Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ahantu ho kwikinga umuyaga

Ahantu ho kwikinga umuyaga

Ahantu ho kwikinga umuyaga

MU MPINGA z’imisozi miremire y’i Burayi, ushobora kuhabona icyatsi gikomeye cyitwa iroza yo mu misozi miremire. Icyo cyatsi cy’igikuri gikunze kumera kiri hamwe n’ibindi byinshi, bibyiganira ku butaka kugira ngo byirinde umuyaga uhuha muri iyo misozi. Umuyaga udatuza wo muri iyo misozi ubangamira cyane ibimera byaho, kubera ko utuma ubushyuhe bugabanuka, ukumisha ubutaka bwaho n’umwuka ugakakara, kandi ukarandura imizi yabyo.

Akenshi iroza yo mu misozi miremire yirinda ingaruka mbi z’umuyaga binyuriye mu kumera mu mikoke iri hagati y’ibibuye binini. Nubwo ubutaka bw’aho hantu bushobora kuba butarumbuka, ibyo bibuye bikingira ibyo byatsi umuyaga, kandi bigatuma bishobora kubika amazi. Kubera ko ibyo byatsi biba bitagaragara hafi mu mwaka wose, mu mpeshyi bitaka impinga z’iyo misozi yabihaye ubuhungiro bikoresheje indabo zabyo z’umutuku ukeye.

Umuhanuzi Yesaya yasobanuye ko “abatware” bari kuzashyirwaho n’Imana, kandi buri wese muri bo akaba nk’ “aho kwikinga umuyaga” (Yesaya 32:1, 2). Abo batware bo mu buryo bw’umwuka, cyangwa abagenzuzi, bari kuba nk’ibitare bihamye, bitajegajega mu bihe by’amakuba cyangwa imibabaro, bagendera ku buyobozi bw’Umwami Kristo Yesu. Bari gutanga ubwugamo bwiringirwa mu gihe cy’ibyago kandi bagafasha abantu bakeneye ubufasha kugira ngo barinde ibigega by’amazi yabo yo mu buryo bw’umwuka ava mu Ijambo ry’Imana.

Imiyaga y’ibitotezo, gucika intege cyangwa ubumuga, bishobora kwigirizaho nkana Umukristo, bigatuma ukwizera kwe gucogora mu gihe kwaba kutarinzwe. Abasaza b’Abakristo bashobora gutanga uburinzi binyuriye mu gutega amatwi bakumva icyo kibazo babigiranye ubwitonzi, bagatanga inama zishingiye kuri Bibiliya, kandi bagatera inkunga cyangwa bagatanga ubufasha bufatika. Kimwe n’Umwami wabo wimitswe, Kristo Yesu, bifuza gufasha abantu ‘barushye n’abaremerewe’ (Matayo 9:36). Kandi baba bafite icyifuzo cyo gufasha abandi bangijwe n’imiyaga y’inyigisho z’ikinyoma (Abefeso 4:14). Ubufasha nk’ubwo butangiwe igihe bushobora kuba ingirakamaro.

Uwitwa Miriam yagize ati “naje kugira ikibazo cyo guhungabana mu byiyumvo igihe bamwe mu ncuti zanjye magara barekaga ukuri, kandi muri iyo minsi na papa agafatwa n’indwara yo kuva amaraso mu bwonko. Mu gihe nageragezaga kwivana muri iyo mimerere yo guhungabana, natangiye gushembekeranya n’umusore w’isi wari incuti yanjye. Nyuma y’igihe gito, numvise nta cyo nkimaze, maze menyesha abasaza b’itorero ryacu ko nari niyemeje kureka ukuri, kubera ko nari nzi ko Yehova atashoboraga kunkunda.

“Muri icyo gihe kitari kinyoroheye, umusaza uzi kwishyira mu mwanya w’abandi yanyibukije imyaka yose nari naramaze ndi umupayiniya w’igihe cyose. Yambwiye ko buri gihe yashimaga ubudahemuka bwanjye, kandi yansabye abigiranye ubugwaneza ko nareka abasaza bakamfasha nkongera kubona ko Yehova akinkunda. Ukuntu bangaragarije ko banyitayeho mu buryo bwuje urukundo muri icyo gihe kitari cyoroshye, byambereye nk’ ‘aho kwikinga umuyaga’ muri serwakira yo mu buryo bw’umwuka yari ingose. Mu gihe cy’ukwezi kumwe, nacanye umubano na wa musore, kandi kuva icyo gihe nakomeje kugendera mu nzira y’ukuri.”

Iyo abasaza babonye Abakristo bagenzi babo basagamba mu buryo bw’umwuka biturutse ku burinzi babaha mu gihe gikwiriye, bumva babonye ingororano yabo. Kandi aho ‘hantu ho kwikinga umuyaga’ haduha umusogongero w’ubufasha busesuye bwo mu buryo bw’umwuka tuzabona mu gihe cy’Ubutegetsi bwa Kristo bw’Imyaka Igihumbi.