Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Yehova yatwigishije kwihangana no kutarambirwa

Yehova yatwigishije kwihangana no kutarambirwa

Inkuru ivuga ibyabaye mu mibereho

Yehova yatwigishije kwihangana no kutarambirwa

BYAVUZWE NA ARISTOTELIS APOSTOLIDIS

Mu kibaya cyo mu majyaruguru y’Imisozi ya Caucase hari umujyi w’u Burusiya witwa Pyatigorsk, uzwi cyane kubera amasoko yaho apfupfunukamo amazi y’imyunyu ngugu hamwe n’ikirere cyiza. Aho ni ho navukiye mu mwaka wa 1929, mu muryango w’impunzi z’Abagiriki. Hashize imyaka icumi nyuma y’aho, igihe hatangiraga ibikorwa bya kinyamaswa bya Staline byo kunyuguzaho abataravugaga rumwe na we, n’iterabwoba no kweza amoko, twongeye guhunga, kubera ko twahatiwe gusubira mu Bugiriki.

NYUMA yo kwimuka tujya i Piraiévs, ho mu Bugiriki, ijambo “impunzi” ryafashe indi sura kuri twe. Twumvaga turi abanyamahanga pe! Nubwo jye na mukuru wanjye twari dufite amazina y’abahanga b’ibirangirire mu bya filozofiya b’Abagiriki, Socrate na Aristote, si kenshi twumvaga abantu bakoresha ayo mazina. Buri wese yaravugaga ngo “dore twa Turusiya!”

Nyuma gato y’aho Intambara ya Mbere y’Isi Yose itangiriye, mama twakundaga cyane yarapfuye. Ni we wari ugize urugo rwacu, kandi kumutakaza byaradushegeshe cyane. Kubera ko yari yaramaze igihe runaka arwaye, yari yaranyigishije gukora imirimo myinshi yo mu rugo. Iyo myitozo yambereye ingirakamaro cyane nyuma y’aho.

Intambara no Kubohorwa

Intambara, ubutegetsi bw’ishyaka rya Nazi n’ibisasu byahoraga biterwa n’Ingabo z’ibihugu byishyize hamwe, byatumaga twumva butari bwire, bwakwira na bwo tukumva butari bucye. Hariho ubukene bwinshi, inzara yacaga ibintu kandi n’abantu benshi bapfaga umusubizo. Uhereye igihe nari mfite imyaka 11, byabaye ngombwa ko nkorana umwete hamwe na papa kugira ngo tubone ibidutunga twese uko twari batatu. Sinashoboye kwiga neza mu ishuri bitewe n’uko ntumvaga neza Ikigiriki, kandi nadindijwe n’intambara hamwe n’ingaruka zayo.

Ubutegetsi bw’Abadage mu Bugiriki bwarangiye mu kwezi k’Ukwakira 1944. Nyuma y’aho gato, naje guhura n’Abahamya ba Yehova. Muri ibyo bihe byarangwaga no kwiheba n’amagorwa, ibyiringiro bishingiye kuri Bibiliya by’uko hazabaho imibereho ishimishije y’igihe kizaza mu gihe cy’ubutegetsi bw’Ubwami bw’Imana, byankoze ku mutima (Zaburi 37:29). Isezerano ry’Imana ry’ubuzima buzira iherezo mu mimerere y’amahoro hano ku isi ryabaye nk’amavuta nyamavuta asizwe mu bikomere byanjye. (Yesaya 9:6, umurongo wa 7 muri Biblia Yera.) Mu mwaka wa 1946, jye na papa twarabatijwe, tugaragaza ko twiyeguriye Yehova.

Mu mwaka wakurikiyeho, nashimishijwe no guhabwa inshingano bwa mbere yo kuba umukozi wamamaza (nyuma y’aho akaba yaritwaga umukozi ushinzwe amagazeti) mu itorero rya kabiri ryashinzwe muri Piraiévs. Ifasi yacu yaheraga i Piraiévs ikamanuka ikagera muri Eleusis, hakaba hari intera y’ibirometero bigera kuri 50. Icyo gihe, Abakristo benshi basizwe n’umwuka bakoreraga muri iryo torero. Nagize igikundiro cyo gukorana na bo no kugira ibyo mbigiraho. Nishimiraga kuba hamwe na bo bitewe n’uko bari bafite inkuru zidashira batubwiraga ku byerekeranye n’imihati ikomeye isabwa kugira ngo dusohoze umurimo wo kubwiriza. Binyuriye mu kwitegereza imibereho yabo, byagaragaraga neza ko kugira ngo umuntu akorere Yehova mu budahemuka, agomba kugira ukwihangana cyane no kutarambirwa (Ibyakozwe 14:22). Mbega ukuntu nshimishwa no kuba muri ako karere hari amatorero asaga 50 muri iki gihe!

Ikibazo cy’Ingorabahizi Ntari Niteze

Hashize igihe runaka nyuma y’aho, namenyanye na Eleni, umukobwa w’Umukristokazi w’igikundiro kandi wagiraga umwete mu murimo, wakomokaga mu mujyi wa Patras. Twagiranye amasezerano yo kuzabana mu mpera z’umwaka wa 1952. Icyakora, hashize amezi make Eleni yararwaye araremba cyane. Abaganga basanze afite ikibyimba cyo mu bwonko, kandi yari ameze nabi cyane. Byabaye ngombwa ko ahita abagwa. Nyuma y’imihati myinshi twashyizeho, twashoboye kubona umuganga wo muri Athènes wemeye kubahiriza imyizerere y’idini ryacu akamubaga atamuteye amaraso, nubwo icyo gihe hatari hakabayeho uburyo buhambaye bwo kuvura (Abalewi 17:10-14; Ibyakozwe 15:28, 29). Nyuma yo kubagwa, abaganga basaga n’abari bafite icyizere cy’uko fiyanse wanjye yazakira, ariko ntibigeze bavuga ko ibintu bitashoboraga gusubira irudubi.

Ni iki nari gukora mu mimerere nk’iyo? Mbese, ko imimerere yari ihindutse, nari gusesa amasezerano twagiranye maze nkishakira undi? Oya rwose! Igihe niyemezaga kumugira fiyanse namusezeranyije ko tuzabana, kandi nifuzaga ko yee yanjye yaba yee (Matayo 5:37). Sinigeze na rimwe ntekereza ibinyuranye n’ibyo. Mukuru wa Eleni yaramurwaje, aroroherwa, ariko ntiyakira neza, maze dushyingiranwa mu kwezi k’Ukuboza 1954.

Hashize imyaka itatu, Eleni yongeye kuremba, maze wa muganga yongera kumubaga. Icyo gihe bwo, yakorogoshoye mu bwonko kugira ngo icyo kibyimba agihandure burundu. Ibyo byatumye umugore wanjye agagara uruhande rumwe kandi agace k’ubwonko kagenzuraga ijwi karangirika cyane. Icyo gihe twembi twatangiye guhangana n’ibibazo bishya bigoranye. Ndetse n’umurimo woroheje kurusha indi yose, waberaga umugore wanjye nakundaga inzitizi ikomeye cyane. Imimerere ye yagendaga irushaho kuzamba yatumye biba ngombwa ko tugira ihinduka rikomeye mu mibereho yacu ya buri munsi. Ikirenze byose, byasabaga ko tugira ukwihangana gukomeye kandi ntiturambirwe.

Ubwo rero, ya myitozo mama yari yarampaye yambereye ingirakamaro cyane. Kare kare mu gitondo, nateguraga ibintu byose bigomba gutekwa, maze Eleni akabiteka. Incuro nyinshi cyane twatumiraga abantu, hakubiyemo n’abakozi b’igihe cyose, abantu twiganaga na bo Bibiliya hamwe n’Abakristo bagenzi bacu bari bakennye mu itorero. Bose bemezaga ko ibyo biryo byabaga biryoshye cyane rwose! Nanone kandi, jye na Eleni twafatanyirizaga hamwe mu tundi turimo two mu rugo, ku buryo wasangaga inzu yacu isukuye kandi iri kuri gahunda. Iyo mimerere yadusabaga kwihangana cyane yagombaga kuzamara imyaka 30 yose.

Yagiraga Ishyaka Nubwo Yari Afite Ubumuga

Kubona ukuntu nta kintu cyashoboraga gutuma urukundo umugore wanjye yakundaga Yehova n’ishyaka yagiraga mu murimo we bicogora, jye n’abandi byaduteraga inkunga. Nyuma y’igihe runaka, kubera ko Eleni yashyiragaho imihati nta gucogora, yashoboye kujya aganira n’abandi akoresheje amagambo make cyane yashoboraga kuvuga. Yakundaga gusanga abantu ku muhanda akabagezaho ubutumwa bwiza bwo muri Bibiliya. Mu gihe nabaga nagiye mu ngendo z’akazi, naramujyanaga, ngahagarika imodoka hafi y’aho abanyamaguru bakundaga kunyura ari benshi. Yakinguraga ikirahuri cy’imodoka, maze agahamagara abahisi n’abagenzi ngo baze bafate amagazeti y’Umunara w’Umurinzi na Réveillez-vous! Igihe kimwe, yatanze amagazeti 80 mu masaha abiri. Akenshi yakundaga gukoresha amagazeti amaze igihe asohotse yose yari mu itorero akayamara. Nanone kandi, Eleni yifatanyaga buri gihe mu bundi buryo bwo kubwiriza.

Mu myaka yose umugore wanjye yamaze ari ikimuga, buri gihe twabaga turi kumwe mu materaniro. Ntiyigeze asiba mu makoraniro mato n’amanini, ndetse n’igihe byabaga ngombwa ko dukora urugendo tukajya mu gihugu cy’amahanga bitewe n’uko Abahamya ba Yehova batotezwaga mu Bugiriki. Nubwo yari afite inzitizi nyinshi, yishimiye kujya mu makoraniro yabereye muri Otirishiya, mu Budage, muri Chypre no mu bindi bihugu. Eleni ntiyigeraga yitotomba cyangwa ngo ansabe ko mwitaho birenze, ndetse n’igihe nagendaga ngira inshingano nyinshi mu murimo wa Yehova bigatuma rimwe na rimwe yumva ataguwe neza.

Ku ruhande rwanjye, iyo mimerere yambereye isomo rigira ingaruka z’igihe kirekire mu birebana no kwihangana no kutarambirwa. Incuro nyinshi nagiye nibonera ukuntu Yehova adufasha. Abavandimwe na bashiki bacu bagiye bigomwa ibintu bikomeye kugira ngo badufashe mu buryo ubwo ari bwo bwose bwashobokaga, kandi abaganga na bo badushyigikiye mu buryo burangwa n’ineza. Muri iyo myaka yose y’ingorane, ntitwigeze dukena ibintu bya ngombwa mu buzima, nubwo imimerere twarimo yasabaga igihe kirekire itatumye ngira akazi gahoraho. Inyungu za Yehova n’umurimo we ni byo buri gihe twimirizaga imbere mbere y’ibindi byose.—Matayo 6:33.

Abantu benshi bagiye batubaza icyaduteye inkunga muri ibyo bihe biruhije. Iyo nshubije amaso inyuma, mbona ko icyigisho cya bwite cya Bibiliya, gusenga Imana tubivanye ku mutima, kujya mu materaniro ya Gikristo buri gihe no kwifatanya mu murimo wo kubwiriza tubigiranye ishyaka, ari byo byatumye tugira imbaraga zo kwihangana no kutarambirwa. Buri gihe twibutswaga amagambo atera inkunga yo muri Zaburi ya 37:3-5, amagambo agira ati “wiringire Uwiteka, ukore ibyiza; ... Kandi wishimire Uwiteka ... Ikoreze Uwiteka urugendo rwawe rwose, abe ari we wiringira, na we azabisohoza.” Undi murongo w’Ibyanditswe watubereye ingirakamaro, ni uwo muri Zaburi ya 55:23 (umurongo wa 22 muri Biblia Yera), hagira hati “ikoreze Uwiteka umutwaro wawe, na we azakuramira.” Kimwe n’umwana wiringira se mu buryo bwuzuye, ntitwikoreje Yehova imitwaro yacu gusa, ahubwo twaranayimurekeye.—Yakobo 1:6.

Ku itariki ya 12 Mata 1987, ubwo umugore wanjye yari arimo abwiriza imbere y’inzu yacu, urugi rw’icyuma ruremereye rwarikinze n’imbaraga nyinshi rumuturutse inyuma, rumujugunya hanze ruramukomeretsa cyane. Ibyo byatumye amara imyaka itatu yakurikiyeho atumva. Yapfuye mu ntangiriro z’umwaka wa 1990.

Nkorera Yehova Mbigiranye Ubushobozi Bwanjye Bwose

Mu mwaka wa 1960, nashyiriweho kuba umukozi w’itorero muri Nikaia ho muri Piraiévs. Kuva icyo gihe, nagiye ngira igikundiro cyo gukorera mu matorero atandukanye yo muri Piraiévs. Nubwo nta bana nigeze mbyara, nagize ibyishimo byo gufasha abana benshi bo mu buryo bw’umwuka bagashikama mu kuri. Bamwe muri bo ubu ni abasaza b’itorero, abakozi b’imirimo, abapayiniya, abandi bagize umuryango wa Beteli.

Nyuma y’aho u Bugiriki bwongeye kugendera kuri demokarasi mu mwaka wa 1975, Abahamya ba Yehova bashoboye gukora amakoraniro mu mudendezo; ntibyari bikiri ngombwa ko bihisha mu mashyamba. Imyitozo bamwe muri twe twari twarahawe mu gihe twateguraga amakoraniro yaberaga mu mahanga, yabaye ingirakamaro cyane. Kubera iyo mpamvu, nagize ibyishimo n’igikundiro cyo gukora muri za komite z’amakoraniro anyuranye mu gihe cy’imyaka myinshi.

Hanyuma, mu mwaka wa 1979, hakozwe gahunda zo kubaka Inzu y’Amakoraniro ya mbere mu Bugiriki, mu nkengero z’umujyi wa Athènes. Nahawe inshingano yo kugira uruhare mu gutegura uwo mushinga ukomeye w’ubwubatsi, no kuwuyobora. Nanone kandi, uwo murimo wasabaga kwihangana cyane no kutarambirwa. Kumara imyaka itatu dukorana n’abavandimwe na bashiki bacu babarirwa mu magana bafite umwuka wo kwitanga, byatumye hagati yacu havuka imirunga ikomeye y’urukundo n’ubumwe. Ibintu naboneye muri uwo mushinga ntibiteze kuzasibama mu mutima wanjye.

Duhaza Ibyo Abanyururu Bakeneye mu Buryo bw’Umwuka

Hashize imyaka mike nyuma y’aho, twabonye ubundi buryo bwo kwagura umurimo. Hafi y’ifasi y’itorero ryacu, i Korydallos, hari imwe muri za gereza nini cyane mu Bugiriki. Kuva muri Mata 1991, nahawe uburenganzira bwo gusura iyo gereza buri cyumweru ndi umubwiriza wo mu Bahamya ba Yehova. Aho ngaho, nemerewe kuyobora ibyigisho bya Bibiliya n’amateraniro ya Gikristo mu banyururu bashimishijwe. Benshi muri bo bagize ihinduka rikomeye, ibyo bikaba bigaragaza ukuntu Ijambo ry’Imana rifite imbaraga nyinshi (Abaheburayo 4:12). Ibyo byashimishije abayobozi ba gereza n’abandi banyururu. Bamwe mu banyururu twiganye Bibiliya bararekuwe none ubu ni ababwiriza b’ubutumwa bwiza.

Hari igihe kimwe niganye n’abagabo batatu bacuruzaga ibiyobyabwenge bari ibimenywabose. Mu gihe bari bamaze kugira amajyambere yo mu buryo bw’umwuka, baje mu cyigisho cyabo cya Bibiliya biyogoshesheje, agasatsi bagashokoje neza, kandi bambaye ishati na karuvati muri Kanama rwagati, uko kukaba ari kumwe mu mezi ashyuha cyane mu Bugiriki! Umuyobozi w’iyo gereza n’umukuru w’abarinzi b’abanyururu, hamwe n’abakozi bamwe na bamwe ba gereza, basohotse mu biro byabo ikitaraganya baje kureba ibyo bintu. Ibyo bintu byarabarenze!

Ibindi bintu biteye inkunga byabereye mu gice cy’iyo gereza aho abagore bafungirwa. Natangiye kuyoborera icyigisho cya Bibiliya umugore wari warakatiwe gufungwa ubuzima bwe bwose azira ubwicanyi. Yari azwiho kuba yari yarigize kagarara. Ariko kandi, bidatinze ukuri kwa Bibiliya yarimo yiga kwatumye atangira kugira ihinduka ritangaje cyane ku buryo abenshi bavuze ko yari ameze nk’intare irimo ihinduka intama (Yesaya 11:6, 7)! Mu buryo bwihuse, umuyobozi wa gereza yatangiye kumwubaha no kumugirira icyizere. Nashimishijwe no kubona ukuntu yagiraga amajyambere yo mu buryo bw’umwuka ashimishije, akageza ubwo yiyegurira Yehova.

Dufasha Abamugaye n’Abageze mu za Bukuru

Kubona ukuntu umugore wanjye yamaze imyaka myinshi ahanganye n’uburwayi, byatumye ndushaho kwiyumvisha akababaro k’abarwaye n’abageze mu za bukuru baturimo. Buri gihe, iyo mu bitabo byacu hasohokagamo inkuru zidutera inkunga yo kwihatira kubonera abo bantu ubufasha bwuje urukundo, numvaga binshishikaje. Bene izo nkuru narazikundaga kandi nagiye nzegeranya. Nyuma y’imyaka runaka, nari narakorakoranyije ifalidi igizwe n’amapaji asaga ijana—narahereye ku ngingo yari ifite umutwe uvuga ngo “Kwita ku Bageze mu za Bukuru n’Abababara,” yasohotse mu Munara w’Umurinzi wo ku itariki ya 15 Nyakanga 1962 (mu Cyongereza). Inyinshi muri izo nyandiko zagaragaje ko byaba ingirakamaro buri torero rishyizeho uburyo bwo gufasha abarwayi n’abageze mu za bukuru, bigakorwa kuri gahunda.—1 Yohana 3:17, 18.

Abasaza bashyizeho itsinda ry’abavandimwe na bashiki bacu bitanze kugira ngo bajye bita ku byo abarwayi n’abageze mu za bukuru mu itorero ryacu bakeneye. Abantu bitanze twabashyize mu makipi anyuranye, dushyiraho abashoboraga gufasha ku manywa n’abandi bashoboraga gufasha nijoro, abashoboraga kugeza abarwayi kwa muganga n’abashoboraga kuboneka amanywa n’ijoro. Abo bakoraga amanywa n’ijoro bo bahoraga baryamiye amajanja.

Iyo mihati yagize ingaruka zateye abandi inkunga. Urugero, hari mushiki wacu wari urwaye wibanaga mu nzu, basanze yituye hasi mu nzu atumva mu gihe bari bagiye kumusura nk’uko byakorwaga buri munsi. Twamenyesheje mushiki wacu bari baturanye wari ufite imodoka. Yajyanye uwo mushiki wacu wari urwaye ku ivuriro ryari hafi—ryari mu minota icumi gusa. Abaganga bavuze ko ibyo byarokoye ubuzima bwe.

Umutima wo gushimira abagize iryo tsinda bagaragarizwa n’abafite ubumuga hamwe n’abageze mu za bukuru, utuma bumva banyuzwe cyane. Kugira ibyiringiro byo kuzabana n’abo bavandimwe na bashiki bacu muri gahunda nshya y’Imana mu mimerere inyuranye n’iriho ubu, bisusurutsa umutima. Kandi kumenya ko icyatumye bashobora kwihangana ari uko bashyigikiwe mu mibabaro yabo, na byo ni indi ngororano.

Kutarambirwa Byampesheje Ingororano

Ubu ndi umusaza muri rimwe mu matorero ari i Piraiévs. Nubwo ngeze mu za bukuru kandi nkaba mfite ibibazo by’ubuzima, nishimira ko ngishobora kwifatanya mu bikorwa by’itorero.

Mu myaka myinshi ishize, imimerere igoranye, ibibazo by’ingorabahizi hamwe n’ibihe n’ibigwirira abantu nagiye mpura na byo, byansabaga ubutwari burenze no kutarambirwa. Ariko kandi, buri gihe Yehova yagiye ampa imbaraga nabaga nkeneye kugira ngo nsinde izo ngorane. Incuro nyinshi cyane, niboneye ukuri kw’amagambo y’umwanditsi wa Zaburi, amagambo agira ati “nkivuga nti ‘ikirenge cyanjye kiranyereye’, imbabazi zawe, Uwiteka, zarandamiye. Iyo ibyo nshidikanya byinshi bimpagaritse umutima, ibyo umpumuriza byishimisha ubugingo bwanjye.”—Zaburi 94:18, 19.

[Ifoto yo ku ipaji ya 25]

Ndi kumwe n’umugore wanjye, Eleni, aho amariye kubagwa bwa kabiri mu mwaka wa 1957

[Ifoto yo ku ipaji ya 26]

Turi mu ikoraniro i Nuremberg ho mu Budage mu mwaka wa 1969

[Ifoto yo ku ipaji ya 28]

Itsinda ry’abavandimwe na bashiki bacu bafashaga abarwayi n’abageze mu za bukuru