Kuki iyo si ya kera yarimbuwe?
Kuki iyo si ya kera yarimbuwe?
UMWUZURE w’isi yose ntiwari impanuka kamere. Wari urubanza rwaciwe n’Imana. Hari haratanzwe umuburo, ariko warirengagijwe bikomeye. Kubera iki? Yesu yabisobanuye agira ati “muri iyo minsi yabanjirije umwuzure; [abantu] bararyaga, baranywaga, bararongoraga, barashyingiraga, bageza umunsi Nowa yinjiriye mu nkuge: ntibabimenya kugeza ubwo umwuzure waziye, ukabatwara bose.”—Matayo 24:38, 39, iryo jambo riri mu nyuguti ziberamye ni twe twaryanditse dutyo.
Abantu Bari Barateye Imbere
Mu bintu bimwe na bimwe, abantu babayeho mbere y’Umwuzure bari bafite ibyiza byinshi twe tudafite muri iki gihe. Urugero, abantu bose bavugaga ururimi rumwe (Itangiriro 11:1). Ibyo bigomba kuba byaratumye bagera ku bintu bitangaje mu by’ubugeni no mu byerekeye siyansi, byasabaga imihati y’abantu benshi bafite ubuhanga bunyuranye kandi bakorera hamwe. Nanone kandi, kuba abantu benshi b’icyo gihe barabagaho igihe kirekire cyane, byasobanuraga ko bashoboraga gukomeza kongera ubumenyi bwinshi ku bintu babaga barize mu gihe cy’ibinyejana byinshi.
Hari bamwe bavuga ko ubuzima bw’abantu bo muri icyo gihe mu by’ukuri butamaraga igihe kirekire cyane, kandi ko imyaka ivugwa mu nkuru ya Bibiliya mu by’ukuri yari amezi. Mbese, ibyo ni ukuri? Reka dufate urugero rw’uwitwa Mahalalēli. Bibiliya igira iti “Mahalalēli yamaze imyaka mirongo itandatu n’itanu avutse, abyara Yeredi. . . . Iminsi yose Mahalalēli yaramye ni imyaka magana inani na mirongo urwenda n’itanu, arapfa” (Itangiriro 5:15-17). Niba
umwaka usobanura ukwezi kumwe, ubwo Mahalalēli yaba yarabyaye umuhungu we igihe yari afite imyaka itanu gusa! Ibyo si byo, ahubwo abantu bo muri icyo gihe bari begereye ubuzima butunganye umugabo wa mbere ari we Adamu yari yarahoranye. Mu by’ukuri babagaho imyaka ibarirwa mu binyejana byinshi. Ni ibiki bagezeho?Mu gihe cy’ibinyejana byinshi mbere y’Umwuzure, abari batuye isi bari bariyongereye cyane, ku buryo umuhungu wa Adamu witwaga Kayini yashoboye kubaka umudugudu, akawita Henoki (Itangiriro 4:17). Mu myaka yabanjirije Umwuzure, hashinzwe inganda zinyuranye. Hari inganda bacuriragamo “ikintu cyose gikebeshwa cy’umuringa n’icyuma” (Itangiriro 4:22). Nta gushidikanya, ibyo bikoresho byakoreshwaga mu bwubatsi, ububaji, ubudozi n’ubuhinzi. Iyo myuga yose ivugwa mu nkuru z’amateka y’abantu ba mbere batuye isi.
Ubumenyi abantu bari kugenda bunguka, bwari gutuma abo mu bihe byakurikiyeho bashobora kugera ku buhanga bwihariye, urugero nk’ubuhanga bwerekeranye n’ibyuma, ubuhinzi, korora intama n’inka, kwandika n’ubugeni. Urugero, Yubalu yari “sekuruza w’abacuranzi n’abavuza imyironge” (Itangiriro 4:21). Abantu bateye imbere mu rugero rwagutse. Ariko kandi, ibintu byose byagize bitya bigera ku iherezo. Byagenze bite?
Ni Iki Kitagenze Neza?
Umuryango w’abantu ba mbere y’Umwuzure wagize intangiriro mbi, nubwo wari ufite ibintu byiza byose twe tudafite ubu. Umukurambere wawo, ari we Adamu, yigometse ku Mana. Kayini, wubatse umujyi wa mbere wanditswe mu mateka, yishe murumuna we bwite. Ntibitangaje rero kuba ubugome bwariyongereye mu buryo bwihuse cyane. Ingaruka z’umurage wononekaye Adamu yasigiye abamukomotseho zagendaga ziyongera.—Abaroma 5:12.
Uko byagaragaraga, ibintu byari bigeze ku ndunduro igihe Yehova yafataga umwanzuro w’uko yari agiye kureka iyo mimerere igakomeza ikamara indi myaka 120 gusa (Itangiriro 6:3). Bibiliya igira iti ‘ingeso z’abantu zari mbi cyane mu isi, kandi kwibwira kose imitima yabo yatekerezaga kwari kubi gusa iteka ryose. . . . Isi yari yuzuye urugomo.’—Itangiriro 6:5, 11.
Amaherezo, Imana yabwiye Nowa mu buryo bwumvikana neza ko yari kuzarimbura ibifite umubiri byose ikoresheje umwuzure (Itangiriro 6:13, 17). Nubwo Nowa yabaye “umubwiriza wo gukiranuka,” byarigaragazaga ko byari bigoye ko abantu bakwemera ko ibintu byose byari bibakikije byari bigiye kurangira (2 Petero 2:5). Abantu umunani gusa ni bo bitondeye umuburo maze bararokoka (1 Petero 3:20). Kuki ibyo ari iby’ingenzi cyane kuri twe muri iki gihe?
Ibyo Bisobanura Iki Kuri Twe?
Turi mu bihe bimeze nk’ibyo mu gihe cya Nowa. Buri gihe twumva inkuru z’ibintu biteye ubwoba bikorwa n’ibyihebe, abakora itsembabwoko, imbaga y’abantu bicwa n’abandi bitwaje imbunda nta mpamvu igaragara ibiteye, hamwe n’urugomo rukorerwa mu ngo rukorwa mu rugero ruteye ubwoba. Isi yongeye kuzura urugomo, kandi nk’uko byari bimeze mbere, isi yamenyeshejwe iby’urubanza rugiye kuza. Yesu ubwe yavuze ko azaza ari Umucamanza washyizweho n’Imana maze agatandukanya abantu nk’uko umushumba arobanura intama mu ihene. Yesu yavuze ko abo azasanga badakwiriye “bazajya mu ihaniro ry’iteka” (Matayo 25:31-33, 46). Icyakora, Bibiliya ivuga ko icyo gihe abantu babarirwa muri za miriyoni bazarokoka, bakaba ari bo ubu bagize imbaga y’abantu benshi basenga Imana imwe y’ukuri yonyine. Mu isi igiye kuza, abo bantu bazishimira ubuzima mu mahoro n’umutekano birambye kuruta mbere hose.—Mika 4:3, 4; Ibyahishuwe 7:9-17.
Hari benshi bakwena bene ayo magambo avugwa muri Bibiliya hamwe n’imiburo itangwa ku birebana n’igikorwa cyo guca urubanza, kandi ibyo byose bizigaragariza mu maso yabo ko ari ukuri. Ariko kandi, intumwa Petero yasobanuye ko bene abo bantu bigize abemeragato birengagiza ibintu by’ukuri bifatika. Yaranditse iti “mu minsi y’imperuka hazaza abakobanyi bakobana, . . . babaza bati ‘isezerano ryo kuza kwe riri he?’ . . . Nuko biyibagiza nkana yuko ijuru ryahozeho uhereye kera kose, n’isi yakuwe mu mazi ikazengurukwa na yo ku bw’ijambo ry’Imana, ari byo byatumye isi ya kera irengwaho n’amazi, 2 Petero 3:3-7.
ikarimbuka: ariko ijuru n’isi bya none, iryo jambo ni ryo na none ryabibikiye umuriro uzatera ku munsi w’amateka, urimbure abatubaha Imana.”—Mu kubahiriza itegeko ry’ubuhanuzi ryatanzwe na Yesu, muri iki gihe ku isi hose harimo haratangwa umuburo ku byerekeranye n’uwo munsi w’urubanza wegereje, kandi ubutumwa bwiza bwerekeranye n’amahoro azakurikiraho burimo burabwirizanywa umwete (Matayo 24:14). Uwo muburo ntugomba gukerenswa. Imana Ishoborabyose isohoza ibyo yavuze.
Isi Igiye Kuza
None se ko hagiye kubaho ihinduka rikomeye, abantu bazamera bate mu gihe kizaza? Mu magambo abimburira Ikibwiriza cye cyo ku Musozi kizwi cyane, Yesu yasezeranyije agira ati “hahirwa abagwa neza, kuko ari bo bazahabwa isi.” Hanyuma yakomeje yigisha abigishwa be gusenga Imana bagira bati “ibyo ushaka bibeho mu isi, nk’uko biba mu ijuru” (Matayo 5:5; 6:10). Ni koko, Yesu ubwe yigishije ko abantu bizerwa bahishiwe imibereho ihebuje yo mu gihe kizaza hano ku isi. Yerekeje kuri icyo gihe avuga ko ari ‘igihe cyo guhindura byose ngo bibe bishya.’—Matayo 19:28.
Mu gihe ugikomeje gutegereza imibereho yo mu gihe kizaza, ntukemere ko abakobanyi batuma ushidikanya ku muburo w’Imana. Ni iby’ukuri ko ibintu bidukikije bishobora gusa n’aho bihamye, kandi koko iyi si imaze igihe kirekire iriho. Ariko kandi, ntitugomba kuyiringira. Isi y’abantu yamaze gucirwa urubanza. Ku bw’ibyo, bonera inkunga mu magambo akurikira intumwa Petero yavuze isoza urwandiko rwayo:
“Nuko ubwo ibyo byose bizayenga bityo, yemwe uko dukwiriye kuba abantu bera, kandi twubaha Imana mu ngeso zacu, twebwe abategereza tugatebutsa umunsi w’Imana . . . Ubwo mutegereje ibyo, mukwiriye kugira umwete wo kuzasangwa mu mahoro, mutagira ikizinga, mutariho umugayo mu maso ye . . . Mukurire mu buntu bw’Imana no kumenya Yesu Kristo Umwami wacu n’Umukiza” (2 Petero 3:11, 12, 14, 18). Ku bw’ibyo, vana isomo ku byabaye mu gihe cya Nowa. Egera Imana. Ongera ubumenyi ku byerekeye Yesu Kristo. Ihingemo imico irangwa no kubaha Imana, maze uzabe mu bantu babarirwa muri za miriyoni bihitiramo kuzarokoka iherezo ry’iyi si bakinjira mu isi irangwa n’amahoro igiye kuza.
[Ifoto yo ku ipaji ya 5]
Ubucuzi bwari buzwi mbere y’Umwuzure
[Ifoto yo ku ipaji ya 7]
Duhishiwe imibereho ihebuje mu gihe kizaza