Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Kuri wowe, ukuri ni ukw’agaciro mu rugero rungana iki?

Kuri wowe, ukuri ni ukw’agaciro mu rugero rungana iki?

Kuri wowe, ukuri ni ukw’agaciro mu rugero rungana iki?

“Muzamenya ukuri, kandi ukuri ni ko kuzababātūra.”​—YOHANA 8:32.

1. Ni gute uburyo Pilato yakoreshejemo ijambo “ukuri,” uko bigaragara butandukanye n’uko Yesu yarikoresheje?

“UKURI ni iki?” Mu gihe Pilato yabazaga icyo kibazo, uko bigaragara yari ashishikajwe gusa no kumenya ukuri muri rusange. Ku rundi ruhande, Yesu yari amaze kuvuga ati “ iki ni cyo navukiye; kandi ni cyo cyanzanye mu isi, ni ukugira ngo mpamye ukuri” (Yohana 18:37, 38). Mu buryo bunyuranye n’uko byari bimeze kuri Pilato, Yesu we yari arimo yerekeza ku kuri guturuka ku Mana.

Imyifatire Isi Igira ku Bihereranye n’Ukuri

2. Ni ayahe magambo yavuzwe na Yesu agaragaza agaciro k’ukuri?

2 Pawulo yaravuze ati ‘kwizera ntigufitwe na bose’ (2 Abatesalonike 3:2). Uko ni na ko bimeze ku bihereranye n’ukuri. Ndetse n’igihe abantu benshi bahawe uburyo bwo kumenya ukuri gushingiye kuri Bibiliya, barakwirengagiza ku bwende. Nyamara se, mbega ukuntu ari ukw’agaciro! Yesu yaravuze ati “muzamenya ukuri, kandi ukuri ni ko kuzababātūra.”—Yohana 8:32.

3. Ni uwuhe muburo uhereranye no kwirinda inyigisho ziyobya twagombye kwitondera?

3 Intumwa Pawulo yavuze ko ukuri kutashoboraga kuboneka muri za filozofiya z’abantu no mu migenzo yabo (Abakolosayi 2:8). Koko rero, bene izo nyigisho zirayobya. Pawulo yahaye Abakristo bo muri Efeso umuburo w’uko iyo baramuka bizeye izo filozofiya n’imigenzo by’abantu, bari kuba bameze nk’impinja zo mu buryo bw’umwuka, ‘bateraganwa n’umuraba n’imiyaga yose y’imyigishirize n’uburiganya bw’abantu, n’ubwenge bubi, n’uburyo bwinshi bwo kubayobya’ (Abefeso 4:14). Muri iki gihe, “uburiganya bw’abantu” bushyigikirwa na poropagande z’abantu barwanya ukuri guturuka ku Mana. Igitabo cyitwa The New Encyclopædia Britannica, gisobanura ko “poropagande” ari ‘imihati ishyirwaho mu buryo buteguwe kugira ngo umuntu agire ububasha ku myizerere, imyifatire cyangwa imikorere by’abandi.’ Iyo poropagande igoreka ukuri mu buryo bw’amayeri ikaguhindura ibinyoma, kandi igashyigikira ibinyoma ibyita ko ari ko kuri. Kugira ngo tubone ukuri nubwo duhanganye n’ibyo bigeragezo bififitse, tugomba gusuzuma Ibyanditswe tubigiranye umwete.

Abakristo n’Isi

4. Ni bande bashobora kubona ukuri, kandi se, ni iyihe nshingano abaguhabwa basabwa gusohoza?

4 Mu gihe Yesu Kristo yerekezaga ku bantu bari barahindutse abigishwa be, yasenze Yehova agira ati “ubereshe ukuri: ijambo ryawe ni ryo kuri” (Yohana 17:17). Bene abo bantu bari kwezwa, cyangwa bagashyirwa ukwabo, kugira ngo bakorere Yehova kandi bamenyekanishe izina rye n’Ubwami bwe (Matayo 6:9, 10; 24:14). Nubwo atari ko abantu bose bazi ukuri kwa Yehova, abagushaka bose bashobora kuguhabwa ku buntu, uko igihugu baba bakomokamo, ubwoko bwabo cyangwa imico yabo byaba biri kose. Intumwa Petero yaravuze iti “menye yuko Imana itarobanura ku butoni, ahubwo mu mahanga yose ūyubaha agakora ibyo gukiranuka, iramwemera.”—Ibyakozwe 10:34, 35.

5. Kuki incuro nyinshi Abakristo batotezwa?

5 Abakristo bageza ukuri kwa Bibiliya ku bandi, ariko si ko bakirwa neza aho bageze hose. Yesu yatanze umuburo agira ati “bazabagambanira ngo mubabazwe, ndetse bazabica: muzangwa n’amahanga yose, abahora izina ryanjye” (Matayo 24:9). Mu mwaka wa 1817, igihe umuyobozi w’idini wo muri Irilande witwaga John R. Cotter, yatangaga ibisobanuro kuri uwo murongo, yaranditse ati “aho kugira ngo imihati [Abakristo] bagiye bashyiraho kugira ngo bavugurure imibereho y’abantu binyuriye mu kubabwiriza itume abantu bagira umutima ushima, mu by’ukuri yatumaga banga abigishwa kandi bakabatoteza babaziza kuba barashyiraga ahabona ingeso mbi zabo.” Bene abo bantu batotezaga Abakristo ‘ntibemeye gukunda ukuri ngo bakizwe.’ Kubera iyo mpamvu, “Imana izaboherereza ubushukanyi bukomeye cyane, ngo bizere ibinyoma: kugira ngo abatizeye iby’ukuri bose, bakishimira gukiranirwa, bacirwe ho iteka.”—2 Abatesalonike 2:10-12.

6. Ni ibihe bintu Umukristo atagombye kurarikira?

6 Intumwa Yohana yahaye Abakristo baba muri iyi si ibarwanya inama igira iti “ntimugakunde iby’isi, cyangwa ibiri mu isi. . . . Ikiri mu isi cyose, ari irari ry’umubiri, ari n’irari ry’amaso, cyangwa kwibona ku by’ubugingo, bidaturuka kuri Data wa twese, ahubwo bituruka mu isi” (1 Yohana 2:15, 16). Mu kuvuga ngo “cyose,” nta cyo Yohana yasize inyuma. Kubera iyo mpamvu, ntitugomba kwihingamo umutima wo kurarikira ikintu icyo ari cyo cyose iyi si ishobora gutanga gishobora gutuma dutandukira tukava mu kuri. Kubahiriza inama yatanzwe na Yohana bizagira ingaruka zikomeye ku mibereho yacu. Mu buhe buryo?

7. Ni gute kumenya ukuri bishishikariza abafite imitima itaryarya kugira icyo bakora?

7 Mu mwaka wa 2001, buri kwezi Abahamya ba Yehova ku isi hose bayoboye ibyigisho bya Bibiliya byo mu rugo bisaga miriyoni enye n’igice, bigisha umuntu ku giti cye hamwe n’amatsinda ibyo Imana ibasaba kugira ngo bazahabwe ubuzima. Ingaruka zabaye iz’uko habatijwe abantu 263.431. Umucyo w’ukuri wabereye abo bigishwa bashya uw’agaciro, bityo bamaganira kure incuti mbi n’imyifatire y’ubwiyandarike idahesha Imana icyubahiro yogeye muri iyi si. Kuva bamaze kubatizwa, bakomeje kubaho mu buryo buhuje n’amahame Yehova yashyiriyeho Abakristo bose (Abefeso 5:5). Mbese, kuri wowe ukuri ni ukw’agaciro bene ako kageni?

Yehova Atwitaho

8. Ni gute Yehova yitabira ibyo kumwiyegurira kwacu, kandi se, kuki ari iby’ubwenge ko ‘tubanza gushaka ubwami’?

8 Nubwo tudatunganye, Yehova yemera abigiranye imbabazi ko tumwiyegurira, agaca bugufi, mu buryo runaka, kugira ngo atwiyegereze. Muri ubwo buryo, atwigisha guha agaciro intego zacu n’ibyifuzo byacu (Zaburi 113:6-8). Nanone kandi, Yehova yemera ko tugirana na we imishyikirano ya bwite, kandi akadusezeranya ko azatwitaho nidukomeza ‘kubanza gushaka ubwami bw’Imana no gukiranuka kwayo.’ Nitubigenza dutyo kandi tukirinda mu buryo bw’umwuka, adusezeranya ko ari ‘bwo ibyo byose tuzabyongerwa.’—Matayo 6:33.

9. Ni bande bagize ‘umugaragu ukiranuka w’ubwenge,’ kandi se, ni gute Yehova atwitaho binyuriye kuri uwo “mugaragu”?

9 Yesu Kristo yatoranyije intumwa ze 12 maze ashyiraho urufatiro rw’itorero ry’Abakristo basizwe baje kwitwa ‘Isirayeli y’Imana’ (Abagalatiya 6:16; Ibyahishuwe 21:9, 14). Iryo torero nyuma y’aho ryaje kuvugwaho ko ari ‘itorero ry’Imana ihoraho, inkingi y’ukuri igushyigikiye’ (1 Timoteyo 3:15). Yesu yagaragaje ko abagize iryo torero ari bo bagize ‘umugaragu ukiranuka w’ubwenge,’ kandi ko ari bo “gisonga gikiranuka cy’ubwenge.” Yesu yavuze ko uwo mugaragu ukiranuka yari kuba ashinzwe guha Abakristo “igerero igihe cyaryo” (Matayo 24:3, 45-47; Luka 12:42). Turamutse tutabonye ibyokurya, twakwicwa n’inzara. Mu buryo nk’ubwo, turamutse tutigaburiye ibyokurya byo mu buryo bw’umwuka, twacika intege tugapfa mu buryo bw’umwuka. Ku bw’ibyo, kuba dufite ‘umugaragu ukiranuka w’ubwenge,’ na byo ni igihamya kigaragaza ko Yehova atwitaho. Nimucyo buri gihe tujye dufatana uburemere cyane ibyokurya byo mu buryo bw’umwuka by’agaciro duhabwa binyuriye kuri uwo “mugaragu.”—Matayo 5:3.

10. Kuki ari iby’ingenzi ko tujya mu materaniro buri gihe?

10 Kwigaburira ibyokurya byo mu buryo bw’umwuka hakubiyemo kugira icyigisho cya bwite. Nanone, hakubiyemo kwifatanya n’abandi Bakristo no kujya mu materaniro y’itorero. Mbese, waba wibuka neza ibyokurya wariye mu mezi atandatu ashize, cyangwa se wenda no mu byumweru bitandatu bishize? Ushobora wenda kuba utakibyibuka. Nyamara kandi, ibyo waba warariye byose, byatumye ubona ibyo wari ukeneye kugira ngo ubeho. Kandi birashoboka ko waba warongeye kurya ibindi nk’ibyo uhereye icyo gihe. Uko ni na ko bimeze ku byokurya byo mu buryo bw’umwuka duhabwa mu materaniro yacu ya Gikristo. Wenda dushobora kuba tutibuka buri kantu kose mu byo twumvise mu materaniro. Kandi ibyo twabwiwe bishobora kuba byarongeye kuvugwa incuro zirenze imwe. Nyamara, ni ibyokurya byo mu buryo bw’umwuka, bikaba ari iby’ingenzi kugira ngo tumererwe neza. Buri gihe mu materaniro yacu, tuhabonera ibyokurya byiza bidutunga mu buryo bw’umwuka, bitangwa mu gihe gikwiriye.

11. Ni izihe nshingano tuba dufite iyo tujya mu materaniro ya Gikristo?

11 Kujya mu materaniro ya Gikristo na byo biduha inshingano. Abakristo bagirwa inama yo ‘guhugurana,’ batera bagenzi babo bagize itorero ishyaka ryo “gukundana n’iry’imirimo myiza.” Gutegura amateraniro yose ya Gikristo, kuyajyamo no kuyifatanyamo, bikomeza ukwizera kwacu twe ubwacu kandi bigatera abandi inkunga (Abaheburayo 10:23-25). Kimwe n’abana bato bashobora kujogora ibyokurya, hari bamwe bashobora gukenera guhora baterwa inkunga yo kwigaburira mu buryo bw’umwuka (Abefeso 4:13). Gutera inkunga bene abo mu gihe ari ngombwa kugira ngo bazabe Abakristo bakuze ni ibintu birangwa n’urukundo, abo akaba ari bo intumwa Pawulo yerekejeho ubwo yandikaga iti “ibyokurya bikomeye ni iby’abakuru bafite ubwenge, kandi bamenyereye gutandukanya ikibi n’icyiza.”—Abaheburayo 5:14.

Twiyiteho mu Buryo bw’Umwuka

12. Ni nde mu buryo bw’ibanze urebwa n’inshingano yo gutuma tuguma mu kuri? Sobanura.

12 Uwo twashakanye cyangwa ababyeyi bacu bashobora kudutera inkunga mu nzira y’ukuri. Mu buryo nk’ubwo, abasaza b’itorero bashobora kuturagira twebwe abagize umukumbi bashinzwe kwitaho (Ibyakozwe 20:28). Ariko se, niba twifuza kuguma mu nzira y’ubuzima tugenderamo ishingiye ku kuri, ni nde bireba mu buryo bw’ibanze? Mu by’ukuri, birareba buri wese muri twe. Kandi uko ni ko bimeze haba mu mimerere isanzwe no mu bihe bigoranye. Reka turebe ibintu bikurikira byabayeho.

13, 14. Nk’uko bigaragazwa n’ibintu byabayeho byerekeranye n’akana k’intama, ni gute dushobora kubona ubufasha bwo mu buryo bw’umwuka dukeneye?

13 Muri Écosse, hari utwana tw’intama twari mu rwuri turisha maze kamwe muri two karatana kajya ku gasozi, karahanuka kagwa mu mukoki. Ntikakomeretse, ariko kahiye ubwoba kandi ntikashoboraga kongera kuzamuka ngo gasubire aho kari kari. Bityo, katangiye gutama. Nyina yarakumvise, maze na yo itangira gutama kugeza aho umushumba yaziye akagatabara.

14 Zirikana uko ibyo bintu byakurikiranye. Ako gatama karatabaje, nyina na yo iratama yunga mu ryako, maze umushumba ahita yihutira kugatabara kubera ko yari amenye ko hari akaga. Niba itungo rikiri rito cyane na nyina bishobora kwiyumvisha ko hari akaga maze bigahita bitabaza, mbese, natwe ntitwagombye kubigenza dutyo mu gihe dusitaye mu buryo bw’umwuka cyangwa mu gihe tugezweho n’akaga tuba tutiteze gaturutse mu isi ya Satani (Yakobo 5:14, 15; 1 Petero 5:8)? Ni ko byagombye kugenda, cyane cyane niba tutari inararibonye, wenda bitewe n’uko tukiri bato cyangwa se bitewe n’uko tukiri bashya mu kuri.

Gukurikiza Ubuyobozi Buva ku Mana Bihesha Ibyishimo

15. Ni ibihe byiyumvo umugore umwe yagize ubwo yatangiraga kwifatanya n’itorero rya Gikristo?

15 Reka turebe agaciro ko gusobanukirwa Bibiliya n’amahoro yo mu bwenge bihesha abakorera Imana y’ukuri. Umugore wari ufite imyaka 70 wajyaga ajya mu rusengero rw’Abangilikani mu mibereho ye yose, yemeye ko umwe mu Bahamya ba Yehova amuyoborera icyigisho cya bwite cya Bibiliya. Bidatinze, yamenye ko izina ry’Imana ari Yehova maze atangira kujya yifatanya n’abandi mu kuvuga ngo “Amen” yikiriza amasengesho yavugirwaga mu ruhame mu Nzu y’Ubwami y’iwabo. Yavuganye ibyiyumvo bikomeye ati “aho kugira ngo mugaragaze ko Imana idusumba kure cyane twebwe abantu buntu, musa n’aho muyizana mukayitwegereza nk’incuti dukunda. Ni ikintu ntari narigeze mbona mbere hose.” Birashoboka ko uwo muntu dukunda ushimishijwe atazigera yibagirwa ingaruka ukuri kwamugizeho ku ncuro ya mbere. Mu buryo nk’ubwo, turifuza ko natwe tutazigera twibagirwa ukuntu ukuri kwatubereye ukw’agaciro igihe twakwemeraga ku ncuro ya mbere.

16. (a) Byagenda bite mu gihe kuronka amafaranga twaba tubigize intego y’ibanze? (b) Ni gute twabona ibyishimo nyakuri?

16 Abantu benshi bibwira ko baramutse bafite amafaranga menshi, bagira ibyishimo kurushaho. Ariko kandi, niba intego yacu y’ibanze mu buzima ari ugushaka amafaranga, dushobora kugira “imibabaro itavugwa idushengura mu bwenge” (1 Timoteyo 6:10, Phillips). Tekereza ukuntu abantu benshi bagura amatike ya tombola, bagatanga amafaranga menshi mu rusimbi, cyangwa ugasanga bashyushye imitwe mu masoko ngengabukungu, bahora barota kuzaronka akayabo k’amafaranga. Abantu bake cyane ni bo baronka akayabo k’amafaranga baba biringiye kubona. Kandi n’abayabona, akenshi ntibatinda kubona ko ubutunzi bwabo babonye ikitaraganya butabahesha ibyishimo. Ahubwo, ibyishimo birambye bituruka ku gukora ibyo Yehova ashaka, gukorana n’itorero rya Gikristo tuyobowe n’umwuka wera wa Yehova kandi tubifashijwemo n’abamarayika be. (Zaburi 1:1-3; 84:5, 6, umurongo wa 4 n’uwa 5 muri Biblia Yera; 89:16, umurongo wa 15 muri Biblia Yera.) Nitubigenza dutyo, dushobora kugerwaho n’imigisha tutari twiteze. Mbese, ubona ko ukuri ari ukw’agaciro kenshi cyane ku buryo kwatuma uronka iyo migisha mu mibereho yawe?

17. Kuba Petero yaracumbitse mu nzu ya Simoni w’umuhazi bihishura iki ku bihereranye n’imyifatire y’iyo ntumwa?

17 Zirikana urugero rw’intumwa Petero. Mu mwaka wa 36 I.C., yakoze urugendo rw’ubumisiyonari ajya mu Kibaya cy’i Saroni. Yacumbitse i Luda, aho yakijije umugabo wari wararemaye witwaga Ayineya, hanyuma arakomeza ajya ku cyambu cy’i Yopa. Mu gihe yari ahageze, yazuye Doruka. Mu Byakozwe 9:43, hatubwira ngo “nuko amara iminsi myinshi i Yopa, acumbitse kwa Simoni w’umuhazi.” Ayo magambo ahinnye ahishura ko mu gihe Petero yabwirizaga abantu bo muri uwo mujyi, yari afite imyifatire itarangwa n’urwikekwe. Mu buhe buryo? Umuhanga mu bya Bibiliya witwa Frederic W. Farrar yaranditse ati “nta muntu n’umwe wari ukomeye ku Mategeko [ya Mose] Atanditswe kandi utagoragozwa washoboraga gusunikirwa gucumbika mu nzu y’umuhazi. Kuba uwo mwuga warasabaga ko buri munsi umuntu akora ku mpu kandi agafata ku ntumbi z’amatungo anyuranye n’ibikoresho byasabwaga, byatumaga uba umwuga wanduye kandi uzira mu maso y’abantu batava ku izima batsimbararaga ku mategeko.” Farrar yavuze ko nubwo ‘urugo rwa [Simoni] rwari iruhande rw’inyanja’ rwari kuba rutegeranye n’inzu yakoreragamo umwuga we, Simoni yakoraga “umwuga wabonwaga ko uteye ishozi, bityo ukaba waratumaga abawukoraga bose batakaza icyubahiro cyabo.”—Ibyakozwe 10:6.

18, 19. (a) Kuki Petero yashidikanyaga ku bihereranye n’ibyo yeretswe? (b) Ni iyihe migisha itari yitezwe Petero yabonye?

18 Petero wari ufite imyifatire itararangwaga n’urwikekwe yemeye gucumbikirwa na Simoni, kandi aho ni ho yaherewe amabwiriza atari yiteze yaturukaga ku Mana. Mu iyerekwa, yategetswe kurya ibiremwa byari byanduye dukurikije amategeko ya Kiyahudi. Petero yabyanze avuga ko atari yarigeze ‘arya ikizira cyangwa igihumanya.’ Ariko yabwiwe incuro eshatu zose amagambo agira ati “ibyo Imana ihumanuye, wibyita ibizira.” Mu buryo bwumvikana, ‘Petero yashidikanyaga mu mutima we uko ibyo yeretswe bisobanurwa.’—Ibyakozwe 10:5-17; 11:7-10.

19 Petero ntiyari azi ko hari Umunyamahanga witwaga Koruneliyo w’i Kayisariya, mu birometero 50, wari waraye abonye iyerekwa na we. Marayika wa Yehova yari yamuhaye amabwiriza y’uko yohereza abagaragu be kugira ngo bashakire Petero mu nzu ya Simoni w’umuhazi. Koruneliyo yohereje abagaragu be kujya mu nzu ya Simoni, maze Petero agarukana na bo i Kayisariya. Mu kuhagera, yabwirije Koruneliyo na bene wabo n’incuti ze. Ingaruka yabaye iy’uko ari bo Banyamahanga batakebwe bizeye ba mbere bahawe umwuka wera, bakaba abaragwa b’Ubwami. Nubwo abo bantu batari barakebwe, abumvise amagambo ya Petero bose barabatijwe. Ibyo byugururiye abantu bo mu mahanga inzira yo kuba abagize itorero rya Gikristo, abantu babonwaga n’Abayahudi ko bari banduye (Ibyakozwe 10:1-48; 11:18). Mbega ukuntu Petero yagize igikundiro cyihariye—bikaba byaratewe n’uko ukuri kwari ukw’agaciro kuri we bigatuma yubahiriza amabwiriza yahawe na Yehova kandi agakora ibihuje n’ukwizera!

20. Ni ubuhe bufasha buturuka ku Mana duhabwa mu gihe dushyize ukuri mu mwanya wa mbere mu mibereho yacu?

20 Pawulo yatanze inama agira ati “tuvuge ukuri, turi mu rukundo, dukurire muri we muri byose; uwo ni we mutwe, ni wo Kristo.” (Abefeso 4:15, ayo magambo ari mu nyuguti ziberamye ni twe twayanditse dutyo.) Ni koko, ukuri kuzatuma tugira ibyishimo bitagereranywa uhereye ubu nitugushyira mu mwanya wa mbere mu mibereho yacu kandi tukemera ko Yehova ayobora intambwe zacu binyuriye ku mwuka we wera. Nanone kandi, zirikana ko dushyigikirwa n’abamarayika bera mu murimo wacu wo kubwiriza ubutumwa (Ibyahishuwe 14:6, 7; 22:6). Mbega ukuntu dufite igikundiro cyo kuba dushyigikiwe dutyo mu murimo Yehova yadushinze! Gukomeza gushikama bizatuma dusingiza Yehova, Imana y’ukuri, iteka ryose. Mbese, hari ikintu icyo ari cyo cyose cyaba icy’agaciro kuruta ibyo?—Yohana 17:3.

Ni Iki Twize?

• Kuki abantu benshi batemera ukuri?

• Ni gute Abakristo bagombye kubona ibintu biri mu isi ya Satani?

• Ni iyihe myifatire twagombye kugira ku bihereranye n’amateraniro, kandi kuki?

• Ni iyihe nshingano dufite yo kwiyitaho mu buryo bw’umwuka?

[Ibibazo]

[Ikarita/Ifoto yo ku ipaji ya 18]

(Niba wifuza kureba uko bimeze, reba mu Munara w’Umurinzi)

INYANJA NINI

Kayisariya

IKIBAYA CY’I SARONI

Yopa

Luda

Yerusalemu

[Ifoto]

Petero yakurikije amabwiriza yahawe n’Imana maze abona imigisha atari yiteze

[Aho ifoto yavuye]

Ikarita: Mountain High Maps® Copyright © 1997 Digital Wisdom, Inc.

[Ifoto yo ku ipaji ya 13]

Yesu yatanze ubuhamya ku byerekeye ukuri

[Ifoto yo ku ipaji ya 15]

Kimwe n’ibyokurya bisanzwe by’umubiri, ibyokurya byo mu buryo bw’umwuka ni iby’ingenzi kugira ngo tumererwe neza