Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ibibazo by’abasomyi

Ibibazo by’abasomyi

Ibibazo by’abasomyi

Mbese, ukudatungana k’umukobwa w’isugi Mariya kwaba kwaragize ingaruka mbi ku isamwa rya Yesu?

Ku bihereranye no “kuvuka kwa Yesu,” inkuru yahumetswe igira iti “nyina Mariya yari yarasabwe na Yosefu, ariko yari ataramurongora, babona afite inda y’[u]mwuka [w]era” (Matayo 1:18). Mu by’ukuri, umwuka wera w’Imana wagize uruhare rw’ingenzi mu gutwita kwa Mariya.

Ariko se, bite ku bihereranye na Mariya? Mbese, haba hari uruhare urwo ari rwo rwose intangangore ye yaba yaragize mu gutwita kwe? Dukurikije ibyo Imana yari yarasezeranyije Aburahamu, Isaka, Yakobo, Yuda n’Umwami Dawidi—abakurambere ba Mariya—umwana wari kuvuka yari kuzaba abakomokaho by’ukuri (Itangiriro 22:18; 26:24; 28:10-14; 49:10; 2 Samweli 7:16). None se, ni mu buhe buryo bundi uwo mwana wari kubyarwa na Mariya yari kuba umuragwa wemewe w’ayo masezerano y’Imana? Yagombaga kuba ari umwana we yibyariye.—Luka 3:23-34.

Marayika wa Yehova yari yarabonekeye uwo mukobwa w’isugi Mariya, aramubwira ati “witinya, Mariya, kuko uhiriwe ku Mana. Kandi dore, uzasama inda, uzabyara umuhungu, uzamwite Yesu” (Luka 1:30, 31). Kugira ngo umuntu asame bisaba ko intangangore iba ishobora kwibaruka. Uko bigaragara, Yehova Imana yatumye intangangore ya Mariya ishobora kwibaruka, ibyo akaba yarabikoze binyuriye mu kwimura ubuzima bw’Umwana we w’ikinege amuvana mu buturo bw’umwuka akamushyira mu isi.—Abagalatiya 4:4.

Mbese, umwana wasamwe muri ubwo buryo, agasamwa n’umugore udatunganye, yashoboraga kuzaba umwana utunganye kandi utarangwa n’icyaha mu mubiri we? Ni gute amategeko agenga iby’iyororoka akora iyo ikintu gitunganye gihuye n’ikidatunganye? Wibuke ko uwo mwuka wera wakoreshejwe mu kwimura imbaraga y’ubuzima itunganye y’Umwana w’Imana kandi ko ari wo watumye habaho gusama. Ibyo byaburijemo ukudatungana uko ari ko kose kwari mu ntangangore ya Mariya, maze bituma itanga imbuto yari ifite amategeko ndangakamere yari atunganye kuva mu ikubitiro.

Uko byaba byaragenze kose, dushobora kwiringira tudashidikanya ko imikorere y’umwuka wera w’Imana icyo gihe yatumye umugambi w’Imana ugerwaho nta kirogoya. Marayika Gaburiyeli yari yarasobanuriye Mariya ati ‘umwuka wera uzakuzaho, n’imbaraga z’Isumbabyose zizagukingiriza: ni cyo gituma Uwera uzavuka azitwa Umwana w’Imana’ (Luka 1:35). Ni koko, umwuka wera w’Imana wakoze icyo twakwita mu buryo bw’ikigereranyo ko ari uruzitiro rurinda, ku buryo ari nta kudatungana cyangwa ingaruka zangiza zashoboraga gushyira ikizinga ku rusoro rwari rurimo rukura kuva rugisamwa.

Uko bigaragara, ubuzima bwa Yesu butunganye yabukeshaga Se wo mu ijuru, aho kuba umuntu uwo ari we wese. Yehova ‘yamuteguriye umubiri,’ bityo, kuva Yesu agisamwa, mu by’ukuri yari umuntu ‘utanduye, watandukanyijwe n’abanyabyaha.’—Abaheburayo 7:26; 10:5.

[Ifoto yo ku ipaji ya 19]

“Uzasama inda, ubyar[e] umuhungu”