuka w’ukuri nuza, uzabayobora mu kuri kose.’—Yohana 16:4, 5, 7, 13.

3. (a) Ni ryari ‘umwuka w’ukuri’ wohererejwe Abakristo ba mbere? (b) Ni mu buhe buryo bumwe bw’ingenzi umwuka wababereye “umufasha”?

3 Iryo sezerano ryasohojwe ku munsi wa Pentekote yo mu mwaka wa 33 I.C., nk’uko intumwa Petero yabyemeje, igira iti “Imana yazuye Yesu uwo, natwe twese turi abagabo bo guhamya ibyo. Nuko amaze kuzamurwa n’ukuboko kw’iburyo kw’Imana, no guhabwa na Se ibyo yasezeranije, ni byo [m]wuka [w]era, none asutse icyo mureba kandi mwumva” (Ibyakozwe 2:32, 33). Nk’uko turi buze kubibona, umwuka wera watanzwe ku munsi wa Pentekote wakoreye Abakristo ba mbere ibintu byinshi. Ariko kandi, Yesu yasezeranyije ko ‘umwuka w’ukuri’ wari ‘kubibutsa ibyo yababwiye byose’ (Yohana 14:26). Wari gutuma bashobora kwibuka ibyerekeye umurimo wa Yesu n’inyigisho ze, ndetse bakibuka n’amagambo yavuze ubwayo, maze ibyo bakabishyira mu nyandiko. Ibyo byari kuba ingirakamaro cyane cyane ku ntumwa Yohana yari igeze mu za bukuru, ahagana ku iherezo ry’ikinyejana cya mbere, ubwo yatangiraga kwandika inkuru y’Ivanjiri ye. Iyo nkuru ikubiyemo inama y’agaciro Yesu yatanze igihe yatangizaga Urwibutso rw’urupfu rwe.—Yohana, igice cya 13-17.

4. Ni gute ‘umwuka w’ukuri’ wafashije Abakristo ba mbere basizwe?

4 Nanone kandi, Yesu yasezeranyije abo bigishwa ba mbere ko umwuka wari ‘kuzabigisha byose’ kandi ‘ukabayobora mu kuri kose.’ Uwo mwuka wari kubafasha gusobanukirwa ibintu byimbitse byo mu Byanditswe kandi ugatuma bahuza mu bitekerezo, bagasobanukirwa ibintu kimwe kandi bakagira intego zimwe (1 Abakorinto 2:10; Abefeso 4:3). Nguko uko umwuka wera wahaga abo Bakristo ba mbere imbaraga zo gukorera hamwe bagize ‘umugaragu ukiranuka w’ubwenge’ kugira ngo bahe buri wese mu Bakristo basizwe ‘igaburo’ ryo mu buryo bw’umwuka ‘igihe cyaryo.’—Matayo 24:45.

Umwuka Utanga Ubuhamya

5. (a) Ni ikihe kintu gishya Yesu yahishuriye abigishwa be mu ijoro ryo ku wa 14 Nisani mu mwaka wa 33 I.C.? (b) Ni uruhe ruhare umwuka wera wari kugira mu gusohoza isezerano ryatanzwe na Yesu?

5 Mu ijoro ryo ku itariki ya 14 Nisani 33 I.C., Yesu yabaye nk’ukomoza ku gitekerezo cy’uko nyuma y’aho yari kuzakira abigishwa be, maze bose bakabana na Se mu ijuru. Yarababwiye ati “mu rugo rwa Data harimo amazu menshi: iyaba atahari, mba mbabwiye, kuko ngiye kubategurira ahanyu. Kandi ubwo ngiye kubategurira ahanyu, nzagaruka mbajyane iwanjye, ngo aho ndi, namwe muzabeyo” (Yohana 13:36; 14:2, 3). Bagombaga gutegekana na we mu Bwami bwe (Luka 22:28-30). Kugira ngo bagire ibyo byiringiro byo kuzajya mu ijuru, bagombaga ‘kubyarwa n’umwuka’ bakaba abana b’Imana bo mu buryo bw’umwuka, bagasigirwa kuba abami n’abatambyi bafatanyije na Kristo mu ijuru.—Yohana 3:5-8; 2 Abakorinto 1:21, 22; Tito 3:5-7; 1 Petero 1:3, 4; Ibyahishuwe 20:6.

6. (a) Ni ryari guhamagarwa ko mu ijuru kwatangiye, kandi se, ni bangahe bahamagawe? (b) Abahamagawe babatirijwe mu ki?

6 Uko “guhamagarwa kuva mu ijuru” kwatangiye kuri Pentekote yo mu mwaka wa 33 I.C., kandi ahanini biragaragara ko kwarangiye mu myaka ya za 30 rwagati (Abaheburayo 3:1). Umubare w’abashyizweho ikimenyetso n’umwuka wera kugira ngo babe abagize Isirayeli yo mu buryo bw’umwuka ugizwe n’abantu 144.000, “bacunguwe ngo bakurwe mu isi” (Ibyahishuwe 7:4; 14:1-4). Abo babatirijwe mu mubiri wo mu buryo bw’umwuka wa Kristo, babatirizwa mu itorero rye no mu rupfu rwe (Abaroma 6:3; 1 Abakorinto 12:12, 13, 27; Abefeso 1:22, 23). Nyuma yo kubatizwa mu mazi no gusigwa n’umwuka wera, batangiye imibereho yo kwitanga, imibereho yo gushikama kugeza ku gupfa.—Abaroma 6:4, 5.

7. Kuki Abakristo basizwe ari bo bonyine bakwiriye gufata ku bigereranyo ku Rwibutso?

7 Kubera ko abo Bakristo basizwe ari Abisirayeli bo mu buryo bw’umwuka, bari mu isezerano rishya Yehova yagiranye na ‘Isirayeli y’Imana’ (Abagalatiya 6:16; Yeremiya 31:31-34). Iryo sezerano rishya ryagize agaciro binyuriye ku maraso ya Kristo yamenwe. Ibyo Yesu yabivuze igihe yatangizaga Urwibutso rw’urupfu rwe. Luka yaranditse ati “yenda umutsima, arawushimira, arawumanyagura, arawubaha, arababwira ati ‘uyu [ugereranya] umubiri wanjye [ubatangiwe: mujye mukorera mutya kugira ngo munyibuke.’ N’igikombe akigenza atyo, bamaze kurya, ati ‘iki gikombe ni isezerano rishya ryo mu maraso yanjye ava ku bwanyu]’ ” (Luka 22:19, 20). Abasigaye, cyangwa abagize 144.000 bakiri hano ku isi, ni bo bakwiriye gufata ku bigereranyo by’umugati na divayi ku Rwibutso rw’urupfu rwa Kristo.

8. Ni gute abasizwe bamenya ko bahamagariwe kuzajya mu ijuru?

8 Ni gute abasizwe bamenya ko bahamagariwe kuzajya mu ijuru? Babona ubuhamya bw’umwuka wera nta kwibeshya. Intumwa Pawulo yandikiye bene abo iti ‘abayoborwa n’umwuka w’Imana bose ni bo bana b’Imana. Umwuka w’Imana ubwawo uhamanya n’umwuka wacu, yuko turi abana b’Imana: kandi niba turi abana bayo, turi n’abaragwa; ndetse turi abaragwa b’Imana, turi abaraganwa na Kristo, niba tubabarana na we, ngo duhanwe ubwiza na we’ (Abaroma 8:14-17). Ubwo buhamya bw’umwuka bufite imbaraga cyane ku buryo abafite ugushidikanya n’iyo haba mu rugero ruto cyane ku bihereranye no kumenya niba barahamagariwe kuzajya mu ijuru, bashobora mu buryo buhuje n’ubwenge kubona ko batahamagawe, bityo bakareka kujya bafata ku bigereranyo ku Rwibutso.

Umwuka n’Abagize Izindi Ntama

9. Ni ayahe matsinda abiri avugwa mu Mavanjiri no mu gitabo cy’Ibyahishuwe?

9 Kubera ko Yesu yazirikanaga ko hari umubare ntarengwa w’Abakristo bahamagariwe kuba abagize Isirayeli yo mu buryo bw’umwuka, yaberekejeho avuga ko ari ‘umukumbi muto.’ Bemerewe kwinjira mu “rugo” rw’isezerano rishya, mu buryo bunyuranye n’uko byari bimeze ku bagize “izindi ntama,” izo Yesu yerekejeho avuga ko na zo yagombaga kuzizana (Luka 12:32; Yohana 10:16). Abagize izindi ntama bakorakoranyijwe mu gihe cy’imperuka ni bo bazaba bagize “[imbaga y’]abantu benshi” bagenewe kuzarokoka ‘umubabaro mwinshi,’ bakaba bafite ibyiringiro byo kuzabaho iteka ryose ku isi izahinduka paradizo. Igishishikaje, ni uko ibintu Yohana yabonye mu iyerekwa ahagana mu mpera z’ikinyejana cya mbere, bigaragaza itandukaniro riri hagati y’abagize iyo mbaga y’abantu benshi n’Abisirayeli bo mu buryo bw’umwuka bagize 144.000 (Ibyahishuwe 7:4, 9, 14). Mbese, abagize izindi ntama na bo baba bahabwa umwuka wera, kandi niba ari ko biri, ni gute ugira ingaruka ku mibereho yabo?

10. Ni gute abagize izindi ntama babatizwa ‘mu izina rya Data wa twese n’Umwana n’umwuka wera’?

10 Mu by’ukuri, umwuka wera ugira uruhare rw’ingenzi mu mibereho y’abagize izindi ntama. Bagaragaza ko biyeguriye Yehova babatizwa ‘mu izina rya Data wa twese n’Umwana n’umwuka wera’ (Matayo 28:19). Bemera ko Yehova ari umwami akaba n’umutegetsi w’ikirenga, bakagandukira Kristo kubera ko ari Umwami akaba n’Umucunguzi wabo kandi bakemera ko umwuka w’Imana, cyangwa imbaraga rukozi zayo, ukorera mu mibereho yabo. Uko bwije n’uko bukeye, bashakisha uburyo bakwera “imbuto y’umwuka,” ari yo “urukundo, n’ibyishimo, n’amahoro, no kwihangana, no kugira neza, n’ingeso nziza, no gukiranuka, no kugwa neza, no kwirinda.”—Abagalatiya 5:22, 23, gereranya na NW.

11, 12. (a) Ni gute abasizwe bezwa mu buryo bwihariye cyane? (b) Ni mu buhe buryo abagize izindi ntama bezwa kandi bakagirwa abera?

11 Abagize izindi ntama bagomba no kwemera ko Ijambo ry’Imana n’umwuka wayo wera bibeza. Abasizwe bo bamaze kwezwa mu buryo bwihariye cyane, babarwaho gukiranuka kandi bakabonwa ko ari abera kubera ko bagize umugeni wa Kristo (Yohana 17:17; 1 Abakorinto 6:11; Abefeso 5:23-27). Umuhanuzi Daniyeli yaberekejeho avuga ko ari “abera b’Isumbabyose,” bahabwa Ubwami buyobowe n’“umwana w’umuntu,” ari we Kristo Yesu (Daniyeli 7:13, 14, 18, 27). Mbere y’aho, binyuriye kuri Mose na Aroni, Yehova yari yarabwiye ishyanga rya Isirayeli ati “ndi Uwiteka Imana yanyu; abe ari cyo gituma mwiyeza, mube abera, kuko ndi uwera.”—Abalewi 11:44.

12 Ijambo ‘kweza’ mu buryo bw’ibanze risobanurwa ngo “igikorwa cyo guhindura ikintu icyera, gutandukanya ikintu n’ibindi, cyangwa kugishyira ku ruhande kugira ngo kizakoreshwe mu murimo wa Yehova Imana; imimerere yo kuba uwera, uwejejwe, cyangwa utariho umwanda.” Kuva kera mu mwaka wa 1938, igazeti y’Umunara w’Umurinzi (mu Cyongereza) yavuze ko Abayonadabu, cyangwa abagize izindi ntama, “bagomba kumenya ko konsekarasiyo [kwiyegurira Imana] no kwezwa, bisabwa kuri buri wese mu bazaba bagize imbaga nyamwinshi maze bakaba ku isi.” Mu iyerekwa rihereranye n’imbaga y’abantu benshi, ryanditswe mu gitabo cy’Ibyahishuwe, bavugwaho kuba ‘barameshe ibishura byabo, bakabyejesha amaraso y’Umwana w’Intama’ kandi ko bakorera Yehova umurimo wera ‘mu rusengero rwe ku manywa na nijoro’ (Ibyahishuwe 7:9, 14, 15). Binyuriye ku bufasha bw’umwuka wera, abagize izindi ntama bakora ibishoboka byose kugira ngo babeho mu buryo buhuje n’ibyo Yehova asaba bijyanirana no kwera.—2 Abakorinto 7:1.

Kugirira Neza Abavandimwe ba Kristo

13, 14. (a) Dukurikije umugani wa Yesu w’intama n’ihene, agakiza abagize intama bazahabwa gashingiye ku ki? (b) Muri iki gihe cy’imperuka, ni gute abagize izindi ntama bagiye bagirira neza abavandimwe ba Kristo babashyigikira?

13 Yesu yatsindagirije imirunga ikomeye ihuza abagize izindi ntama n’umukumbi muto mu mugani we w’intama n’ihene, ukubiye mu buhanuzi bwe buhereranye n’‘imperuka y’isi.’ Muri uwo mugani, Kristo yagaragaje neza ko agakiza k’abagize izindi ntama gafitanye isano rya bugufi n’imyifatire bagaragariza abasizwe, abo yise ko ari ‘bene Se.’ Yaravuze ati “maze Umwami azabwira abari iburyo bwe, ati ‘nimuze mwebwe abo Data yahaye umugisha, muragwe ubwami bwabatunganirijwe, uhereye ku kuremwa ku isi ... Ndababwira ukuri yuko ubwo mwabikoreye umwe muri bene Data, aba boroheje bari hanyuma y’abandi, ari jye mwabikoreye.’ ”—Matayo 24:3; 25:31-34, 40.

14 Imvugo ngo “ubwo mwabikoreye,” yerekeza ku bikorwa byuje urukundo byo gushyigikira abavandimwe ba Kristo babyawe n’umwuka, abo isi ya Satani yagiye ifata nk’abanyamahanga, ndetse bamwe ikaba yaragiye ibashyira muri gereza. Bagiye bakenera ibyokurya, imyambaro ihagije no kuvurwa. (Matayo 25:35, 36, gereranya na NW, ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji.) Muri iki gihe cy’imperuka, kuva mu mwaka wa 1914, abenshi mu basizwe bagiye bagera muri iyo mimerere. Amateka yo muri iki gihe y’Abahamya ba Yehova agaragaza ko bagiye bashyigikirwa na bagenzi babo bizerwa bo mu bagize izindi ntama, kubera ko umwuka ari wo wabasunikiraga kubikora.

15, 16. (a) Ni uwuhe murimo abagize izindi ntama bagizemo uruhare mu buryo bwihariye bafasha abavandimwe ba Kristo basizwe bakiri hano ku isi? (b) Ni gute abasizwe bagaragaje ko bashimira abagize izindi ntama?

15 Abavandimwe ba Kristo basizwe bakiri ku isi muri iki gihe cy’imperuka bagiye bashyigikirwa mu buryo bwihariye n’abagize izindi ntama mu bihereranye no gusohoza inshingano bahawe n’Imana yo ‘kwigisha ubu butumwa bwiza bw’ubwami mu isi yose, ngo bube ubuhamya bwo guhamiriza amahanga yose’ (Matayo 24:14; Yohana 14:12). Mu gihe umubare w’abasizwe bari hano ku isi wagendaga ugabanuka uko imyaka yagendaga ihita, uw’abagize izindi ntama wo wagiye wiyongera ku buryo ubu bagera muri za miriyoni rwose. Ababarirwa mu bihumbi muri bo ni ababwirizabutumwa b’igihe cyose—ni ukuvuga abapayiniya n’abamisiyonari—bakwirakwiza ubutumwa bwiza bw’Ubwami “kugeza ku mpera y’isi” (Ibyakozwe 1:8). Abandi bifatanya mu murimo wo gutanga ubuhamya babigiranye umwete uko bashoboye kose, kandi batanga amafaranga kugira ngo bashyigikire babigiranye ibyishimo uwo murimo w’ingenzi cyane.

16 Mbega ukuntu Abavandimwe ba Kristo basizwe bashimira ku bwo kuba bagenzi babo bagize izindi ntama babashyigikira mu budahemuka! Ibyiyumvo bagira byagaragajwe neza mu gitabo gifite umutwe uvuga ngo Sécurité universelle sous le Règne du “Prince de paix,” cyatanzwe n’itsinda ry’umugaragu mu mwaka wa 1986. Cyagiraga kiti “kuva mu gihe cy’Intambara ya Kabiri y’Isi Yose, isohozwa ry’ubuhanuzi bwa Yesu buhereranye n’‘imperuka y’isi’ ahanini rishingiye ku ruhare abagize ‘[imbaga y’]abantu benshi’ bo mu zindi ntama bagira ... Ku bw’ibyo, abagize ‘[imbaga y’]abantu benshi’ bo ku isi hose bavuga indimi nyinshi, barashimirwa cyane ku bw’uruhare rukomeye cyane bagize mu gusohoza ubuhanuzi bwa [Yesu] buboneka muri Matayo 24:14.”

‘Ntibatunganyijwe Rwose Tutari Kumwe’

17. Ni mu buhe buryo abagaragu bizerwa bo mu gihe cya kera bazazukira kuba ku isi ‘badatunganywa rwose batari kumwe’ n’abasizwe?

17 Kubera ko intumwa Pawulo yari umwe mu basizwe, yerekeje ku bagabo n’abagore bizerwa babayeho mbere ya Kristo, arandika ati “abo bose, nubwo bamaze guhamywa neza ku bwo kwizera kwabo, nyamara ntibahabwa ibyasezeranijwe, kuko Imana yatugambiriye [ni ukuvuga abasizwe] ikirushaho kuba cyiza, kugira ngo abo badatunganywa rwose tutari kumwe” (Abaheburayo 11:35, 39, 40). Mu gihe cy’Ubutegetsi bwa Kristo bw’Imyaka Igihumbi, Kristo n’abavandimwe be basizwe 144.000 bazaba bari mu ijuru, bazaba abami n’abatambyi maze bageze ku bantu bo ku isi inyungu z’igitambo cy’incungu cya Kristo. Muri ubwo buryo, abagize izindi ntama ‘bazatunganywa’ mu mubiri no mu bwenge.—Ibyahishuwe 22:1, 2.

18. (a) Ni iki ibintu by’ukuri bishingiye kuri Bibiliya byagombye gufasha abagize izindi ntama kwiyumvisha? (b) Abagize izindi ntama bategereje ‘guhishurwa kw’abana b’Imana’ biringiye iki?

18 Ibyo byose byagombye kumvisha abagize izindi ntama impamvu Ibyanditswe bya Kigiriki bya Gikristo byibanda cyane kuri Kristo hamwe n’abavandimwe be basizwe n’uruhare rw’ingenzi bazagira mu isohozwa ry’imigambi ya Yehova. Ku bw’ibyo, abagize izindi ntama babona ko bafite igikundiro cyihariye cyo gushyigikira mu buryo bwose bushoboka itsinda ryasizwe ry’umugaragu mu gihe tugitegereje ‘guhishurwa kw’abana b’Imana’ kuri Harimagedoni no mu gihe cy’Ubutegetsi bwa Kristo bw’Imyaka Igihumbi. Bashobora kwiringira badashidikanya ko ‘bazabaturwa ku bubata bwo kubora, bakinjira mu mudendezo w’ubwiza bw’abana b’Imana.’—Abaroma 8:19-21.

Bunze Ubumwe mu Mwuka mu Gihe cy’Urwibutso

19. Ni iki ‘umwuka w’ukuri’ wakoreye abasizwe hamwe na bagenzi babo, kandi se, ni gute bazunga ubumwe mu buryo bwihariye ku mugoroba wo ku itariki ya 28 Werurwe?

19 Mu isengesho risoza Yesu yatuye Se mu ijoro ryo ku itariki ya 14 Nisani mu wa 33 I.C., yaravuze ati ‘ndasaba ko bose baba bamwe, nk’uko uri muri jye, Data, nanjye nkaba muri wowe, ngo na bo babe umwe muri twe, ngo ab’isi bizere ko ari wowe wantumye’ (Yohana 17:20, 21). Imana yasunitswe n’urukundo yohereza Umwana wayo kugira ngo atange ubuzima bwe ngo abasizwe hamwe n’isi y’abantu bumvira bazabone agakiza (1 Yohana 2:2). “Umwuka w’ukuri” watumye abavandimwe ba Kristo hamwe na bagenzi babo bagize izindi ntama bunga ubumwe. Ku mugoroba wo ku itariki ya 28 Werurwe izuba rirenze, ayo matsinda yombi azateranira hamwe kugira ngo yizihize urupfu rwa Kristo kandi yibuke ibyo Yehova yabakoreye byose binyuriye ku gitambo cy’Umwana we akunda, ari we Kristo Yesu. Turifuza ko guterana kwabo kuri uwo munsi mukuru kwazatuma barushaho kubumbatira ubumwe bwabo kandi bigatuma bashimangira icyemezo bafashe cyo gukora ibyo Imana ishaka, bityo bagatanga igihamya cy’uko bishimira kuba mu bo Yehova akunda.

Isubiramo

• Ni ryari ‘umwuka w’ukuri’ wohererejwe Abakristo ba mbere, kandi se, ni gute wababereye “umufasha”?

• Ni gute abasizwe bamenya ko bahamagariwe kuzajya mu ijuru?

• Ni mu buhe buryo umwuka w’Imana ukorera ku bagize izindi ntama?

• Ni gute abagize izindi ntama bagiriye neza abavandimwe ba Kristo, kandi se, kuki ‘batazatunganywa batari kumwe’ n’abasizwe?

[Ibibazo]

[Ifoto yo ku ipaji ya 21]

‘Umwuka w’ukuri’ wasutswe ku bigishwa kuri Pentekote yo mu mwaka wa 33 I.C.

[Amafoto yo ku ipaji ya 23]

Abagize izindi ntama bagiriye neza abavandimwe ba Kristo babashyigikira mu gusohoza itegeko bahawe n’Imana ryo kubwiriza