Hasabwa ikihe kiguzi kugira ngo umuntu akomeze kugira umutimanama ukeye?
Hasabwa ikihe kiguzi kugira ngo umuntu akomeze kugira umutimanama ukeye?
“LETA Yategetswe Kwakira Amadolari 8.000.” Vuba aha, uwo mutwe udasanzwe wasohotse mu kinyamakuru cyo muri Brezili cyitwa Correio do Povo. Iyo nkuru yavugaga ibya Luiz Alvo de Araújo, akaba ari umugabo ukora mu iposita wari waragurishije isambu ye na leta. Nyuma yo gushyira umukono ku nyandiko zegurira leta iyo sambu, Luiz yatangajwe no kubona ko yari yishyuwe amadolari 8.000 arenga ku giciro cyumvikanyweho!
Gusubiza ayo mafaranga y’ikirenga ntibyari byoroshye. Luiz amaze gusiragira mu biro bitandukanye bya leta nta cyo ageraho, yagiriwe inama yo gushaka avoka kugira ngo icyo kibazo kizakemurwe n’inkiko. Umucamanza wategetse ko leta yakira ayo mafaranga kandi ikishyura amagarama y’urubanza, yagize ati “uko bigaragara, hari umuntu wakoze ikosa, ariko kubera ko ibyo muri leta byose bitinda, nta wari uzi uko yakemura icyo kibazo. Nabera, ni ubwa mbere mburanishije urubanza nk’uru”!
Luiz, akaba ari umwe mu Bahamya ba Yehova, yagize ati “umutimanama wanjye watojwe na Bibiliya ntiwari kunyemerera kugumana ibyo ntari nabonye mu nzira zemewe. Nagombaga kugerageza gusubiza ayo mafaranga.”
Hari benshi bashobora kubona ko iyo myifatire idasanzwe, cyangwa ko itanumvikana rwose. Ariko kandi, Ijambo ry’Imana rigaragaza ko Abakristo b’ukuri bafatana uburemere cyane ibyo gukomeza kugira umutimanama ukeye mu byo bakorana n’abategetsi ba leta (Abaroma 13:5). Abahamya ba Yehova biyemeje gukomeza ‘kugira umutima uticira urubanza, n’ingeso nziza muri byose.’—Abaheburayo 13:18.