Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Tuvane isomo kuri Nikodemu

Tuvane isomo kuri Nikodemu

Tuvane isomo kuri Nikodemu

“UMUNTU nashaka kunkurikira, niyiyange, yikorere . . . [“igiti cye cy’umubabaro,” NW] iminsi yose, ankurikire” (Luka 9:23). Abarobyi boroheje n’abakoresha b’ikoro basuzugurwaga, bemeye iryo tumira babikunze. Basize ibintu byose bari bafite bakurikira Yesu.​—Matayo 4:18-22; Luka 5:27, 28.

Itumira rya Yesu riracyumvikana na n’uyu munsi, kandi abantu benshi bararyitabiriye. Ariko kandi, abantu bamwe na bamwe bishimira kwigana Bibiliya n’Abahamya ba Yehova, batinya gufata umwanzuro wo ‘kwiyanga, ngo bikorere igiti cyabo cy’umubabaro.’ Usanga bajijinganya kwemera kwikorera umutwaro ujyanirana n’inshingano hamwe n’igikundiro cyo kuba umwigishwa wa Yesu.

Kuki bamwe bifata bakanga kwemera itumira rya Yesu no kwiyegurira Yehova Imana? Mu by’ukuri, abantu batakuranye ibitekerezo bishingiye ku idini rya Kiyahudi n’irya Gikristo ry’uko hariho Imana imwe, bashobora gukenera igihe kirekire kugira ngo basobanukirwe mu buryo bwuzuye ko hariho Umuremyi ufite kamere kandi ushobora byose. Nyamara kandi, n’iyo bamwe bamaze kwemera badashidikanya ko Imana iriho koko, banga kugera ikirenge mu cya Yesu. Bashobora gutinya ko bene wabo n’incuti zabo bazababona nabi baramutse babaye Abahamya ba Yehova. Abandi, bibagirwa ko ibihe turimo byihutirwa, usanga barirundumuriye mu byo kwishakira icyubahiro n’ubutunzi (Matayo 24:36-42; 1 Timoteyo 6:9, 10). Uko byaba biri kose, ku bantu bakomeza gusubika ibyo gufata icyemezo cyo kuba abigishwa ba Yesu, hari isomo bagomba kuvana ku nkuru ya Nikodemu, umutegetsi w’Umuyahudi wari umukire wo mu gihe cya Yesu.

Yahawe Uburyo Buhebuje

Hashize amezi atandatu gusa nyuma y’aho Yesu atangiriye gukora umurimo we wo ku isi, Nikodemu yamenye ko Yesu ‘yari umwigisha wavuye ku Mana.’ Kubera ko Nikodemu yashimishijwe n’ibitangaza Yesu yari aherutse gukorera i Yerusalemu kuri Pasika yo mu mwaka wa 30 I.C., yitwikiriye ijoro asanga Yesu kugira ngo amugaragarize ko amwizera kandi amenye byinshi ku bihereranye n’uwo mwigisha. Mu gihe bari bamaze kubonana, Yesu yabwiye Nikodemu ukuri kwimbitse ku byerekeranye n’uko yagombaga “kubyarwa ubwa kabiri” kugira ngo azinjire mu Bwami bw’Imana. Icyo gihe ni bwo Yesu yanavuze amagambo agira ati “Imana yakunze abari mu isi cyane, [bituma] itanga Umwana wayo w’ikinege, kugira ngo ūmwizera wese atarimbuka, ahubwo ahabwe ubugingo buhoraho.”—Yohana 3:1-16.

Mbega ibyiringiro bihebuje Nikodemu yari ahishiwe! Yashoboraga kuba incuti ya bugufi ya Yesu, ashobora kwibonera n’amaso ye ibintu binyuranye byaranze imibereho ya Yesu yo ku isi. Kubera ko Nikodemu yari umutware w’Abayahudi akaba yari n’umwigisha muri Isirayeli, yari azi Ijambo ry’Imana bihagije. Nanone kandi, yari afite ubushishozi buhagije, bikaba bigaragarira ku kuntu yamenye ko Yesu ari umwigisha woherejwe n’Imana. Nikodemu yari ashishikajwe n’ibintu by’umwuka, kandi yagaragaje umuco wo kwicisha bugufi mu buryo budasanzwe. Mbega ukuntu bigomba kuba byari bitoroshye ko umwe mu bari bagize urukiko rw’ikirenga rw’Abayahudi yakwemera ko umwana w’umubaji w’umukene ari umuntu woherejwe avuye ku Mana! Iyo mico yose ni iy’agaciro gakomeye kugira ngo umuntu abe umwigishwa wa Yesu.

Amatsiko Nikodemu yari afite ku bihereranye n’uwo muntu w’i Nazareti ntiyagabanutse. Hashize imyaka ibiri n’igice nyuma y’aho, ku munsi Mukuru w’Ingando, Nikodemu yagiye mu nama y’Abanyarukiko. Icyo gihe, Nikodemu yari akiri “umwe wo muri bo.” Abatambyi bakuru n’Abafarisayo bohereje abasirikare kugira ngo bafate Yesu. Abo basirikare baragarutse maze baravuga bati “yemwe, ntabwo higeze kuba umuntu uvuga nka we”! Abafarisayo batangiye kubahinyura bagira bati “mbese namwe mwayobejwe? Hari umuntu n’umwe wo mu bakuru cyangwa mu Bafarisayo wamwizeye? Ariko abo bantu batazi amategeko baravumwe.” Nikodemu ntiyashoboraga gukomeza guceceka. Yaravuze ati “mbese amategeko yacu acira umuntu urubanza, batabanje kumwumva no kumenya ibyo yakoze?” Hanyuma, abandi Bafarisayo baramuhindukiranye batangira kumujora, bagira bati “mbega nawe waturutse i Galilaya? Irebere mu Byanditswe, urasanga ko nta muhanuzi uturuka i Galilaya.”—Yohana 7:1, 10, 32, 45-52.

Hashize amezi agera kuri atandatu nyuma y’aho, ku Munsi mukuru wa Pasika yo mu mwaka wa 33 I.C., Nikodemu yabonye umurambo wa Yesu uvanwa ku giti cy’umubabaro. Yifatanyije na Yozefu wo mu Arimataya, na we akaba yari umwe mu bari bagize Urukiko rw’Ikirenga rw’Abayahudi, batunganya umurambo wa Yesu kugira ngo uhambwe. Kugira ngo bawutunganye, Nikodemu yazanye “ishangi ivanze n’umusaga” ipima nk’ibiro 50. Ibyo byagurwa akayabo k’amafaranga muri iki gihe. Nanone kandi, byamusabye ubutwari kugira ngo ahangane n’ingaruka zashoboraga kumugeraho bitewe no kwifatanya na “wa mubeshyi,” nk’uko Abafarisayo bagenzi be bitaga Yesu. Bombi bihutiye gutunganya umurambo wa Yesu kugira ngo uhambwe, maze bawushyira mu gituro gishya cyari hafi aho. Icyakora, kugeza n’icyo gihe, Nikodemu yari ataravugwaho kuba ari umwigishwa wa Yesu!—Yohana 19:38-42; Matayo 27:63; Mariko 15:43.

Impamvu Atagize Icyo Akora

Impamvu yatumye Nikodemu ‘atikorera igiti cye cy’umubabaro’ ngo akurikire Yesu, Yohana ntiyigeze ayigaragaza mu nkuru ye. Ariko kandi, hari ibintu runaka avuga bishobora gutuma dusobanukirwa impamvu uwo Mufarisayo atigeze afata imyanzuro.

Mbere na mbere, Yohana yagaragaje ko uwo mutware w’Abayahudi “yasanze Yesu nijoro” (Yohana 3:2). Intiti imwe mu byerekeye Bibiliya igira iti “Nikodemu ntiyamusanze nijoro kubera ko yatinyaga abantu, ahubwo ni uko yagiraga ngo yirinde imbaga y’abantu bashoboraga kurogoya ikiganiro yari kugirana na Yesu.” Nyamara, Yohana yerekeje kuri Nikodemu avuga ko ari ‘wa wundi wigeze gusanga [Yesu] nijoro cya gihe,’ abivuga igihe yari amaze kwerekeza kuri Yozefu wo mu Arimataya, amwita “umwigishwa wa Yesu, ariko rwihishwa, kuko yatinyaga Abayuda” (Yohana 19:38, 39). Ku bw’ibyo, birashoboka ko Nikodemu yagiye kureba Yesu yitwikiriye ijoro bitewe no ‘gutinya Abayuda,’ nk’uko n’abandi bantu bo mu gihe cye batinyaga kugirana na Yesu imishyikirano iyo ari yo yose.—Yohana 7:13.

Mbese, waba warasubitse ibyo gufata icyemezo cyo kuba umwe mu bigishwa ba Yesu bitewe n’ibyo utekereza ko bene wanyu, incuti cyangwa abo mukorana bazavuga? Umugani umwe ugira uti “gutinya abantu kugusha mu mutego.” Ni gute wanesha iyo ngeso yo gutinya abantu? Uwo mugani ukomeza ugira uti “ariko uwiringira Uwiteka azaba amahoro” (Imigani 29:25). Kugira ngo wihingemo kwiringira Yehova, ugomba kwibonera mu buryo bwa bwite ko Imana izagukomeza mu gihe uzaba uri mu kaga gakomeye. Senga Yehova umusaba ko yaguha ubutwari bwo gufata imyanzuro no mu tuntu duto duto dufitanye isano no gusenga. Gahoro gahoro, uzagenda urushaho kwizera Yehova no kumwiringira, kugeza ubwo uzashobora gufata imyanzuro ikomeye mu buryo buhuje n’ibyo Imana ishaka.

Urwego Nikodemu yari arimo n’icyubahiro yari afite kubera ko yari umwe mu bari bagize itsinda ry’abatware, na byo bishobora kuba ari byo byatumye adatera intambwe y’ingenzi yo kwiyanga. Icyo gihe, ashobora kuba yari agikomeye ku mwanya we wo kuba yari umwe mu bagize Urukiko rw’Ikirenga rw’Abayahudi. Mbese, waba ujijinganya gufata umwanzuro wo kuba umwigishwa wa Kristo bitewe n’uko ushobora gutakaza umwanya w’icyubahiro urimo cyangwa bitewe n’uko ushobora gutakaza ibyiringiro runaka byo kuba wazazamurwa mu ntera? Nta na kimwe muri ibyo gishobora kugereranywa n’icyubahiro wabona cyo kuba ushobora gukorera umutegetsi Usumba Byose w’ijuru n’isi, witeguye kuguha ibintu byose usaba bihuje n’ibyo ashaka.—Zaburi 10:17; 83:19, umurongo wa 18 muri Biblia Yera; 145:18.

Indi mpamvu ishobora kuba yaratumye Nikodemu arazika imyanzuro ye, yaba yari ifitanye isano n’ubutunzi yari afite. Kubera ko yari Umufarisayo, bagenzi be ‘bakundaga ubutunzi’ bashobora kuba baragize ingaruka ku myifatire ye (Luka 16:14). Kuba yarashoboye kugura ishangi ivanze n’umusaga yahendaga cyane, bigaragaza ko yari umukire. Hari abantu bamwe na bamwe muri iki gihe bakomeza kurazika ibintu ntibafate imyanzuro yo kwemera inshingano yo kuba Umukristo bitewe n’uko baba bahangayikishijwe n’ubutunzi bwabo. Nyamara kandi, Yesu yagiriye abigishwa be inama agira ati “ntimukiganyire ngo mutekereze ubugingo muti ‘tuzarya iki?’, cyangwa muti ‘tuzanywa iki?’ ntimwiganyire ngo mutekereze iby’umubiri wanyu ngo ‘tuzambara iki?’ . . . So wo mu ijuru azi ko mubikwiriye byose. Ahubwo mubanze mushake ubwami bw’Imana no gukiranuka kwayo, ni bwo ibyo byose muzabyongerwa.”—Matayo 6:25-33.

Yagombaga Gutakaza Byinshi

Igishishikaje ni uko inkuru ivuga ibyerekeye Nikodemu, iboneka mu Ivanjiri ya Yohana honyine, nta cyo ivuga ku bihereranye n’uko yaba yarabaye umwigishwa wa Yesu cyangwa atarabaye we. Dukurikije uko inkuru za rubanda zibivuga, Nikodemu yabaye umwigishwa wa Yesu, arabatizwa, atangira kwibasirwa n’ibitotezo by’Abayahudi, avanwa ku mwanya we, kandi amaherezo yirukanwa i Yerusalemu. Uko byaba biri kose, hari ikintu kimwe kidashidikanywaho: ni uko hari byinshi yatakaje bitewe n’uko yarazitse ibintu ntafate imyanzuro igihe Yesu yari hano ku isi.

Iyo Nikodemu aza kuba yaratangiye gukurikira Yesu igihe yabonanaga n’Umwami ku ncuro ya mbere, yashoboraga kuba yarabaye umwigishwa wa bugufi wa Yesu. Kubera ko Nikodemu yari afite ubumenyi, ubushishozi n’umuco wo kwicisha bugufi, kandi akaba yari azi ko akeneye ibintu by’umwuka, yashoboraga kuba yarabaye umwigishwa ukomeye. Ni koko, yashoboraga kuba yarumvise za disikuru zitangaje zatangwaga n’Umwigisha Mukuru, akiga amasomo y’ingenzi ayavanye mu ngero zatangwaga na Yesu, akibonera ibitangaza bitangaje byakorwaga na Yesu, kandi akabonera imbaraga mu nama yahaye intumwa ze azisezeraho. Ariko kandi, ibyo byose yarabitakaje.

Kuba Nikodemu yarananiwe gufata imyanzuro byatumye atakaza byinshi. Mu byo yatakaje, harimo n’itumira risusurutsa rigira riti “mwese abarushye n’abaremerewe, nimuze munsange, ndabaruhura. Mwemere kuba abagaragu banjye, munyigireho; kuko ndi umugwaneza kandi noroheje mu mutima; namwe muzabona uburuhukiro mu mitima yanyu: kuko kunkorera kutaruhije, n’umutwaro wanjye utaremereye” (Matayo 11:28-30). Nikodemu yatakaje igikundiro cyo kubona ubwo buruhukiro abwiherewe na Yesu mu buryo butaziguye!

Byifashe Bite se Kuri Wowe?

Kuva mu mwaka wa 1914, Yesu Kristo ari mu ijuru ari Umwami w’Ubwami bw’Imana bwo mu ijuru. Mu guhanura ibyagombaga kubaho mu gihe cy’ukuhaba kwe, mu byo yavuze hakubiyemo amagambo agira ati “ubu butumwa bwiza bw’ubwami buzigishwa mu isi yose, ngo bube ubuhamya bwo guhamiriza amahanga yose: ni bwo imperuka izaherako ize” (Matayo 24:14). Mbere y’uko imperuka iza, umurimo wo kubwiriza ku isi hose ugomba kubanza gukorwa. Yesu Kristo yishimira kuba abantu badatunganye bawifatanyamo. Nawe ushobora kwifatanya muri uwo murimo.

Nikodemu yari azi ko Yesu yavuye ku Mana (Yohana 3:2). Binyuriye mu kwiga Bibiliya, ushobora kugera ku mwanzuro nk’uwo. Ushobora kuba waragize ihinduka mu mibereho yawe kugira ngo ubeho mu buryo buhuje n’amahame ya Bibiliya. Ndetse ushobora no kuba ujya mu materaniro y’Abahamya ba Yehova kugira ngo urusheho kugira ubumenyi bwimbitse kuri Bibiliya. Iyo mihati ugomba kuyishimirwa. Nyamara, Nikodemu yagombaga gukora ibirenze ibyo kugaragaza gusa ko asobanukiwe ko Yesu yari yaroherejwe n’Imana. Yagombaga ‘kwiyanga, akikorera ... [“igiti cye cy’umubabaro,” NW] agakurikira [Yesu].’—Luka 9:23.

Zirikana icyo intumwa Pawulo itubwira. Yaranditse iti “ubwo dukorana na yo, turabinginga, kugira ngo mudaherwa ubuntu bw’Imana gupfa ubusa; kuko yavuze iti ‘mu gihe cyo kwemererwamo narakumviye, no ku munsi wo gukirizwamo naragutabaye.’ Dore none ni cyo gihe cyo kwemererwamo, dore none ni wo munsi wo gukirizwamo.”—2 Abakorinto 6:1, 2.

Iki ni cyo gihe cyo kwihingamo ukwizera kugusunikira kugira icyo ukora. Kugira ngo ubigereho, fata igihe cyo gutekereza ubishyizeho umutima ku bintu urimo wiga muri Bibiliya. Senga Yehova, umusaba ko yagufasha kugaragaza uko kwizera. Uko ugenda uhabwa ubufasha na we, ugushimira n’urukundo umukunda bizagusunikira kugira icyifuzo cyo ‘kwiyanga, ukikorera igiti cyawe cy’umubabaro, ugakurikira’ Yesu Kristo. Mbese, uzagira icyo ukora uhereye ubu?

[Ifoto yo ku ipaji ya 9]

Mbere na mbere, Nikodemu yagize ubutwari bwo kuvuganira Yesu

[Ifoto yo ku ipaji ya 9]

Nubwo Nikodemu yarwanyijwe, yagize uruhare mu gutunganya umurambo wa Yesu kugira ngo uhambwe

[Ifoto yo ku ipaji ya 10]

Icyigisho cya bwite n’isengesho bishobora kugukomeza bigatuma ugira icyo ukora

[Ifoto yo ku ipaji ya 10]

Mbese, uzemera igikundiro cyo kugendera ku buyobozi bwa Yesu Kristo?