Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Amateraniro atuma duterana ishyaka ryo gukundana n’iry’imirimo myiza

Amateraniro atuma duterana ishyaka ryo gukundana n’iry’imirimo myiza

“Nimuze munsange, ndabaruhura”

Amateraniro atuma duterana ishyaka ryo gukundana n’iry’imirimo myiza

UHEREYE i Toronto ukagera i Tokyo, uhereye i Moscou ukagera i Montevideo​—incuro nyinshi buri cyumweru usanga Abahamya ba Yehova babarirwa muri za miriyoni hamwe n’incuti zabo bisukiranya bagana ahantu basengera. Abo bantu bakubiyemo abagabo bafite imiryango bakorana umwete, baba baguye agacuho bitewe n’akazi baba biriweho; abagore b’abanyamwete n’ababyeyi baba bari kumwe n’abana bato; abakiri bato bafite imbaraga baba biriwe ku ishuri; abageze mu za bukuru b’amagara make bagenda basukuma bitewe na rubagimpande; abapfakazi n’imfubyi barangwa n’ubutwari; ndetse n’abantu bihebye baba bakeneye guhumurizwa.

Abo Bahamya ba Yehova bakoresha uburyo bunyuranye kugira ngo bahagere—hari bamwe bakoresha gari ya moshi zitwara abagenzi zihuta nk’isasu n’abandi baza ku ndogobe, abandi baza mu modoka zigendera munsi y’ubutaka naho abandi bakaza mu bikamyo. Hari bamwe bambuka imigezi irimo ingona, mu gihe abandi bo baba bagomba kwihanganira urusaku rwo mu mijyi minini iba irimo imodoka nyinshi n’abantu benshi. Kuki abo bantu bose bashyiraho imihati ikomeye bene ako kageni?

Mbere na mbere, ni ukubera ko kujya mu materaniro ya Gikristo no kuyifatanyamo ari uburyo bw’ingenzi bwo gusenga Yehova Imana (Abaheburayo 13:15). Intumwa Pawulo yerekeje ku yindi mpamvu y’inyongera ubwo yandikaga iti ‘tujye tuzirikanana ubwacu, kugira ngo duterane ishyaka ryo gukundana n’iry’imirimo myiza, twe kwirengagiza guteranira hamwe, ahubwo duhugurane, kandi uko mubonye urya munsi wegera, mube ari ko murushaho kugenza mutyo’ (Abaheburayo 10:24, 25). Aha ngaha, Pawulo yagaragaje ibyiyumvo nk’ibya Dawidi, umwanditsi wa Zaburi, we waririmbye ati “narishimye, ubwo bambwiraga bati ‘tujye mu nzu y’Uwiteka.’ ”—Zaburi 122:1.

Kuki Abakristo bishimira kuba bari mu materaniro yabo? Ni ukubera ko ababa bateranye bataba ari abantu b’indorerezi gusa. Ahubwo, amateraniro abaha uburyo bwo kumenyana. Mu buryo bwihariye ariko, ayo materaniro ntaduha uburyo bwo guhabwa gusa, ahubwo anaduha uburyo bwo gutanga no guterana ishyaka ryo kugaragarizanya urukundo no kwifatanya mu mirimo myiza. Ibyo bituma amateraniro atwubaka. Byongeye kandi, amateraniro ya Gikristo ni uburyo bumwe Yesu asohorezamo isezerano rye rigira riti “nimuze munsange, ndabaruhura.”—Matayo 11:28.

Ahantu h’Ubwihisho Tubonera Ihumure Kandi Tukitabwaho

Abahamya ba Yehova bafite impamvu zumvikana zituma babona ko amateraniro yabo abagarurira ubuyanja. Mbere na mbere, mu materaniro ni ho ‘umugaragu ukiranuka w’ubwenge’ atangira ibyokurya byo mu buryo bw’umwuka (Matayo 24:45). Nanone kandi, amateraniro agira uruhare rw’ingenzi mu gutuma abagaragu ba Yehova baba abigisha b’Ijambo ry’Imana b’abahanga kandi b’abanyamwete. Byongeye kandi, ku Nzu y’Ubwami ni ho umuntu ashobora kubonera itsinda ry’incuti zuje urukundo, zimuhangayikira kandi zimwitaho, ziba ziteguye kandi zifuza gufasha no guhumuriza abandi mu gihe cy’amakuba.—2 Abakorinto 7:5-7.

Uko ni ko byagendekeye uwitwa Phillis, akaba ari umupfakazi wapfushije umugabo igihe umwana wabo umwe yari afite imyaka itanu undi afite umunani. Mu gihe yasobanuraga ukuntu amateraniro ya Gikristo yabagaruriye ubuyanja, we hamwe n’abana be, yaravuze ati “kujya ku Nzu y’Ubwami byaraduhumurizaga bitewe n’uko bagenzi bacu duhuje ukwizera buri gihe batugaragarizaga urukundo kandi bakatwereka ko batwitayeho binyuriye mu kuduhobera, mu kutugezaho igitekerezo gishingiye ku Byanditswe, cyangwa se kuduha umukono. Ni ahantu buri gihe nifuzaga kuba ndi.”—1 Abatesalonike 5:14.

Mu gihe Marie yari amaze kubagwa, umuganga wamuvuraga yavuze ko byari gufata nibura ibyumweru bitandatu kugira ngo akire. Mu byumweru bya mbere Marie atangiye koroherwa, ntiyashoboraga kujya mu materaniro. Umuganga we yaje kubona ko atari yishimye nk’uko yari asanzwe. Mu gihe yamenyaga ko atajyaga mu materaniro, yamuteye inkunga yo kujyayo. Marie yamushubije ko umugabo we atari kumwemerera ko ajya mu materaniro bitewe n’uko yari ahangayikishijwe n’ubuzima bwe kandi akaba atari ahuje na we ukwizera. Ku bw’ibyo, mu miti uwo muganga yandikiye Marie, harimo n’uko ‘yari ategetswe’ kujya ajya ku Nzu y’Ubwami kugira ngo ahabonere inkunga n’incuti zimwubaka. Marie yaje kuvuga ati “nyuma yo guterana incuro imwe gusa, numvise ndushijeho kumererwa neza rwose. Natangiye kurya, nkajya nsinzira ijoro ryose; ntibyari bikiri ngombwa ko mfata imiti inyorohereza uburibwe kenshi, kandi nongeye kugira akanyamuneza!”—Imigani 16:24.

Imimerere yuje urukundo irangwa mu materaniro ya Gikristo ntiyisoba abantu batizera. Umunyeshuri umwe wo muri kaminuza yahisemo kugenzura Abahamya ba Yehova kugira ngo azandike ibyo yari kwifashisha mu isomo rye rirebana n’imico y’abantu n’imibereho yabo. Ku bihereranye n’umwuka warangwaga mu materaniro, mu nyandiko ye yaranditse ati “ukuntu nahawe ikaze mu buryo bususurutsa ... [byari] bishishikaje cyane. ... Urugwiro rurangwa mu Bahamya ba Yehova ni wo muco wari wiganje cyane, kandi ni wo muco w’ingenzi cyane nahasanze.”—1 Abakorinto 14:25.

Muri iyi si irangwa n’imivurungano, itorero rya Gikristo ni ahantu h’ubwihisho bwo mu buryo bw’umwuka. Ni ahantu h’ubwihisho higanje amahoro n’urukundo. Uramutse ugiye mu materaniro, wakwibonera ukuri kw’amagambo yavuzwe n’umwanditsi wa Zaburi, agira ati “dorere, erega ni byiza n’iby’igikundiro ko abavandimwe baturana bahuje”!—Zaburi 133:1.

[Agasanduku/Ifoto yo ku ipaji ya 25]

GUHAZA IBIKENEWE MU BURYO BWIHARIYE

Ni gute abantu b’ibipfamatwi bakungukirwa n’amateraniro ya Gikristo? Hirya no hino ku isi, Abahamya ba Yehova barimo barashinga amatorero akoresha ururimi rw’amarenga. Mu myaka 13 ishize, muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika hashinzwe amatorero 27 hamwe n’amatsinda 43 akoresha ururimi rw’amarenga. Mu bindi bihugu bigera nibura kuri 40, ubu hari amatorero 140 akoresha urwo rurimi rw’amarenga. Ibitabo bya Gikristo byarateguwe bishyirwa kuri kaseti videwo mu ndimi 13 z’amarenga.

Itorero rya Gikristo rituma abantu b’ibipfamatwi babona uburyo bwo gusingiza Yehova. Uwitwa Odile, wahoze ari Umugatolika ukomoka mu Bufaransa, akaba yarajyaga yumva yihebye kandi agatekereza kwiyahura, arashimira mu buryo bwimbitse ku bw’inyigisho zishingiye kuri Bibiliya yaboneye mu materaniro ya Gikristo. Yagize ati “nasubiranye amagara mazima kandi nongera kugira ibyishimo mu buzima. Ariko ikirenze byose, nabonye ukuri. Ubu kuri jye ubuzima bufite intego.”