Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ikintu cy’ingenzi cyane kurusha ibindi byose byabayeho mu mateka

Ikintu cy’ingenzi cyane kurusha ibindi byose byabayeho mu mateka

Ikintu cy’ingenzi cyane kurusha ibindi byose byabayeho mu mateka

ICYO kintu ni urupfu rwa Yesu Kristo. Kuki rwari urw’ingenzi cyane? Hari impamvu nyinshi.

Kuba Yesu yarakomeje kuba uwizerwa kugeza ku gupfa, byagaragaje ko abantu bashobora gukomeza gushikama ku Mana.

Urupfu rwa Kristo rwatumye abantu bamwe na bamwe babona uburyo bwo kuzategekana na we mu ijuru. Nanone kandi, rwatumye abandi benshi kurushaho babona uburyo bwo kuzishimira ubuzima bw’iteka ku isi izahinduka paradizo.

Ku mugoroba wabanjirije urupfu rwe, Yesu yakoresheje umugati udasembuye na vino itukura, bikaba byari ibigereranyo by’igitambo cye cya kimuntu cyuje urukundo. Kandi yabwiye abigishwa be ati “mujye mukorera mutya kugira ngo munyibuke” (Luka 22:19). Mbese, uzibuka icyo kintu cy’ingenzi?

Abahamya ba Yehova bishimiye kugutumira ngo uzaze kwifatanya na bo mu kwizihiza Urwibutso rw’urupfu rwa Yesu. Muri uyu mwaka, ibyo birori bizaba ari ku wa Kabiri tariki ya 28 Werurwe, izuba rirenze. Ushobora kuzateranira ku Nzu y’Ubwami yegereye aho utuye. Uzabaze Abahamya ba Yehova bo mu karere k’iwanyu isaha nyayo n’aho bizabera.