Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Umudugudu wubatswe ku mpinga y’umusozi

Umudugudu wubatswe ku mpinga y’umusozi

Umudugudu wubatswe ku mpinga y’umusozi

MU KIBWIRIZA cya Yesu cyo ku Musozi kizwi hose, yabwiye abigishwa be ati “muri umucyo w’isi: umudugudu wubatswe ku mpinga y’umusozi, ntubasha kwihisha.”—Matayo 5:14.

Imijyi myinshi y’i Yudaya n’i Galilaya yari yubatswe ku mpinga z’imisozi, aho kuba mu bibaya byo munsi yayo. Impamvu y’ingenzi kurusha izindi yatumaga bahitamo kubaka ku mpinga z’imisozi yari ihereranye n’umutekano. Uretse ingabo zashoboraga kuba zabatera, hari n’udutsiko tw’abanyazi twari dusanzwe tuyogoza inkambi z’Abisirayeli (2 Abami 5:2; 24:2). Intwari zo muri uwo mudugudu zashoboraga mu buryo bworoshye kurinda amazu yegeranye cyane yabaga yubatswe ku mpinga y’umusozi, kurusha uko zari kurinda umujyi wubatswe mu kibaya kuko wabaga ukeneye inkuta ndende kandi ngari zo kuwurinda.

Kubera ko akenshi inkuta z’amazu y’Abayahudi zabaga zisizeho ishwagara, umudugudu wose w’ayo mazu yera de afite isuku yabaga yegeranye ari ku mpinga y’umusozi washoboraga kubonwa mu buryo bworoshye n’abantu bawukikije bari mu birometero byinshi (Ibyakozwe 23:3). Igihe akazuba kabaga gashashagira aho muri Palesitina, iyo midugudu yubatswe ku mpinga z’imisozi yamurikaga cyane, nk’uko imijyi yo mu karere ka Mediterane yubatswe nk’iyo imurika no muri iki gihe.

Yesu yakoresheje iyo miterere ishishikaje y’igiturage cy’i Galilaya n’i Yudaya kugira ngo yumvishe abigishwa be inshingano y’Umukristo w’ukuri. Yarababwiye ati “abe ari ko umucyo wanyu ubonekera imbere y’abantu, kugira ngo babone imirimo yanyu myiza, bahereko bahimbaze So wo mu ijuru” (Matayo 5:16). Nubwo Abakristo badakora imirimo myiza bagamije gushimwa n’abantu, imyifatire yabo myiza ntibisoba.—Matayo 6:1.

Iyo myifatire myiza igaragara cyane cyane mu gihe cy’amakoraniro y’intara y’Abahamya ba Yehova. Ikinyamakuru kimwe cyo muri Hisipaniya cyerekeje ku ikoraniro riherutse kuba kigira kiti “nubwo gushishikarira inyigisho z’idini bigenda bigabanya umurego mu yandi madini menshi, ibyo si ko bimeze ku Bahamya ba Yehova. Kubera ko batifuza ko Bibiliya ita agaciro kayo, bashyira Ijambo ry’Imana mu bikorwa.”

Uwitwa Thomas, akaba yari ashinzwe kwita kuri sitade yari iri mu majyaruguru y’uburengerazuba bw’igihugu cya Hisipaniya Abahamya bakoreshaga buri gihe, yishimiraga cyane kuba hamwe n’abantu bashyira Ijambo ry’Imana mu bikorwa. Yasubitse igihe cye cyo gufata ikiruhuko cy’iza bukuru ho ibyumweru byinshi, kugira ngo ashobore guterana mu ikoraniro ry’intara ry’Abahamya ba Yehova. Igihe abantu benshi bari baje mu ikoraniro hakubiyemo n’abana bato bamwegeraga nyuma y’ikoraniro kugira ngo bamushimire ku bwo kuba yaragiye afatanya na bo mu gihe cy’imyaka myinshi yari ishize kandi bamwifurize kuzagira ikiruhuko cyiza cy’iza bukuru, yaraturitse ararira. Yaravuze ati “kuba narabamenye byambereye ikintu cyiza kuruta ibindi byose nabonye mu mibereho yanjye.”

Umudugudu wubatswe ku mpinga y’umusozi ushishikaza umuntu uwureba akawurangarira kubera ko uba wigaragaza cyane uri ku mpezajisho, kandi buri nzu yose y’umweru iwurimo ikarabagiranishwa n’urumuri rw’izuba. Mu buryo nk’ubwo, Abakristo b’ukuri bagaragara ko batandukanye n’abandi bantu kubera ko bihatira gukurikiza amahame yo mu rwego rwo hejuru ashingiye ku Byanditswe arebana no kuba inyangamugayo, kurangwa n’umuco ndetse n’impuhwe.

Byongeye kandi, Abakristo barabagiranishwa n’umucyo w’ukuri binyuriye ku murimo wabo wo kubwiriza. Intumwa Pawulo yerekeje ku Bakristo bo mu kinyejana cya mbere igira iti “ubwo dufite uwo murimo wo kugabura iby’Imana ku bw’imbabazi twagiriwe, ntiducogora, . . . ahubwo tuvuga ukuri tweruye, bigatuma umuntu wese adushimisha umutima we imbere y’Imana” (2 Abakorinto 4:1, 2). Nubwo bahuraga n’ababarwanya ahantu hose babwirizaga, Yehova yahaye imigisha umurimo wabo wo kubwiriza; bityo ahagana mu mwaka wa 60 I.C., Pawulo yashoboye kwandika ko ubutumwa bwiza bwari burimo bubwirizwa “mu baremwe bose bari munsi y’ijuru.”—Abakolosayi 1:23.

Muri iki gihe nanone, Abahamya ba Yehova bafatana uburemere inshingano yabo yo kureka ‘umucyo wabo ukabonekera imbere y’abantu,’ nk’uko Yesu yabategetse. Abahamya ba Yehova bakwirakwiza ubutumwa bwiza bw’Ubwami mu bihugu bigera kuri 235 ku isi hose, binyuriye ku magambo bavuga no ku bitabo bandika. Kugira ngo umucyo w’ukuri kwa Bibiliya ushobore kugera ku bantu benshi cyane uko bishoboka kose, bacapa ibitabo by’imfashanyigisho za Bibiliya mu ndimi zigera kuri 370.—Matayo 24:14; Ibyahishuwe 14:6, 7.

Ahantu henshi, Abahamya batangiye umurimo ukomeye wo kwiga indimi zivugwa n’abimukira baturutse mu bihugu umurimo wo kubwiriza wabuzanyijwemo. Urugero, hari abantu benshi baje bisukiranya mu mijyi minini myinshi yo muri Amerika y’Amajyaruguru, baturutse mu Bushinwa no mu Burusiya. Abahamya bo muri ako karere bihatiye kwiga Igishinwa, Ikirusiya n’izindi ndimi kugira ngo babwirize ubutumwa bwiza abo bantu bashya bahimukiye. Koko rero, ubu harimo haratangwa amasomo agenewe kwihutisha amajyambere mu bihereranye no kwiga izo ndimi, bityo ngo abandi na bo bashobore kubwirizwa ubutumwa bwiza mu gihe umurima ‘weze kugira ngo usarurwe.’—Yohana 4:35.

Umuhanuzi Yesaya yarahanuye ati “mu minsi y’imperuka umusozi wubatsweho inzu y’Uwiteka uzakomerezwa mu mpinga z’imisozi, ushyirwe hejuru usumbe iyindi; kandi amahanga yose azawushikira.” Abahamya ba Yehova barimo barafasha abantu aho bari hose binyuriye ku myifatire yabo no ku murimo wabo wo kubwiriza, kugira ngo baze ku ‘musozi wubatsweho inzu y’Uwiteka’ bigishwe ibihereranye n’inzira z’Imana no kuzigenderamo (Yesaya 2:2, 3). Ingaruka zishimishije ni uko, nk’uko Yesu yabigaragaje, bose hamwe ‘bahimbaza Se wo mu ijuru,’ ari we Yehova Imana.—Matayo 5:16; 1 Petero 2:12.