Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Bahanganye n’amahwa yo mu mubiri wabo

Bahanganye n’amahwa yo mu mubiri wabo

Bahanganye n’amahwa yo mu mubiri wabo

‘Nahawe . . . [“ihwa,” “NW” ] ryo mu mubiri, ari ryo ntumwa ya Satani yo kunkubita ibipfunsi.’—2 ABAKORINTO 12:7.

1. Ni ibihe bibazo bimwe na bimwe abantu bahanganye na byo muri iki gihe?

MBESE, waba uhanganye n’ikigeragezo gihoraho? Niba ari ko biri, nturi wenyine. Muri ibi ‘bihe birushya,’ Abakristo bizerwa barimo barahangana n’ikibazo cyo kurwanywa mu buryo bukaze, ibibazo byo mu miryango, indwara, imihangayiko y’iby’ubukungu, guhungabana mu byiyumvo, gupfusha abo bakundaga hamwe n’ibindi bibazo by’ingorabahizi (2 Timoteyo 3:1-5). Mu bihugu bimwe na bimwe, imibereho y’abantu benshi yugarijwe n’ikibazo cy’inzara n’intambara.

2, 3. Ni iyihe myifatire itarangwa n’icyizere dushobora kugira bitewe n’ingorane zimeze nk’amahwa zitugeraho, kandi se, ni gute ibyo bishobora guteza akaga?

2 Bene ibyo bibazo bishobora gutuma umuntu yumva bimurenze burundu, cyane cyane iyo ingorane nyinshi zimugereyeho icyarimwe. Zirikana ibivugwa mu Migani 24:10: “nugamburura mu makuba, gukomera kwawe kuba kubaye ubusa.” Ni koko, gucibwa intege n’ibigeragezo bitugeraho bishobora kudukamuramo imbaraga nyinshi dukeneye kandi bishobora gutuma tudohoka ku cyemezo twafashe cyo kwihangana kugeza ku mperuka. Ibyo bishoboka bite?

3 Mu by’ukuri, gucika intege bishobora gutuma tudakomeza kubona ibintu mu buryo butarangwa no kubogama. Urugero, biroroshye ko twatangira gukabiriza ingorane zitugeraho kandi tugatangira kumva twibabariye. Ndetse hari bamwe bashobora gutakambira Imana bagira bati ‘kuki ureka ibi bintu bikangeraho?’ Iyo myifatire itarangwa n’icyizere iramutse ishinze imizi mu mutima w’umuntu, ishobora kumuvutsa ibyishimo kandi igatuma atakaza icyizere. Umugaragu w’Imana ashobora gucika intege cyane ku buryo yanareka no ‘kurwana intambara nziza yo kwizera.’—1 Timoteyo 6:12.

4, 5. Mu bihe bimwe na bimwe, ni gute Satani agira uruhare mu ngorane zitugeraho, nyamara se, ni ikihe cyizere dushobora kugira?

4 Yehova Imana si we uduteza ibigeragezo rwose (Yakobo 1:13). Ibigeragezo bimwe na bimwe bitugeraho bitewe n’uko gusa tugerageza kuba abizerwa ku Mana. Mu by’ukuri, abakorera Yehova bose baba bitegeje umwanzi we ukomeye, Satani Diyabule, akaba ari bo yibasira. Mu gihe gito iyo ‘mana y’iki gihe’ y’ingome isigaranye, irimo iragerageza gutuma umuntu uwo ari we wese ukunda Yehova areka gukora ibyo ashaka (2 Abakorinto 4:4). Satani ateza umuryango wose w’abavandimwe bacu bari ku isi hose imibabaro myinshi uko bishoboka kose. (1 Petero 5:9, gereranya na NW.) Mu by’ukuri, Satani si we mu buryo butaziguye uduteza ingorane zose zitugeraho, ariko kandi, ashobora kuririra kuri izo ngorane ashakisha uburyo yarushaho kutunegekaza.

5 Icyakora, nubwo Satani afite imbaraga kandi akaba afite intwaro zikomeye, dushobora kumunesha! Ni gute twakwiringira rwose ko ibyo twabigeraho? Twabyiringira kubera ko Yehova Imana aturwanirira. Yakoze ibishoboka byose kugira ngo abagaragu be batayoberwa amayeri ye (2 Abakorinto 2:11). Mu by’ukuri, Ijambo ry’Imana ritubwira byinshi cyane ku bihereranye n’ibigeragezo bigera ku Bakristo b’ukuri. Ku byageze ku ntumwa Pawulo, Bibiliya yakoresheje imvugo ngo “ihwa ryo mu mubiri.” Kubera iki? Reka turebe uko Ijambo ry’Imana risobanura iyo nteruro. Hanyuma, turi bubone ko rwose atari twe twenyine dukeneye ko Yehova yadufasha kunesha ibigeragezo.

Impamvu Ibigeragezo Bimera nk’Amahwa

6. Ni iki Pawulo yashakaga kuvuga ubwo yavugaga iby’ “ihwa ryo mu mubiri,” kandi se, iryo hwa rishobora kuba ryarerekezaga ku ki?

6 Mu gihe Pawulo yari amaze kugeragezwa bikomeye, yarahumekewe kugira ngo yandike ati ‘nahawe . . . [“ihwa,” NW ] ryo mu mubiri, ari ryo ntumwa ya Satani yo kunkubita ibipfunsi, ngo ne kwishyira hejuru kurenza ibikwiriye’ (2 Abakorinto 12:7). Iryo hwa ryari mu mubiri wa Pawulo ryerekezaga ku ki? Mu by’ukuri, ihwa riramutse ricengeye mu mubiri, ryababaza umuntu rwose. Bityo, iyo mvugo y’ikigereranyo yerekeza ku kintu cyatumaga Pawulo ababara—haba mu buryo bw’umubiri, mu byiyumvo, cyangwa se muri ubwo buryo bwombi. Pawulo ashobora kuba yari afite ububabare bw’amaso cyangwa ubundi bumuga bw’umubiri. Cyangwa se, iryo hwa rishobora kuba ryarerekezaga ku bantu bahakanaga ibihamya byagaragazaga ko Pawulo yari intumwa, kandi bakanenga umurimo we wo kubwiriza no kwigisha (2 Abakorinto 10:10-12; 11:5, 6, 13). Icyo iryo hwa ryari riri cyo cyose, yakomeje kubana na ryo, kandi ntiryashoboraga kuvanwaho.

7, 8. (a) Imvugo ngo ‘gukomeza gukubita’ igaragaza iki? (b) Kuki ari iby’ingenzi ko duhangana n’amahwa ayo ari yo yose atubabaza muri iki gihe?

7 Zirikana ko iryo hwa ryakomeje gukubita Pawulo. Igishishikaje, inshinga y’Ikigiriki yakoreshejwe aha ngaha yavanywe mu ijambo ryahinduwemo “inkonji.” Iryo jambo ryakoreshejwe muri Matayo 26:67 risobanura gukubita nyagukubita, naho mu 1 Abakorinto 4:11 rigakoreshwa mu buryo bw’ikigereranyo. Muri iyo mirongo, ryumvikanisha igitekerezo cyo gukubitwa ibipfunsi. Turebye ukuntu Satani yanga Yehova n’abagaragu Be urunuka, dushobora kudashidikanya ko Diyabule yashimishwaga n’uko hari ihwa ryakomeje gukubita Pawulo. Muri iki gihe na bwo, Satani yishimira kubona natwe tubuzwa amahwemo n’ihwa ryo mu mubiri.

8 Ku bw’ibyo, kimwe na Pawulo, tugomba kumenya uko twahangana n’ayo mahwa. Kubaho kwacu bishingiye ku guhangana na yo. Wibuke ko Yehova yifuza gutuma turamba tukabaho iteka mu isi nshya ye, aho tutazongera kubuzwa amahwemo n’ingorane zimeze nk’amahwa. Kugira ngo Imana idufashe kubona iyo ngororano ihebuje, yaduhaye ingero nyinshi mu Ijambo ryayo ryera, Bibiliya, zigaragaza ko abagaragu bayo bizerwa bashoboye guhangana mu buryo bugira ingaruka nziza n’amahwa yo mu mubiri wabo. Bari abantu basanzwe, badatunganye, nk’uko natwe tumeze. Gusuzuma ibyabaye kuri bamwe muri abo bantu bagize ‘igicu [kinini] cy’abahamya,’ bishobora kudufasha ‘gusiganirwa aho dutegekwa twihanganye’ (Abaheburayo 12:1). Gutekereza ku byo bihanganiye bishobora gutuma turushaho kugira icyizere cy’uko dushobora guhangana n’amahwa ayo ari yo yose Satani ashobora kwifashisha kugira ngo atugushe.

Amahwa Yababazaga Mefibosheti

9, 10. (a) Ni gute Mefibosheti yaje kugira ihwa mu mubiri we? (b) Ni iyihe neza Umwami Dawidi yagaragarije Mefibosheti, kandi se, ni gute twakwigana Dawidi?

9 Reka turebe iby’uwitwa Mefibosheti, wari mwene Yonatani, incuti ya Dawidi. Ubwo Mefibosheti yari afite imyaka itanu, haje inkuru yo kubika se, Yonatani, na sekuru, Umwami Sawuli. Umuja wareraga uwo mwana yatashywe n’ubwoba. ‘Yaramubatuye, akimwirukankana ahunga, aramunyihuka, yikubita hasi, aherako aramugara’ (2 Samweli 4:4). Ubwo bumuga bugomba kuba bwarabereye Mefibosheti ihwa yagombaga kwihanganira igihe yari amaze kuba mukuru.

10 Hashize imyaka runaka nyuma y’aho, Umwami Dawidi yagaragarije Mefibosheti ineza yuje urukundo, bitewe n’uko yakundaga Yonatani cyane. Dawidi yamweguriye ibyari ibya Sawuli byose maze ashinga umugaragu wa Sawuli witwaga Siba kuzajya yita kuri iyo mirima. Nanone kandi, Dawidi yabwiye Mefibosheti ati “uzajya urira ku meza yanjye iminsi yose” (2 Samweli 9:6-10). Nta gushidikanya ko ineza yuje urukundo Dawidi yagaragarije Mefibosheti yamuhumurije kandi ikamugabanyiriza ububabare yaterwaga n’ubumuga bwe. Mbega isomo rihebuje! Natwe twagombye kugaragariza ineza abahanganye n’ihwa ryo mu mubiri.

11. Ni iki Siba yabeshyeye Mefibosheti, ariko se, tuzi dute ko ibyo yavuze ari ibinyoma? (Reba ibisobanuro biri ahagana hasi ku ipaji.)

11 Hashize igihe runaka nyuma y’aho, Mefibosheti yaje guhangana n’irindi hwa ryo mu mubiri we. Umugaragu we Siba yamubeshyereye imbere y’Umwami Dawidi, icyo gihe wari urimo ahunga ava i Yerusalemu bitewe n’uko Abusalomu, umuhungu wa Dawidi, yari yigometse. Siba yavuze ko Mefibosheti yari yaragumye i Yerusalemu abitewe n’ubuhemu, yiringiye ko we ubwe yari kuba umwami. * Dawidi yemeye ibinyoma yabwiwe na Siba maze ibya Mefibosheti byose abyegurira uwo munyabinyoma!—2 Samweli 16:1-4.

12. Ni gute Mefibosheti yitwaye mu mimerere yari arimo, kandi se, ni gute yatubereye urugero ruhebuje?

12 Ariko kandi, mu gihe amaherezo Mefibosheti yabonanaga na Dawidi, yabwiye umwami uko mu by’ukuri byari byaragenze. Yari arimo yitegura gusanga Dawidi ubwo Siba yamubeshyaga akitangira kumugirayo. Mbese, Dawidi yakosoye iryo kosa? Yarikosoye igice. Ibyo yari yatanze yabibagabanyije bombi. Nanone, iryo ni irindi hwa ryageze mu mubiri wa Mefibosheti. Mbese, byaba byaramubabaje bikamutera kumanjirwa? Yaba se yaritotombeye icyemezo Dawidi yafashe, avuga ko cyari kidahuje n’ubutabera? Oya, ahubwo yemeye abigiranye ukwicisha bugufi icyifuzo cy’umwami. Yibanze ku bintu byiza, yishimira kuba umwami wa Isirayeli ubifitiye uburenganzira yari yagarutse amahoro. Mu by’ukuri, Mefibosheti yatanze urugero ruhebuje binyuriye mu kwihanganira ubumuga, kubeshyerwa no gutenguhwa.—2 Samweli 19:25-31, umurongo wa 24-30 muri Biblia Yera.

Nehemiya Yahanganye n’Ibigeragezo Byamugezeho

13, 14. Ni ayahe mahwa Nehemiya yagombaga guhangana na yo ubwo yasubiraga i Yerusalemu agiye gusana inkike zaho?

13 Tekereza ku mahwa y’ikigereranyo Nehemiya yihanganiye igihe yasubiraga mu mujyi wa Yerusalemu utari ukikijwe n’inkuta mu kinyejana cya gatanu M.I.C. Yasanze uwo mujyi utagira kirengera rwose, kandi Abayahudi bari barawugaruwemo nta gahunda bari bafite; bari baracitse intege kandi banduye mu maso ya Yehova. Nubwo Umwami Aritazeruzi yari yaramwemereye kujya gusana inkike za Yerusalemu, Nehemiya yahise amenya ko ubutumwa yari agiyemo bwari ikizira ku batware bo mu bihugu bari baturanye. ‘Byarabababaje cyane, yuko haje umuntu wazanywe no gushakira Abisirayeli ibyiza.’—Nehemiya 2:10.

14 Abo banyamahanga barwanyaga Nehemiya bakoze ibishoboka byose kugira ngo bahagarike umurimo we. Ibikangisho byabo, ibinyoma, amagambo asebanya, iterabwoba—tutaretse no kuba harakoreshwaga abatasi bakoherezwa kugira ngo bamuce intege—bigomba kuba byari bimeze nk’amahwa yahoraga amujomba mu mubiri we. Mbese, yaba yaraneshejwe n’uburiganya bw’abo banzi? Oya rwose! Yiringiye Imana byimazeyo, ntiyacika intege. Ni yo mpamvu ubwo amaherezo inkuta za Yerusalemu zongeraga kubakwa, zatanze igihamya kirambye cy’uko Yehova yashyigikiye Nehemiya mu buryo burangwa n’urukundo.—Nehemiya 3:33–4:6 [4:1-12 muri Biblia Yera]; 6:1-19.

15. Ni izihe ngorane zari ziganje mu Bayahudi zabujije Nehemiya amahwemo mu buryo bwimbitse?

15 Kubera ko Nehemiya yari umutware, yagombaga nanone guhangana n’ibibazo byinshi byari byiganje mu bwoko bw’Imana. Izo ngorane zari zimeze nk’amahwa yamubuzaga amahwemo cyane bitewe n’uko zagiraga ingaruka ku mishyikirano ubwoko bw’Imana bwari bufitanye na Yehova. Abakire baronkaga inyungu nyinshi, kandi abavandimwe babo b’abakene bagombaga gutanga amasambu yabo ndetse bakagurisha abana babo mu bucakara kugira ngo babone uko bakwishyura imyenda hamwe n’imisoro y’Abaperesi (Nehemiya 5:1-10). Abayahudi benshi ntibubahirizaga Isabato kandi ntibashyigikiraga Abalewi n’imirimo yakorerwaga mu rusengero. Nanone kandi, hari bamwe bari barashatse “abagore b’Abanyashidodikazi n’Abamonikazi n’Abamowabukazi.” Mbega ukuntu ibyo byababazaga Nehemiya! Ariko nta na rimwe muri ayo mahwa ryatumye abivamo. Incuro nyinshi yihatiraga gushyigikira abigiranye umwete amategeko y’Imana akiranuka. Kimwe na Nehemiya, ntitukazigere twemera ko imyifatire y’ubuhemu y’abandi ituma duta umurimo dukorera Yehova mu budahemuka.—Nehemiya 13:10-13, 23-27.

Abandi Bantu Benshi Bizerwa Bahanganye n’Amahwa

16-18. Ni gute amakimbirane yo mu muryango yabujije amahwemo Isaka na Rebeka, Hana, Dawidi na Hoseya?

16 Bibiliya ikubiyemo izindi ngero nyinshi z’abantu bahanganye n’imimerere ibabaje yabaga imeze nk’amahwa. Isoko imwe y’ingenzi y’ayo mahwa, ni ibibazo byo mu muryango. Abagore babiri ba Esawu ‘bababaje imitima ya Isaka na Rebeka,’ ababyeyi ba Esawu. Rebeka yageze n’aho avuga ko ubugingo bwe burambiwe abo bagore (Itangiriro 26:34, 35; 27:46). Tekereza nanone ibyabaye kuri Hana n’ukuntu mukeba we Penina “yajyaga amubabaza cyane, akamutera agahinda” bitewe n’uko Hana yari ingumba. Wenda Hana ashobora kuba yarakobwaga atyo igihe cyose babaga bari bonyine imuhira. Nanone, Penina yamubabarizaga mu ruhame—nta gushidikanya akaba yarabikoreraga mu maso y’abavandimwe n’incuti—igihe umuryango wabaga wagiye mu munsi mukuru i Shilo. Ibyo byabaga bimeze nko gufata ihwa ukaribyoroga mu mubiri wa Hana.—1 Samweli 1:4-7.

17 Tekereza ku byo Dawidi yihanganiye bitewe n’ishyari rimeze nk’ibisazi yagiriwe na sebukwe, Umwami Sawuli. Kugira ngo Dawidi ahungishe amagara ye, yahatiwe kujya kuba mu buvumo mu butayu bwa Enigedi, aho yagombaga kuzamuka mu tuyira twacaga ku rutare ruhanamye kandi twashoboraga kumuteza akaga. Ako karengane kagomba kuba karababazaga Dawidi cyane, kuko nta kibi yari yarakoreye Sawuli. Nanone, Dawidi yamaze imyaka myinshi ahunga—ibyo byose bikaba byaraterwaga n’ishyari Sawuli yari amufitiye.—1 Samweli 24:15, 16, umurongo wa 14 n’uwa 15 muri Biblia Yera; Imigani 27:4.

18 Tekereza amakimbirane yo mu muryango umuhanuzi Hoseya yahanganye na yo. Umugore we yigize indaya. Imyifatire ye y’ubwiyandarike igomba kuba yarabereye Hoseya nk’amahwa yamujombaga mu mutima. Kandi se, mbega ukuntu yarushijeho kugira agahinda ubwo uwo mugore yabyaraga abana babiri b’ibinyandaro binyuriye mu busambanyi bwe!—Hoseya 1:2-9.

19. Ni ibihe bitotezo byageze ku muhanuzi Mikaya?

19 Irindi hwa ryo mu mubiri ni ibitotezo. Zirikana ibyabaye ku muhanuzi Mikaya. Ubugingo bukiranuka bwa Mikaya bugomba kuba bwarabujijwe amahwemo no kubona Umwami mubi Ahabu yigwizaho abahanuzi b’ibinyoma kandi akajya yemera ibinyoma byabo byambaye ubusa. Hanyuma, igihe Mikaya yabwiraga Ahabu ko abo bahanuzi bose bavugishwaga n’ “umwuka w’ibinyoma,” ni iki uwari ku isonga ry’abo bariganya yakoze? ‘Yakubise Mikaya urushyi’! Ndetse igikabije kurushaho, ni ukuntu Ahabu yabyifashemo igihe yahabwaga umuburo wari uturutse kuri Yehova w’uko batari gutsinda igihe bari kuba bagabye igitero kugira ngo bigarurire Ramoti y’i Galeyadi. Ahabu yategetse ko Mikaya ashyirwa mu nzu y’imbohe akagaburirwa uturyo tw’intica ntikize (1 Abami 22:6, 9, 15-17, 23-28). Nanone kandi, wibuke Yeremiya n’ibyo yagiriwe n’abamutotezaga bashaka kumwica.—Yeremiya 20:1-9.

20. Ni ayahe mahwa Nawomi yahanganye na yo, kandi se, ni gute yagororewe?

20 Gupfusha abo dukunda na byo ni indi mimerere ibabaje ishobora kumera nk’ihwa ryo mu mubiri. Nawomi yahanganye n’akababaro yatewe no gupfusha umugabo we n’abahungu be babiri. Yasubiye i Betelehemu agifite agahinda yatewe n’ayo makuba. Yasabye incuti ze ko zitazajya zimwita Nawomi, ahubwo ko zazajya zimwita Mara, izina ryagaragazaga ko ibyamubayeho byari byaramuteye intimba. Icyakora, amaherezo Yehova yagororeye ukwihangana kwe amuha umwuzukuru waje kuba umwe mu bagize igisekuruza cya Mesiya.—Rusi 1:3-5, 19-21; 4:13-17; Matayo 1:1, 5.

21, 22. Ni gute Yobu yagezweho n’ikibazo cyo gutakaza byinshi, kandi se, ni gute yabyifashemo?

21 Tekereza ukuntu Yobu agomba kuba yarashegeshwe no kumva iby’urupfu rutunguranye rw’abana be icumi yakundaga bari bapfuye bakenyutse, tutavuze no kuba yaratakaje amatungo ye yose n’abagaragu be bose. Mu kanya nk’ako guhumbya, isi yasaga n’aho yari imurangiriyeho. Hanyuma, mu gihe Yobu yari agishegeshwe n’ibyo byago, Satani yamuteje indwara. Yobu ashobora rwose kuba yaratekereje ko iyo ndwara mbi cyane ibabaza yari kumuhitana. Yarababaye cyane ibi birenze ibyo yashoboraga kwihanganira, ku buryo yumvaga ko gupfa ari byo byari kumuruhura.—Yobu 1:13-20; 2:7, 8.

22 Nk’aho ibyo bitari bihagije, umugore we yaramwegereye maze aramubwira ati “ihakane Imana, wipfire;” ibyo akaba yarabitewe n’uko byamuteye agahinda n’akababaro kenshi! Mbega ukuntu iryo ryari ihwa ryari mu mubiri we wamubabazaga cyane! Hanyuma, incuti eshatu za Yobu zaramuteye zimugezaho ibitekerezo biyobya aho kumuhumuriza, zimushinja kuba yaragiye akora ibyaha rwihishwa kandi zivuga ko ibyo ari byo byatumye agerwaho n’amakuba. Mu buryo bw’ikigereranyo, ni nk’aho ibyo bitekerezo byabo bikocamye byabyorogaga amahwa mu mubiri we. Wibuke nanone ko Yobu atari azi impamvu ibyo bintu biteye ubwoba byari birimo bimugeraho; ndetse nta n’ubwo yari azi ko yari gukomeza kubaho. Nyamara kandi, “muri ibyo byose Yobu ntiyakoze icyaha, haba no kubiherereza ku Mana” (Yobu 1:22; 2:9, 10; 3:3; 14:13; 30:17)! Nubwo amahwa menshi yamujombeye icyarimwe, ntiyigeze areka imyifatire ye yo gushikama. Mbega ukuntu ibyo bidutera inkunga!

23. Kuki abagaragu bizerwa, abo twasuzumye ibyababayeho, bashoboye kwihanganira amahwa anyuranye yari mu mubiri wabo?

23 Ingero tumaze kubona si zo zonyine. Bibiliya ikubiyemo izindi nyinshi. Abo bagaragu bizerwa bose bagombaga guhangana n’amahwa yabo y’ikigereranyo. Kandi se, mbega ukuntu bagezweho n’ingorane zitari zimwe! Ariko kandi, hari ikintu kimwe bari bahuriyeho. Nta n’umwe muri bo wacogoye ngo areke gukorera Yehova. Nubwo bagezweho n’ibyo bigeragezo byose bibabaje, banesheje Satani babikesheje imbaraga bahawe na Yehova. Mu buhe buryo? Igice gikurikira kizasubiza icyo kibazo kandi kitwereke uko natwe dushobora guhangana n’ikintu icyo ari cyo cyose cyatugeraho kimeze nk’ihwa ryo mu mubiri.

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

^ par. 11 Umugambi nk’uwo urangwa no kurarikira wari kuba uhabanye cyane rwose n’imyifatire umugabo nka Mefibosheti warangwaga no gushimira kandi woroheje yari kugaragaza. Nta gushidikanya ko yari azi neza imyifatire y’ubudahemuka yagaragajwe na se, Yonatani. Nubwo Yonatani yari umuhungu w’Umwami Sawuli, yemeraga ko Dawidi yatoranyijwe na Yehova kugira ngo abe umwami wa Isirayeli (1 Samweli 20:12-17). Kubera ko Yonatani, se wa Mefibosheti, yatinyaga Imana kandi akaba yari n’incuti ya Dawidi y’indahemuka, ntiyashoboraga kwigisha umuhungu we kurarikira ubwami.

Ni Gute Wasubiza?

• Kuki ibibazo duhura na byo bishobora kugereranywa n’amahwa yo mu mubiri?

• Ni ayahe mahwa amwe n’amwe Mefibosheti na Nehemiya bagombaga kwihanganira?

• Mu ngero zo mu Byanditswe z’abagabo n’abagore bihanganiye amahwa atandukanye yo mu mubiri, ni uruhe rwagukoze ku mutima mu buryo bwihariye, kandi kuki?

[Ibibazo]

[Amafoto yo ku ipaji ya 15]

Mefibosheti yagombaga guhangana n’ubumuga, amagambo asebanya no gushoberwa

[Ifoto yo ku ipaji ya 16]

Nehemiya yarihanganye nubwo yarwanywaga