Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Amahame y’Imana ashobora kukugirira umumaro

Amahame y’Imana ashobora kukugirira umumaro

Amahame y’Imana ashobora kukugirira umumaro

NTA gushidikanya ko uzi ko inyamaswa ziyoborwa n’ubugenge. Hari imashini nyinshi ziba zarakozwe kugira ngo zikurikize amabwiriza bazishyizemo. Ariko abantu bo baremewe kugira ngo bayoborwe n’amahame. Ibyo wabyemezwa n’iki? Yehova, we Nyir’ugutanga amahame yose akiranuka, igihe yaremaga abantu ba mbere yagize ati “tureme umuntu, agire ishusho yacu, ase natwe.” Umuremyi ni umwuka; ntafite umubiri ufatika nk’uyu wacu, bityo, twaremwe mu “ishusho” ye mu buryo bw’uko dushobora kugira kamere nk’iye, mu rugero runaka tukagaragaza imico ye ihebuje. Abantu bafite ubushobozi bwo kuyobora ubuzima bwabo bashingiye ku mahame runaka, ni ukuvuga bashingiye ku byo bemera ko ari amategeko agenga ibikorwa bikwiriye. Amenshi muri ayo mahame Yehova yayandikishije mu Ijambo rye.—Itangiriro 1:26; Yohana 4:24; 17:17.

Umuntu ashobora kuvuga ati ‘ariko Bibiliya ikubiyemo amahame abarirwa mu magana. Sinzi ko nashobora kuyamenya yose’! Ibyo ni ukuri. Ariko kandi, zirikana ibi bikurikira: nubwo amahame y’Imana yose ari ingirakamaro, hari amwe afite ireme cyane kurusha andi. Ibyo ushobora kubibonera ku byanditswe muri Matayo 22:37-39, aho Yesu yagaragaje ko mu mategeko hamwe n’amahame ajyana na yo akubiye mu Mategeko ya Mose, harimo amwe y’ingenzi cyane kuruta andi.

Amahame afite ireme cyane kurusha andi ni ayahe? Amahame yo muri Bibiliya y’ingenzi cyane, ni ya yandi afitanye isano ritaziguye n’imishyikirano tugirana na Yehova. Iyo dushyize ayo mahame ku mutima, Umuremyi aba umuntu w’ibanze ugira ingaruka ku rushinge rutuyobora mu by’umuco. Byongeye kandi, hari amahame agira ingaruka ku mishyikirano tugirana n’abandi. Gushyira mu bikorwa ayo mahame, bizadufasha kwirinda ingeso ya reka mbanze uko yakwitwa kose.

Nimucyo dutangirire kuri kimwe mu bintu by’ukuri by’ingenzi biboneka muri Bibiliya. Uko kuri ni ukuhe, kandi se, ni gute kutugiraho ingaruka?

“Usumbabyose, Utegeka Isi Yose”

Ibyanditswe Byera bigaragaza neza ko Yehova ari we Muremyi wacu Mukuru, Imana Ishoborabyose. Nta na rimwe hashobora kuboneka umuntu n’umwe ungana na we cyangwa ngo amusumbe. Ibyo ni ukuri kw’ingenzi kwanditswe muri Bibiliya.—Itangiriro 17:1; Umubwiriza 12:1.

Umwe mu banditsi b’igitabo cya Zaburi yerekeje kuri Yehova, agira ati ‘ni wowe wenyine Usumbabyose, utegeka isi yose.’ Umwami wa kera witwaga Dawidi we yaranditse ati “ubwami ni ubwawe, Uwiteka, ushyizwe hejuru, ngo ube usumba byose.” Naho umuhanuzi uzwi cyane witwa Yeremiya, yasunikiwe kwandika ati “nta wuhwanye nawe, Uwiteka; urakomeye, kandi n’izina ryawe rikomeranye imbaraga.”—Zaburi 83:19, umurongo wa 18 muri Biblia Yera; 1 Ngoma 29:11; Yeremiya 10:6.

Ni gute twashyira mu bikorwa uko kuri kwerekeye Imana mu mibereho ya buri munsi?

Mu by’ukuri, uwagombye gufata umwanya wa mbere mu mibereho yacu arigaragaza—ni Umuremyi wacu, akaba ari na we Utanga Ubuzima. None se, ntibyaba bikwiriye ko turwanya imyifatire iyo ari yo yose yo kubogamira ku gushaka kwibonekeza, iyo ikaba ari imyifatire ishobora kuba ishinze imizi muri bamwe kurusha abandi? Ihame rihuje n’ubwenge rituyobora, ni iryo ‘gukorera byose guhimbaza Imana’ (1 Abakorinto 10:31). Umuhanuzi Daniyeli yatanze urugero rwiza mu birebana n’ibyo.

Inkuru y’ibyabaye mu mateka itubwira ko Umwami Nebukadinezari wa Babuloni yabujijwe amahwemo n’inzozi yarose maze agashaka kumenya uko zasobanurwaga. Mu gihe abantu bose bari babinaniwe, Daniyeli yabwiye umwami amanyakuri y’ibyo yifuzaga kumenya. Mbese, ibyo Daniyeli yaba yarabyiyitiriye? Oya, yahesheje ikuzo ‘Imana iri mu ijuru ihishura ibihishwe.’ Daniyeli yakomeje agira ati “ibyo bihishwe sinabihishuriwe n’uko ndi umunyabwenge kuruta umuntu wese uriho.” Daniyeli yari umuntu ugendera ku mahame. Ntibitangaje rero kuba mu gitabo cya Daniyeli, avugwaho incuro eshatu zose kuba yari umuntu “ukundwa cyane” mu maso y’Imana.—Daniyeli 2:28, 30; 9:23; 10:11, 19.

Niwigana Daniyeli, bizakugirira umumaro. Mu gihe ukurikiza urugero rwa Daniyeli, ikintu cy’ingenzi ukwiriye kuzirikana ni impamvu igusunikira kumwigana. Ni nde wagombye guhabwa icyubahiro ku bw’ibyo ukora? Uko imimerere urimo yaba iri kose, ufite ubushobozi bwo gukora ibihuje n’iri hame rya Bibiliya ry’ingenzi cyane, rivuga ko Yehova ari we Mwami akaba n’Umutegetsi w’Ikirenga. Nubigenza utyo, uzaba umuntu “ukundwa cyane” mu maso ye.

Nimucyo noneho dusuzume amahame abiri y’ingenzi ashobora kutuyobora mu bihereranye n’imishyikirano tugirana na bagenzi bacu. Nubwo abantu benshi bibanda ku nyungu zabo bwite, icyo kibazo kirebana n’imishyikirano abantu bagirana ni ingorabahizi mu buryo bwihariye.

“Mwicishe Bugufi mu Mitima”

Abantu bishyira imbere ntibakunze kunyurwa. Hafi ya bose usanga bahora bashaka kugira ubuzima bwiza kurushaho, kandi bagashaka kubugeraho ako kanya. Kuri bo, kwiyoroshya ni ikimenyetso cy’uko umuntu ari umunyantege nke. Babona abandi ari bo bonyine bagomba kubihanganira. Iyo bigeze mu bihereranye no gushaka umwanya w’icyubahiro, baba bashobora gukora ikintu icyo ari cyo cyose kugira ngo bawubone. Mbese, utekereza ko hari indi myifatire wagira uretse iyo kwifata nka bo?

Abagaragu b’Imana bahura n’abantu bafite bene iyo myifatire buri munsi, ariko ntiyagombye kubagiraho ingaruka. Abakristo bakuze mu buryo bw’umwuka bemera ihame rivuga ko “uwiyogeza atari we ushimwa, keretse uwo umwami wacu yogeza, ni we ushimwa.”—2 Abakorinto 10:18.

Gushyira mu bikorwa ihame riboneka mu Bafilipi 2:3, 4, bizagufasha. Uwo murongo ugutera inkunga yo ‘kutagira icyo ukorera kwirema ibice cyangwa kwifata uko utari, ahubwo ukicisha bugufi mu mutima, ukibwira ko mugenzi wawe akuruta.’ Muri ubwo buryo, ‘uzareka kwizirikana ubwawe gusa, ahubwo uzazirikana n’abandi.’

Umuntu wari ufite imyifatire ikwiriye ku bimwerekeyeho kandi akaba yaratekerezaga ku gaciro ke mu buryo buhwitse, ni Gideyoni, umucamanza w’Abaheburayo ba kera. Ntiyashakaga kuba umuyobozi wa Isirayeli. Ariko kandi, igihe Gideyoni yashyirirwagaho gusohoza iyo nshingano, yagaragaje ko atari ayikwiriye. Yasobanuye agira ati “iwacu turi aboroheje mu muryango wa Manase, nkaba ndi umuhererezi mu nzu ya Data bose.”—Abacamanza 6:12-16.

Byongeye kandi, Yehova amaze guha Gideyoni kunesha ababisha be, Abefurayimu baramutonganyije. Gideyoni yabyifashemo ate? Mbese, kuba yari yaratsinze byatumye yumva ari umuntu ukomeye cyane? Oya rwose. Yirinze amakuba binyuriye mu gutanga igisubizo kirangwa no kwiyoroshya. Yagize ati “nakoze iki gihwanye n’ibyanyu?” Gideyoni yari umuntu wiyoroshya.—Abacamanza 8:1-3.

Ni iby’ukuri ko ibintu bivugwa kuri Gideyoni byabaye kera cyane. Ariko kandi, gusuzuma iyo nkuru ni ingirakamaro. Ushobora kwibonera ko Gideyoni yari afite imyifatire itandukanye cyane n’iyo tubona yiganje muri iki gihe; kandi yabagaho mu buryo buhuje na yo, maze bimuzanira inyungu.

Imyifatire yiganje yibanda ku nyungu zacu bwite, ishobora kugoreka uko tubona agaciro dufite. Amahame ya Bibiliya akosora iyo myifatire igoretse, akatwigisha agaciro nyakuri dufite, tukagereranyije n’Umuremyi wacu hamwe n’abandi.

Binyuriye mu kwita ku mahame ya Bibiliya, turenga ingeso iriho muri iki gihe ya reka mbanze. Ntituba tugitegekwa n’ibyiyumvo cyangwa kamere z’abandi. Uko tugenda turushaho kumenya byinshi ku byerekeye amahame akiranuka, ni na ko tuzagenda turushaho kumenya ibyerekeye Uwo akomokaho. Ni koko, imihati yihariye dushyiraho dushaka kumenya amahame y’Imana mu gihe dusoma Bibiliya, si imfabusa.—Reba agasanduku.

Yehova yahaye abantu ubushobozi busumba ubw’inyamaswa, zo ziyoborwa n’ubugenge gusa. Gukurikiza ibyo Imana ishaka bikubiyemo no gushyira mu bikorwa amahame yayo. Muri ubwo buryo, dushobora gutuma urushinge rutuyobora mu by’umuco rukomeza gukora neza, urushinge ruzatuyobora muri gahunda nshya y’Imana. Bibiliya iduha impamvu zumvikana zituma twitega ko vuba aha cyane ku isi hose hazabaho gahunda y’ibintu nshya, iyo “gukiranuka kuzabamo.”—2 Petero 3:13.

[Agasanduku/Ifoto yo ku ipaji ya 6]

Amahame Amwe n’Amwe y’Ingirakamaro ya Bibiliya

Mu muryango:

“Ntihakagire umuntu wizirikana ubwe, ahubwo azirikane na mugenzi we.”—1 Abakorinto 10:24.

“Urukundo . . . ntirushaka ibyarwo.”—1 Abakorinto 13:4, 5.

“Umuntu wese akunde umugore we nk’uko yikunda.”—Abefeso 5:33.

“Bagore, mugandukire abagabo banyu.”—Abakolosayi 3:18.

“Umvira so wakubyaye; kandi ntugahinyure nyoko ageze mu za bukuru.”—Imigani 23:22.

Ku ishuri, ku kazi cyangwa mu by’ubucuruzi:

“Urugero rw’uburiganya ni ikizira . . . Umunyabyaha ahabwa ibihembo by’ibishukano.”—Imigani 11:1, 18.

“Uwibaga ntakongere kwiba, ahubwo akore imirimo.”—Abefeso 4:28.

“Umuntu wese wanga gukora ntakarye.”—2 Abatesalonike 3:10.

“Ibyo mukora byose, mubikore mubikuye ku mutima, nk’abakorera Shobuja mukuru.”—Abakolosayi 3:23.

“Dushaka kugira ingeso nziza muri byose.”—Abaheburayo 13:18.

Imyifatire tugomba kugira ku birebana n’ubutunzi:

“Uwihutira kuba umukire ntazabura guhanwa.”—Imigani 28:20.

“Ukunda ifeza ntabwo ahaga ifeza.”—Umubwiriza 5:9, umurongo wa 10 muri Biblia Yera.

Uko umuntu agomba kubona agaciro ke:

“Icyubahiro abantu bishakira si cyo cyubahiro nyakuri.”—Imigani 25:27.

“Aho kwishima washimwa n’undi.”—Imigani 27:2.

“Ndababwira umuntu wese muri mwe, . . . mwe kwifata uko mutari.”—Abaroma 12:3.

“Umuntu niyibwira ko ari ikintu, kandi ari nta cyo ari cyo, aba yibeshye.”—Abagalatiya 6:3.

[Ifoto yo ku ipaji ya 5]

Daniyeli yahesheje Imana ikuzo mu buryo bukwiriye

[Ifoto yo ku ipaji ya 7]

Kugirira abandi ibihuje n’amahame y’Imana bituma abantu bagirana imishyikirano myiza kandi bakagira ibyishimo

[Aho ifoto yo ku ipaji ya 7 yavuye]

U.S. Fish & Wildlife Service, Washington, D.C./Robert Bridges