Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ibibazo by’abasomyi

Ibibazo by’abasomyi

Ibibazo by’abasomyi

Amagambo yanditswe mu Baheburayo 12:4 agira ati “mwebweho ntimuragera aho muvusha amaraso,” asobanura iki?

Interuro ngo “ntimuragera aho muvusha amaraso,” yumvikanisha igitekerezo cyo kwihangana kugeza ku gupfa, ifashwe uko yakabaye ikaba isobanura ko umuntu aba yavushije amaraso ye bwite.

Intumwa Pawulo yari izi ko Abakristo bamwe na bamwe b’Abaheburayo bari ‘barihanganiye imibabaro y’intambara nyinshi’ bazira ukwizera kwabo (Abaheburayo 10:32, 33). Mu gihe Pawulo yabagaragarizaga ko yari abizi neza, yasaga n’aho yari arimo akoresha imvugo y’ikigereranyo yerekezaga ku mirwano y’Abagiriki mu gihe cy’imikino yabo, yashoboraga kuba ikubiyemo gusiganwa ku maguru, gukirana, iteramakofe no gutera ingasire n’umuhunda. Muri ubwo buryo rero, mu Baheburayo 12:1, yateye Abakristo bagenzi be inkunga agira ati “twiyambure ibituremerera byose n’icyaha kibasha kutwizingiraho vuba, dusiganirwe aho dutegekwa twihanganye.”

Nyuma yo kuvuga imirongo itatu uhereye kuri uwo, mu Baheburayo 12:4, Pawulo ashobora kuba yari ahinduye imvugo y’ikigereranyo yakoresheje, akareka iyerekeza ku isiganwa ku maguru agakoresha imvugo y’ikigereranyo yerekeza ku iteramakofe. (Izo mvugo z’ikigereranyo zombi ziboneka mu 1 Abakorinto 9:26.) Abateramakofe ba kera babaga bahambirije ibipfunsi byabo imikoba ikozwe mu ruhu. Iyo mikoba yashoboraga no kuba yari iriho ibintu biremereye, “nk’ubutare, n’ibyuma, byashoboraga gukomeretsa cyane abateramakofe.” Bene iyo mikino irangwa n’ubugome yatumaga abakinnyi bava amaraso ndetse bakaba banapfa.

Ibyo ari byo byose ariko, Abakristo b’Abaheburayo bari bafite ingero zihagije z’abagaragu b’Imana bizerwa bari barahuye n’ibitotezo kandi bakagirirwa nabi cyane, kugeza ubwo bamwe bapfa, cyangwa ‘bakavusha amaraso.’ Zirikana ibivugwa mu mirongo ikikije aho ngaho, aho Pawulo yabibukije ibyo abantu bizerwa ba kera bahuye na byo:

“Bicishwaga amabuye, bagakerezwa inkerezo, bakageragezwa, bakicishwa inkota, bakazerera bambaye impu z’intama n’iz’ihene, banyazwe byose, bakababazwa, bakagirirwa nabi.” Hanyuma, Pawulo yerekeje ku Utunganya ukwizera kwacu, ari we Yesu, agira ati ‘yihanganiye . . . [“igiti cy’umubabaro,” “NW” ] ntiyita ku isoni zacyo, yicara iburyo bw’intebe y’Imana.’—Abaheburayo 11:37; 12:2.

Ni koko, hari benshi bari barihanganye ‘bagera aho bavusha amaraso,’ ni ukuvuga ko bageze n’aho bicwa. Intambara yabo, yo yari irenze intambara yo mu mutima gusa yo kurwanya icyaha cyo kubura ukwizera. Babaye indahemuka mu gihe bababazwaga ku mubiri mu buryo burangwa n’ubugome, bakomeza kuba abizerwa kugeza ku gupfa.

Abashya bari mu itorero ry’i Yerusalemu, bikaba bishoboka ko bahindutse Abakristo nyuma y’uko ibitotezo bikaze bya kera bicogora, ntibari barigeze na rimwe bahura n’ibigeragezo bikabije bene ako kageni (Ibyakozwe 7:54-60; 12:1, 2; Abaheburayo 13:7). Ariko kandi, n’ibigeragezo byoroheje byari birimo bica intege bamwe muri bo bikababuza gukomeza isiganwa ryabo; barimo ‘bacogora bakagwa isari mu mitima yabo’ (Abaheburayo 12:3). Bagombaga kujya mbere bakaba abantu bakuze mu buryo bw’umwuka. Ibyo byari gutuma bagira ubushobozi bwo kwihanganira icyari kubageraho cyose, kabone nubwo cyari kuba gikubiyemo kubabazwa ku mubiri bikageza aho bavusha amaraso yabo.—Abaheburayo 6:1; 12:7-11.

Abakristo benshi muri iki gihe barihanganye ‘bagera aho bavusha amaraso,’ bicwa bazira ko batashoboraga guteshuka ngo bareke gukurikiza Ubukristo. Aho kugira ngo amagambo Pawulo yanditse mu Baheburayo 12:4 aduhahamure, dushobora kuyafata ko agaragaza urugero tugomba kuba twiyemeje kugeramo, kugira ngo dukomeze kuba indahemuka ku Mana. Nyuma y’aho muri urwo rwandiko Pawulo yandikiye Abaheburayo, yaranditse ati “dukwiriye gukomeza ubuntu bw’Imana, kugira ngo tubone uko dukorera Imana nk’uko ishaka, tuyubaha, tuyitinya.”—Abaheburayo 12:28.