Ibibazo by’abasomyi
Ibibazo by’abasomyi
Mbese, byaba bikwiriye kuvuga ko imbabazi za Yehova zoroshya ubutabera bwe?
Nubwo ayo amagambo yagiye akoreshwa, byarushaho kuba byiza umuntu yirinze kuyakoresha, kubera ko asa n’aho yumvikanisha ko imbabazi za Yehova zigabanya ubukana bw’ubutabera bwe cyangwa zikabukumira, nk’aho imbabazi ze zisumba umuco ukagatiza w’ubutabera. Ibyo si byo.
Ijambo ry’Igiheburayo ryahinduwemo “ubutabera” rishobora nanone gusobanura “urubanza.” Ubutabera bufitanye isano rya bugufi no gukiranuka. Icyakora, ubusanzwe ubutabera bwerekeza ku bintu bijyana n’amategeko. Gukiranuka byo ubusanzwe ntibyerekeza ku mategeko. Ni iby’ukuri ko ubutabera bwa Yehova bushobora kuba bukubiyemo gutanga igihano ku bantu bagikwiriye, ariko nanone bushobora kuba bukubiyemo gutanga agakiza ku bantu bagakwiriye (Itangiriro 18:20-32; Yesaya 56:1; Malaki 4:2). Ku bw’ibyo, ubutabera bwa Yehova ntibugomba kubonwa ko bukagatiza cyangwa ko bukeneye koroshywa.
Ijambo ry’Igiheburayo rihindurwamo “imbabazi,” rishobora kwerekeza ku kwifata mu gihe cyo gusohoza urubanza. Nanone kandi, rishobora kwerekeza ku kugaragaza impuhwe ubishishikariye, bigatuma abantu b’indushyi bumva baruhuwe.—Gutegeka 10:18; Luka 10:29-37.
Yehova ni Imana igira ubutabera n’imbabazi (Kuva 34:6, 7; Gutegeka 32:4; Zaburi 145:9). Ubutabera bwe n’imbabazi ze byombi biratunganye kandi bikorera hamwe mu buryo buhwitse. (Zaburi 116:5; Hoseya 2:21, umurongo wa 19 muri Biblia Yera.) Iyo mico yombi iruzuzanya mu buryo butunganye. Ku bw’ibyo, turamutse tuvuze ko imbabazi za Yehova zoroshya ubutabera bwe, nanone twavuga ko ubutabera bworoshya imbabazi ze.
Yesaya yarahanuye ati ‘Uwiteka arihangana kugira ngo abagirire neza, kandi igituma ashyirwa hejuru ni uko abagirira ibambe; kuko Uwiteka ari Imana ica imanza zitabera’ (Yesaya 30:18). Aha ngaha, Yesaya agaragaza ko ubutabera bwa Yehova bumusunikira gukora ibikorwa birangwa n’ibambe, aho kugira ngo imbabazi ze zoroshye cyangwa zimubuze guca imanza zitabera. Yehova agira imbabazi bitewe n’uko arangwa n’ubutabera kandi nanone bitewe n’uko yuje urukundo.
Ni iby’ukuri ko umwanditsi wa Bibiliya witwa Yakobo yanditse ati “imbabazi ziruta urubanza, zikarwishima hejuru” (Yakobo 2:13b). Ariko kandi, ukurikije imirongo ikikije aho, Yakobo ntiyerekezaga kuri Yehova, ahubwo yerekezaga ku Bakristo bagira imbabazi—urugero, nk’abagirira imbabazi abantu bababara n’abakene (Yakobo 1:27; 2:1-9). Mu gihe bene abo bantu barangwa n’imbabazi bagiye gucirwa urubanza, Yehova azirikana imyifatire yabo maze akabababarira ashingiye ku gitambo cy’Umwana we. Muri ubwo buryo, imyifatire yabo yo kugira imbabazi, yishima hejuru y’urubanza urwo ari rwo rwose rwabatsindaga.—Imigani 14:21; Matayo 5:7; 6:12; 7:2.
Ku bw’ibyo rero, kuvuga ko urubanza rwa Yehova rworoshywa n’imbabazi ze mu buryo bw’uko ubutabera bwe buba bukeneye gucururutswa n’imbabazi, si byo rwose. Kuri Yehova, iyo mico yombi irangana mu buryo butunganye. Iruzuzanya ubwayo kimwe n’uko yuzuzanya n’indi mico ya Yehova, urugero nk’urukundo n’ubwenge.